UMUTWE WA 4
‘Imana ni Urukundo’
Mu mico yose ya Yehova, urukundo ni rwo ruri mu mwanya wa mbere. Ni na rwo rushishikaza cyane kurusha indi mico. Mu gihe tuzaba dusuzuma bimwe mu bintu byiza biranga uwo muco w’agaciro katagereranywa, tuzabona impamvu ituma Bibiliya ivuga ko “Imana ari urukundo.”—1 Yohana 4:8.
IBIRIMO
IGICE CYA 24
Nta Kintu Gishobora “Kudutandukanya n’Urukundo rw’Imana”
Ntukumve ko Imana itagukunda kandi ko nta gaciro ufite imbere yayo.
IGICE CYA 25
“Impuhwe Zirangwa n’Ubwuzu z’Imana Yacu”
Ni mu buhe buryo Imana ikwitaho nk’uko umubyeyi yita ku mwana we?
IGICE CYA 26
Imana ‘Yiteguye Kubabarira’
Ese Imana iramutse yibuka akantu kose, yabasha ite kubabarira?
IGICE CYA 28
‘Ni Wowe Wenyine Wera [“w’Indahemuka,” NW ]’
Kuki kuba Yehova ari indahemuka bikubiyemo byinshi birenze kuba ari uwizerwa?