Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUTWE WA 2

“Yehova akunda ubutabera”

“Yehova akunda ubutabera”

Muri iki gihe hariho akarengane kenshi, kandi abantu benshi bumva ko Imana ibigiramo uruhare. Nyamara, ibyo Bibiliya ivuga biraduhumuriza. Igira iti: “Yehova akunda ubutabera” (Zaburi 37:28). Muri uyu mutwe, tuzareba ukuntu yagaragaje ko akunda ubutabera n’uko azakuraho akarengane burundu.

IBIRIMO

IGICE CYA 11

‘Ibikorwa bye byose bihuje n’ubutabera’

Kuki ubutabera bw’Imana ari umuco uhebuje?

IGICE CYA 12

“Ese Imana irarenganya?”

Niba Yehova yanga akarengane, kuki kuzuye mu isi?

IGICE CYA 13

“Amategeko ya Yehova aratunganye”

Ni gute gukurikiza amategeko byimakaza urukundo?

IGICE CYA 14

Yehova yatanze “incungu ya benshi”

Inyigisho yoroshye ariko yimbitse ishobora kugufasha kwegera Imana.

IGICE CYA 15

Yesu ‘azazana ubutabera mu isi’

Ni gute Yesu yaharaniye ubutabera? Ibyo abikora ate muri iki gihe? Ibyo azabikora ate mu gihe kizaza?

IGICE CYA 16

‘Kurikiza ubutabera’ ugendana n’Imana

Ubutabera bukubiyemo uko tubona icyiza n’ikibi ndetse n’uko dufata abandi.