Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 23

“Ni Yo Yabanje Kudukunda”

“Ni Yo Yabanje Kudukunda”

1-3. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe byatumye urupfu rwa Yesu ruba urupfu rwihariye mu mateka?

UMUNSI umwe ari mu rugaryi, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 2.000, umuntu w’inzirakarengane yaciriwe urubanza, ahamywa ibyaha atigeze akora, maze ababazwa urubozo kugeza apfuye. Ntibwari ubwa mbere mu mateka umuntu yicwa urubozo kandi arengana; ikibabaje kandi, nta nubwo bwari ubwa nyuma. Nyamara, urwo rupfu rwari rutandukanye n’izindi mfu zose.

2 Igihe uwo muntu yababazwaga mu masaha ya nyuma y’ubuzima bwe, n’ikirere ubwacyo cyagaragaje ko icyo kintu cyari kibaye cyari ikintu gikomeye. Nubwo hari ku manywa y’ihangu, mu buryo butunguranye, igihugu cyose cyahise kiba umwijima. Nk’uko umuhanga umwe mu by’amateka yabivuze, ‘izuba ntiryavuye’ (Luka 23:44, 45). Hanyuma, mbere y’uko uwo muntu avamo umwuka, yavuze iri jambo ritazibagirana agira ati “birarangiye.” Ni koko, yakoze ikintu gihebuje binyuriye ku gutanga ubuzima bwe. Igitambo cye cyari igikorwa gikomeye cyane kurusha ibindi byose bigaragaza urukundo byaba byarakozwe n’abantu.​—Yohana 15:13; 19:30.

3 Birumvikana ko uwo muntu ari Yesu Kristo. Imibabaro yamugezeho n’urupfu yapfuye kuri uwo munsi wari wijimye wo ku itariki ya 14 Nisani umwaka wa 33 I.C., ni ibintu bizwi neza. Ariko kandi, hari ikintu cy’ingenzi gikunze kwirengagizwa. Nubwo Yesu yababajwe cyane, hari undi muntu wababaye ndetse cyane kurushaho. Mu by’ukuri, hari undi muntu kuri uwo munsi watanze igitambo ndetse gikomeye kurushaho​—kikaba cyari igikorwa gikomeye cyane kurusha ibindi byose bigaragaza urukundo byakozwe n’umuntu uwo ari we wese mu ijuru no mu isi. Icyo gikorwa cyari ikihe? Igisubizo cy’icyo kibazo kibimburira mu buryo bukwiriye ingingo y’ingenzi cyane kurusha izindi, ni ukuvuga urukundo rwa Yehova.

Igikorwa Gikomeye Kurusha Ibindi Kigaragaza Urukundo

4. Ni gute umusirikare w’Umuroma yaje kubona ko Yesu atari umuntu usanzwe, kandi se, yabivuzeho iki?

4 Umugaba w’ingabo w’Umuroma wari uhagarikiye iyicwa rya Yesu yatangajwe cyane n’umwijima wabayeho nyuma y’urupfu rwa Yesu ndetse n’umutingito ukomeye wakurikiyeho. Yaravuze ati “ni ukuri, uyu yari Umwana w’Imana” (Matayo 27:54). Uko bigaragara, Yesu ntiyari umuntu usanzwe. Uwo musirikare yari yagize uruhare mu kwica Umwana w’ikinege w’Imana Isumbabyose! Ariko se mu by’ukuri, uwo Mwana yari uw’agaciro kuri Se mu rugero rungana iki?

5. Ni gute igihe kirekire cyane Yehova yamaranye n’Umwana we mu ijuru gishobora kugereranywa?

5 Bibiliya yita Yesu ‘imfura mu byaremwe byose’ (Abakolosayi 1:15). Tekereza nawe: Umwana wa Yehova yari ariho mbere y’uko isanzure ry’ikirere hamwe n’ibintu bikirimo bibaho. Bityo se, uwo Mwana na Se babanye igihe kingana iki? Abahanga mu bya siyansi bamwe na bamwe iyo bacishirije bavuga ko isanzure rimaze imyaka miriyari 13 ririho. Mbese, ushobora nibura kwiyumvisha uko icyo gihe kingana? Kugira ngo abantu babashe kwiyumvisha igihe isanzure rimaze hakurikijwe uko abahanga mu bya siyansi babivuga bacishiriza, hakozwe imbonerahamwe imwe iriho umurongo ugororotse ugaragaza igihe ibintu byagiye biberamo, ukaba ureshya na metero 110. Mu gihe abari aho baba bagenda batera intambwe bakurikije uwo murongo, buri ntambwe bateye iba ingana n’imyaka miriyoni 75 ukurikije igihe isanzure rimaze ririho. Ku mpera z’uwo murongo, hari agasharu gato gusa kangana n’agasatsi kamwe ko ku mutwe, kagaragaza igihe cy’amateka y’abantu cyose uko cyakabaye! Ariko kandi, nubwo ibyo bavuze bacishiriza byaba ari ukuri, uwo murongo ugaragaza igihe ibintu byagiye biberamo wose uko wakabaye ntiwaba ufite uburebure buhagije kugira ngo ugaragaze igihe Umwana wa Yehova amaze ariho! Hanyuma se, ni iki yakoraga muri icyo gihe kirekire bene ako kageni?

6. (a) Ni iki Umwana wa Yehova yakoraga mbere y’uko aza ku isi ari umuntu? (b) Ni uwuhe murunga uhuza Yehova n’Umwana we?

6 Uwo Mwana yakoreraga Se yishimye ari “umukozi w’umuhanga” (Imigani 8:30). Bibiliya igira iti “nta na kimwe kitaremwe [binyuriye kuri uwo Mwana]” (Yohana 1:3). Ku bw’ibyo rero, Yehova n’Umwana we bafatanyije mu kurema ibindi bintu byose. Mbega ukuntu bagize ibihe bishishikaje kandi bishimishije! Abantu benshi ubu bashobora kwemera ko urukundo ruba hagati y’umubyeyi n’umwana we ruba ari urukundo rukomeye mu buryo butangaje. Kandi urukundo ni ‘umurunga utunganye rwose’ (Abakolosayi 3:14). None se, ni nde muri twe ushobora kwiyumvisha imbaraga z’umurunga nk’uwo umaze igihe nk’icyo kitarondoreka? Uko bigaragara, Yehova Imana n’Umwana we bahujwe n’umurunga w’urukundo ukomeye kurusha iyindi yose yaba yarabayeho.

7. Igihe Yesu yabatizwaga, ni gute Yehova yagaragaje ibyiyumvo yari afite ku bihereranye n’Umwana we?

7 Ariko kandi, uwo Mubyeyi yohereje Umwana we ku isi kugira ngo ahavukire ari umuntu. Kuba Yehova yarabigenje atyo, byasobanuraga ko yari kumara imyaka ibarirwa muri za mirongo adafitanye n’Umwana we akunda cyane imishyikirano ya bugufi mu ijuru. Yitegerezaga abishishikariye ari mu ijuru, uko Yesu yagendaga akura kugeza aho abereye umugabo utunganye. Igihe Yesu yari agejeje hafi ku myaka 30, yarabatijwe. Si ngombwa ko twirirwa dukekeranya ku bihereranye n’ibyiyumvo Yehova yagize. Uwo Mubyeyi ubwe yavugiye mu ijuru agira ati “nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira” (Matayo 3:17). Mbega ukuntu Se agomba kuba yarishimye cyane igihe yari abonye Yesu asohoje mu budahemuka ibintu byose byari byarahanuwe, ni ukuvuga ibyo yasabwaga gukora byose!​—Yohana 5:36; 17:4.

8, 9. (a) Ni ibihe bintu byabaye kuri Yesu ku itariki ya 14 Nisani umwaka wa 33 I.C., kandi se, ni gute ibyo byagize ingaruka kuri Se wo mu ijuru? (b) Kuki Yehova yemeye ko Umwana we ababazwa kandi agapfa?

8 Ariko se, ni ibihe byiyumvo Yehova yagize ku itariki ya 14 Nisani umwaka wa 33 I.C.? Ni ibihe byiyumvo yagize igihe Yesu yagambanirwaga hanyuma agafatwa n’igitero cy’abantu ari nijoro? Bite se igihe incuti za Yesu zamutaga n’igihe bamuciraga urubanza rudahuje n’amategeko? Igihe bamukobaga, bakamuciraho, bakanamukubita inshyi? Igihe yakubitwaga ibiboko, umugongo we ari ibikomere bisa? Igihe yamanikwaga ku giti, bakamutera imisumari mu biganza no mu birenge, maze bakamureka amanitse aho ngaho, abantu bakajya bamucaho bamutuka? Ni ibihe byiyumvo Se yagize igihe Umwana we akunda cyane yamutakiraga kubera ububabare? Ni ibihe byiyumvo Yehova yagize igihe Yesu yavagamo umwuka, maze ku ncuro ya mbere kuva aho ibintu byose byaremewe, Umwana We akunda cyane akaba atari akiriho?​—Matayo 26:14-16, 46, 47, 56, 59, 67; 27:38-44, 46; Yohana 19:1.

‘Imana yatanze Umwana wayo w’ikinege’

9 Nta cyo twabona tuvuga. Kubera ko Yehova agira ibyiyumvo, imibabaro yatewe n’urupfu rw’Umwana we ntitwabona uko tuyivuga. Icyo dushobora kuvuga gusa ni impamvu yatumye Yehova areka ibyo bikaba. Ni iyihe mpamvu yatumye Se ubwe yemera kugira ibyiyumvo nk’ibyo by’akababaro? Muri Yohana 3:16, Yehova yaduhishuriye ikintu gihebuje; uwo murongo wo muri Bibiliya ukaba ari uw’ingenzi cyane ku buryo wiswe Ivanjiri ntoya. Aho hagira hati ‘Imana yakunze abari mu isi [“yakunze isi,” NW] cyane, bituma itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.’ Bityo rero, urukundo ni rwo rwatumye Yehova areka ngo ibyo bibe. Impano Yehova yatanze​—ni ukuvuga kuba yarohereje Umwana we kugira ngo ababare kandi apfe ku bwacu​—cyari igikorwa kigaragaza urukundo mu buryo buhebuje.

Icyo Urukundo rw’Imana Rusobanura

10. Ni iki abantu bakenera cyane, kandi se, byagendekeye bite ibisobanuro by’ijambo “urukundo”?

10 Iryo jambo “urukundo” risobanura iki? Urukundo rwavuzweho kuba ari cyo kintu umuntu akenera cyane kurusha ibindi byose. Kuva umuntu akimara kuvuka kugeza igihe apfiriye, aharanira urukundo, akumva aguwe neza iyo asusurukijwe n’ubwuzu bwarwo, ndetse iyo arubuze biramuzonga akaraba, byarimba agapfa. Igitangaje ariko, ni uko gusobanura icyo urukundo ari cyo bigoye. Birumvikana ko abantu bavuga cyane ibihereranye n’urukundo. Hariho ibitabo bitagira ingano bihora byandikwa, indirimbo zihora zihimbwa hamwe n’ibisigo bivuga ibihereranye n’urukundo. Ariko si ko buri gihe bigaragaza neza icyo urukundo rusobanura. Mu by’ukuri, iryo jambo rikoreshwa mu buryo bukabije cyane ku buryo kumenya ibisobanuro byaryo nyakuri bisa n’aho bigenda birushaho kugorana.

11, 12. (a) Ni hehe dushobora kwigira byinshi ku bihereranye n’urukundo, kandi se kuki aho ari ho twabyigira? (b) Ni ubuhe bwoko bw’urukundo bwagaragajwe mu rurimi rw’Ikigiriki cya kera, kandi se, ni irihe jambo risobanura “urukundo” rikoreshwa incuro nyinshi mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo? (Reba nanone ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) (c) Urukundo rwitwa a·gaʹpe ni iki?

11 Ariko kandi, Bibiliya yigisha mu buryo busobanutse neza ibihereranye n’urukundo. Inkoranyamagambo yanditswe na Vine, yitwa Expository Dictionary of New Testament Words, yagize iti “urukundo rushobora kumenyekanira gusa mu bikorwa rusunikira abantu gukora.” Inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibihereranye n’ibikorwa bya Yehova zitwigisha byinshi ku byerekeranye n’urukundo rwe​—ni ukuvuga ineza yuje urukundo agaragariza ibiremwa bye. Urugero, ni ikihe kintu kindi cyari guhishura byinshi ku bihereranye n’uwo muco kurusha igikorwa gihebuje Yehova yakoze kigaragaza urukundo twavuze tugitangira? Mu bice bikurikiraho, tuzareba izindi ngero nyinshi z’ibintu byerekana urukundo rwa Yehova rugaragara binyuriye ku bikorwa. Ikindi kandi, dushobora kugira icyo tumenya duhereye ku magambo y’umwimerere yahinduwemo ijambo “urukundo” ryakoreshejwe muri Bibiliya. Mu rurimi rw’Ikigiriki cya cyera, hariho amagambo ane yakoreshwaga mu kuvuga “urukundo.” * Rimwe muri ayo, rikaba ari ryo ryakoreshejwe cyane kurusha ayandi mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, ni a·gaʹpe. Inkoranyamagambo imwe ya Bibiliya yita iryo jambo “ijambo rikomeye cyane kurusha ayandi yose ashobora gutekerezwa yerekeza ku rukundo.” Kubera iki?

12 Ijambo a·gaʹpe ryerekeza ku rukundo rugengwa n’amahame. Bityo, rurenze ibyo kugaragariza undi muntu ibyiyumvo bitewe gusa n’ikintu akoze cyangwa avuze. Ruragutse cyane kurushaho, rukaba rushingiye ku kwishyira mu mwanya w’abandi kandi rufite intego. Ikirenze ibyo byose, urukundo a·gaʹpe ntirurangwa n’ubwikunde na busa. Urugero, reka twongere dusuzume ibivugwa muri Yohana 3:16. “Isi” Imana yakunze cyane bigatuma itanga Umwana wayo w’ikinege, ni iyihe? Ni isi y’abantu bashoboraga gucungurwa. Muri bo hakubiyemo abantu benshi bafite imibereho irangwa no gukora ibyaha. Mbese, Yehova akunda buri wese muri abo nk’incuti ye bwite, nk’uko yakunze umugabo wizerwa Aburahamu (Yakobo 2:23)? Oya. Ariko kandi, Yehova yagaragarije abantu bose ineza yuje urukundo, ndetse akaba yarabikoze bimuhenze cyane. Ashaka ko abantu bose bihana maze bagahindura inzira zabo (2 Petero 3:9). Benshi barabikoze. Bene abo yishimira kubagira incuti ze.

13, 14. Ni iki kigaragaza ko urukundo a·gaʹpe incuro nyinshi ruba rukubiyemo gukunda mu buryo burangwa n’ubwuzu?

13 Ariko kandi, hari abantu bamwe na bamwe bumva ijambo a·gaʹpe mu buryo bukocamye. Batekereza ko risobanura urukundo rutarangwa n’ibyiyumvo, rwo mu magambo gusa rutarangwa n’ibikorwa. Icyo tuzi cyo ni uko urukundo a·gaʹpe akenshi ruba rukubiyemo gukunda umuntu runaka wihariye urukundo rurangwa n’ubwuzu mu buryo bususurutsa. Urugero, igihe Yohana yandikaga ati “Se akunda Umwana we,” hakoreshejwe ijambo a·gaʹpe. Mbese, urwo rukundo rwaba rutarangwa no gukunda mu buryo bususurutsa? Zirikana ko Yesu yavuze ati “Se akunda Umwana we [mu buryo burangwa n’ubwuzu],” hakaba harakoreshejwe ijambo phi·leʹo (Yohana 3:35; 5:20). Urukundo rwa Yehova incuro nyinshi ruba rukubiyemo gukunda mu buryo burangwa n’ubwuzu. Ariko kandi, urukundo rwe ntirwigera rushingira ku byiyumvo bisa. Buri gihe ruba rushingiye ku mahame ye arangwa n’ubwenge kandi akiranuka.

14 Nk’uko twabibonye, imico ya Yehova yose irahebuje, iratunganye kandi irashishikaje. Ariko urukundo ni wo muco ushishikaje cyane kurusha iyo yindi yose. Ni rwo ruturehereza kuri Yehova mu buryo bukomeye. Igishimishije ni uko urukundo ari wo muco we w’ingenzi cyane. Ibyo tubizi dute?

‘Imana Ni Urukundo’

15. Ni iki Bibiliya ivuga ku bihereranye n’umuco wa Yehova w’urukundo, kandi se, ni mu buhe buryo ayo magambo yihariye? (Reba nanone ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

15 Hari ikintu Bibiliya ivuga ku bihereranye n’urukundo itigeze na rimwe ivuga ku bihereranye n’indi mico y’ingenzi ya Yehova. Ibyanditswe ntibivuga ko Imana ari imbaraga cyangwa ko Imana ari ubutabera, ndetse nta n’ubwo bivuga ko Imana ari ubwenge. Ifite iyo mico, ni yo soko yayo y’ikirenga, kandi nta wagereranywa na yo mu birebana no kugaragaza iyo mico uko ari itatu. Ariko kandi, hari ikintu cyimbitse kurushaho kivugwa ku bihereranye n’umuco wa kane: ‘Imana ni urukundo’ (1 Yohana 4:8). * Ibyo bishaka kuvuga iki?

16-18. (a) Kuki Bibiliya ivuga ko “Imana ari urukundo”? (b) Mu byaremwe byose byo ku isi, kuki umuntu ari we ushushanya mu buryo bukwiriye umuco wa Yehova w’urukundo?

16 Imvugo ngo ‘Imana ni urukundo,’ ntishaka kuvuga “Imana ihwanye n’urukundo.” Ntibikwiriye ko twacurika ayo magambo, maze ngo tuvuge ngo “urukundo ni Imana.” Yehova arenze ibyo kuba umuco runaka udafatika. Afite ibyiyumvo byinshi bitandukanye kandi afite n’indi mico yiyongera ku rukundo. Nyamara, urukundo ni rwo rwiganje muri Yehova. Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro cyavuze ku bihereranye n’uwo murongo w’Ibyanditswe kigira kiti “ikintu cy’ingenzi cyane kiranga Imana cyangwa kamere yayo, ni urukundo.” Muri rusange, dushobora kubitekerezaho muri ubu buryo: imbaraga za Yehova zituma agira icyo akora. Ubutabera bwe n’ubwenge bwe biramuyobora mu migenzereze ye. Ariko urukundo rwa Yehova rumusunikira kugira icyo akora. Kandi buri gihe akoresha iyindi mico ye mu buryo bugaragaza urukundo rwe.

17 Bikunze kuvugwa ko kamere ya Yehova ubwayo ari urukundo. Ku bw’ibyo, niba dushaka kwiga ibihereranye n’urukundo rushingiye ku mahame, tugomba kwiga ibihereranye na Yehova. Birumvikana ko dushobora kubona ko n’abantu na bo bafite uwo muco ushishikaje. Ariko se, kuki bawufite? Mu gihe cy’irema, Yehova yavuze amagambo akurikira, uko bigaragara akaba yarayabwiraga Umwana we, agira ati “tureme umuntu, agire ishusho yacu, ase natwe” (Itangiriro 1:26). Mu biremwa byose bya hano ku isi, abantu ni bo bonyine bashobora guhitamo kugaragaza urukundo, bityo bakaba bigana Se wo mu ijuru. Wibuke ko Yehova yakoresheje ibiremwa bitandukanye kugira ngo agaragaze imico ye y’ingenzi. Nyamara, Yehova yahisemo ko umuco we w’ingenzi, ni ukuvuga urukundo, washushanywa n’ikiremwa cye cy’ibanze mu bindi byose byo ku isi, ni ukuvuga umuntu.​—Ezekiyeli 1:10.

18 Iyo tugaragaje urukundo mu buryo buzira ubwikunde kandi bushingiye ku mahame, tuba tugaragaza umuco w’ingenzi wa Yehova. Ni nk’uko intumwa Yohana yabyanditse igira iti “turayikunda, kuko ari yo yabanje kudukunda” (1 Yohana 4:19). Ariko se, ni mu buhe buryo Yehova yabanje kudukunda?

Yehova Yafashe Iya Mbere

19. Kuki bishobora kuvugwa ko urukundo rwagize uruhare rw’ingenzi cyane mu murimo wa Yehova wo kurema?

19 Urukundo si ikintu cy’inzaduka. Ubundi se, ni iki cyatumye Yehova atangira kurema? Nta bwo ari ukubera ko yari afite irungu maze ngo yumve akeneye umuntu babana. Yehova aruzuye kandi arihagije, nta kintu na kimwe abuze ku buryo undi muntu yakimuha. Birumvikana kandi ko umuco we ushishikaje cyane w’urukundo watumye ashaka ko ibiremwa bifite ubwenge, byashoboraga guha agaciro ubuzima, na byo byishimira iyo mpano. Umwana w’ikinege wa Yehova ni we wari “intangiriro y’ibyo Imana yaremye” (Ibyahishuwe 3:14NW). Hanyuma, Yehova yakoresheje uwo Mukozi w’Umuhanga mu kurema ibindi bintu byose, ahereye ku bamarayika (Yobu 38:4, 7; Abakolosayi 1:16). Kubera ko ibyo biremwa by’umwuka by’ibinyambaraga byahawe umudendezo, ubwenge n’ibyiyumvo, byashoboraga ubwabyo kugaragarizanya urukundo kandi mbere ya byose bikarugaragariza Yehova Imana (2 Abakorinto 3:17). Bityo rero, byarakunze kuko byabanje gukundwa.

20, 21. Adamu na Eva bari bafite ibihe bihamya byabagaragarizaga ko Yehova abakunda, nyamara se, ni gute babyitabiriye?

20 Ni na ko byari bimeze ku bantu. Kuva igihe Adamu na Eva baremwaga, mu by’ukuri bari bafurebye mu rukundo. Aho batereraga akajisho hose mu buturo bwabo bwa Paradizo yo muri Edeni, bashoboraga kuhabona igihamya cy’urukundo Se yabakundaga. Zirikana ibyo Bibiliya ivuga igira iti “Uwiteka Imana ikeba ingobyi mu Edeni mu ruhande rw’iburasirazuba: iyishyiramo umuntu yaremye” (Itangiriro 2:8). Mbese, waba warigeze kujya mu busitani bwiza cyane cyangwa pariki? Ni iki cyagushimishije kurusha ibindi? Mbese, ni urumuri runyenyeretsa hagati y’amababi y’igiti kiri ahantu hitaruye? Ni amabara menshi atangaje y’indabo se? Mbese, ni ijwi wumvaga ry’amazi asuma, cyangwa iry’utunyoni twaririmbaga n’udusimba twaduhiraga? Bite se ku mpumuro nziza y’ibiti, iy’imbuto n’iy’indabyo? Uko byaba biri kose, nta busitani na bumwe bushobora kumera nk’ubwo muri Edeni. Kubera iki?

21 Ubwo busitani bwari bwaratewe na Yehova ubwe! Bugomba kuba bwari bwiza bitavugwa. Buri giti cyose gishimishije kubera ubwiza bwacyo cyangwa imbuto zacyo ziryoshye, cyari gihari. Ubwo busitani bwari butoshye, ari bugari, kandi bwuzuye inyamaswa zishimishije cyane z’amoko atandukanye. Adamu na Eva bari bafite ibintu byose byari gutuma bagira ubuzima burangwa n’ibyishimo no kunyurwa mu buryo bwuzuye, hakubiyemo no gukora umurimo ushimishije cyane no kugira incuti zitunganye. Yehova ni we wari warabanje kubakunda, bityo na bo bari bafite impamvu zose zo kumukunda. Ariko, byarabananiye. Aho kubaha Se wo mu ijuru babigiranye urukundo, bamwigometseho babigiranye ubwikunde.​—Itangiriro igice cya 2. 

22. Ni gute uburyo Yehova yabyifashemo igihe habagaho ukwigomeka muri Edeni bugaragaza ko urukundo rwe rurangwa n’ubudahemuka?

22 Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byarababaje Yehova! Ariko se, uko kwigomeka kwaba kwarazinuye umutima wa Yehova wuje urukundo? Oya rwose! “Ineza ye yuje urukundo [cyangwa “urukundo rwe rurangwa n’ubudahemuka,” (ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji)] ihoraho iteka ryose” (Zaburi 136:1NW). Bityo rero, yahise yiyemeza gufata ingamba zuje urukundo kugira ngo acungure buri muntu wese wo mu rubyaro rwa Adamu na Eva wari kuba ari mu mimerere ikwiriye yatuma acungurwa. Nk’uko twabibonye, izo ngamba zari zikubiyemo igitambo cy’incungu cy’Umwana we akunda cyane, cyamusabye gutanga ikiguzi gihanitse cyane.​—1 Yohana 4:10.

23. Imwe mu mpamvu zituma Yehova aba “Imana igira ibyishimo” ni iyihe, kandi se, ni ikihe kibazo cy’ingenzi kizasuzumwa mu gice gikurikira?

23 Koko rero, Yehova yafashe iya mbere mu kugaragariza abantu urukundo kuva akibarema. Ni we ‘wabanje kudukunda,’ mu buryo bwinshi butarondoreka. Urukundo rutuma habaho ubumwe n’ibyishimo; ku bw’ibyo, ntibitangaje kuba Yehova avugwaho ko ari “Imana igira ibyishimo” (1 Timoteyo 1:11NW). Ariko kandi, hari ikibazo cy’ingenzi kivuka. Mbese koko, Yehova yaba adukunda, buri muntu ku giti cye? Igice gikurikira kizasuzuma icyo kibazo.

^ par. 11 Inshinga phi·leʹo, isobanurwa ngo “gukunda umuntu runaka, gukunda mu buryo bwuje ubwuzu cyangwa kwishimira (mbese nk’ibyiyumvo umuntu ashobora kugirira incuti ya bugufi cyangwa umuvandimwe),” ikoreshwa incuro nyinshi mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo. Uko ijambo stor·ge,ʹ cyangwa urukundo rukomeye rurangwa hagati y’abantu bagize umuryango, ryakoreshejwe muri 2 Timoteyo 3:3, bigaragaza ko bene urwo rukundo rwari kuba ingume mu minsi y’imperuka. Ijambo Eʹros, cyangwa urukundo rwo kugaragarizanya ibyiyumvo hagati y’abantu badahuje ibitsina, ntiryakoreshejwe mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, nubwo bene urwo rukundo rwerekezwaho muri Bibiliya.​—Imigani 5:15-20.

^ par. 15 Hari indi mirongo y’Ibyanditswe ivugwamo ibintu bihuje n’ibyo. Urugero, hari ivuga iti ‘Imana ni umucyo’ na ‘Imana ni umuriro ukongora’ (1 Yohana 1:5; Abaheburayo 12:29). Ariko twagombye kumva ko ibyo byavuzwe mu buryo bw’ikigereranyo, kubera ko bigereranya Yehova n’ibintu bifatika. Yehova agereranywa n’umucyo, kubera ko ari uwera kandi arangwa no gukiranuka. Ntarangwa n’“umwijima” cyangwa umwanda. Kandi ashobora kugereranywa n’umuriro kubera ko akoresha imbaraga zo kurimbura.