Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 12

Mbese, “Imana Irakiranirwa?”

Mbese, “Imana Irakiranirwa?”

1. Ni izihe ngaruka ibikorwa by’akarengane bishobora kutugiraho?

UMUPFAKAZI ugeze mu za bukuru ariganyijwe udufaranga yari yarizigamiye. Umwana utagira kivurira atawe na nyina utagira impuhwe. Umugabo ashyizwe muri gereza azira icyaha atakoze. Ni gute wifata iyo wumvise ibintu nk’ibyo? Ibyo bintu byose bishobora kukubuza amahoro, kandi ni mu gihe. Twebwe abantu dufite ubushobozi bukomeye bwo kumenya icyiza n’ikibi. Iyo habayeho igikorwa cy’akarengane, biratubabaza cyane. Tuba dushaka ko uwarenganyijwe yarenganurwa, n’uwamurenganyije agahanwa. Iyo bitabaye ibyo, dushobora kwibaza tuti ‘ariko se, ibintu biba Imana irabibona koko? Kuki se ibirebera ntigire icyo ibikoraho?’

2. Ni gute Habakuki yabyifashemo igihe yabonaga ibikorwa by’akarengane, kandi se, kuki Yehova atabimurenganyirije?

2 Mu gihe cyose cy’amateka, abagaragu ba Yehova bizerwa bagiye bibaza ibibazo nk’ibyo. Urugero, umuhanuzi Habakuki yasenze Imana agira ati “kuki unyereka akarengane gakabije bene aka kageni? Kuki ureka urugomo, ubwicamategeko, ubugizi bwa nabi n’ubugome bigasakara hose?” (Habakuki 1:3, Contemporary English Version). Yehova ntiyajoye Habakuki ku bw’ibyo bibazo yari amubajije mu buryo bweruye, kubera ko ari We washyize mu bantu igitekerezo cyo gukunda ubutabera. Ni koko, Yehova yaduhaye mu rugero ruto ubushobozi bwo kugaragaza ubutabera bwe bwimbitse.

Yehova Yanga Akarengane

3. Kuki dushobora kuvuga ko Yehova azi neza akarengane kariho kuturusha?

3 Akarengane kariho ntikisoba Yehova; abona ibirimo biba byose. Ku bihereranye n’iminsi ya Nowa, Bibiliya iratubwira iti “Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose” (Itangiriro 6:5). Reka dutekereze ku cyo ayo magambo asobanura. Incuro nyinshi, tumenya ko hariho akarengane duhereye ku bintu bike gusa tuba twumvise cyangwa biba byatubayeho. Ibinyuranye n’ibyo, Yehova we azi neza akarengane kariho mu rwego rw’isi yose. Abona akarengane kose kariho! Ikirenze ibyo kandi, ashobora no kumenya ibyo umutima wibwira​—ni ukuvuga ibitekerezo bibi biba byihishe inyuma y’ibikorwa byo kurenganya abandi.​—Yeremiya 17:10.

4, 5. (a) Ni gute Bibiliya igaragaza ko Yehova yita ku bantu bakorewe ibikorwa by’akarengane? (b) Ni gute Yehova ubwe yarenganyijwe?

4 Ariko kandi, Yehova akora ibirenze ibyo kumenya gusa ko hariho akarengane. Anita ku bantu baba barenganyijwe. Iyo ubwoko bwa Yehova bwagirirwaga nabi n’amahanga yabwangaga, yagiraga agahinda ‘iyo yumvaga iminiho baterwaga n’ababarenganyaga babahata’ (Abacamanza 2:18). Wenda waba warabonye ko uko abantu bamwe na bamwe barushaho kugenda babona ibikorwa by’akarengane, ari na ko barushaho kugaragaza ko batishyira mu mwanya w’abantu babikorerwa. Ariko rero, uko si ko bimeze kuri Yehova! Amaze imyaka igera ku 6.000 abona ibikorwa by’akarengane byose biriho, nyamara ntiyigeze adohoka mu byo kwanga ibyo bikorwa urunuka. Ahubwo, Bibiliya itubwira ko “ururimi rubeshya,” “amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza” n’“umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma,” ari ikizira kuri we.​—Imigani 6:16-19.

5 Reba nanone ukuntu Yehova yajoye mu buryo bukomeye abayobozi ba Isirayeli bari abahemu. Yahumekeye umuhanuzi we kugira ngo ababaze ati “mbese si ibyanyu kumenya imanza zitabera?” Igihe Yehova yari amaze gusobanura mu magambo yumvikana neza ukuntu abo bayobozi bakoreshaga nabi ububasha bwabo, yahanuye ingaruka zari kuzagera kuri abo bantu bari barononekaye agira ati “bazatakira Uwiteka, ariko ntazabasubiza; ni ukuri icyo gihe azabima amaso, abihwanye n’inabi bakoze mu mirimo yabo yose” (Mika 3:1-4). Mbega ukuntu Yehova yanga akarengane! N’ubundi kandi, na we ubwe yagezweho n’akarengane! Yakomeje gutukwa na Satani ku maherere, ubu hakaba hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi byinshi (Imigani 27:11). Ikindi kandi, Yehova yakorewe igikorwa cy’akarengane gikomeye kurusha ibindi byose igihe Umwana we, ‘utari warakoze icyaha,’ yicwaga nk’umugizi wa nabi (1 Petero 2:22; Yesaya 53:9). Uko bigaragara, imimerere y’abantu bagerwaho n’akarengane ntiyisoba Yehova, kandi ntayirengagiza.

6. Ni gute dushobora kubyifatamo mu gihe twaba turenganyijwe, kandi kuki?

6 Ariko kandi, iyo tubonye umuntu arenganyijwe​—cyangwa iyo natwe ubwacu turenganyijwe​—ni ibisanzwe rwose ko twumva bitubabaje cyane. Twaremwe mu ishusho y’Imana, kandi akarengane gahabanye rwose n’uwo Yehova ari we (Itangiriro 1:27). Hanyuma se, kuki Imana ireka akarengane kakabaho?

Ikibazo Gihereranye n’Ubutegetsi bw’Ikirenga bw’Imana

7. Sobanura ukuntu ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bwarwanyijwe.

7 Igisubizo cy’icyo kibazo gifitanye isano n’ikibazo gihereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga. Nk’uko twabibonye, Umuremyi afite uburenganzira bwo gutegeka isi n’abayituye bose (Zaburi 24:1; Ibyahishuwe 4:11). Ariko kandi, mu ntangiriro y’amateka ya kimuntu, uburenganzira bwa Yehova bwo kuba umutegetsi w’ikirenga bwararwanyijwe. Ni gute ibyo byabayeho? Yehova yategetse umugabo wa mbere, ari we Adamu, kutarya ku giti kimwe cyari mu ngobyi ya Paradizo yari atuyemo. Byari kugenda bite se mu gihe yari kuba asuzuguye iryo tegeko? Imana yaramubwiye iti “no gupfa uzapfa” (Itangiriro 2:17). Iryo tegeko ry’Imana nta kintu ryari ribangamiyeho Adamu cyangwa umugore we Eva. Nyamara, Satani yemeje Eva ko Imana yabashyiriragaho imipaka mu buryo bukabije. Byari kugenda bite mu gihe yari kuba ariye kuri icyo giti? Satani yabwiye Eva mu buryo butaziguye ati ‘gupfa ntimuzapfa; kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza, mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.’​—Itangiriro 3:1-5.

8. (a) Amagambo Satani yabwiye Eva yumvikanishaga iki? (b) Ni iki Satani yashidikanyijeho ku bihereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana?

8 Igihe Satani yavugaga ayo magambo, ntiyashatse gusa kumvikanisha ko hari ibintu bya ngombwa Yehova yari yarakinze Eva, ahubwo yashatse no kumvikanisha ko Yari yaramubeshye. Satani yirinze kuba yashidikanya ku bihereranye no kuba Imana ari umutegetsi w’ikirenga. Ariko kandi, yashidikanyije ku bihereranye no kuba ifite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga no kuba ubwo butegetsi bukiranuka. Mu yandi magambo, yemeje ko Yehova atakoreshaga ubutware Bwe bw’ikirenga mu buryo bukiranuka no ku bw’inyungu z’abayoboke Be.

9. (a) Kutumvira kwa Adamu na Eva byabagizeho izihe ngaruka, kandi se, havutse ibihe bibazo by’ingenzi? (b) Kuki Yehova atahise arimbura ibyo byigomeke?

9 Nyuma y’aho, Adamu na Eva bombi banze kumvira Yehova, barya ku giti yari yarababujije kuryaho. Kutumvira kwabo byatumye bacirwaho iteka ryo gupfa, nk’uko Imana yari yarabivuze. Ikinyoma cya Satani cyabyukije ibibazo bimwe na bimwe by’ingenzi cyane. Mbese koko, Yehova afite uburenganzira bwo gutegeka abantu, cyangwa abantu bagombye kwitegeka ubwabo? Mbese, Yehova akoresha ubutware bwe bw’ikirenga mu buryo bwiza busumba ubundi bwose bushoboka? Yehova yashoboraga kuba yarakoresheje imbaraga ze z’ikirenga agahita arimbura ibyo byigomeke. Ariko ibibazo byabyukijwe byibasiye ubutegetsi bw’Imana, si imbaraga zayo. Bityo, kurimbura Adamu, Eva na Satani ntibyari kugaragaza ugukiranuka k’ubutegetsi bw’Imana. Ahubwo, byashoboraga kubyutsa ibindi bibazo ku bihereranye n’ubutegetsi bwayo. Uburyo bumwe rukumbi bwo kumenya niba abantu bari gushobora kwiyobora ubwabo batisunze Imana, byari ukureka hagahita igihe runaka.

10. Ni iki amateka yagaragaje ku bihereranye n’ubutegetsi bwa kimuntu?

10 Igihe cyahise cyagaragaje iki? Mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi, abantu bagerageje ubutegetsi bw’uburyo bwinshi, hakubiyemo ubutegetsi bw’igitugu, ubwa demokarasi, ubwa gisosiyalisiti n’ubwa gikomunisiti. Ingaruka z’ubwo butegetsi bwose zigaragazwa mu buryo buhinnye n’amagambo yo muri Bibiliya yavuzwe mu buryo bweruye, agira ati “umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Birakwiriye rero kuba umuhanuzi Yeremiya yaravuze ati “Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze.”​—Yeremiya 10:23.

11. Kuki Yehova yaretse ubwoko bwa kimuntu bukagerwaho n’imibabaro?

11 Kuva umuntu akimara kuremwa, Yehova yari azi ko iyo abantu baza kwigenga, cyangwa bakitegeka bo ubwabo, byari guteza imibabaro myinshi. None se, byaba ari akarengane kuba yararetse iyi mimerere mibi turimo igakomeza kubaho kandi yari azi ko yagombaga kuba mibi byanze bikunze? Oya rwose! Dufate urugero: tuvuge ko ufite umwana ukeneye kubagwa kugira ngo akire indwara ishobora kumwica. Uzi neza ko umwana wawe nabagwa azababara mu rugero runaka, kandi ibyo birakubabaza cyane. Ariko nanone, uzi ko bizatuma umwana wawe agira ubuzima bwiza nyuma y’aho. Mu buryo nk’ubwo, Imana yari izi​—ndetse yanahanuye​—ko kureka abantu bakitegeka ubwabo byari gutuma habaho imibabaro n’ingorane mu rugero runaka (Itangiriro 3:16-19). Nanone ariko, yari izi ko ihumure rirambye kandi rifite ireme ryari kuzaboneka ari uko gusa iretse abantu bose bakibonera ingaruka mbi zo kwigomeka. Muri ubwo buryo, ikibazo gihereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana cyari gukemuka burundu, mu gihe cy’iteka ryose.

Ikibazo Gihereranye n’Ubudahemuka bw’Abantu

12. Nk’uko byagaragajwe n’ibyabaye kuri Yobu, ni ikihe kirego Satani yareze abantu?

12 Hari ikindi kintu gifitanye isano n’icyo kibazo. Igihe Satani yarwanyaga ibyo kuba Imana ari yo ifite uburenganzira bwo gutegeka abantu no kuba ubutegetsi bwayo ari ubutegetsi bukiranuka, ntiyaharabitse Yehova ku bihereranye n’ubutegetsi Bwe bw’ikirenga gusa; ahubwo yanaharabitse abagaragu b’Imana mu birebana n’ugushikama kwabo. Urugero, zirikana ibyo Satani yabwiye Yehova ku bihereranye na Yobu, umugabo wari umukiranutsi, ubwo yagiraga ati “ntiwagiye umurinda we n’inzu ye n’ibyo atunze byose? Wahiriye umurimo w’amaboko ye, n’amatungo ye agwiriye mu gihugu. Ariko rambura ukuboko kwawe, ukore ku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe.”​—Yobu 1:10, 11.

13. Ni iki ibirego Satani yareze Yobu byumvikanishaga, kandi se, ni gute ibyo bireba abantu bose?

13 Satani yemeje ko Yehova yakoreshaga ububasha Bwe bwo kurinda, ahonga Yobu kugira ngo akomeze kumubaho indahemuka. Ubwo rero, ibyo byumvikanishaga ko kuba Yobu yarakomeje gushikama byari uburyarya gusa; ko yasengaga Imana abitewe gusa n’ibintu yamuhaga. Satani yemeje ko mu gihe Yobu yari kuba avukijwe imigisha yahabwaga n’Imana, yari kwihakana Umuremyi we. Satani yari azi ko nta wundi muntu wari uhwanye na Yobu mu bihereranye no kuba “umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi.” * None se, iyo Satani aza gushobora kuburizamo ugushikama kwa Yobu, ibyo byari kugaragaza iki ku bandi bantu basigaye? Mu by’ukuri rero, Satani yarimo ashidikanya ku bihereranye n’ubudahemuka bw’abantu bose bashaka gukorera Imana. Koko rero, Satani yakuririje icyo kibazo maze abwira Yehova ati ‘ibyo umuntu [atari Yobu gusa] atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe.’​—Yobu 1:8; 2:4.

14. Amateka yagaragaje iki ku bihereranye n’ibirego Satani yareze abantu?

14 Amateka yagaragaje ko hari abantu benshi, kimwe na Yobu, bakomeje kuba indahemuka kuri Yehova igihe bari bahanganye n’ibigeragezo​—ibyo bikaba binyuranye n’ibyo Satani yihandagaje avuga. Bashimishije umutima wa Yehova binyuriye ku myifatire yabo irangwa n’ubudahemuka, kandi ibyo byatumye Yehova abona icyo asubiza Satani wamututse abigiranye ubwirasi, igihe yavugaga ko abantu bari kureka gukorera Imana mu gihe bari kuba bagezweho n’ingorane (Abaheburayo 11:4-38). Ni koko, abantu bafite imitima ikiranuka banze gutera Imana umugongo. N’iyo babaga bugarijwe n’imimerere ibabaje cyane kurusha iyindi yose, bishingikirizaga cyane kuri Yehova kugira ngo abahe imbaraga zo kwihangana.​—2 Abakorinto 4:7-10.

15. Ni ikihe kibazo gishobora kuvuka ku bihereranye n’imanza Imana yaciye kera n’izo izaca mu gihe kiri imbere?

15 Ariko kandi, ubutabera bwa Yehova bwagaragajwe no mu bindi bintu bidafitanye isano n’ibibazo bihereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga no kuba abantu bari gukomeza kuba indahemuka ku Mana. Bibiliya itubwira inkuru zihereranye n’imanza Yehova yaciriye abantu ku giti cyabo, ndetse n’amahanga muri rusange. Nanone dusangamo ubuhanuzi buhereranye n’imanza azaca mu gihe kiri imbere. Kuki dushobora kwiringira ko Yehova yagiye agaragaza kandi ko azakomeza kugaragaza ko akiranuka mu gihe aca imanza?

Impamvu Ubutabera bwa Yehova Ari Ubwo mu Rwego rwo Hejuru

Yehova ntazigera ‘arimburana abakiranutsi n’abanyabyaha’

16, 17. Ni izihe ngero zigaragaza ko abantu babona ibihereranye n’ubutabera nyakuri mu buryo buciriritse?

16 Ku bihereranye na Yehova, dushobora kuvuga mu buryo bukwiriye tuti ‘ingeso ze zose ni izo gukiranuka’ (Gutegeka 32:4). Nta n’umwe muri twe ushobora kwivugaho ayo magambo, kubera ko akenshi, kuba tubona ibintu mu buryo buciriritse bipfukirana ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ko ikintu runaka gikwiriye. Reka dusuzume urugero rwa Aburahamu. Yagize icyo abaza Yehova ku bihereranye n’uko yari agiye kurimbura Sodomu​—nubwo ububi bwari bwogeye aho hantu. Yabajije Yehova ati “warimburana abakiranutsi n’abanyabyaha?” (Itangiriro 18:23-33). Birumvikana ko igisubizo ari oya. Igihe umukiranutsi Loti n’abakobwa be bari bamaze kugera mu mudugudu wa Sowari ari bazima, ni bwo gusa Yehova ‘yagushije amazuku n’umuriro’ kuri Sodomu (Itangiriro 19:22-24). Ibinyuranye n’ibyo, Yona ‘yararakaye’ igihe Imana yagiriraga imbabazi abaturage b’i Nineve. Kubera ko Yona yari yarabahanuriye ko bari kurimbuka, yari gushimishwa no kubona barimbutse, atitaye ku kuba baragaragaje ko bicujije babivanye ku mutima.​—Yona 3:10–4:1.

17 Yehova yijeje Aburahamu ko atagaragaza ubutabera Bwe mu gihe arimbura ababi gusa, ahubwo ko anabugaragaza mu gihe akiza abakiranutsi. Ku rundi ruhande, Yona yahatiwe kumenya ko Yehova ari umunyambabazi. Iyo ababi bahinduye inzira zabo, aba ‘yiteguye kubababarira’ (Zaburi 86:5). Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bantu bamwe na bamwe baba bahangayikishijwe n’imyanya yabo y’icyubahiro, Yehova we ntaciraho iteka abantu kugira ngo gusa agaragaze ko afite ububasha, kandi ntiyifata ngo areke kugaragaza impuhwe, ngo ahari abantu batabona ko ari umunyantege nke. Icyo aharanira ni ukugaragaza imbabazi igihe cyose hari impamvu zo kuzigaragaza.​—Yesaya 55:7; Ezekiyeli 18:23.

18. Garagaza wifashishije Bibiliya ko Yehova adaca imanza ashingiye ku byiyumvo.

18 Ariko kandi, Yehova ntahumwa amaso n’ibyiyumvo. Igihe ubwoko bwe bwirundumuriraga mu gusenga ibigirwamana, yarabubwiye akomeje ati ‘nzagucira urubanza ruhwanye n’imigenzereze yawe; kandi nzakugaruraho ibizira byawe byose. Ijisho ryanjye ntirizakureba neza, kandi sinzakugirira ibambe; ahubwo nzakugaruraho ibihwanye n’imigenzereze yawe’ (Ezekiyeli 7:3, 4). Bityo, iyo abantu binangiye bakanga kureka ibikorwa byabo bibi, Yehova abacira urubanza akurikije imyifatire yabo. Ariko kandi, abacira urubanza afite ibihamya bifatika ashingiyeho. Ku bw’ibyo, ubwo Yehova yumvaga ‘ugutaka kw’abaregaga’ i Sodomu n’i Gomora, yaravuze ati “ndamanuka ndebe ko bakora ibihwanye rwose no gutaka kw’abaharega kwangezeho” (Itangiriro 18:20, 21). Mbega ukuntu dushobora gushimira ku bwo kuba Yehova atameze nk’abantu benshi bihutira guca imanza batabanje kumva ibihamya byose! Mu by’ukuri, Yehova ameze nk’uko Bibiliya imuvugaho igira iti “ni Imana y’inyamurava, itarimo gukiranirwa.”​—Gutegeka 32:4.

Iringire Udashidikanya Ubutabera bwa Yehova

19. Ni iki dushobora gukora mu gihe twaba tugize ibibazo bikomeye ku bihereranye n’uko Yehova agaragaza ubutabera?

19 Bibiliya ntivuga buri kintu cyose gihereranye n’ibyo Yehova yagiye akora mu bihe bya kera; nta nubwo isobanura buri kantu kose gahereranye n’ukuntu mu gihe kizaza Yehova azacira urubanza abantu, buri wese ku giti cye, n’amatsinda y’abantu. Mu gihe tugize ikibazo cyo gusobanukirwa inkuru cyangwa ubuhanuzi byo muri Bibiliya bitasobanuwe mu buryo burambuye, dushobora kugaragaza ubudahemuka nk’ubwagaragajwe n’umuhanuzi Mika, we wanditse ati “nzategereza Imana impe agakiza.”​—Mika 7:7.

20, 21. Kuki dushobora kwiringira ko Yehova azakomeza gukora ibyo gukiranuka?

20 Dushobora kwiringira tudashidikanya ko mu mimerere iyo ari yo yose, Yehova azakora ibyo gukiranuka. Nubwo abantu basa n’aho birengagiza akarengane kariho, Yehova adusezeranya agira ati “guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura” (Abaroma 12:19). Nitugaragaza imyifatire yo gutegereza, tuzaba twunze mu rya Pawulo, we wavuganye icyizere kidakuka agira ati “[mbese] Imana irakiranirwa? Ntibikabeho.”​—Abaroma 9:14.

21 Hagati aho, turi mu ‘bihe birushya’ (2 Timoteyo 3:1). Akarengane n’ibintu “by’agahato” byatumye habaho ibikorwa byinshi byo gukandamiza abandi mu buryo burangwa n’ubugome (Umubwiriza 4:1). Ariko kandi, Yehova ntiyigeze ahinduka. Yanga akarengane urunuka, kandi yita mu buryo bwimbitse ku bantu barenganywa. Nidukomeza kuba indahemuka kuri Yehova no ku butegetsi bwe bw’ikirenga, azaduha imbaraga zo kwihangana kugeza igihe yagennye, ubwo azakuraho akarengane kose mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bwe.​—1 Petero 5:6, 7.

^ par. 13 Ku bihereranye na Yobu, Yehova yaravuze ati “nta wuhwanye na we mu isi” (Yobu 1:8). Uko bigaragara rero, Yobu yabayeho nyuma y’urupfu rwa Yozefu na mbere y’uko Mose ashyirwaho ngo abe umuyobozi w’Abisirayeli. Ku bw’ibyo, icyo gihe byashoboraga kuvugwa mu buryo bukwiriye ko nta muntu wari uhwanye na Yobu mu bihereranye no kuba indahemuka.