Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 17

‘Mbega Uburyo Ubwenge bw’Imana Butagira Akagero!’

‘Mbega Uburyo Ubwenge bw’Imana Butagira Akagero!’

1, 2. Ni uwuhe mugambi Yehova yari afite ku bihereranye n’umunsi wa karindwi, kandi se, ni gute ubwenge bw’Imana bwari kugaragara mu ntangiriro y’uwo munsi?

ABANTU barangiritse pe! Abantu bari ibiremwa bihebuje mu bindi byose byaremwe ku munsi wa gatandatu bagize batya barahanantuka bajya mu mimerere ibabaje cyane. Yehova yari yaravuze ku mugaragaro ko “ibyo yaremye byose,” hakubiyemo n’abantu, “byari byiza cyane” (Itangiriro 1:31). Ariko kandi, mu ntangiriro y’umunsi wa karindwi, Adamu na Eva bahisemo gukurikira Satani wabateye kwigomeka. Bishoye mu cyaha, ukudatungana n’urupfu.

2 Bishobora kuba byaragaragaraga ko umugambi Yehova yari afite ku bihereranye n’umunsi wa karindwi wari ukomwe mu nkokora. Uwo munsi, kimwe n’iminsi itandatu yawubanjirije, wagombaga kungana n’imyaka ibarirwa mu bihumbi. Yehova yari yarawejeje, kandi amaherezo, muri uwo munsi ni bwo isi yose yari guhinduka paradizo ituwe n’umuryango wa kimuntu utunganye (Itangiriro 1:28; 2:3). Ariko se, ni gute ibyo byari kuzasohora nyuma y’aho abantu bigomekeye mu buryo bubabaje? Imana yari gukora iki? Aho ni ho Yehova yari kugaragariza ubwenge bwe mu buryo bukomeye​—wenda bukaba ari bwo buryo bukomeye kurusha ubundi bwose yabugaragajemo.

3, 4. (a) Kuki ibyo Yehova yakoze igihe habagaho ukwigomeka muri Edeni byagaragaje ubwenge bwe butangaje? (b) Ukwicisha bugufi kwagombye gutuma tuzirikana ukuhe kuri mu gihe dusuzuma ibihereranye n’ubwenge bwa Yehova?

3 Yehova yahise agira icyo akora. Yaciriyeho iteka ibyo byigomeke byo muri Edeni, kandi yahise atanga umusogongero w’ikintu runaka gihebuje, ni ukuvuga umugambi we wo gukemura ingorane zose bari bamaze gutangiza (Itangiriro 3:15). Umugambi wa Yehova urangwa n’ubushishozi warakomeje, uhereye muri Edeni kugeza mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi yaranze amateka ya kimuntu, kandi uzageza no mu gihe kizaza. Ni umugambi wumvikana neza ariko ufite ibisobanuro byimbitse cyane, ku buryo umuntu usoma Bibiliya ashobora kumara igihe cy’imibereho ye cyose yiga kandi atekereza ku bihereranye na wo. Nanone kandi, umugambi wa Yehova ugomba gusohora nta kabuza. Uzakuraho ububi bwose, icyaha n’urupfu. Uzatuma abantu bizerwa bagera ku butungane. Ibyo byose bizabaho mbere y’uko umunsi wa karindwi urangira, ku buryo icyo gihe Yehova azaba yarasohoje umugambi we uhereranye n’isi n’abantu mu buryo buhuje rwose n’uko yari yarabiteganyije, nubwo wakomwe mu nkokora!

4 Ubwo bwenge bw’Imana buratangaje cyane, si byo se? Intumwa Pawulo yasunikiwe kwandika iti ‘mbega uburyo ubwenge bw’Imana butagira akagero!’ (Abaroma 11:33). Mu gihe dusuzuma ibice binyuranye by’uwo muco w’Imana, ukwicisha bugufi kwagombye gutuma tuzirikana ukuri kw’ingenzi k’uko icyo dushobora gukora gusa ari ukuvunguraho gato ku bwenge bwa Yehova buhambaye cyane (Yobu 26:14). Mbere na mbere, reka tubanze turebe icyo uwo muco utangaje usobanura.

Ubwenge bw’Imana Ni Iki?

5, 6. Ni irihe sano riri hagati y’ubumenyi n’ubwenge, kandi se, ubumenyi bwa Yehova bwagutse mu rugero rungana iki?

5 Ubwenge butandukanye n’ubumenyi. Orudinateri ishobora kumenya ibintu byinshi cyane, ariko biragoye kwiyumvisha ko hari umuntu wavuga ko izo mashini zizi ubwenge. Ariko kandi, ubumenyi n’ubwenge bifitanye isano rya bugufi (Imigani 10:14). Dufate urugero: uramutse ushaka inama zirangwa n’ubwenge ku bihereranye n’uko wakira indwara runaka ikomeye, mbese, wabaza umuntu ufite ubumenyi buke cyangwa udafite na mba mu by’ubuvuzi? Oya rwose! Ku bw’ibyo rero, ubumenyi nyakuri ni ubw’ingenzi kugira ngo umuntu agire ubwenge nyakuri.

6 Yehova afite ubumenyi buhambaye cyane. Kubera ko ari “Umwami nyir’ibihe byose,” ni we wenyine wabayeho kuva iteka ryose (1 Timoteyo 1:17). Kandi muri iyo myaka yose itabarika, yari azi ibintu byose. Bibiliya igira iti “nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze” (Abaheburayo 4:13; Imigani 15:3). Kubera ko Yehova ari Umuremyi, azi neza ibyo yaremye, kandi kuva mu ntangiriro yagiye yitegereza ibintu byose abantu bakora. Agenzura umutima wa buri muntu, kandi nta kintu kimwisoba (1 Ngoma 28:9). Kubera ko yaturemanye ubushobozi bwo kwihitiramo ibitunogeye, arishima cyane iyo abonye tugize amahitamo arangwa n’ubwenge mu mibereho yacu. Kubera ko ari we ‘Wumva ibyo asabwa,’ yumva ibintu bitabarika abantu bamusabira icyarimwe. (Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera.) Birumvikana ko Yehova afite ubushobozi butunganye bwo kwibuka ibintu.

7, 8. Ni gute Yehova agaragaza ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, ubushishozi n’ubwenge?

7 Yehova ntafite ubumenyi gusa, ahubwo nanone abona ukuntu ibintu binyuranye biba bifitanye isano hagati yabyo maze akiyumvisha uko biteye muri rusange ahereye ku tuntu twinshi dutandukanye tugize ibyo bintu. Areba agaciro k’ibintu maze agafata umwanzuro, agashyira itandukaniro hagati y’icyiza n’ikibi, icy’ingenzi n’ikidafite akamaro. Ikindi kandi, ntareba inyuma gusa, ahubwo nanone agenzura imbere mu mutima (1 Samweli 16:7). Ku bw’ibyo, Yehova yiyumvisha ibintu kandi afite n’ubushishozi, iyo ikaba ari imico isumba kugira ubumenyi. Ariko muri iyo mico yose, ubwenge buracyari ku isonga.

8 Kugira ubwenge bisobanura gushyira mu bikorwa ubumenyi, ubushishozi n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu ku buryo ugera ku cyo wifuza. Mu by’ukuri, amwe mu magambo y’umwimerere yo muri Bibiliya yahinduwemo “ubwenge,” afashwe uko yakabaye, asobanurwa ngo “igikorwa kigira ingaruka nziza” cyangwa “ubwenge nyakuri.” Bityo rero, ubwenge bwa Yehova si ubwo mu magambo gusa. Bugaragarira mu bikorwa, kandi bugira ingaruka nziza. Kubera ko Yehova afite ubumenyi busesuye n’ubushobozi bwimbitse bwo kwiyumvisha ibintu, buri gihe afata imyanzuro myiza isumba iyindi yose, akayisohoza binyuriye mu gukora ibikorwa byiza byose umuntu ashobora gutekereza. Ubwo ni bwo bwenge nyakuri! Yehova yagaragaje ukuri kw’amagambo yavuzwe na Yesu agira ati “ubwenge bwerekanwa n’imirimo yabwo” (Matayo 11:19). Imirimo Yehova yakoze mu isi no mu ijuru ni igihamya gikomeye kigaragaza ko afite ubwenge.

Ibihamya Bigaragaza Ubwenge bw’Imana

9, 10. (a) Yehova agaragara ko afite ubuhe bwenge, kandi se, yabugaragaje mu buhe buryo? (b) Ni gute ingirabuzima fatizo itanga igihamya kigaragaza ubwenge bwa Yehova?

9 Mbese, waba warigeze gutangazwa n’ubuhanga bw’umunyabukorikori ukora ibintu byiza kandi bikora neza? Ubwenge bwe buba butangaje (Kuva 31:1-3). Yehova ubwe ni we soko y’ubwenge nk’ubwo, kandi ni we ubufite mu rugero rusesuye. Umwami Dawidi yavuze ku bihereranye na Yehova ati “ndagushimira, yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza: imirimo wakoze ni ibitangaza: ibyo, umutima wanjye ubizi neza” (Zaburi 139:14). Koko rero, uko tugenda tumenya byinshi ku bihereranye n’umubiri w’umuntu, ni na ko tugenda turushaho gutangazwa n’ubwenge bwa Yehova.

10 Reka dufate urugero: ubuzima bwawe bwatangiye ari ingirabuzima fatizo imwe​—ni ukuvuga intangangore ya nyoko yabaye urusoro igihe yahuraga n’intangangabo ya so. Bidatinze, iyo ngirabuzima fatizo yatangiye kwigabanyamo ibice. Wowe ugizwe n’ingirabuzima fatizo zigera kuri miriyari ibihumbi 100 zaturutse muri uko kwigabanyamo ibice. Izo ngirabuzima fatizo ziba ari nto cyane, ku buryo izigera ku 10.000 zifite ubunini buringaniye zakwirwa ku gatwe k’agashinge abadozi bafatanyisha imyenda. Nyamara kandi, buri ngirabuzima fatizo ubwayo ni urusobe rutangaje. Ingirabuzima fatizo irahambaye cyane kurusha imashini iyo ari yo yose cyangwa uruganda, byakozwe n’abantu. Abahanga mu bya siyansi bavuga ko ingirabuzima fatizo imeze nk’umujyi ukikijwe n’uruzitiro, ikaba ifite uburyo bwo kugenzura abinjira n’abasohoka, uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu, imiyoboro y’itumanaho, ingomero zitanga amashanyarazi, inganda, gahunda yo kuvanaho imyanda no kuyitunganya kugira ngo ihindurwemo ibindi bintu, uburyo bwo kurinda umutekano, ndetse ikaba ifite na gahunda runaka y’ubutegetsi bufite icyicaro gikuru mu ntimatima yayo. Ikindi kandi, ingirabuzima fatizo ishobora gukora indi imeze nka yo neza neza mu masaha make cyane!

11, 12. (a) Ni iki gituma ingirabuzima fatizo zo mu rusoro zigenda zitandukana, kandi se, ni gute ibyo bihuza n’ibivugwa muri Zaburi ya 139:16? (b) Ni mu buhe buryo ubwonko bw’umuntu bugaragaza ko ‘twaremwe [mu] buryo butangaje’?

11 Birumvikana ariko ko ingirabuzima fatizo zose zitameze kimwe. Uko ingirabuzima fatizo z’urusoro zigenda zigabanyamo ibice, zigenda zisohoza imirimo itandukanye. Zimwe ziba ingirabuzima fatizo nyamwakura; izindi zikaba amagufwa, izindi imikaya, izindi zikaba insoro z’amaraso cyangwa amaso. Uko kuntu zigenda zitandukana bikorerwa aho twavuga ko ari mu ‘bubiko’ bw’ingirabuzima fatizo burimo ibishushanyo mbonera by’ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka, cyangwa ADN. Mu buryo bushishikaje, Dawidi yarahumekewe maze yerekeza kuri Yehova agira ati “nkiri urusoro, amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo . . . [“ingingo zarwo zose,” NW].”​—Zaburi 139:16.

12 Umubiri ugizwe n’ibice bimwe na bimwe bihambaye cyane. Reka dufate urugero rw’ubwonko bw’umuntu. Bamwe babwise ikintu cy’urusobe kurusha ibindi byose byavumbuwe mu isanzure ry’ikirere. Bufite ingirabuzima fatizo nyamwakura zigera kuri miriyari 100, ni ukuvuga umubare ungana hafi n’uw’inyenyeri ziri mu rujeje rwacu. Buri ngirabuzima fatizo muri izo ifite amashami abarirwa mu bihumbi ayunga n’izindi ngirabuzima fatizo. Abahanga mu bya siyansi bavuga ko ubwonko bw’umuntu bushobora kubika ibintu byose bikubiye mu bitabo biri mu mazu abikwamo ibitabo byose byo ku isi kandi ko bufite ubushobozi butagereranywa bwo kubika amakuru. Nubwo abahanga mu bya siyansi bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo biga ibihereranye n’urwo rugingo ‘ruremye [mu] buryo butangaje,’ bemera ko batazigera basobanukirwa mu buryo bwuzuye imikorere yarwo.

13, 14. (a) Ni gute ibimonyo kimwe n’ibindi biremwa bigaragaza ko “bifite ubwenge bukabije,” kandi se, ni iki ibyo bitwigisha ku bihereranye n’Umuremyi wabyo? (b) Kuki dushobora kuvuga ko ibintu bimwe na bimwe, urugero nk’inzu y’igitagangurirwa, bikorwa mu buryo burangwa n’“ubwenge”?

13 Ariko kandi, abantu ni urugero rumwe gusa rugaragaza ubwenge Yehova yagaragaje mu bihereranye n’irema. Muri Zaburi ya 104:24, hagira hati “Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi! Yose wayikoresheje ubwenge: isi yuzuye ubutunzi bwawe.” Ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu byaremwe byose bidukikije. Urugero, ikimonyo ‘gifite ubwenge bukabije’ (Imigani 30:24). Koko rero, ibiguri by’ibimonyo biba bifite gahunda mu buryo butangaje. Bimwe muri ibyo birinda ibindi, bikabyubakira kandi bikabizanira udukoko two kurya, mbese nk’aho utwo dukoko tuba ari amatungo yabyo. Ibindi bimonyo bikora umurimo w’ubuhinzi, bigahinga “imyaka” yera ubwoko runaka bw’ibiyege. Hari ibindi biremwa byinshi byaremanywe ubushobozi bwo gukora ibintu bitangaje biyobowe n’ubugenge. Isazi ikora imyiyereko mu kirere idashobora kwiganwa n’indege ihambaye kurusha izindi zose zakozwe n’abantu. Inyoni zigenda zimuka zigenda zikurikije icyerekezo cy’inyenyeri, zigakurikiza rukuruzi kamere y’isi cyangwa zigakurikiza ikarita runaka iba mu mitwe yazo. Abahanga mu bumenyi bw’ibinyabuzima bamara imyaka myinshi biga ibihereranye na kamere ihambaye ibyo biremwa byaremanywe. Mbega ukuntu Imana yabiremye igomba kuba ifite ubwenge!

14 Abahanga mu bya siyansi bamenye byinshi babikesheje ubwenge Yehova yagaragaje mu bihereranye n’irema. Ndetse hari na siyansi yitwa biomimétique igerageza kwigana imiterere y’ibintu kamere. Urugero, ushobora kuba waritegereje inzu y’igitagangurirwa maze ugatangazwa n’ubwiza bwayo. Ariko umuhanga mu by’ubwubatsi, we atangazwa n’ukuntu iteye. Tumwe mu tudodo tugaragara ko tworoshye cyane tuba dukomeye kurusha icyuma ugereranyije, kandi dukomeye kurusha ubudodo bakoramo ikoti ridashobora gutoborwa n’isasu. Mu by’ukuri se, utwo tudodo tuba dukomeye mu rugero rungana iki? Tekereza iyo nzu y’igitagangurirwa iramutse yaguwe ikangana n’urushundura bakoresha mu kuroba amafi! Indodo zaba zigize iyo nzu zishobora gutangira indege igitangira guhaguruka! Koko rero, Yehova yaremye ibyo bintu byose mu buryo burangwa n’“ubwenge.”

Ni nde wahaye ibiremwa byo ku isi ‘ubwenge bukabije’?

Ubwenge Burenze Ubugaragarira mu Bintu byo ku Isi

15, 16. (a) Ijuru rihunze inyenyeri ritanga ikihe gihamya ku bihereranye n’ubwenge bwa Yehova? (b) Ni gute umwanya Yehova afite wo kuba ari Umugaba Mukuru w’umubare munini cyane w’abamarayika ari igihamya kigaragaza ubwenge bw’uwo Mutegetsi?

15 Ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu biremwa bye byo mu isanzure ry’ikirere. Ijuru rihunze inyenyeri, izo twavuzeho mu rugero runaka mu Gice cya 5, ntizanyanyagijwe mu kirere mu buryo bw’impanuka. Isanzure ry’ikirere rigizwe n’injeje ziri kuri gahunda mu buryo buhebuje, injeje na zo zikaba zikubiye hamwe mu matsinda y’injeje, na yo ubwayo akaba yibumbiye hamwe mu matsinda manini cyane y’injeje, ibyo bikaba biterwa n’ubwenge bugaragarira mu ‘mategeko ayobora ijuru’ yashyizweho na Yehova (Yobu 38:33). Ntibitangaje rero kuba Yehova yerekeza kuri ibyo biremwa byo mu isanzure ry’ijuru avuga ko ari “ingabo” (Yesaya 40:26). Ariko kandi, hari izindi ngabo zigaragaza ndetse mu buryo bushishikaje kurushaho ubwenge bwa Yehova.

16 Nk’uko twabibonye mu Gice cya 4, Imana yitwa Yehova “nyiringabo” kubera ko ari Umugaba Mukuru w’umutwe munini w’ingabo zigizwe n’ibiremwa by’umwuka bibarirwa muri za miriyoni amagana. Ibyo ni igihamya kigaragaza imbaraga za Yehova. Ariko se, ni gute ibyo bigaragaza ubwenge bwe? Reka dufate urugero: Yehova na Yesu ntibigeze bareka gukora (Yohana 5:17). Bityo rero, bihuje n’ubwenge ko abakozi b’Isumbabyose b’abamarayika na bo bahora bahugiye mu murimo. Kandi wibuke ko ari ibiremwa byo mu rwego rwo hejuru cyane ubigereranyije n’abantu, bifite ubwenge n’imbaraga bihanitse (Abaheburayo 1:7; 2:7). Nyamara, Yehova amaze imyaka ibarirwa muri za miriyari akoresha abo bamarayika bose, bakaba bakora umurimo yabashinze bafite ibyishimo no kunyurwa, “basohoza itegeko rye” kandi “bakora ibyo akunda” (Zaburi 103:20, 21). Mbega ukuntu ubwenge bw’uwo Mutegetsi bugomba kuba butangaje!

Yehova Ni We ‘Ufite Ubwenge Wenyine’

17, 18. Kuki Bibiliya ivuga ko Yehova ari we ‘ufite ubwenge wenyine,’ kandi se, kuki gutekereza ku bwenge bwe byagombye gutuma dutangara cyane?

17 Dukurikije ibihamya tumaze kubona, mbese, byaba bitangaje kuba Bibiliya igaragaza ko ubwenge bwa Yehova buhebuje? Urugero, ivuga ko Yehova ari we ‘ufite ubwenge wenyine’ (Abaroma 16:27). Yehova ni we wenyine ufite ubwenge busesuye. Ni we soko y’ubwenge nyakuri bwose (Imigani 2:6). Ni yo mpamvu Yesu, nubwo afite ubwenge busumba ubw’ibindi biremwa byose bya Yehova, atigeze yishingikiriza ku bwenge bwe, ahubwo akaba yaravugaga ibyo Se yamutegetse kuvuga.​—Yohana 12:48-50.

18 Zirikana uburyo intumwa Pawulo yavuzemo ibihereranye no kuba Yehova afite ubwenge bwihariye, agira ati “mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka” (Abaroma 11:33). Kuba Pawulo yaratangiye uwo murongo yiyamirira ati “mbega!,” byagaragazaga ibyiyumvo byimbitse yari afite, aha ngaha bikaba byaragaragazaga ko yari atangaye cyane. Ijambo ry’Ikigiriki yahisemo gukoresha risobanurwa ngo ‘kutagira akagero’ cyangwa kwimbika, rifitanye isano rya bugufi n’ijambo “urwobo.” Bityo rero, amagambo ye atuma dushobora kwiyumvisha ibintu neza. Iyo dutekereje ku bwenge bwa Yehova, ni nk’aho tuba tureba mu rwobo rurerure cyane tudashobora guheza, mbese urwobo rutagira aho rugarukira, rurerure cyane kandi rwagutse ku buryo tudashobora kwiyumvisha uko rungana cyangwa ngo tube twasobanura uko rumeze, habe no kuba twarukorera igishushanyo mbonera gisobanutse neza. (Zaburi 92:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) Mbese, icyo gitekerezo nticyagombye gutuma tugira imyifatire irangwa no kwicisha bugufi?

19, 20. (a) Kuki kagoma ari ikigereranyo gikwiriye kigaragaza ubwenge bw’Imana? (b) Ni gute Yehova yagaragaje ubushobozi bwe bwo kumenya ibizabaho?

19 Hari ikindi kintu kigaragaza ko Yehova ari we ‘ufite ubwenge wenyine’: ni we wenyine ushobora kumenya ibizaba mu gihe kizaza. Wibuke ko Yehova akoresha urugero rwa kagoma y’ijisho rireba kure kugira ngo agereranye ubwenge bwe. Hari kagoma ishobora gupima ibiro 5 gusa, ariko amaso yayo akaba ari manini cyane kurusha ay’umuntu ukuze. Iyo kagoma igira ijisho rityaye mu buryo butangaje, rituma ishobora kubona umuhigo wayo ungana urwara ikiri hejuru muri metero zibarirwa mu magana, ndetse ikaba ishobora no kuwubona iri kure mu birometero byinshi! Yehova ubwe yigeze kuvuga ku bihereranye na kagoma ati ‘amaso yayo abibona biri kure’ (Yobu 39:29). Mu buryo nk’ubwo, Yehova ashobora kureba “kure,” akabona ibizaba mu gihe kizaza!

20 Muri Bibiliya hakubiyemo ibihamya byinshi bigaragaza ko ibyo ari ukuri. Hakubiyemo ubuhanuzi bubarirwa mu magana, cyangwa amateka yanditswe mbere y’igihe avuga uko ibintu bizagenda. Ingaruka z’intambara, kubaho no kugwa k’ubutegetsi bw’ibihangange bw’isi, ndetse n’amayeri yihariye yari gukoreshwa n’abayobozi ba gisirikare, byose byari byarahanuwe muri Bibiliya, rimwe na rimwe bikaba byari byarahanuwe imyaka ibarirwa mu magana mbere y’uko biba.​—Yesaya 44:25–45:4; Daniyeli 8:2-8, 20-22.

21, 22. (a) Kuki nta mpamvu n’imwe yatuma tuvuga ko Yehova aba yaramaze kubona mbere y’igihe amahitamo uzagira mu buzima bwawe? Tanga urugero. (b) Tuzi dute ko ubwenge bwa Yehova budatuma aba umuntu utagira impuhwe cyangwa utishyira mu mwanya w’abandi?

21 Ariko se, ibyo byaba bishaka kuvuga ko Imana iba yaramaze kubona mbere y’igihe amahitamo uzagira mu buzima bwawe? Bamwe mu bantu bigisha inyigisho ivuga ko ibiba ku muntu biba byaranditswe mbere y’igihe, barabyemeza. Ariko mu by’ukuri, icyo gitekerezo gipfobya ubwenge bwa Yehova, kubera ko cyumvikanisha ko adashobora gutegeka ubushobozi bwe bwo kumenya ibizabaho. Dufate urugero: uramutse uzi kuririmba ibi bihebuje, mbese, wajya uhora uririmba igihe cyose nta mpamvu? Ibyo byaba ari ubupfu rwose! Yehova na we afite ubushobozi bwo kumenya ibizaba mu gihe kizaza, ariko ntabukoresha igihe cyose. Kubigenza atyo byaba ari ukurengera uburenganzira bwacu bwo kwihitiramo ibitunogeye, iyo akaba ari impano y’agaciro atazigera atwaka.​—Gutegeka 30:19, 20.

22 Ikibabaje kurushaho, ni uko inyigisho ivuga ko ibiba ku muntu biba byaranditswe mbere y’igihe yumvikanisha ko ubwenge bwa Yehova butuma atagira impuhwe, ntagire urukundo cyangwa ngo yishyire mu mwanya w’abandi. Ariko ibyo si ukuri rwose! Bibiliya itubwira ko Yehova afite ‘umutima w’ubwenge’ (Yobu 9:4). Ibyo ntibishaka kuvuga ko afite umutima nyamutima, ahubwo Bibiliya ikoresha iryo jambo incuro nyinshi ishaka kwerekeza ku bintu by’imbere mu mutima, muri ibyo hakaba hakubiyemo impamvu zidusunikira gukora ibintu hamwe n’ibyiyumvo tugira, urugero nk’urukundo. Ku bw’ibyo rero, ubwenge bwa Yehova, kimwe n’indi mico ye, buyoborwa n’urukundo.​—1 Yohana 4:8.

23. Kuba ubwenge bwa Yehova busumba ubundi bwose byagombye kudusunikira gukora iki?

23 Ubusanzwe, ubwenge bwa Yehova ni ubwo kwizerwa mu buryo bwuzuye. Buruta kure cyane ubwenge bwacu, ku buryo Ijambo ry’Imana ridutera inkunga mu buryo bwuje urukundo rigira riti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo” (Imigani 3:5, 6). Nimucyo noneho ducukumbure ibihereranye n’ubwenge bwa Yehova kugira ngo turusheho kwegera Imana yacu ifite ubwenge butarondoreka.