Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 20

“Igira Umutima w’Ubwenge”​—Nyamara Ikicisha Bugufi

“Igira Umutima w’Ubwenge”​—Nyamara Ikicisha Bugufi

1-3. Kuki dushobora kwemera tudashidikanya ko Yehova yicisha bugufi?

UMUBYEYI arashaka kwigisha umwana we ukiri muto isomo runaka ry’ingenzi. Arifuza kumugera ku mutima. Yatangira ate? Mbese, yamuhagarara hejuru n’ibikangisho byinshi maze agakoresha amagambo akanjaye? Cyangwa se ahubwo yaca bugufi kugira ngo areshye n’umwana maze akavugana na we mu buryo burangwa n’ubugwaneza kandi bushishikaje? Nta gushidikanya ko umubyeyi w’umunyabwenge kandi wicisha bugufi yahitamo kwegera umwana we abigiranye ubugwaneza.

2 Yehova ni Umubyeyi uteye ute? Mbese, ni umwibone, cyangwa yicisha bugufi? Arakagatiza se, cyangwa ariyoroshya? Yehova azi ibintu byose, kandi afite ubwenge butagira akagero. Mbese, waba waramaze kubona ko ubumenyi n’ubwenge bidatuma byanze bikunze abantu bicisha bugufi? Nk’uko Bibiliya ibivuga, “ubwenge butera kwihimbaza” (1 Abakorinto 3:19; 8:1). Ariko kandi, Yehova, we ufite “umutima w’ubwenge,” nanone yicisha bugufi (Yobu 9:4). Ibyo ntibishaka kuvuga ko ari mu mwanya wo hasi cyangwa ko adafite ububasha bukomeye, ahubwo bishaka kuvuga ko atarangwa n’ubwibone. Kuki ari uko bimeze?

3 Yehova ni uwera. Bityo rero, ntarangwa n’ubwibone, uwo akaba ari umuco mubi (Mariko 7:20-22). Zirikana nanone ibyo umuhanuzi Yeremiya yavuze ku bihereranye na Yehova agira ati “nta kabuza ubugingo bwawe [ni ukuvuga Yehova] buzibuka maze buce bugufi imbere yanjye” * (Amaganya 3:20NW). Tekereza nawe! Yehova, Umutegetsi w’Ikirenga akaba n’Umwami w’ijuru n’isi, yari yiteguye ‘guca bugufi,’ akareshya na Yeremiya, kugira ngo yite mu buryo bukwiriye kuri Yeremiya wari umuntu udatunganye (Zaburi 113:7)! Ni koko, Yehova yicisha bugufi. Ariko se, ukwicisha bugufi kw’Imana gukubiyemo iki? Ni irihe sano gufitanye no kugira ubwenge? Kandi kuki ari ukw’ingenzi kuri twe?

Uko Yehova Yagaragaje ko Yicisha Bugufi

4, 5. (a) Kwicisha bugufi ni iki, kugaragazwa n’iyihe mico, kandi se, kuki kutagombye na rimwe kwitiranywa no kugira intege nke cyangwa kugira amasonisoni? (b) Ni gute Yehova yagaragaje ukwicisha bugufi mu byo yagiriye Dawidi, kandi se, kuba Yehova yicisha bugufi ni iby’ingenzi kuri twe mu rugero rungana iki?

4 Kwicisha bugufi ni ukwiyoroshya mu bwenge, kutirata cyangwa kutibona. Kwicisha bugufi ni umuco w’imbere mu mutima kandi ugaragarira muri iyi mico, urugero nk’ubugwaneza, kwihangana no gushyira mu gaciro (Abagalatiya 5:22, 23). Ariko kandi, iyo mico inezeza Imana ntiyagombye na rimwe kwitiranywa no kugira intege nke cyangwa kugira amasonisoni. Ntihabanye no kuba Yehova agira uburakari bukiranuka cyangwa kuba akoresha imbaraga ze zo kurimbura. Ahubwo, binyuriye ku kwicisha bugufi n’ubugwaneza, Yehova agaragaza imbaraga ze nyinshi cyane, ni ukuvuga ububasha afite bwo kwitegeka mu buryo butunganye (Yesaya 42:14). Ni gute kwicisha bugufi bifitanye isano no kugira ubwenge? Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kuri Bibiliya kigira kiti “amaherezo ukwicisha bugufi kwasobanuwe . . . ko ari ukutarangwa n’ubwikunde kandi ko ari ishingiro ry’ubwenge bwose.” Bityo rero, ubwenge nyakuri ntibushobora kubaho hatabayeho ukwicisha bugufi. Ni gute twungukirwa no kuba Yehova yicisha bugufi?

Umubyeyi w’umunyabwenge ashyikirana n’abana be abigiranye ukwicisha bugufi n’ubugwaneza

5 Umwami Dawidi yaririmbiye Yehova ati “wampaye ingabo inkingira, ni yo gakiza kawe, ukuboko kwawe kw’iburyo kurandamira, ubugwaneza bwawe bwanteye [“kwicisha bugufi kwawe kuzantera,” NW] ikuzo.” (Zaburi 18:36, umurongo wa 35 muri Biblia Yera.) Mu by’ukuri, Yehova yaciye bugufi kugira ngo arengere uwo muntu buntu udatunganye, amurinde kandi amukomeze uko bwije n’uko bukeye. Dawidi yaje kubona ko kugira ngo abone agakiza​—ndetse no kugira ngo amaherezo akomere abe umwami​—byatewe gusa n’uko Yehova Ubwe yemeye kwicisha bugufi muri ubwo buryo. Mu by’ukuri se, ni nde muri twe wari kwiringira kuzabona agakiza iyo Yehova aza kuba aticisha bugufi, atiteguye guca bugufi ngo atwiteho nk’Umubyeyi urangwa n’ubugwaneza n’urukundo?

6, 7. (a) Bibiliya ivuga ko Yehova yiyoroshya mu buhe buryo? (b) Ni irihe sano riri hagati y’ubugwaneza n’ubwenge, kandi se, ni nde watanze urugero ruhebuje mu bihereranye n’ibyo?

6 Kwiyoroshya ni umuco mwiza cyane abantu bizerwa bagombye kwihingamo. Uwo muco ufitanye isano no kugira ubwenge. Urugero, mu Migani 11:2 (Bibiliya Ntagatifu) hagira hati “abiyoroshya bahorana ubuhanga.” Ariko kandi, Bibiliya ntiyigera ivuga ko Yehova yiyoroshya nk’uko abantu biyoroshya. Kubera iki? Ibyo ntibishatse kuvuga ko yishyira hejuru. Ijambo kwiyoroshya, nk’uko rikoreshwa mu Byanditswe, iyo ryerekeza ku bantu riba risobanura kumenya mu buryo bukwiriye aho ubushobozi bw’umuntu bugarukira. Ubushobozi bw’Ishoborabyose ntibugira imipaka, usibye imipaka yo ubwayo yishyiriraho bitewe n’amahame yayo akiranuka (Mariko 10:27; Tito 1:2). Ikindi kandi, kubera ko ari Isumbabyose, nta muntu n’umwe igandukira. Ku bw’ibyo rero, kwiyoroshya muri ubwo buryo ntibikwiriye na mba kwerekezwa kuri Yehova.

7 Ariko kandi, Yehova ariyoroshya mu buryo bw’uko aba yiteguye kugirana imishyikirano n’abantu. Yigisha abagaragu be ko ubugwaneza ari ngombwa kugira ngo umuntu agire ubwenge nyakuri. Ijambo rye rivuga ibihereranye n’“ubugwaneza buva ku bwenge” * (Yakobo 3:13, Inkuru Nziza ku Muntu Wese). Yehova atanga urugero ruhebuje mu bihereranye n’ibyo. Reka dusuzume uko abigenza.

Yehova Atega Amatwi Kandi Agatanga Inshingano Abigiranye Ukwicisha Bugufi

8-10. (a) Kuki bitangaje kubona ko Yehova aba yiteguye guha abandi inshingano no kubatega amatwi? (b) Ni gute Ishoborabyose yashyikiranye n’abamarayika bayo ibigiranye ukwicisha bugufi?

8 Igihamya gishishikaje kigaragaza ko Yehova yicisha bugufi kigaragarira mu kuba ahora yiteguye guha abandi inshingano no kubatega amatwi. Mu by’ukuri, kuba atega abandi amatwi biratangaje cyane kubera ko adakenera ubufasha runaka cyangwa kugirwa inama (Yesaya 40:13, 14; Abaroma 11:34, 35). Ariko kandi, incuro nyinshi Bibiliya itwereka ko Yehova aca bugufi muri ubwo buryo.

9 Reka dufate urugero rw’ikintu gitangaje cyabaye mu buzima bwa Aburahamu. Aburahamu yigeze kugira abashyitsi batatu, akaba yarerekeje kuri umwe muri bo amwita “Yehova.” Mu by’ukuri, abo bashyitsi bari abamarayika, ariko umwe muri bo yari yaje mu izina rya Yehova kandi yakoraga ibintu mu izina Rye. Iyo uwo mumarayika yavugaga cyangwa agakora ibintu runaka, mu by’ukuri ni Yehova wabaga ubivuze cyangwa ubikoze. Binyuriye kuri we, Yehova yabwiye Aburahamu ko yari yumvise ‘ugutaka kw’abaregaga i Sodomu n’i Gomora.’ Yehova yaravuze ati “ndamanuka ndebe ko bakora ibihwanye rwose no gutaka kw’abaharega kwangezeho; kandi niba atari ko bimeze, ndabimenya” (Itangiriro 18:3, 20, 21). Birumvikana ko Yehova atashakaga kuvuga ko we, Ushoborabyose, yari ‘kwimanukira’ we ubwe. Ahubwo, yarongeye yohereza abamarayika bo kumuhagararira (Itangiriro 19:1). Kubera iki? Mbese, Yehova ubona byose ntiyashoboraga ‘kumenya’ we ubwe imimerere nyakuri yari muri ako karere? Yego rwose! Ariko rero, Yehova abigiranye ukwicisha bugufi, yahaye abo bamarayika inshingano yo kujya kureba uko ibintu byari byifashe no gusura Loti n’umuryango we i Sodomu.

10 Ikindi kandi, Yehova atega abandi amatwi. Igihe kimwe yasabye abamarayika be gutanga ibitekerezo bitandukanye by’ukuntu byari kugenda mu kurimbura Umwami mubi Ahabu. Yehova ntiyari akeneye ubufasha nk’ubwo. Nyamara kandi, yemeye igitekerezo umumarayika umwe yatanze, maze amutegeka kubigenza uko yari abivuze (1 Abami 22:19-22). Mbese, ibyo ntibyagaragazaga ukwicisha bugufi?

11, 12. Ni gute Aburahamu yaje kumenya neza ko Yehova yicisha bugufi?

11 Yehova aba aniteguye gutega amatwi abantu badatunganye bifuza kumubwira ibibahangayikishije. Urugero, igihe Yehova yabwiraga Aburahamu ku ncuro ya mbere ko yari afite umugambi wo kurimbura Sodomu na Gomora, uwo mugabo wizerwa yarashobewe. Aburahamu yaramubwiye ati “kirakazira,” maze yongeraho ati “umucamanza w’abari mu isi bose ntiyakora ibyo kutabera?” Yabajije Yehova niba yari kureka kurimbura iyo mijyi iyo haza kubonekamo abakiranutsi 50. Yehova yamwijeje ko yari kuyireka ntayirimbure. Ariko Aburahamu yarongeye aramubaza, agabanya umubare kugera kuri 45, hanyuma 40, no gukomeza. Nubwo Yehova yari yakomeje kumwizeza ko atari kuyirimbura, ntibyabujije Aburahamu gukomeza kumwinginga kugeza ku mubare w’abantu icumi. Wenda Aburahamu yari atarasobanukirwa mu buryo bwuzuye ukuntu Yehova ari umunyambabazi. Ibyo ari byo byose ariko, Yehova abigiranye ukwihangana no kwicisha bugufi, yemereye Aburahamu wari incuti ye akaba n’umugaragu we ngo amubwire mu buryo nk’ubwo ibyari bimuhangayikishije.​—Itangiriro 18:23-33.

12 Ni abantu bangahe baminuje bashobora gutega amatwi umuntu uri hasi yabo cyane, babigiranye ukwihangana? * Imana yacu yateze abantu amatwi ibigiranye ukwihangana, bityo ikaba yaragaragaje ko yicisha bugufi cyane. Muri icyo kiganiro bagiranye, nanone Aburahamu yaje kumenya ko Yehova ‘atinda kurakara’ (Kuva 34:6). Wenda mu gihe Aburahamu yabonaga ko atari afite uburenganzira bwo gushidikanya ku bihereranye n’imikorere y’Isumbabyose, yasabye kabiri kose ati “Umwami ye kurakara” (Itangiriro 18:30, 32). Birumvikana ko Yehova atarakaye. Mu by’ukuri, afite “ubugwaneza buva ku bwenge.”

Yehova Ashyira mu Gaciro

13. Amagambo ngo “gushyira mu gaciro,” nk’uko akoreshwa muri Bibiliya, asobanura iki, kandi se, kuki ayo magambo agaragaza mu buryo bukwiriye uko Yehova ateye?

13 Kwicisha bugufi kwa Yehova kugaragarira mu wundi muco uhebuje, ari wo wo gushyira mu gaciro. Ikibabaje ni uko uwo muco wabaye ingume mu bantu badatunganye. Yehova ntaba yiteguye gusa gutega amatwi ibiremwa bye bifite ubwenge, ahubwo aba aniteguye kuva ku izima mu gihe byaba bitanyuranyije n’amahame ye akiranuka. Amagambo ngo “gushyira mu gaciro,” afashwe uko yakabaye nk’uko akoreshwa muri Bibiliya, asobanurwa ngo “kuva ku izima.” Uwo muco na wo ni ikimenyetso kiranga ubwenge bw’Imana. Muri Yakobo 3:17 (NW), hagira hati “ubwenge buva mu ijuru . . . bushyira mu gaciro.” Ni mu buhe buryo Yehova, we ufite ubwenge butagira akagero, ashyira mu gaciro? Icya mbere, azi guhuza n’imimerere. Wibuke ko izina rye ubwaryo ritwigisha ko Yehova atuma aba ikintu icyo ari cyo cyose gikenewe kugira ngo asohoze amasezerano ye (Kuva 3:14NW). Mbese, ibyo ntibigaragaza ko azi guhuza n’imimerere kandi ko ashyira mu gaciro?

14, 15. Ni iki ibyo Ezekiyeli yeretswe ku bihereranye n’igare rya Yehova ryo mu ijuru bitwigisha ku birebana n’umuteguro wa Yehova wo mu ijuru, kandi se, ni gute utandukanye n’imiteguro y’isi?

14 Hari umurongo wo muri Bibiliya ushishikaje udufasha kwiyumvisha neza ukuntu Yehova ahuza n’imimerere. Umuhanuzi Ezekiyeli yeretswe umuteguro wa Yehova wo mu ijuru ugizwe n’ibiremwa by’umwuka. Yabonye igare rinini cyane mu buryo buteye ubwoba, ni ukuvuga “igare” rya Yehova ubwe rihora riyobowe na we. Igishishikaje kurushaho ni ukuntu ryagendaga. Inziga zaryo nini cyane zari zifite impande enye kandi zuzuyeho amaso, bityo zikaba zarashoboraga kureba impande zose kandi zigahindura icyerekezo ako kanya, nta guhagarara cyangwa gukata. Nanone kandi, iryo gare rinini cyane ntiryazariraga nk’ikimodoka kiremereye cyakozwe n’abantu. Ryashoboraga kugendera ku muvuduko nk’uw’umurabyo, ndetse rikaba ryahindura amerekezo rigakora inguni igororotse (Ezekiyeli 1:1, 14-28). Ni koko, umuteguro wa Yehova, kimwe n’Umutegetsi w’Ikirenga ushobora byose uwuyobora, uhuza n’imimerere mu buryo buhanitse, ukaba uhita ugira icyo ukora ku bihereranye n’imimerere n’ibintu biba bikenewe uba ugomba kwitaho, bihora bihindagurika.

15 Abantu bashobora kugerageza kwigana uko guhuza n’imimerere gutunganye. Ariko incuro nyinshi, usanga abantu n’imiteguro yabo barushaho gukagatiza aho kuba abantu bahuza n’imimerere, ugasanga barushaho kudashyira mu gaciro aho kuba abantu bava ku izima. Dufate urugero: ubwato bunini cyane butwara lisansi cyangwa gari ya moshi yikorera imizigo bishobora kuba bifite ubunini n’imbaraga bitangaje. Ariko se, hari na kimwe muri byo gishobora guhangana n’ingorane zitunguranye? Gari ya moshi itwara imizigo iramutse ihuye n’imbogamizi mu muhanda inyuramo, ntishobora gukata. Ntibyoroshye ko yahita ihagarara. Ndetse n’iyo gari ya moshi imaze gufata amaferi, ishobora kugenda ibirometero hafi bibiri itarahagarara! Mu buryo nk’ubwo, ubwato bunini cyane butwara lisansi bushobora gukomeza kugenda bukagera mu birometero umunani kandi bamaze kuzimya moteri. Nubwo moteri zabwo zabukurura zibusubiza inyuma, bushobora gukomeza kujya imbere bukagera mu birometero bitatu butarasubira inyuma! Ibyo ni na ko bimeze ku miteguro y’abantu, usanga badashaka kuva ku izima cyangwa ngo bashyire mu gaciro. Akenshi abantu banga kugira icyo bahindura kugira ngo bahuze n’ibikenewe hamwe n’imimerere bigenda bihindagurika, babitewe n’ubwibone. Uko kutava ku izima kwatumye imiryango myinshi y’ubucuruzi igira igihombo, ndetse gutuma na za Leta nyinshi zisenyuka (Imigani 16:18). Mbega ukuntu dushobora kwishimira ko ari Yehova ari n’umuteguro we batameze batyo!

Uko Yehova Agaragaza Umuco wo Gushyira mu Gaciro

16. Ni gute Yehova yagaragaje ko ashyira mu gaciro binyuriye ku byo yagiriye Loti mbere y’uko arimbura Sodomu na Gomora?

16 Reka twongere dusuzume ibihereranye n’irimbuka rya Sodomu na Gomora. Loti n’umuryango we bahawe n’umumarayika wa Yehova amabwiriza asobanutse neza agira ati ‘muhungire mu misozi.’ Ariko ibyo ntibyanejeje Loti. Yaratakambye ati “bye kuba bityo, Mwami, ndakwinginze.” Kubera ko Loti yibwiraga ko yari gupfa iyo aza guhungira muri iyo misozi, yasabye ko we n’umuryango we bakwemererwa guhungira mu mujyi wari aho hafi witwaga Sowari. Wibuke ko Yehova yari afite umugambi wo kurimbura uwo mujyi. Ikindi kandi, nta mpamvu yumvikana Loti yari afite yo kugira ubwoba. Nta gushidikanya ko Yehova yari kurindira Loti muri iyo misozi! Ariko kandi, Yehova yemeye kuva ku izima aha Loti ibyo yamusabye, maze areka kurimbura Sowari. Umumarayika yabwiye Loti ati “dore, ku byo uvuze ibyo ndakwemereye” (Itangiriro 19:17-22). Mbese, ibyo ntibigaragaza ugushyira mu gaciro kwa Yehova?

17, 18. Ni gute Yehova yagaragaje ko ashyira mu gaciro binyuriye ku byo yagiriye abantu b’i Nineve?

17 Nanone kandi, Yehova agira icyo akora iyo abantu bihannye nta buryarya, buri gihe agakora ibintu birangwa n’imbabazi no gukiranuka. Reka turebe uko byagenze igihe umuhanuzi Yona yoherezwaga mu mujyi wa Nineve warangwaga n’ibikorwa by’ubugome. Igihe Yona yagendagendaga mu gihugu cya Nineve, ubutumwa bwahumetswe yatangazaga bwari busobanutse neza: uwo mujyi ukomeye wagombaga kurimburwa mu minsi 40. Icyakora, imimerere yarahindutse mu buryo bukomeye. Abantu b’i Nineve barihannye!​—Yona, igice cya 3.

18 Kugereranya ukuntu Yehova yabyifashemo igihe yabonaga iryo hinduka ry’imimerere n’ukuntu Yona yabyifashemo, biduha inyigisho ikomeye. Icyo gihe, Yehova yahuje n’imimerere, yihindura Ubabarira ibyaha aho kuba “intwari mu ntambara” * (Kuva 15:3). Ku rundi ruhande, Yona we yanze kuva ku izima kandi ntiyashoboye na mba kugaragaza imbabazi. Aho kugaragaza ugushyira mu gaciro nk’ukwa Yehova, yarushijeho kwitwara nka gari ya moshi cyangwa bwa bwato bunini cyane twavuze haruguru. Yari yatangaje irimbuka, ubwo rero kuri we, hagombaga kubaho irimbuka! Ariko kandi, Yehova yahaye umuhanuzi we utari ufite ukwihangana isomo ritazibagirana ku bihereranye no gushyira mu gaciro hamwe no kugira imbabazi, abigiranye ukwihangana.​—Yona, igice cya 4.

Yehova ashyira mu gaciro kandi azi aho ubushobozi bwacu bugarukira

19. (a) Kuki dushobora kudashidikanya ko Yehova ashyira mu gaciro mu byo aba atwitezeho? (b) Ni gute mu Migani 19:17 hagaragaza ko Yehova ari Umutware “mwiza ushyira mu gaciro,” kandi akaba yicisha bugufi mu buryo bwimbitse?

19 Hanyuma, Yehova agaragaza ugushyira mu gaciro mu byo aba atwitezeho. Umwami Dawidi yaravuze ati “azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu” (Zaburi 103:14). Yehova azi ko ubushobozi bwacu bugira aho bugarukira kandi ko turi abantu badatunganye kurusha uko twe tubizi. Ntatwitegaho ibirenze ibyo dushobora gukora. Bibiliya ishyira itandukaniro hagati y’abatware b’abantu “beza bashyira mu gaciro” n’“aba nta munoza” (1 Petero 2:18NW). Yehova ni Umutware uteye ute? Zirikana ibivugwa mu Migani 19:17, hagira hati “ubabariye umukene aba agurije Uwiteka.” Uko bigaragara, umutware mwiza ushyira mu gaciro ni we wenyine ushobora kuzirikana igikorwa cyose cy’ineza gikorewe abantu boroheje. Ikirenze ibyo, uwo murongo w’Ibyanditswe ugaragaza ko mu by’ukuri Umuremyi w’ijuru n’isi yumva ko afitiye umwenda abantu buntu bakora ibikorwa nk’ibyo by’ubugwaneza! Uko ni ukwicisha bugufi mu buryo buhebuje.

20. Ni iki kitwemeza ko Yehova yumva amasengesho yacu kandi akayasubiza?

20 Yehova agaragaza ubugwaneza no gushyira mu gaciro mu byo agirira abagaragu be bo muri iki gihe. Iyo dusenze dufite ukwizera, aratwumva. Kandi nubwo atatwoherereza intumwa z’abamarayika ngo zituvugishe, ntitwagombye gufata umwanzuro w’uko amasengesho yacu atayasubiza. Wibuke ko igihe intumwa Pawulo yasabaga bagenzi bayo bari bahuje ukwizera ngo ‘bayisabire’ kugira ngo ibohorwe, yongeyeho iti “kugira ngo ntebutswe vuba kubagarurirwa” (Abaheburayo 13:18, 19). Ku bw’ibyo rero, amasengesho yacu ashobora mu by’ukuri gutuma Yehova akora ibintu ubusanzwe atari gukora iyo tutaza kubimusaba!​—Yakobo 5:16.

21. Ni uwuhe mwanzuro tutagombye kuzigera dufata ku bihereranye n’ukwicisha bugufi kwa Yehova, kandi se ahubwo, ni iki twagombye kwishimira ku bihereranye na we?

21 Birumvikana ko nta na kimwe mu bintu bigaragaza ukwicisha bugufi kwa Yehova, ni ukuvuga ubugwaneza bwe, kuba yiteguye gutega amatwi, ukwihangana kwe no kuba ashyira mu gaciro, kigaragaza ko Yehova atandukira amahame ye akiranuka. Abayobozi ba Kristendomu bashobora kumva ko baba bashyize mu gaciro iyo babwira imikumbi yabo ibyo amatwi yayo yifuza kumva, binyuriye mu gupfobya amahame mbwirizamuco ya Yehova (2 Timoteyo 4:3). Ariko kandi, kamere y’abantu yo gutandukira amahame kugira ngo bikorere ibibanogeye, nta ho ihuriye rwose n’umuco w’Imana wo gushyira mu gaciro. Yehova ni uwera; ntazigera na rimwe ahumanya amahame ye akiranuka (Abalewi 11:44). Nimucyo rero dukunde umuco wa Yehova wo gushyira mu gaciro, kuko ari ikimenyetso mu by’ukuri kigaragaza ko yicisha bugufi. Mbese, ntusagwa n’ibyishimo iyo utekereje ko Yehova Imana, We munyabwenge cyane kuruta ibiremwa byose byo mu ijuru no mu isi, anicisha bugufi mu buryo buhebuje? Mbega ukuntu kugirana imishyikirano ya bugufi n’iyo Mana iteye ubwoba ariko kandi ifite ubugwaneza, ukwihangana no gushyira mu gaciro, ari ibintu bishimishije!

^ par. 3 Abanditsi bo mu bihe bya kera cyangwa Abasoferimu, bahinduye uwo murongo bavuga ko atari Yehova waciye bugufi, ko ahubwo ari Yeremiya. Uko bigaragara, batekerezaga ko byaba bidakwiriye kwerekeza ku Mana igikorwa nk’icyo cyo kwicisha bugufi. Ingaruka zabaye iz’uko ubuhinduzi bwinshi butumvikanisha neza igitekerezo gikubiye muri uwo murongo mwiza cyane. Ariko kandi, Bibiliya yitwa The New English Bible ivuga mu buryo buhuje n’ukuri ko Yeremiya yabwiye Imana ati “ibuka rwose, ibuka maze uce bugufi imbere yanjye.”

^ par. 7 Ubundi buhinduzi bugira buti ‘kwicisha bugufi bituruka ku bwenge’ n’‘ubugwaneza ni ikimenyetso kigaragaza ubwenge.’

^ par. 12 Mu buryo bushishikaje, Bibiliya ishyira itandukaniro hagati yo kwihangana n’ubwibone (Umubwiriza 7:8). Ukwihangana kwa Yehova ni ikindi gihamya kigaragaza ko yicisha bugufi.​—2 Petero 3:9.

^ par. 18 Muri Zaburi ya 86:5, Yehova avugwaho kuba ari ‘mwiza, [kandi] yiteguye kubabarira.’ Igihe iyo Zaburi yahindurwaga mu Kigiriki, amagambo ngo “witeguye kubabarira,” yahinduwemo e·pi·ei·kesʹ cyangwa “gushyira mu gaciro.”