Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 9

‘Kristo ni imbaraga z’Imana’

‘Kristo ni imbaraga z’Imana’

1-3. (a) Ni ibihe bintu biteye ubwoba byabaye ku bigishwa igihe bari mu Nyanja ya Galilaya, kandi se ni iki Yesu yakoze? (b) Kuki intumwa Pawulo yavuze ko ‘Kristo ari imbaraga z’Imana’?

 ABIGISHWA bari bafite ubwoba bwinshi. Igihe bari mu bwato bambuka Inyanja ya Galilaya, yajemo umuyaga mwinshi mu buryo butunguranye. Nta gushidikanya ko ibyo atari ubwa mbere byari bibaye, dore ko bamwe muri abo bagabo bari abarobyi b’abahanga a (Matayo 4:18, 19). Ariko kandi, uwo wari “umuyaga mwinshi” kandi mu nyanja hose hahise hazamo imivumba. Abo bagabo bakoze uko bashoboye kose kugira ngo bayobore ubwato, ariko uwo muyaga ubarusha imbaraga. Amazi yahitaga aza ‘akikubita ku bwato,’ maze bugatangira kuzuramo amazi. Nubwo hari urusaku rwinshi cyane, Yesu we yari aryamye inyuma mu bwato yisinziririye rwose, kuko yari yananiwe cyane nyuma y’umunsi wose yari yamaze yigisha abantu benshi. Abo bigishwa babonye ko bashobora gupfa baramukangura, maze baramutakambira bati: “Mwami, dukize tugiye gupfa.”​—Mariko 4:35-38; Matayo 8:23-25.

2 Yesu ntiyagize ubwoba. Yacyashye umuyaga n’inyanja afite icyizere mu buryo bwuzuye, agira ati: “Ceceka! Tuza.” Ako kanya, umuyaga n’inyanja byaramwumviye, umuyaga urashira, imivumba irashira, maze ‘inyanja iratuza.’ Abigishwa bagize ubwoba bwinshi cyane. Barabwiranye bati: “Uyu ni muntu ki?” Koko se, ni nde muntu washoboraga gucyaha umuyaga n’inyanja nk’ukosora umwana wananiranye?​—Mariko 4:39-41; Matayo 8:26, 27.

3 Ariko kandi, Yesu ntiyari umuntu usanzwe. Yehova yakoresheje imbaraga ze mu buryo budasanzwe kugira ngo Yesu afashe abandi. Intumwa Pawulo ahumekewe n’Imana yaravuze ati: “Kristo ni imbaraga z’Imana’ (1 Abakorinto 1:24). Ni gute Yehova yagaragaje imbaraga ze akoresheje Yesu? None se uko Yesu yazikoresheje bitugirira akahe kamaro?

Imbaraga z’Umwana w’ikinege w’Imana

4, 5. (a) Ni izihe mbaraga n’ubutware Yehova yahaye Umwana we w’ikinege? (b) Ni mu buhe buryo uwo Mwana yari afite ibyari bikenewe byose kugira ngo asohoze imigambi ya Se ihereranye n’irema?

4 Tekereza imbaraga Yesu yari afite mbere y’uko aba umuntu. Yehova yakoresheje ‘imbaraga ze zihoraho’ igihe yaremaga Umwana we w’ikinege, waje kwitwa Yesu Kristo (Abaroma 1:20; Abakolosayi 1:15). Nyuma yaho, Yehova yahaye uwo Mwana imbaraga nyinshi n’ubutware, igihe yamukoreshaga mu kurema ibintu byose. Bibiliya yavuze ku bihereranye n’uwo Mwana, igira iti: “Ibintu byose byabayeho binyuze kuri we, kandi nta kintu na kimwe cyabayeho bitanyuze kuri we.”—Yohana 1:3.

5 Kwiyumvisha uburemere bw’iyo nshingano si ibintu byoroshye. Tekereza imbaraga zari zikenewe kugira ngo haremwe abamarayika b’abanyambaraga babarirwa muri za miriyoni, isanzure ry’ikirere n’inyenyeri zibarirwa muri za miriyari, n’isi n’ibinyabuzima byinshi bitandukanye biyiriho. Kugira ngo uwo Mwana w’ikinege abashe gukora iyo mirimo yose, ni uko yari afite imbaraga zikomeye kurusha izindi haba mu ijuru cyangwa mu isi, ni ukuvuga umwuka wera w’Imana. Uwo Mwana yishimiye cyane kuba yari Umukozi w’Umuhanga, Yehova yakoresheje mu kurema ibindi bintu byose.—Imigani 8:22-31.

6. Nyuma y’urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe, ni izihe mbaraga n’ubutware yahawe?

6 Ese uwo Mwana w’ikinege yashoboraga guhabwa imbaraga nyinshi kurushaho, ndetse n’ubutware? Yesu amaze kuzuka yaravuze ati: “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi” (Matayo 28:18). Ni koko, Yesu yahawe ububasha n’uburenganzira bwo gutegeka mu ijuru no mu isi. Kubera ko ari “Umwami w’abami, n’Umuyobozi uyobora abandi bategetsi,” yahawe uburenganzira bwo “gukuraho ubutegetsi bwose, ubutware bwose n’ububasha bwose,” ibiboneka n’ibitaboneka, birwanya Papa we (Ibyahishuwe 19:16; 1 Abakorinto 15:24-26). Imana yahaye Yesu ‘ibintu byose ngo abiyobore,’ uretse yo ubwayo.—Abaheburayo 2:8; 1 Abakorinto 15:27.

7. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yesu atazigera akoresha nabi imbaraga Yehova yamuhaye?

7 Ese twagombye kugira impungenge z’uko Yesu ashobora gukoresha nabi imbaraga afite? Oya rwose. Mu by’ukuri, Yesu akunda Se kandi ntashobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyamubabaza (Yohana 8:29; 14:31). Yesu azi neza ko Yehova adashobora na rimwe gukoresha nabi imbaraga ze z’ikirenga. Yesu yiboneye ko Yehova ahora ashaka uburyo bwo ‘kwerekana imbaraga ze arengera abamukorera n’umutima wabo wose’ (2 Ngoma 16:9). Koko rero, Yesu akunda abantu nk’uko Papa we abakunda, bityo tukaba dushobora kwiringira ko azakomeza gukoresha imbaraga ze akora ibintu bigirira abandi akamaro (Yohana 13:1). Mu bihereranye n’ibyo, Yesu yagaragaje ko ahebuje. Reka turebe imbaraga yari afite igihe yari hano ku isi n’ikintu cyatumaga azikoresha.

‘Yari afite imbaraga mu byo yavugaga’

8. Yesu amaze gusukwaho umwuka, yahawe imbaraga zo gukora iki, kandi se ni gute yakoresheje imbaraga ze?

8 Uko bigaragara, nta bitangaza Yesu yigeze akora igihe yari i Nazareti akiri muto. Ariko kandi, ibyo byaje guhinduka amaze kubatizwa mu mwaka wa 29, icyo gihe akaba yari hafi kugira imyaka 30 (Luka 3:21-23). Bibiliya iravuga iti: ‘Imana yamusutseho umwuka wera imuha n’imbaraga, hanyuma agenda mu gihugu cyose akora ibyiza kandi akiza abakandamizwaga na Satani bose’ (Ibyakozwe 10:38). Kuba Yesu “yarakoraga ibyiza,” bigaragaza ko yakoreshaga imbaraga ze mu buryo bukwiriye. Amaze gusukwaho umwuka wera, ‘yabaye umuhanuzi ufite imbaraga mu byo yakoraga no mu byo yavugaga.’—Luka 24:19.

9-11. (a) Inyinshi mu nyigisho za Yesu yazigishirizaga hehe, kandi se ni iki cyashoboraga kumubera inzitizi? (b) Kuki imbaga y’abantu yatangajwe n’uburyo Yesu yakoreshaga mu kwigisha?

9 Ni mu buhe buryo Yesu yari afite imbaraga mu byo yavugaga? Inshuro nyinshi yigishirizaga ku gasozi, ku nkombe z’inyanja, mu misozi, mu mihanda no mu masoko (Mariko 6:53-56; Luka 5:1-3; 13:26). Ababaga bamuteze amatwi bashoboraga kwigendera mu gihe bari kumva badashishikajwe n’amagambo ye. Mbere y’uko ibitabo bitangira gucapwa, abantu bashimishwaga n’ibyo Yesu yavugaga bagombaga kubibika mu bwenge bwabo no mu mitima yabo gusa. Bityo rero, inyigisho za Yesu zagombaga kuba zishishikaje mu buryo bwuzuye, zisobanutse neza, kandi zishobora kwibukwa mu buryo bworoshye. Ariko kandi, ibyo ntibyari ikibazo kuri Yesu. Urugero, reka dusuzume Ikibwiriza cye cyo ku Musozi.

10 Igihe kimwe ari mu gitondo kare mu mwaka wa 31, abantu benshi bateraniye ku musozi hafi y’Inyanja ya Galilaya. Bamwe bari baje baturutse i Yudaya n’i Yerusalemu, mu birometero 100 cyangwa 110. Abandi bari baje baturutse mu turere twa Tiro na Sidoni, mu majyaruguru. Abantu benshi bari barwaye begereye Yesu kugira ngo bamukoreho, maze arabakiza bose. Amaze gukiza abari barwaye bose, yatangiye kubigisha (Luka 6:17-19). Igihe yari arangije ikibwiriza cye, batangajwe cyane n’ibyo bari bumvise. Kubera iki?

11 Hashize imyaka runaka nyuma yaho, umwe mu bari bahari igihe yatangaga icyo kibwiriza yaranditse ati: “Abantu batangazwa n’uko yigishaga, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ubutware” (Matayo 7:28, 29). Yesu yaravugaga maze abantu bakumva ko ari umuntu ufite ubutware koko. Yari umuvugizi w’Imana, kandi inyigisho ze zabaga zishingiye ku Ijambo ry’Imana (Yohana 7:16). Amagambo ya Yesu yabaga asobanutse neza, inama ze zifite ubushobozi bwo kwemeza abantu, kandi ibitekerezo bye ntiwashoboraga kubivuguruza. Amagambo ye yatumaga basobanukirwa ibintu neza kandi akagera ku mutima ababaga bamuteze amatwi. Yabigishije uko babona ibyishimo, uko basenga, uko bashaka Ubwami bw’Imana n’icyo bakora kugira ngo bazabeho mu gihe kizaza bafite umutekano (Matayo 5:3–7:27). Amagambo ye yashishikarizaga ababaga bafite inzara y’ukuri no gukiranuka kugira icyo bakora. Abantu nk’abo bari biteguye ‘kwiyanga,’ bagasiga byose maze bakamukurikira (Matayo 16:24; Luka 5:10, 11). Ibyo bigaragaza neza ukuntu amagambo ya Yesu yari afite imbaraga.

Yari ‘afite imbaraga mu byo yakoraga’

12, 13. Ni mu buhe buryo Yesu yari ‘afite imbaraga mu byo yakoraga,’ kandi se ibitangaza yakoze byari bitandukaniye he?

12 Nanone kandi, Yesu yari ‘afite imbaraga mu byo yakoraga’ (Luka 24:19). Amavanjiri avuga ibitangaza birenga 30 bizwi neza Yesu yakoze, byose akaba yarabikoze binyuriye ku ‘mbaraga z’Imana’ (Luka 5:17). b Ibitangaza yakoze byagiriye akamaro ubuzima bw’abantu babarirwa mu bihumbi. Reka turebe ibitangaza bibiri yakoze. Yagaburiye abagabo bagera ku 5.000, nyuma yaho agaburira abandi bagera ku 4.000. Icyakora kubera ko abagore n’abana batabazwe, birashoboka ko icyo gihe yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi byinshi.—Matayo 14:13-21; 15:32-38.

13 Yesu yagiye akora ibitangaza bitandukanye. Yari afite ububasha ku badayimoni, ku buryo yabirukanaga mu buryo bworoshye (Luka 9:37-43). Yari afite ububasha ku bintu bitandukanye, urugero nk’umuyaga n’amazi. Ni yo mpamvu yahinduye amazi divayi (Yohana 2:1-11). Ngaho tekereza ukuntu abigishwa be batangaye igihe ‘babonaga Yesu agenda hejuru y’inyanja’ (Yohana 6:18, 19). Nanone yari afite ububasha bwo gukiza ubumuga n’indwara zikomeye (Mariko 3:1-5; Yohana 4:46-54). Ibyo bikorwa byo gukiza yabikoraga mu buryo butandukanye. Hari abantu bamwe Yesu yakijije atari kumwe na bo, mu gihe abandi bo yagiye abakoraho (Matayo 8:2, 3, 5-13). Bamwe bahitaga bakira ako kanya, abandi bakagenda bakira buhoro buhoro.—Mariko 8:22-25; Luka 8:43, 44.

‘Babonye Yesu agenda hejuru y’inyanja’

14. Ni gute Yesu yagaragaje ko yari afite ububasha bwo kuvanaho urupfu?

14 Yesu yari afite ububasha bwo kuvanaho urupfu. Ibyanditswe bigaragaza inshuro eshatu aho yazuye abapfuye, ni ukuvuga igihe yasubizaga umwana w’umukobwa w’imyaka 12 ababyeyi be, igihe yasubizaga umugore wari umupfakazi umwana we w’ikinege, n’igihe yasubizaga abakobwa musaza wabo bakundaga cyane (Luka 7:11-15; 8:49-56; Yohana 11:38-44). Nta kintu na kimwe cyari kirenze ububasha bwa Yesu. Yazuye uwo mukobwa w’imyaka 12 wari uryamye ku buriri amaze umwanya muto apfuye. Nanone wa mwana w’umupfakazi, nta gushidikanya ko yari yapfuye uwo munsi. Naho Lazaro yamuzuye amaze iminsi ine mu mva.

Yakoresheje imbaraga ze mu buryo bwiza kandi ku mpamvu zikwiriye

15, 16. Ni ikihe gihamya kigaragaza ko Yesu yakoreshaga imbaraga ze mu buryo buzira ubwikunde?

15 Ese ushobora kwiyumvisha ukuntu imbaraga Yesu yari afite zashoboraga gukoreshwa nabi iyo ziza guhabwa umutegetsi udatunganye? Abategetsi b’abantu barikunda, bakiyemera, bakagira umururumba ndetse bagakoresha ububasha bafite bagirira abandi nabi. Ariko Yesu we si uko yari ateye, kuko atigeze akora icyaha.—1 Petero 2:22.

16 Yesu ntiyakoreshaga imbaraga ze ku bw’inyungu ze bwite. Igihe yari ashonje, yanze guhindura amabuye imigati ngo ayirye (Matayo 4:1-4). Kuba yari atunze ibintu bike byagaragazaga ko atakoreshaga ububasha yari afite yishakira ubutunzi (Matayo 8:20). Hari ikindi kimenyetso kigaragaza ko imirimo ikomeye yakoze atayikoze abitewe n’ubwikunde. Iyo yakoraga ibitangaza, yabaga afite ikintu runaka yigomwe. Urugero, iyo yakizaga abarwayi, imbaraga zamuvagamo. Yumvaga ko imbaraga zimuvuyemo, ndetse no mu gihe yabaga akijije umuntu umwe gusa (Mariko 5:25-34). Nyamara, yararekaga abantu benshi bakamukoraho, maze bagakira (Luka 6:19). Yagaragaje rwose ko nta bwikunde yagiraga.

17. Ni gute Yesu yagaragaje ko yari azi gukoresha imbaraga ze mu buryo burangwa n’ubwenge?

17 Yesu ntiyigeze akoresha imbaraga ze agira ngo abantu bamwemere cyangwa ngo bamutangarire (Matayo 4:5-7). Ntiyemeye gukora ibitangaza ngo akunde amare Herode amatsiko (Luka 23:8, 9). Aho kugira ngo Yesu yamamaze imbaraga ze, inshuro nyinshi yabwiraga abo yabaga yakijije kutagira uwo babibwira (Mariko 5:43; 7:36). Ntiyashakaga ko abantu bemera ko ari we Mesiya bashingiye gusa ku nkuru z’ibitangaza yakoze babaga bumvise.—Matayo 12:15-19.

18-20. (a) Ni iki cyatumaga Yesu akoresha imbaraga ze nk’uko yazikoresheje? (b) Ni ibihe byiyumvo ugira ku bihereranye n’ukuntu Yesu yakijije umuntu wari ufite ubumuga bwo kutumva?

18 Uwo muntu wari ufite imbaraga nyinshi, ari we Yesu, yari atandukanye cyane n’abategetsi bagiye bakoresha imbaraga zabo batishyira mu mwanya w’abandi ngo bite ku bibazo bafite no ku ngorane zabo. Yesu yitaga ku bantu. Kubona abantu bababaye byonyine byatumaga abagirira impuhwe bigatuma abakiza imibabaro (Matayo 14:14). Yitaga cyane ku byiyumvo byabo no ku byo babaga bakeneye. Ibyo byatumaga akoresha imbaraga ze kugira ngo atume abandi bagira ibyishimo kandi babeho neza. Urugero rushishikaje rw’ibyo, turusanga muri Mariko 7:31-37.

19 Icyo gihe, abantu benshi bashyiriye Yesu abarwayi maze arabakiza bose (Matayo 15:29, 30). Ariko kandi, Yesu yatoranyijemo umuntu umwe maze aba ari we yitaho mu buryo bwihariye. Uwo muntu yari afite ubumuga bwo kutumva kandi adedemanga. Yesu ashobora kuba yarabonye ukuntu uwo muntu yari afite ubwoba. Yamujyanye yitonze maze amushyira ku ruhande, kure y’abo bantu, ahantu hiherereye. Noneho, Yesu yaciriye uwo muntu amarenga kugira ngo amenye icyo yari agiye gukora. ‘Yamushyize intoki mu matwi, acira amacandwe, amukora ku rurimi’ c (Mariko 7:33). Hanyuma, Yesu yarebye mu ijuru, maze ariruhutsa. Ibyo yakoze ni nko kubwira uwo muntu ati: “Ibyo ngiye kugukorera mbikesha imbaraga z’Imana.” Nyuma yaho, Yesu yaramubwiye ati: “Amatwi yawe niyumve kandi uvuge” (Mariko 7:34). Yesu amaze kuvuga atyo, uwo muntu yatangiye kumva kandi aravuga.

20 Iyo dutekereje ukuntu Yesu yitaga ku bantu yabaga amaze gukiza, akoresheje imbaraga z’Imana, bidukora ku mutima cyane. Kumenya ko Yehova yahaye Ubwami bwa Mesiya umutegetsi nk’uwo ugira impuhwe kandi wita ku bandi, biraduhumuriza.

Ibitangaza yakoze bigaragaza ibizabaho mu gihe kizaza

21, 22. (a) Ibitangaza Yesu yakoze byagaragazaga iki? (b) Kubera ko Yesu ategeka imbaraga ziba mu byaremwe, ni iki twakwitega ko azakora mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bwe?

21 Ibitangaza Yesu yakoze ku isi byagaragazaga ibindi bintu bikomeye kurushaho azakora igihe azaba ari umwami. Mu isi nshya, Yesu azongera akore ibitangaza, ariko noneho azabikora mu rwego rw’isi yose. Reka turebe bimwe mu bintu bishishikaje dutegereje.

22 Yesu azatuma ibinyabuzima byo ku isi n’ibidukikije byongera kumera neza. Wibuke ko yagaragaje ko ategeka imbaraga ziba mu byaremwe igihe yacubyaga umuyaga mwinshi. Nta gushidikanya rero, mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bwa Kristo, abantu ntibazatinya ko bakwibasirwa n’imiyaga ikomeye, imitingito y’isi, kuruka kw’ibirunga cyangwa ibindi biza. Kubera ko Yesu ari we Mukozi w’Umuhanga, Yehova akaba yaramukoresheje mu kurema isi n’ibinyabuzima byose biyiriho, asobanukiwe neza ibintu bigize iyi si. Azi uko umutungo wayo wakoreshwa mu buryo bukwiriye. Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, isi yose izahinduka Paradizo.—Luka 23:43.

23. Kubera ko Yesu ari Umwami, ni gute azatuma abantu babona ibyo bakeneye byose?

23 Ese Yesu azashobora kuduha ibyo dukeneye byose? Kuba Yesu yarashoboye kugaburira abantu babarirwa mu bihumbi bakarya bagahaga akoresheje ibyokurya bike cyane, biduha icyizere cy’uko ubutegetsi bwe buzavanaho inzara burundu. Ni koko, hazaba hari ibyokurya byinshi kandi abantu bose bazabibona, bitume inzara irangira burundu (Zaburi 72:16). Kuba Yesu afite ububasha bwo gukiza indwara bitwereka ko abarwayi, abafite ubumuga bwo kutabona no kutumva, n’abamugaye, bazakira mu buryo bwuzuye kandi burundu (Yesaya 33:24; 35:5, 6). Nanone yazuye abapfuye, ibyo bikaba bigaragaza ko igihe azaba ari Umwami utegeka isi, azazura abantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye.—Yohana 5:28, 29.

24. Mu gihe dutekereza ku bihereranye n’imbaraga za Yesu, ni iki twagombye kuzirikana, kandi kuki?

24 Mu gihe tugitekereza ku mbaraga za Yesu, tuzirikane ko uwo Mwana yigana Papa we mu buryo bwuzuye (Yohana 14:9). Bityo rero, uko Yesu akoresha imbaraga ze bitwereka uko Yehova na we akoresha imbaraga ze. Urugero, tekereza ukuntu Yesu yakijije umuntu umwe wari urwaye ibibembe. Yesu yamugiriye impuhwe maze amukoraho, aramubwira ati: “Ndabishaka” (Mariko 1:40-42). Iyo nkuru igaragaza ko ari nk’aho Yehova aba avuga ati: ‘Uko ni ko nkoresha imbaraga zanjye.’ Nta gushidikanya ko wifuza gusingiza Imana Ishoborabyose kandi ukayishimira bitewe n’uko ikoresha imbaraga zayo mu buryo nk’ubwo burangwa n’urukundo.

a Inyanja ya Galilaya isanzwe izamo umuyaga mwinshi mu buryo butunguranye. Kubera ko iyo nyanja ifite ubutumburuke buri hasi (ubutumburuke bwa metero 200 buri munsi y’ubutumburuke bw’inyanja ya Mediterane), aho ngaho umwuka uba ushyushye cyane kuruta uwo mu turere tuhakikije. Ibyo bituma ikirere gihindagurika cyane. Mu Kibaya cya Yorodani hakunda kuba imiyaga ihuha iturutse ku Musozi wa Herumoni, uherereye mu majyaruguru. Hashobora gutuza by’akanya gato ariko mu buryo butunguranye hagahita haza inkubi y’umuyaga ikomeye.

b Ikindi kandi, rimwe na rimwe Amavanjiri yagiye yibanda ku gitangaza kimwe Yesu yabaga yakoze, nubwo icyo gihe yabaga yakoze ibitangaza byinshi. Urugero, igihe kimwe “abo mu mujyi bose” baje kumureba, maze akiza abantu “benshi” bari barwaye.—Mariko 1:32-34.

c Gucira amacandwe byari uburyo cyangwa ikimenyetso cyo gukiza cyari cyemewe n’Abayahudi ndetse n’Abanyamahanga, kandi kuba amacandwe yarakoreshwaga mu gukiza indwara, bivugwa mu nyandiko za ba rabi. Yesu ashobora kuba yaraciriye amacandwe ashaka gusa kwereka uwo muntu ko indwara ye yari igiye gukira. Uko byaba biri kose, Yesu ntiyakoresheje amacandwe ngo akize uwo muntu.