Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 8

Yehova azagaragaza imbaraga zo gusubiza ibintu mu buryo ‘agira ibintu byose bishya’

Yehova azagaragaza imbaraga zo gusubiza ibintu mu buryo ‘agira ibintu byose bishya’

1, 2. Ni ibihe bibazo biriho muri iki gihe, kandi se ni gute ibyo bitugiraho ingaruka?

 REKA tuvuge ko umwana ataye igikinisho cye yakundaga cyane, cyangwa se akakivuna, maze akarira cyane. Kubona uwo mwana arira birababaje. Ariko se, waba warabonye ukuntu umwana ahita agaragaza ibyishimo, iyo umubyeyi we amuboneye icyo yari yabuze? Ku mubyeyi, bishobora kuba byoroshye kubona icyo gikinisho cyangwa kugisana. Ariko ku mwana, ibyo biramushimisha cyane kandi akumva bimutangaje. Icyasaga n’aho cyari cyabuze burundu kiba cyongeye kuboneka.

2 Yehova, we Mubyeyi uhebuje, afite imbaraga zo gutunganya ibintu abana be bo ku isi bashobora kuba babona ko byangiritse burundu. Aha ngaha, birumvikana ko tudashaka kuvuga igikinisho nyagikinisho. Muri ibi ‘bihe biruhije bigoye kwihanganira,’ hari ibintu bikomeye kurushaho tugenda dutakaza (2 Timoteyo 3:1-5). Ibintu byinshi abantu babona ko ari iby’agaciro, urugero nk’inzu, umutungo, akazi ndetse n’ubuzima, usanga bashobora kubitakaza mu gihe icyo ari cyo cyose. Nanone dushobora kumva ducitse intege iyo turebye ukuntu ibidukikije byangizwa, bigatuma amoko menshi y’ibinyabuzima ashiraho burundu ndetse bigateza n’ibindi bibazo byinshi. Ariko kandi, ikintu kitubabaza kurusha ibindi byose, ni ugupfusha uwo twakundaga. Agahinda duterwa no gupfusha no kumva nta bushobozi dufite bwo kugira icyo twakora, bishobora kutubabaza cyane.—2 Samweli 18:33.

3. Ni irihe sezerano rihumuriza ryavuzwe mu Byakozwe 3:21, kandi se Yehova azarisohoza binyuriye ku ki?

3 Duhumurizwa no kumenya ko Yehova afite imbaraga zo gusubiza ibintu mu buryo, cyangwa gutunganya ibintu bikongera kumera neza. Nk’uko tuzabibona, hari ibintu bishimishije Imana ishobora kugarurira abana bayo bo ku isi, kandi koko izabibagarurira. Mu by’ukuri, Bibiliya igaragaza ko Yehova afite umugambi wo ‘gusubiza mu buryo ibintu byose’ (Ibyakozwe 3:21). Kugira ngo Yehova asohoze uwo mugambi, azakoresha Ubwami bwa Mesiya, butegekwa n’Umwana we Yesu Kristo. Ibimenyetso bigaragaza ko ubwo Bwami bwatangiye gutegekera mu ijuru mu mwaka wa 1914 (Matayo 24:3-14). a Ariko se, ni ibihe bintu bizatunganywa? Reka dusuzume ingero za bimwe mu bikorwa bikomeye Yehova yakoze bihereranye no gusubiza ibintu mu buryo. Kimwe muri byo dushobora kuba tukibona muri iki gihe. Ibindi bizabaho mu rugero rwagutse mu gihe kiri imbere.

Abantu bongera gusenga Imana mu buryo yemera

4, 5. Ni iki cyabaye ku bwoko bw’Imana mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, kandi se ni ibihe byiringiro Yehova yabuhaye?

4 Kimwe mu bintu Yehova yamaze kugarura, ni gahunda yo kumusenga mu buryo yemera. Kugira ngo tubashe kwiyumvisha icyo ibyo bisobanura, reka dusuzume muri make amateka y’ubwami bw’u Buyuda. Gusuzuma ayo mateka biri butwereke uko Yehova yagiye akoresha imbaraga ze zo gutunganya ibintu.—Abaroma 15:4.

5 Tekereza ukuntu Abayahudi bizerwa bumvise bameze igihe Yerusalemu yarimburwaga, mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu. Umujyi wabo bakundaga cyane wari warimbuwe, n’inkuta zawo zasenyutse. Ikibabaje kurushaho ni uko urusengero rwiza cyane Salomo yari yarubatse rwari rwashenywe, kandi ari ho honyine abantu basengaga Yehova bashoboraga gusengera (Zaburi 79:1). Abarokotse bajyanywe mu bunyage i Babuloni, basiga igihugu cyabo ari amatongo cyiberamo inyamaswa (Yeremiya 9:11). Turebye ibintu nk’uko abantu babibona, byose byasaga n’aho byarangiye (Zaburi 137:1). Ariko kandi, Yehova we wari warahanuye kera cyane ibihereranye n’iryo rimbuka, yatanze isezerano ry’uko mu gihe runaka ibintu byari kuzongera gutunganywa cyangwa gusubizwa mu buryo.

6-8. (a) Ni iyihe ngingo igenda igaruka mu nyandiko z’abahanuzi b’Abaheburayo, kandi se ni gute ubwo buhanuzi bwasohoye bwa mbere? (b) Muri iki gihe, ni gute ubwoko bw’Imana bwabonye ubuhanuzi bwinshi buhereranye no kongera gusubiza ibintu mu buryo busohora?

6 Mu by’ukuri, ingingo ihereranye no kongera gusubiza ibintu mu buryo ni yo igenda igaruka kenshi mu nyandiko z’abahanuzi b’Abaheburayo. b Binyuriye kuri abo bahanuzi, Yehova yasezeranyije ko igihugu cyari kongera gusanwa kandi kikongera guturwa, kikera imyaka myinshi kandi kikarindwa inyamaswa z’inkazi n’ibitero by’abanzi. Yavuze ko igihugu cyabo cyari kongera gusanwa kikaba nka paradizo (Yesaya 65:25; Ezekiyeli 34:25; 36:35). Ikirenze ibyo byose, abantu bari gusenga Yehova mu buryo yemera kandi urusengero rukongera kubakwa (Mika 4:1-5). Ubwo buhanuzi bwatumye Abayahudi bari mu bunyage bagira ibyiringiro, kandi bwabafashije kwihanganira imyaka 70 bamaze mu bunyage i Babuloni.

7 Amaherezo, igihe cyo gusubiza ibintu mu buryo cyarageze. Igihe Abayahudi bavanwaga i Babuloni, basubiye i Yerusalemu maze bongera kuhubaka urusengero rwa Yehova (Ezira 1:1, 2). Igihe cyose basengaga Yehova mu buryo bukwiriye, yabahaga imigisha bakabona ibyokurya byinshi kandi ibyo bakora bikagenda neza. Yabakijije abanzi babo, abakiza n’inyamaswa z’inkazi zari zarigaruriye igihugu cyabo mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo. Bagomba kuba barishimiye kuba Yehova yarakoresheje imbaraga ze agahindura ibintu bishya. Ariko ubwo buhanuzi ni bwo bwari busohoye bwa mbere kandi mu buryo buciriritse. Icyakora nanone ubwo buhanuzi bwagombaga gusohora mu buryo bwagutse “mu minsi y’imperuka,” ari cyo gihe turimo. Muri icyo gihe ni bwo Umwami ukomoka mu muryango wa Dawidi wari warasezeranyijwe kuva kera yari gutangira gutegeka.—Yesaya 2:2-4; 9:6, 7.

8 Nyuma gato y’uko Yesu atangira gutegeka ari mu ijuru mu mwaka wa 1914, yatangiye gufasha abantu gusenga Yehova mu buryo bukwiriye. Kimwe n’uko Kuro w’Umuperesi yavanye Abayahudi basigaye i Babuloni mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu, Yesu na we yavanye abigishwa be muri Babuloni Ikomeye, ni ukuvuga mu madini y’ikinyoma (Ibyahishuwe 18:1-5; Abaroma 2:29). Kuva mu mwaka wa 1919, Abakristo b’ukuri bongeye gusenga Imana mu buryo yemera (Malaki 3:1-5). Uhereye icyo gihe, urusengero rugereranya ibintu byose bidufasha gusenga Yehova mu buryo bukwiriye, rwongeye gushyirwaho. Kuki ibyo ari iby’ingenzi kuri twe muri iki gihe?

Impamvu abantu bakwiriye kongera gusenga Imana mu buryo yemera

9. Nyuma y’ibihe by’intumwa, ni iki amadini yiyita aya gikristo yakoze ku bihereranye na gahunda yo gusenga Imana, ariko se ni iki Yehova yakoze muri iki gihe?

9 Reka turebe ibintu byabayeho mu mateka. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahawe imigisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, Yesu n’intumwa ze bahanuye ko abantu bari kuzareka gusenga Imana by’ukuri (Matayo 13:24-30; Ibyakozwe 20:29, 30). Nyuma y’ibihe by’intumwa, amadini yiyita aya gikristo yaravutse. Abayobozi bayo bemeye gukurikiza inyigisho n’ibikorwa bya gipagani. Nanone kandi, aho gufasha abantu kuba incuti z’Imana, bigishije abantu ko Imana ari ubutatu kandi ko iyo nyigisho ari iyobera. Ikindi kandi bigisha abantu kubwira abapadiri ibyaha no gusenga Mariya n’“abatagatifu,” aho gusenga Yehova. None se, ni iki Yehova yakoze nyuma y’imyaka myinshi ibyo bibaye? Muri iyi si yuzuye ibinyoma by’amadini n’ibikorwa byo kutubaha Imana, Yehova yaratabaye maze atuma abantu bongera kumusenga mu buryo yemera. Mu by’ukuri, dushobora kuvuga ko kuba abantu bakongera gusenga Imana mu buryo bukwiriye ari kimwe mu bintu by’ingenzi cyane byabaye muri iki gihe cyacu.

10, 11. (a) Ni ibihe bintu bibiri bikubiye muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, kandi se ni gute bikugirira akamaro? (b) Ni bande Yehova yateranyirije hamwe muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, kandi se ni iki bazabona?

10 Ku bw’ibyo rero, muri iki gihe Abakristo b’ukuri bari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka igenda yaguka kandi irushaho kuba nziza. Ariko se iyo paradizo ikubiyemo iki? Iyo paradizo igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi. Icya mbere ni gahunda yo gusenga Imana y’ukuri Yehova, mu buryo bukwiriye. Yehova yatumye tumusenga tutayobejwe n’ibinyoma by’amadini, kuko yaduhaye ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka. Ibyo bituma tubasha kwiga ibihereranye na Data wo mu ijuru, tukamushimisha kandi tukamwegera (Yohana 4:24). Ikintu cya kabiri gikubiye muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, gifitanye isano n’abantu. Nk’uko Yesaya yabihanuye, “mu minsi y’imperuka,” Yehova yigishije abamusenga uko bagira amahoro kandi bakirinda kwivanga mu ntambara. Nubwo tudatunganye, adufasha kugira “imyitwarire mishya.” Iyo dukoze ibyo dushoboye byose ngo tumushimishe aduha imigisha binyuriye ku mwuka wera, bigatuma tugira imico myiza (Abefeso 4:22-24; Abagalatiya 5:22, 23). Iyo dukurikiza amabwiriza duhabwa binyuriye ku mwuka wera, tuba mu by’ukuri turi muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka.

11 Yehova yateranyirije hamwe muri iyo paradizo yo mu buryo bw’umwuka abantu akunda, ni ukuvuga abantu bamukunda, bakunda amahoro kandi ‘bazi ko bakeneye Imana’ (Matayo 5:3). Abo bantu bazibonera ibintu byiza Yehova azakorera abantu n’isi yose.

“Dore ibintu byose ndi kubigira bishya”

12, 13. (a) Kuki ubuhanuzi buvuga ibihereranye no gusubiza ibintu mu buryo bugomba kuzagira irindi sohozwa? (b) Ni uwuhe mugambi Yehova afitiye isi nk’uko yabivugiye muri Edeni, kandi se kuki ibyo biduha ibyiringiro ku bihereranye n’igihe kizaza?

12 Ibyinshi mu byo Yehova yadusezeranyije bizaba neza neza nk’uko yabivuze. Urugero, Yesaya yavuze ko uburwayi buzavaho, abamugaye, abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona bagakira ndetse urupfu rukavaho burundu (Yesaya 25:8; 35:1-7). Ibyo bintu byasezeranyijwe ntibyigeze bisohora mu buryo bwuzuye muri Isirayeli ya kera. Muri iki gihe twiboneye ko Yehova yahinduye ibintu byinshi bishya muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Ariko nanone twizera tudashidikanya ko mu gihe kizaza azasohoza ayo masezerano mu buryo bwuzuye. Ibyo tubizi dute?

13 Muri Edeni, Yehova yagaragaje neza umugambi yari afitiye isi. Yagombaga guturwa n’umuryango w’abantu bishimye, bafite ubuzima bwiza kandi bunze ubumwe. Umugabo n’umugore ba mbere bagombaga kwita ku isi no ku biremwa byayo byose, bagahindura isi yose Paradizo (Intangiriro 1:28). Ibyo bitandukanye cyane n’uko ibintu bimeze muri iki gihe. Ariko kandi, dushobora kwiringira tudashidikanya ko imigambi ya Yehova nta kiyihagarika (Yesaya 55:10, 11). Yesu, we Mwami w’ubwami bwa Mesiya washyizweho na Yehova, azatuma iyo Paradizo ikwira ku isi hose.— Luka 23:43.

14, 15. (a) Ni mu buhe buryo Yehova azahindura ‘byose bishya’? (b) Ni gute ubuzima buzaba bumeze muri Paradizo, kandi se ni iki kizagushimisha kurusha ibindi?

14 Tekereza igihe isi izaba yahindutse Paradizo. Yehova yavuze uko icyo gihe ibintu bizaba bimeze agira ati: “Dore ibintu byose ndi kubigira bishya” (Ibyahishuwe 21:5). Ibaze nawe icyo ibyo bizaba bisobanura. Yehova namara kurimbura iyi si mbi akoresheje imbaraga ze, hazasigara “ijuru rishya n’isi nshya.” Ibyo bisobanura ko hazabaho ubutegetsi bushya buzategekera mu ijuru, bugategeka umuryango mushya uzaba uri ku isi ugizwe n’abantu bose bakunda Yehova kandi bakora ibyo ashaka (2 Petero 3:13). Satani n’abadayimoni be nta bushobozi bazaba bafite bwo kugirira nabi abantu (Ibyahishuwe 20:3). Nyuma y’imyaka ibarirwa mu bihumbi, buzaba ari ubwa mbere Satani yatswe ubushobozi bwo kwangiza, gutuma abantu bangana no guteza ibibazo. Nta gushidikanya, umuntu azumva ahumurijwe rwose.

15 Noneho, tuzashobora kwita kuri uyu mubumbe wacu mwiza, nk’uko Yehova yifuzaga ko tubikora. Igihe Imana yaremaga isi yayihaye ubushobozi bwo kwisana. Ibiyaga n’inzuzi byahumanyijwe n’imyanda bishobora kwisubiranya iyo myanda iramutse ivanyweho, kandi uturere twangijwe n’intambara na two dushobora kwisubiranya intambara ziramutse zirangiye. Tuzishimira gukora imirimo yo guhindura isi paradizo ibe nk’ubusitani bwa Edeni, yuzuye inyamaswa z’amoko atandukanye. Aho kugira ngo umuntu arimbure amoko y’inyamaswa n’ay’ibimera abigiranye ubugome, azabana mu mahoro n’ibyaremwe byose byo ku isi. Ndetse n’abana ntibazatinya inyamaswa ziteye ubwoba.—Yesaya 9:6, 7; 11:1-9.

16. Ni ibihe bintu byiza umuntu wese wizerwa azongera kugira muri Paradizo?

16 Nanone kandi, natwe tuzahinduka bashya. Ku isi hose, abazaba barokotse Harimagedoni bazakizwa mu buryo bw’igitangaza. Nk’uko Yesu yabigenje igihe yari ku isi, azakoresha imbaraga yahawe n’Imana ahumure abafite ubumuga bwo kutabona, akize bafite ubumuga bwo kutumva n’abamugaye (Matayo 15:30). Abazaba bageze mu za bukuru bazishimira gusubirana imbaraga n’ubuzima bwiza bahoranye bakiri bato (Yobu 33:25). Iminkanyari izashira, amaboko n’amaguru bizakora neza kandi imitsi na yo izakora neza. Abantu bose bizerwa bazibonera ukuntu ingaruka z’icyaha no kudatungana bizagenda bigabanuka buhoro buhoro, kugeza bishize. Icyo gihe tuzashimira Yehova cyane ku bw’imbaraga ze zitangaje zo guhindura ibintu bishya. Reka noneho twibande kuri kimwe mu bintu Yehova azakora kikadushimisha cyane.

Kuzura abapfuye

17, 18. (a) Kuki Yesu yacyashye Abasadukayo? (b) Ni iki cyatumye Eliya asaba Yehova ko yazura umuntu?

17 Mu kinyejana cya mbere, hari abayobozi b’idini bitwaga Abasadukayo batizeraga ko umuzuko ubaho. Yesu yabacyashye ababwira ati: “Mwarayobye, kuko mutazi Ibyanditswe cyangwa ubushobozi bw’Imana” (Matayo 22:29). Ni koko, Ibyanditswe bigaragaza ko Yehova afite izo mbaraga zo gusubiza ubuzima abapfuye. Mu buhe buryo?

18 Gerageza kwiyumvisha ibyabaye mu gihe cya Eliya. Umupfakazi umwe yari ateruye umwana we wari ikinege agenda anagana. Uwo mwana w’umuhungu yari yapfuye. Umuhanuzi Eliya, wari waramaze igihe runaka acumbikiwe n’uwo mupfakazi, agomba kuba yarababaye cyane. Mbere yaho, yari yararokoye uwo mwana atuma aticwa n’inzara. Eliya ashobora kuba yarakundanaga n’uwo muhungu cyane. Nyina w’uwo mwana yari afite agahinda kenshi. Uwo muhungu ni we wenyine yashoboraga kwibukiraho umugabo we wari warapfuye. Ashobora kuba yariringiraga ko uwo mwana yari kuzamwitaho mu gihe yari kuba ageze mu za bukuru. Uwo mupfakazi wari wataye umutwe yatekerezaga ko Imana yari irimo kumuhanira icyaha yari yarakoze kera. Eliya ntiyashoboraga kwihanganira icyo kibazo gikomeye cyari kije cyiyongera ku bindi byago. Yatse uwo mubyeyi umurambo yitonze, awuzamukana mu cyumba cye, maze asaba Yehova Imana ngo asubize uwo mwana ubuzima.—1 Abami 17:8-21.

19, 20. (a) Ni gute Aburahamu yagaragaje ko yizeraga imbaraga za Yehova zo gusubiza ibintu mu buryo, kandi se kuki yagize ukwizera nk’uko? (b) Ni gute Yehova yagororeye ukwizera kwa Eliya?

19 Eliya si we muntu wa mbere wizeraga umuzuko. Ibinyejana byinshi mbere yaho, Aburahamu na we yizeraga ko Yehova afite imbaraga zo gusubiza abantu ubuzima, kandi byari bifite ishingiro. Igihe Aburahamu yari afite imyaka 100 na Sara afite imyaka 90, Yehova yabasubije ubushobozi bwo kororoka, atuma Sara ashobora kubyara umwana mu buryo bw’igitangaza (Intangiriro 17:17; 21:2, 3). Nyuma yaho, igihe uwo mwana w’umuhungu yari amaze gukura, Yehova yasabye Aburahamu kumutangaho igitambo. Aburahamu yagaragaje ukwizera, kuko yatekerezaga ko Yehova yashoboraga kuzasubiza ubuzima umwana we Isaka yakundaga cyane (Abaheburayo 11:17-19). Ukwizera gukomeye nk’uko, gushobora kuba ari ko kwatumye Aburahamu yizeza abagaragu be ko yari kugarukana na Isaka, igihe yazamukaga umusozi agiye kumutamba.—Intangiriro 22:5.

“Dore umwana wawe ni muzima.”

20 Yehova yakijije Isaka, bityo icyo gihe ntibyaba ngombwa ko habaho umuzuko. Naho ku bihereranye na Eliya, umwana wa wa mupfakazi yari yamaze gupfa. Yehova yagororeye uwo muhanuzi wari ufite ukwizera maze azura uwo mwana. Hanyuma, Eliya yashubije uwo mwana mama we, amubwira aya magambo atazibagirana agira ati: “Dore umwana wawe ni muzima.”—1 Abami 17:22-24.

21, 22. (a) Inkuru z’abantu bazuwe zivugwa mu Byanditswe zidufitiye akahe kamaro? (b) Muri Paradizo, hazazuka abantu bangana iki, kandi se ni nde uzabazura?

21 Bityo rero, aho ni ho hantu ha mbere muri Bibiliya hatwereka ukuntu Yehova yakoresheje imbaraga ze azura abantu. Nyuma yaho, Yehova yahaye imbaraga Elisa, Yesu, Pawulo na Petero bazura abantu bari bapfuye. Birumvikana ko abo bari bazuwe, nyuma yaho baje kongera gupfa. Ariko kandi, bene izo nkuru zo muri Bibiliya zitwereka neza ibintu bishimishije bizabaho mu gihe kizaza.

22 Muri Paradizo, Yesu azasohoza inshingano ye yo ‘kuzura abantu no kubaha ubuzima’ (Yohana 11:25). Azazura abantu babarirwa muri za miriyoni nyinshi, maze babeho iteka muri Paradizo ku isi (Yohana 5:28, 29). Tekereza igihe incuti n’abantu bafitanye isano bazongera guhura bagahoberana bishimye cyane, nyuma y’igihe kirekire bazaba bamaze baratandukanyijwe n’urupfu. Abantu bose bazasingiza Yehova, kuko azaba yakoresheje imbaraga ze agahindura ibintu bishya.

23. Ni ikihe gihamya gikomeye kurusha ibindi byose cyagaragaje imbaraga za Yehova, kandi se ni gute ibyo bituma tugira ibyiringiro by’igihe kizaza?

23 Yehova yatumye twizera ko ibyo byiringiro ari iby’ukuri. Yatanze igihamya gikomeye kuruta ibindi byose cyerekana imbaraga ze, igihe yazuraga Umwana we Yesu, akamuzura ari ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga, maze akamuha umwanya wa kabiri nyuma ye. Yesu wazutse yabonekeye abantu babarirwa mu magana, baramwibonera n’amaso yabo (1 Abakorinto 15:5, 6). Ndetse no ku bantu badapfa kwemera, icyo gihamya cyagombye kuba gihagije rwose. Yehova afite ububasha bwo gusubiza abantu ubuzima.

24. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azazura abapfuye, kandi se ni ibihe byiringiro buri wese muri twe ashobora kugira?

24 Yehova ntafite gusa imbaraga zo kuzura abapfuye kandi aranabyifuza. Umugabo wizerwa Yobu, yarahumekewe maze avuga ko Yehova yifuza kugarura abapfuye (Yobu 14:15). Ese wumva udakunze iyo Mana yacu, ishishikazwa no gukoresha imbaraga zayo zo guhindura ibintu bishya ibigiranye urukundo? Ariko kandi, wibuke ko umuzuko ari kimwe gusa mu bintu bikomeye Yehova ateganya gukora, asubiza ibintu mu buryo. Uko ukomeza kuba incuti ye, ujye uhora wishimira ibyiringiro by’agaciro kenshi by’uko ushobora kuzaba uhari igihe Yehova ‘azagira ibintu byose bishya.’—Ibyahishuwe 21:5.

a ‘Gusubiza ibintu byose mu buryo’ byatangiye igihe Ubwami bwa Mesiya bwimikwaga. Ubwo bwami bwahawe umwami ukomoka kuri Dawidi. Yehova yari yarasezeranyije Dawidi ko uwari kuzamukomokaho yari kuzategeka iteka ryose (Zaburi 89:35-37). Ariko nyuma y’aho Babuloni irimburiye Yerusalemu mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, nta muntu wakomokaga kuri Dawidi wongeye guhagararira ubwami bw’Imana ku isi. Yesu wakomokaga mu muryango wa Dawidi, ni we wabaye Umwami wasezeranyijwe kuva kera, igihe yatangiraga gutegekera mu ijuru.

b Urugero, Mose, Yesaya, Yeremiya, Ezekiyeli, Hoseya, Yoweli, Amosi, Obadiya, Mika na Zefaniya bose bagize icyo bavuga kuri iyo ngingo.