IGICE CYA 5
Imbaraga zo kurema z’‘uwaremye ijuru n’isi”
1, 2. Ni mu buhe buryo izuba rigaragaza imbaraga za Yehova zo kurema?
ESE waba warigeze kota umuriro mu ijoro hari imbeho nyinshi? Ushobora kuba warashyize ibiganza byawe hafi y’umuriro ariko mu ntera ikwiriye. Iyo wigira hafi cyane, wari kumva ubushyuhe bwinshi. Nanone iyo wigira kure cyane, akayaga gakonje ka nijoro kari kugukubita, maze ukumva urakonje.
2 Hariho “umuriro” udushyushya ku manywa. Uwo “muriro” uturuka ku zuba, wakira mu birometero bigera kuri miriyoni 150. a Mbega ukuntu rigomba kuba rifite imbaraga nyinshi! Biratangaje kubona dushobora kumva ubushyuhe bwaryo kandi riri ahantu hareshya hatyo. Nyamara, isi irizenguruka kandi iri ku ntera ikwiriye. Iramutse iryegereye cyane, amazi ari ku isi yakama. Nanone iramutse iri kure cyane, amazi ari ku isi yose yakonja cyane agafatana akamera nk’ikibuye kinini cy’urubura. Iyo isi iza kuba itari kuri iyo ntera ikwiriye, byari gutuma itabaho ubuzima. Uretse no kuba urumuri rutangwa n’izuba ari urw’ingenzi kugira ngo ku isi habeho ubuzima, ntirwangiza kandi rutuma twishima.—Umubwiriza 11:7.
3. Izuba ritwigisha iki kuri Yehova?
3 Ariko kandi, hari abantu benshi babona ko izuba ari ikintu gisanzwe, nubwo ubuzima bwabo ari ryo bushingiyeho. Bityo, bananirwa kwiyumvisha icyo izuba rishobora kutwigisha. Bibiliya ivuga ibihereranye na Yehova igira iti: “Ni wowe waremye urumuri n’izuba” (Zaburi 74:16). Mu by’ukuri, izuba rihesha Yehova icyubahiro, we ‘waremye ijuru n’isi’ (Zaburi 19:1; 146:6). Ni kimwe mu bintu bitabarika biba mu kirere bitwigisha ibihereranye n’imbaraga nyinshi za Yehova zo kurema. Reka dusuzume bimwe muri ibyo bintu, hanyuma tuze kureba ibirebana n’isi n’ubuzima buyiriho.
Yehova ‘yashyizeho urumuri n’izuba’
“Nimwubure amaso yanyu murebe mu kirere”
4, 5. Ni mu rugero rungana iki izuba rifite imbaraga kandi rikaba rinini? Nyamara se, ringana iki urigereranyije n’izindi nyenyeri?
4 Nk’uko ushobora kuba ubizi, izuba ryacu ni inyenyeri. Rigaragara ko ari rinini cyane kuruta inyenyeri tubona nijoro bitewe n’uko ryo ritwegereye ugereranyije n’izindi nyenyeri. Rifite imbaraga zingana iki? Ubushyuhe bwo mu nda y’izuba bugera kuri dogere 15.000.000. Uramutse ufashe agatimatima karyo kangana n’agatwe k’agashinge maze ukagashyira hano ku isi, ako kantu gato cyane kazana ubushyuhe bushobora kugutwika nubwo waba uri mu birometero 140 kure yako. Buri segonda, izuba ritanga ingufu zingana n’izaboneka haramutse haturitse ibisasu bya kirimbuzi byo mu bwoko bwa bombe bibarirwa muri za miriyoni amagana n’amagana.
5 Izuba ni rinini cyane ku buryo ryakwirwamo imibumbe 1.300.000 ingana n’isi yacu. Ese izuba ryaba ari nini cyane kuruta izindi nyenyeri? Oya, abahanga mu bumenyi bw’ikirere baryita inyenyeri ntoya y’umuhondo. Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Inyenyeri na zo ziba zifite ubwiza butandukanye” (1 Abakorinto 15:41). Pawulo ashobora kuba atari azi ukuntu ayo magambo yahumetswe ari ay’ukuri. Hari inyenyeri nini cyane ku buryo ishyizwe mu mwanya izuba ririmo, isi yacu yayiteberamo. Hari indi nyenyeri na yo nini cyane ku buryo ishyizwe muri uwo mwanya izuba ririmo, yagenda ikagera ku mubumbe wa Saturune. Uwo mubumbe uri kure cyane y’isi ku buryo icyogajuru gifite umuvuduko ukubye inshuro mirongo ine uw’isasu riraswa n’imbunda ikomeye cyane, gishobora kugenda imyaka ine kugira ngo kiwugereho.
6. Ni gute Bibiliya igaragaza ko inyenyeri ari nyinshi cyane ugereranyije n’uko abantu babona ibintu?
6 Ikintu gitangaje ndetse kurusha ubunini bw’inyenyeri, ni umubare wazo. Mu by’ukuri, Bibiliya ivuga ko inyenyeri zisa n’aho zitabarika, mbese ko kuzibara biruhije kimwe no kubara “umucanga wo ku nyanja” (Yeremiya 33:22). Ayo magambo agaragaza ko hari inyenyeri nyinshi cyane zirenze izo amaso yacu ashobora kubona. N’ubundi kandi, iyo Yeremiya aza kuba yararebye mu kirere ari nijoro maze akagerageza kubara inyenyeri zigaragarira amaso, aba yarabaze nk’izigera ku bihumbi bitatu gusa. Uwo ni wo mubare ijisho ry’umuntu rishobora kubona mu gihe ikirere kigaragara neza nijoro. Uwo mubare ushobora kugereranywa n’umubare w’utubuye tw’umusenyi washyira mu kiganza. Mu by’ukuri rero, inyenyeri ni nyinshi cyane kimwe n’umusenyi wo ku nyanja. b Ni nde wabasha kuzibara?
7. Inyenyeri ziri mu itsinda umubumbe wacu urimo zingana iki?, kandi se amatsinda yʼinyenyeri ari mu isanzure ni menshi mu rugero rungana iki?
7 Muri Yesaya 40:26, hasubiza hagira hati: “Nimwubure amaso yanyu murebe mu kirere. Ni nde waremye biriya bintu? Ni we ubiyobora nk’uko bayobora ingabo akabara kimwe kimwe ukwacyo; byose abyita amazina.” Muri Zaburi ya 147:4, hagira hati: “Abara inyenyeri.” Hariho “inyenyeri” zingahe? Icyo si ikibazo cyoroshye gusubiza. Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bagereranyije bavuga ko mu itsinda umubumbe w’isi urimo ryitwa Inzira Nyamata, harimo inyenyeri nka miriyari 100. c Hari n’abavuga ko zirenga. Ariko kandi, iryo tsinda ni rimwe mu matsinda menshi, kandi amenshi muri yo agizwe n’inyenyeri nyinshi kurushaho. Hariho amatsinda angahe y’inyenyeri? Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko ashobora kuba abarirwa mu mamiriyari. Bisa naho umuntu adashobora kumenya umubare nyawo w’amatsinda y’inyenyeri. Ubwo rero, kumenya uko umubare w’inyenyeri zose zibarirwa muri za miriyari ziri muri ayo matsinda ungana, byo biragoye kurushaho. Nyamara, Yehova we azi umubare wazo. Ikirenze ibyo kandi, ahamagara buri nyenyeri mu izina ryayo.
8. (a) Ni gute wasobanura ukuntu itsinda ry’inyenyeri ryitwa Inzira Nyamata ari rinini? (b) Ni gute ibintu biba mu kirere bikorera kuri gahunda, kandi kuki?
8 Turushaho gutinya Imana iyo dutekereje ku bihereranye n’ubunini bw’amatsinda y’inyenyeri. Kugira ngo urumuri rwambukiranye itsinda ry’inyenyeri umubumbe wacu urimo, rufite umuvuduko w’ibirometero 300.000 mu isogonda, byarufata imyaka igera ku 100.000. Kandi amatsinda y’inyenyeri amwe n’amwe akubye inshuro nyinshi cyane itsinda ry’inyenyeri umubumbe wacu urimo. Bibiliya ivuga ko Yehova ‘yarambuye ‘ijuru’ nk’urambura umwenda (Zaburi 104:2). Nanone kandi, yashyizeho gahunda ibyo bintu byo mu kirere bikurikiza. Kuva ku kavungukira gato cyane k’umukungugu uba hagati y’inyenyeri kugeza ku itsinda ry’inyenyeri rinini kurusha ayandi yose, byose bikurikiza amategeko agenga ikirere, ayo Imana yashyizeho kandi akaba ari na yo ituma akurikizwa (Yobu 38:31-33). Ni yo mpamvu abahanga mu bya siyansi bagereranyije ukuntu ibyo bintu biba mu kirere bigendera kuri gahunda idahinduka na gahunda ikurikizwa n’umutwe w’ababyinnyi ba kabuhariwe. Hanyuma noneho, tekereza ku Muremyi w’ibyo bintu byose. Ese wumva udatinye Imana, yo ifite imbaraga nyinshi nk’izo zo kurema?
“Yaremye isi akoresheje imbaraga ze”
9, 10. Ni gute imbaraga za Yehova zigaragarira mu bihereranye n’ukuntu yashyize izuba n’imibumbe irikikije, ari yo Jupiteri, isi ndetse n’ukwezi, mu myanya birimo?
9 Imbaraga za Yehova zo kurema zigaragarira hano ku isi. Yashyize isi mu isanzure rinini abyitondeye cyane. Abahanga mu bya siyansi bamwe na bamwe bemera ko hari amatsinda y’inyenyeri menshi ashobora kuba adafite ibintu bya ngombwa byatuma ubuzima bubaho. Uko bigaragara, igice kinini cy’itsinda ry’inyenyeri ryitwa Inzira Nyamata nticyagenewe kubaho ibintu bifite ubuzima. Mu Nzira Nyamata hagati harimo inyenyeri nyinshi. Haba hari urumuri rwinshi cyane kandi akenshi inyenyeri ziba zenda kuhagonganira. Hari ibintu byinshi bya ngombwa ku buzima bitaboneka ku nkengero z’iryo tsinda. Izuba n’imibumbe irigaragiye byashyizwe ahantu hakwiriye ugereranyije n’aho handi haba urumuri rukabije kandi hataba ibintu bya ngombwa byatuma ubuzima bubaho.
10 Isi igaragiwe n’umubumbe witwa Jupiteri, umubumbe uri kure cyane ariko ukaba ufite ubushobozi bukomeye bwo kurinda isi. Jupiteri ikubye isi inshuro zisaga igihumbi, ikaba ifite imbaraga rukuruzi nyinshi cyane. Ibyo bigira izihe ngaruka? Ikurura cyangwa ikayobya ibintu byambukiranya ikirere bifite umuvuduko uhanitse. Abahanga mu bya siyansi bavuga ko Jupiteri iramutse idahari, ibibuye bihanuka bikikubita ku isi byakwikuba inshuro zigera ku 10.000 kurusha uko bimeze ubu. Ikidushishikaza cyane kurushaho, ni uko isi yacu igaragiwe n’icyogajuru kidasanzwe, ni ukuvuga ukwezi. Uretse kuba ukwezi gufite ubwiza kandi kukaba gutanga “urumuri nijoro,” gutuma isi ihora iberamye mu buryo budahindagurika. Kuba isi iberamye mu buryo nk’ubwo bituma igira ibihe bihamye kandi biba bizwi. Icyo ni ikindi kintu cy’ingenzi gituma ku isi haba ubuzima.
11. Ni mu buhe buryo ikirere cy’isi cyaremewe kuba ingabo idukingira?
11 Imbaraga za Yehova zo kurema zigaragarira muri buri kantu kose kagize imiterere y’isi. Tekereza ku kirere, ari yo ngabo idukingira. Izuba ritanga imirasire y’ingirakamaro ku buzima, rigatanga n’indi ishobora kwica. Iyo iyo mirasire ishobora kwica irasiye mu kirere cyo hejuru y’isi, ituma umwuka usanzwe wa ogusijeni uhinduka undi mwuka witwa ozone. Hanyuma, uwo mwuka wa ozone ugenda utangira imyinshi muri iyo mirasire ishobora kwica. Mu by’ukuri, umubumbe wacu waremanywe igifubiko cyawo bwite cyo kuwukingira.
12. Ni gute umwikubo w’amazi ugaragaza imbaraga za Yehova zo kurema?
12 Icyo ni kimwe gusa mu bintu biri mu kirere cyacu, gituma tubona umwuka dukeneye kandi kigatuma ubuzima bushoboka kuri uyu mubumbe wacu. Mu bintu bitangaje biranga ikirere cyacu harimo n’umwikubo w’amazi. Buri mwaka izuba rizamura kirometero kibe 400.000 z’amazi riyakuye mu nyanja, yahindutse umwuka. Nyuma y’aho ahinduka ibicu bigakwirakwizwa hirya no hino n’imiyaga yo mu kirere. Mu gihe ayo mazi aba amaze kuyungururwa neza no kuvamo imyanda, agwa ari imvura, urubura n’amahindu, bityo akongera akuzuza amasoko y’amazi. Ni nk’uko bivugwa mu Mubwiriza 1:7, hagira hati: “Imigezi yose yiroha mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura. Aho imigezi yose inyura ni ho yongera kunyura.” Yehova ni we wenyine washoboraga gushyiraho umwikubo w’amazi nk’uwo.
13. Ni ikihe gihamya kigaragaza imbaraga z’Umuremyi tubonera mu bimera byo ku isi n’ubutaka bwayo?
13 Aho tubonye ibinyabuzima hose, tuhabona igihamya kigaragaza imbaraga z’Umuremyi. Imbaraga za Yehova zo kurema zigaragara uhereye ku giti cyitwa sekoya, gifite uburebure busumba ubw’inzu ifite etaje 30, kugeza ku bimera bito cyane byuzuye mu nyanja bigaragara hakoreshejwe mikorosikopi, kandi igice kinini cy’umwuka wa ogusijeni duhumeka ni byo bigitanga. Ubutaka ubwabwo bwuzuye utuntu duto cyane dutuma ubuzima bushoboka, urugero nk’iminyorogoto, uruhumbu na za mikorobe. Ibyo byose bikorana mu buryo buhambaye kugira ngo bifashe ibimera gukura. Bibiliya ivuga ko ubutaka bufite ubushobozi bwo kwera ibidutunga.—Intangiriro 4:12
14. Ni izihe mbaraga ziba ziri muri atome ingana urwara?
14 Nta gushidikanya, Yehova ni we “waremye isi akoresheje imbaraga ze” (Yeremiya 10:12). Imbaraga z’Imana zigaragarira ndetse no mu tuntu duto cyane yaremye. Reka dufate urugero rwa atome. Urugero, uramutse ufashe za atome zigera kuri miriyoni, atome zikaba ari two tuntu duto cyane mu byo Imana yaremye, ukazegeranya, ntizishobora no kuba zagira umubyimba ungana n’agasatsi kamwe ko ku mutwe. Ikindi kandi, agatima kayo gato cyane kaba karimo imbaraga nyinshi cyane, ku buryo zikoreshwa mu bisasu bya kirimbuzi.
“Ibihumeka byose”
15. Igihe Yehova yavuganaga na Yobu ku bihereranye n’inyamaswa zitandukanye, ni iki yamwigishije?
15 Inyamaswa nyinshi ziri hano ku isi ni ikindi gihamya gishishikaje kigaragaza imbaraga za Yehova zo kurema. Zaburi ya 148 ivuga urutonde rw’ibintu byinshi bisingiza Yehova, hanyuma ku murongo wa 10 hakagira hati: “Mwa nyamaswa mwe, [namwe] mwa matungo mwe.” Kugira ngo Yehova yerekane impamvu umuntu yagombye gutinya Umuremyi, igihe kimwe yabwiye Yobu ibihereranye n’inyamaswa, urugero nk’intare, imparage, imbogo, imvubu n’ingona. Yashakaga kugaragaza iki? Yashakaga kugaragaza ko niba umuntu aterwa ubwoba n’izo nyamaswa zifite imbaraga nyinshi, yagombye gutinya cyane Umuremyi wazo.—Yobu, igice cya 38-41.
16. Ni iki kigutangaza ku bihereranye na zimwe mu nyoni Yehova yaremye?
16 Nanone muri Zaburi ya 148:10 havuga ku bihereranye n’“inyoni.” Ibaze nawe amoko yazo uko angana. Yehova yabwiye Yobu ibihereranye na Otirishe, “isuzugura ifarashi n’uyigenderaho.” Mu by’ukuri, nubwo iyo nyoni ifite uburebure bwa metero 2,5 itajya iguruka, ishobora kwiruka ibirometero 65 mu isaha, ikagera muri metero 4,5 iteye intambwe imwe gusa (Yobu 39:13, 18). Ku rundi ruhande, inyoni yitwa alubatorosi imara hafi ubuzima bwayo bwose mu kirere iguruka hejuru y’inyanja. Iyo nyoni twavuga ko ireremba mu kirere, ifite amababa areshya na metero 3. Ishobora kuguruka igihe cy’amasaha menshi idakubita amababa. Mu buryo butandukanye n’ubwo, akanyoni kitwa koliburi ni ko kanyoni gato cyane ku isi. Gafite santimetero 5 gusa z’uburebure. Gashobora gukubita amababa yako inshuro zigera kuri 80 mu isegonda. Utwo tunyoni twitwa koliburi, tuba turabagirana nk’ibuye ry’agaciro bateyeho amababa, dushobora guhagarara mu kirere nka kajugujugu, ndetse tukaba twanaguruka dusubira inyuma.
17. Igifi cyitwa balene gifite ubunini bungana iki, kandi se ubusanzwe twagombye kugera ku wuhe mwanzuro iyo twitegereje inyamaswa Yehova yaremye?
17 Muri Zaburi ya 148:7, havuga ko n’‘ibisimba binini byo mu nyanja’ na byo bisingiza Yehova. Tekereza ku gifi abantu benshi bakunze kuvuga ko gishobora kuba ari yo nyamaswa nini kurusha izindi zose zo kuri uyu mubumbe, kikaba cyitwa balene. Icyo ‘gisimba’ cyo mu nyanja gishobora kugira uburebure bwa metero 30 cyangwa zirenzeho. Gishobora gupima ibiro bingana n’iby’inzovu 30 zikuze. Ururimi rwa balene rwonyine rupima ibiro bingana n’iby’inzovu imwe. Umutima wacyo ufite ubunini bungana n’ubw’imodoka ntoya. Uwo mutima utera inshuro icyenda gusa mu munota, mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku mutima wa ka kanyoni kitwa koliburi, ushobora gutera inshuro zigera ku 1.200 mu munota. Icyo gifi cyitwa balene gifite nibura umwe mu miyoboro yacyo y’amaraso munini cyane, ku buryo akana gato gashobora kuwunyuramo. Nta gushidikanya ko twemeranya n’amagambo asoza igitabo cya Zaburi, agira ati: “Ibihumeka byose nibisingize Yah.”—Zaburi 150:6.
Tuvane isomo ku mbaraga za Yehova zo kurema
18, 19. Yehova yaremye amoko angahe y’ibinyabuzima hano ku isi, kandi se ibintu yaremye bitwigisha iki ku bihereranye n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga?
18 Ni iki tumenya iyo dutekereje uko Yehova yakoresheje imbaraga ze mu kurema? Dutangazwa cyane n’amoko atandukanye y’ibintu yaremye. Hari umwanditsi wa Zaburi wavuze ati: “Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ari myinshi! . . . Isi yose yuzuye ibikorwa byawe” (Zaburi 104:24). Ayo magambo ni ay’ukuri rwose. Abahanga mu bumenyi bw’ibinyabuzima bagaragaje ko hari amoko arenga miriyoni imwe y’ibinyabuzima biba hano ku isi. Ariko abantu bakeka ko hashobora kuba hariho amoko y’ibinyabuzima agera kuri miriyoni 10, 30 cyangwa zirenga. Umuntu w’umunyabugeni ashobora rimwe na rimwe kubura ibyo ahanga, byaramushiranye. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, ubushobozi bwa Yehova bwo kurema, ni ukuvuga imbaraga ze zo guhanga no kurema ibintu bishya, ntibwigera bushira.
19 Uko Yehova akoresha imbaraga ze zo kurema bigira icyo bitwigisha ku bihereranye n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga. Izina “Umuremyi” ubwaryo, ritandukanya Yehova n’ibindi bintu byose yaremye biba mu ijuru no ku isi. Ndetse n’Umwana w’ikinege wa Yehova, nubwo yari “umukozi w’umuhanga” mu gihe cy’irema, Bibiliya ntiyigera imwita Umuremyi cyangwa uwungirije Umuremyi mu kurema (Imigani 8:30; Matayo 19:4). Ahubwo ni “imfura mu byaremwe byose” (Abakolosayi 1:15). Umwanya Yehova afite wo kuba ari Umuremyi, umuha uburenganzira bwo kuba umutware w’ikirenga w’ibintu byose.—Abaroma 1:20; Ibyahishuwe 4:11.
20. Ni mu buhe buryo Yehova yaruhutse kuva igihe yarangirije umurimo we wo ku isi uhereranye n’irema?
20 Ese Yehova yaba yararetse gukoresha imbaraga ze zo kurema? Bibiliya ivuga ko igihe Yehova yarangizaga umurimo we wo kurema ku munsi wa gatandatu, ‘yatangiye kuruhuka ku munsi wa karindwi’ (Intangiriro 2:2). Intumwa Pawulo yagaragaje ko uwo “munsi” wa karindwi ungana n’imyaka ibarirwa mu bihumbi, kuko wari ugikomeza no mu gihe cye (Abaheburayo 4:3-6). Ariko se, ‘kuruhuka’ byaba bishaka kuvuga ko Yehova yaretse rwose kugira ikintu icyo ari cyo cyose akora? Oya, Yehova ntiyigeze areka gukora (Zaburi 92:4; Yohana 5:17). Ku bw’ibyo, kuba yararuhutse bishobora kuba bigaragaza ko yari arangije kurema ibintu bigaragara byo ku isi. Ariko kandi, umurimo we wo gusohoza imigambi ye ntiwigeze uhagarara. Uwo murimo wari ukubiyemo no guha abantu umwuka wera kugira ngo bandike Bibiliya. Ndetse uwo murimo we wari unakubiyemo ibyo gutuma habaho “icyaremwe gishya,” ibyo tukaba tuzabisuzuma mu Gice cya 19.—2 Abakorinto 5:17.
21. Ni gute imbaraga za Yehova zo kurema zizagirira akamaro abantu bizerwa mu gihe cy’iteka ryose?
21 Igihe umunsi wa Yehova wo kuruhuka uzaba urangiye, icyo gihe azashobora kuvuga ko imirimo ye yose ya hano ku isi ari ‘myiza cyane,’ nk’uko yabivuze ku iherezo ry’umunsi wa gatandatu w’irema (Intangiriro 1:31). Igisigaye ni ukuzareba uko nyuma yaho azahitamo gukoresha imbaraga ze zitagira imipaka zo kurema. Uko bizagenda kose, twakwizera tudashidikanya ko tuzakomeza gushishikazwa n’uko Yehova akoresha imbaraga ze zo kurema. Tuziga byinshi ku bihereranye na Yehova binyuriye ku byo yaremye iteka ryose (Umubwiriza 3:11). Uko tuzagenda tumenya byinshi kurushaho ku bihereranye na we, ni na ko tuzagenda turushaho kumutinya, kandi turusheho kwegera Umuremyi wacu Mukuru.
a Kugira ngo ubashe kwiyumvisha ukuntu uwo mubare ari munini, tekereza kuri ibi bikurikira: kugira ngo ugende urwo rugendo utwaye imodoka, nubwo waba ufite umuvuduko w’ibirometero bigera ku 160 mu isaha, ukagenda amasaha 24 ku munsi, byagusaba imyaka irenga ijana.
b Hari abatekereza ko abantu babayeho kera mu bihe bya Bibiliya, bashobora kuba barakoreshaga ibikoresho gakondo byo kureba mu kirere. Bakomeza bavuga bati: “None se, ni gute abantu bo muri ibyo bihe baba baramenye ko inyenyeri ari nyinshi cyane, ku buryo zitabarika?” Ibyo bitekerezo byo gukekakeka ntibihesha Yehova icyubahiro, we Mwanditsi wa Bibiliya.—2 Timoteyo 3:16.
c Tekereza igihe wamara urimo ubara inyenyeri zigera kuri miriyari 100 uko cyaba kingana. Uramutse ubaze inyenyeri imwe buri segonda, ukamara amasaha 24 ku munsi ubara, byagufata imyaka 3.171.