Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 12

“Ese Imana irarenganya?”

“Ese Imana irarenganya?”

1. Ni izihe ngaruka ibikorwa by’akarengane bishobora kutugiraho?

 WIYUMVA ute iyo wumvise ibintu nk’ibi: “Umupfakazi ugeze mu za bukuru ariganyijwe udufaranga yari yarizigamiye. Umubyeyi utagira impuhwe ataye umwana we. Umugabo afunzwe azira ubusa.” Ibyo bintu byose bishobora kukubuza amahoro, kandi rwose birumvikana. Twebwe abantu dufite ubushobozi bukomeye bwo kumenya icyiza n’ikibi. Iyo habayeho igikorwa cy’akarengane, biratubabaza cyane. Tuba dushaka ko uwarenganyijwe yarenganurwa, n’uwamurenganyije agahanwa. Iyo ibyo bitabaye, dushobora kwibaza tuti: “Ariko se, ibintu biba Imana irabibona koko? Kuki se ibirebera ntigire icyo ibikoraho?”

2. Habakuki yitwaye ate igihe yabonaga ibikorwa by’akarengane, kandi se kuki Yehova atamurakariye?

2 Kuva kera, abagaragu ba Yehova bizerwa bagiye bibaza ibibazo nk’ibyo. Urugero, umuhanuzi Habakuki yasenze Imana agira ati: “Kuki utuma mbona ibibi? Kuki wemera ko abantu bagira urugomo kandi bagatwara iby’abandi? None se, kuki wemera ko intonganya n’amakimbirane bikomeza kubaho?” (Habakuki 1:3). Yehova ntiyarakariye Habakuki ku bw’ibyo bibazo yari amubajije, kubera ko ari we washyize mu bantu igitekerezo cyo gukunda ubutabera. Nubwo tutageza ku rugero rwa Yehova, dushobora kumenya ibikorwa by’akarengane n’iby’ubutabera.

Yehova yanga akarengane

3. Kuki dushobora kuvuga ko Yehova azi neza akarengane kariho kuturusha?

3 Yehova abona akarengane kose kariho muri iki gihe. Bibiliya ivuga ibihereranye n’iminsi ya Nowa, igira iti: “Yehova abona ko abantu bari barabaye babi cyane, kandi ko igihe cyose mu mitima yabo babaga batekereza ibintu bibi gusa” (Intangiriro 6:5). Reka dutekereze ku cyo ayo magambo asobanura. Inshuro nyinshi, tumenya ko hariho akarengane duhereye ku bintu bike gusa tuba twumvise cyangwa biba byatubayeho. Ariko Yehova we abona akarengane kari ku isi yose. Ikirenze ibyo kandi, ashobora no kumenya ibitekerezo bibi bituma abantu barenganya abandi.—Yeremiya 17:10.

4, 5. (a) Ni gute Bibiliya igaragaza ko Yehova yita ku bantu bakorewe ibikorwa by’akarengane? (b) Ni gute Yehova na we yarenganyijwe?

4 Ariko kandi, Yehova akora ibirenze ibyo kumenya gusa ko hariho akarengane. Anita ku bantu baba barenganyijwe. Iyo abagize ubwoko bwa Yehova bagirirwaga nabi n’ibihugu byabangaga, yagiraga agahinda ‘akumva gutaka kwabo bitewe n’ababatotezaga kandi bakabagirira nabi’ (Abacamanza 2:18). Uko abantu bamwe na bamwe barushaho kugenda babona ibikorwa by’akarengane, bageraho bakabimenyera ndetse ntibongere no kubabazwa na byo. Ariko rero, uko si ko bimeze kuri Yehova. Amaze imyaka igera ku 6.000 abona ibikorwa by’akarengane byose biriho, ariko arabyanga cyane. Bibiliya itubwira ko “kubeshya, kwica abantu b’inzirakarengane” no “gushinja abandi ibinyoma,” abyanga cyane.—Imigani 6:16-19.

5 Reba nanone ukuntu Yehova yarakariye abayobozi ba Isirayeli bari abahemu. Yakoresheje umuhanuzi we kugira ngo ababaze ati: “Ese ntimwagombye kuba musobanukiwe ibikwiriye ibyo ari byo?” Igihe Yehova yari amaze gusobanura mu magambo yumvikana neza ukuntu abo bayobozi bakoreshaga nabi ububasha bwabo, yahanuye ingaruka zari kubageraho, agira ati: “Dore igihe kizagera mutabaze Yehova, ariko ntazabasubiza. Icyo gihe ntazabumva, bitewe n’ibibi mwakoze” (Mika 3:1-4). Ibi bigaragaza ukuntu Yehova yanga akarengane. N’ubundi kandi, na we ubwe yagezweho n’akarengane. Ubu hashize imyaka myinshi Satani amutuka (Imigani 27:11). Ikindi kandi, Yehova yakorewe igikorwa cy’akarengane gikomeye kurusha ibindi byose igihe Umwana we, ‘utari warakoze icyaha,’ yicwaga nk’umugizi wa nabi (1 Petero 2:22; Yesaya 53:9). Nta gushidikanya ko Yehova abona ibibazo byose abantu bahura na byo bitewe n’akarengane kandi aba yiteguye kubafasha.

6. Bigenda bite iyo turenganyijwe, kandi kuki?

6 Ariko kandi, iyo tubonye umuntu arenganyijwe cyangwa iyo natwe ubwacu turenganyijwe, ni ibisanzwe ko twumva bitubabaje cyane. Twaremwe mu ishusho ya Yehova kandi yanga akarengane rwose, bitewe n’imico ye myiza (Intangiriro 1:27). None se kuki Imana ireka akarengane kakabaho?

Ikibazo cy’ingenzi

7. Sobanura ukuntu izina rya Yehova n’uburyo bwe bwo gutegeka byarwanyijwe.

7 Igisubizo cy’icyo kibazo gifitanye isano n’ikibazo cy’ingenzi. Nk’uko twabibonye, Umuremyi afite uburenganzira bwo gutegeka isi n’abayituye bose (Zaburi 24:1; Ibyahishuwe 4:11). Ariko kandi, kuva abantu batangira kubaho, izina ryiza rya Yehova ryaraharabitswe kandi uburyo bwe bwo gutegeka bushidikanywaho. Ibyo byatewe n’iki? Yehova yategetse umugabo wa mbere, ari we Adamu, kutarya ku giti kimwe cyari muri Paradizo yari atuyemo. Byari kugenda bite se mu gihe yari kuba asuzuguye iryo tegeko? Imana yaramubwiye iti: “Uzapfa” (Intangiriro 2:17). Iryo tegeko ry’Imana nta kintu ryari ribangamiyeho Adamu cyangwa umugore we Eva. Nyamara, Satani yemeje Eva ko Imana yabashyiriragaho imipaka mu buryo bukabije. Byari kugenda bite mu gihe yari kuba ariye kuri icyo giti? Satani yabwiye Eva mu buryo bweruye ati: “Ntimuzigera mupfa. Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”—Intangiriro 3:1-5.

8. (a) Amagambo Satani yabwiye Eva yumvikanishaga iki? (b) Ni iki Satani yashidikanyijeho ku bihereranye n’izina ry’Imana hamwe n’ubutegetsi bw’ikirenga bwayo?

8 Igihe Satani yavugaga ayo magambo, ntiyashatse gusa kumvikanisha ko hari ibintu by’ingenzi Yehova yari yarahishe Eva, ahubwo yashatse no kumvikanisha ko yari yaramubeshye. Satani yatumye Eva ashidikanya ku mico ya Yehova. Satani yaharabitse bikomeye izina ry’Imana, kandi arwanya ubutegetsi bw’ikirenga bwayo cyangwa uburyo bwayo bwo gutegeka. Ariko Satani ntiyigeze ashidikanya ko Imana ari umutegetsi w’ikirenga. Ahubwo yashidikanyije ku bihereranye no kuba ifite uburenganzira bwo gutegeka no kuba ari umutegetsi mwiza. Mu yandi magambo, yemeje ko Yehova atakoreshaga ubutware bwe neza kandi ko atabukoreshaga ku bw’inyungu z’abo ayobora.

9. (a) Igihe Adamu na Eva basuzuguraga byabagizeho izihe ngaruka, kandi se havutse ibihe bibazo by’ingenzi? (b) Kuki Yehova atahise arimbura ibyo byigomeke?

9 Nyuma yaho, Adamu na Eva banze kumvira Yehova, barya ku giti yari yarababujije. Ibyo byatumye bahabwa igihano cy’urupfu, nk’uko Imana yari yarabivuze. Ikinyoma cya Satani cyabyukije ibibazo by’ingenzi cyane. Ese koko, Yehova afite uburenganzira bwo gutegeka abantu, cyangwa abantu bagombye kwitegeka? Ese Yehova akoresha ubutware bwe bw’ikirenga mu buryo bwiza? Yehova yashoboraga gukoresha imbaraga ze z’ikirenga agahita arimbura ibyo byigomeke. Ariko Satani ntiyashidikanyaga ko Imana ifite ububasha bwo gutegeka ahubwo yavugaga ko itayobora neza. Ubwo rero iyo Yehova ahita arimbura Adamu na Eva hamwe na Satani ntibyari kugaragaza ko ari umutegetsi mwiza, ahubwo byari kugaragaza ko ibyo Satani yavuze ari ukuri. Uburyo bwonyine bwo kugaragaza niba abantu bari gushobora kwiyobora batisunze Imana, byari ukureka hagashira igihe biyobora.

10. Ni iki amateka yagaragaje ku bihereranye n’ubutegetsi bw’abantu?

10 Ni iki kimaze kugaragara nyuma y’igihe kinini abantu bamaze biyobora? Mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi, abantu bagerageje ubutegetsi bw’uburyo bwinshi, hakubiyemo ubutegetsi bw’igitugu, ubwa demokarasi, ubw’abasosiyalisite n’ubw’abakomunisite. Ingaruka z’ubwo butegetsi bwose zigaragazwa n’amagambo yo muri Bibiliya, agira ati: “Umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Birakwiriye rero kuba umuhanuzi Yeremiya yaravuze ati: “Nzi neza ko umuntu adafite uburenganzira bwo kwiyobora mu nzira anyuramo. Umuntu ntafite n’ubushobozi bwo kuyobora intambwe ze.”—Yeremiya 10:23.

11. Kuki Yehova yaretse abantu bakagerwaho n’imibabaro?

11 Kuva umuntu akimara kuremwa, Yehova yari azi ko iyo abantu baza kwigenga, cyangwa bakitegeka, byari guteza imibabaro myinshi. None se, byaba ari akarengane kuba Imana ireka tugahura n’imibabaro? Oya rwose. Dufate urugero: tuvuge ko ufite umwana ukeneye kubagwa kugira ngo akire indwara ishobora kumwica. Uzi neza ko umwana wawe nabagwa azababara, kandi ibyo biraguhangayikishije cyane. Ariko nanone, uzi ko bizatuma umwana wawe agira ubuzima bwiza nyuma yaho. Mu buryo nk’ubwo, Imana yari izi ko kureka abantu bakitegeka byari gutuma habaho imibabaro n’ingorane, kandi ibyo yari yaranabihanuye (Intangiriro 3:16-19). Ariko nanone, yari izi ko ikibazo cy’imibabaro cyari gukemuka burundu, ari uko gusa iretse abantu bakiyobora maze bakibonera ingaruka bibagiraho.

Ikibazo gihereranye n’impamvu abantu bakorera Imana

12. Ni ikihe kirego Satani yareze abantu, dukurikije ibyabaye kuri Yobu?

12 Hari ikindi kintu gifitanye isano n’icyo kibazo. Igihe Satani yashidikanyaga ku burenganzira Imana ifite bwo gutegeka no kuba itegeka neza, ntiyasebeje Imana gusa ko idafite imico myiza. Nanone yasebeje abantu avuga ko bakorera Imana batabitewe n’impamvu nziza. Urugero, zirikana ibyo Satani yabwiye Yehova ku bihereranye na Yobu, umugabo wari umukiranutsi, ubwo yagiraga ati: “Ese ntabiterwa n’uko wamurinze, ukarinda abo mu rugo rwe n’ibyo atunze byose? Dore wamuhaye umugisha mu byo akora byose kandi watumye amatungo ye aba menshi cyane. Ariko noneho gira icyo uhindura, umwake ibyo atunze byose, maze urebe ko atazakwihakana.”—Yobu 1:10, 11.

13. Ni iki ibirego Satani yareze Yobu byumvikanishaga, kandi se ni gute ibyo bireba abantu bose?

13 Satani yavuze ko Yehova yakoreshaga ububasha bwe arinda Yobu kugira ngo Yobu na we akomeze kumukunda kandi amukorere. Ubwo rero, ibyo byumvikanishaga ko kuba Yobu yarakomeje gushikama byari uburyarya, kandi ko yasengaga Imana abitewe gusa n’ibintu yamuhaga. Satani yemeje ko mu gihe Imana itari gukomeza guha Yobu imigisha, yari kuyihakana. Satani yari azi ko nta wundi muntu wari uhwanye na Yobu mu bihereranye no kuba ‘inyangamugayo, gukiranuka, gutinya Imana no kwirinda ibibi.’ a Iyo aza gutuma Yobu adakomeza kuba indahemuka, byari gutuma atekereza ko yari bubigenza atyo no ku bandi bantu bose. Mu by’ukuri rero, Satani yashidikanyije ku bihereranye n’ubudahemuka bw’abantu bose bashaka gukorera Imana. Ibyo bigaragazwa n’amagambo Satani yakurikijeho agira ati: “Ibyo umuntu [atari Yobu gusa] afite byose yabitanga kugira ngo adapfa.”—Yobu 1:8; 2:4.

14. Amateka yagaragaje iki ku bihereranye n’ibirego Satani yareze abantu?

14 Amateka yagaragaje ko hari abantu benshi kimwe na Yobu, bakomeje kuba indahemuka kuri Yehova igihe bari bahanganye n’ibigeragezo. Ibyo binyuranye cyane n’ibyo Satani yareze abantu. Bashimishije Yehova binyuriye ku myifatire yabo irangwa n’ubudahemuka, kandi ibyo byatumye Yehova abona icyo asubiza Satani wamututse abigiranye ubwirasi, igihe yavugaga ko abantu bari kureka kumukorera mu gihe bari kuba bagezweho n’ingorane (Abaheburayo 11:4-38). Abantu bakunda Imana bakomeje kuba indahemuka. N’iyo babaga bahanganye n’ibigeragezo bikomeye, basabaga Yehova ngo abahe imbaraga zo kwihangana.—2 Abakorinto 4:7-10.

15. Ni ikihe kibazo gishobora kuvuka ku bihereranye n’imanza Imana yaciye kera n’izo izaca mu gihe kiri imbere?

15 Ariko kandi ubutabera bwa Yehova bwagaragajwe no mu bindi bintu bidafitanye isano n’ibibazo bihereranye n’ubutegetsi bw’ikirenga no kuba abantu bari gukomeza kuba indahemuka ku Mana. Urugero, Bibiliya itubwira inkuru zihereranye n’imanza Yehova yaciriye abantu ku giti cyabo, n’ibihugu bitandukanye. Nanone itubwira ibihereranye n’imanza azacira abantu mu gihe kiri imbere. Kuki dushobora kwiringira ko Yehova yaciye imanza zitabera mu gihe cyahise kandi ko ari na ko azabigenza mu gihe kiri imbere?

Impamvu ubutabera bwa Yehova ari ubwo mu rwego rwo hejuru

Yehova ntazigera ‘arimburana abakiranutsi n’abanyabyaha’

16, 17. Ni izihe ngero zigaragaza ko abantu bashobora kubona ibihereranye n’ubutabera mu buryo budakwiriye?

16 Ku bihereranye na Yehova, dushobora kuvuga mu buryo bukwiriye tuti: ‘Ibikorwa bye byose bihuje n’ubutabera’ (Gutegeka 32:4). Twe ntitwakwivugaho ayo magambo kuko tudashobora kumenya neza uko ibintu byose biba byagenze. Ibyo rero bituma tutagaragaza ubutabera mu buryo bwuzuye. Reka dusuzume urugero rwa Aburahamu. Yagize icyo abaza Yehova ku bihereranye n’uko yari agiye kurimbura Sodomu, nubwo abantu baho bari bakabije gukora ibibi. Yabajije Yehova ati: “Ese koko uzarimburana abakiranutsi n’abanyabyaha?” (Intangiriro 18:23-33). Birumvikana ko Yehova atari kubikora. Igihe umukiranutsi Loti n’abakobwa be bari bamaze kugera mu mudugudu wa Sowari ari bazima, ni bwo gusa Yehova ‘yagushije imvura y’amazuku n’umuriro’ kuri Sodomu (Intangiriro 19:22-24). Ibyo bitandukanye n’ibyabaye kuri Yona. Yabwiye abaturage b’i Nineve ko bazarimbuka bitewe n’ibikorwa bibi bakoraga. Igihe bicuzaga by’ukuri Yehova yarabababariye ntiyabarimbura, ariko ibyo ‘byarakaje’ Yona cyane.—Yona 3:10–4:1.

17 Yehova yijeje Aburahamu ko atagaragaza ubutabera bwe mu gihe arimbura ababi gusa, ahubwo ko anabugaragaza mu gihe akiza abakiranutsi. Ku rundi ruhande, Yona yahatiwe kumenya ko Yehova ari umunyambabazi. Iyo ababi baretse ibikorwa byabo bibi, aba ‘yiteguye kubababarira’ (Zaburi 86:5). Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bantu bamwe na bamwe baba bahangayikishijwe n’imyanya yabo y’icyubahiro, Yehova we ntaciraho iteka abantu kugira ngo gusa agaragaze ko afite ububasha, kandi ntiyifata ngo areke kugaragaza impuhwe, ngo abantu badakeka ko ari umunyantege nke. Icyo aharanira ni ukugaragaza imbabazi igihe cyose bikwiriye.—Yesaya 55:7; Ezekiyeli 18:23.

18. Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza ko Yehova adaca imanza ashingiye ku byiyumvo gusa?

18 Ariko nanone kuba Yehova agira imbabazi ntibituma yirengagiza ibikorwa bibi abantu bakora. Igihe abagize ubwoko bwe basengaga ibigirwamana, yarababwiye ati: ‘Nzagucira urubanza nkurikije imyifatire yawe kandi nguhanire ibintu bibi cyane wakoze byose. Ijisho ryanjye ntirizakubabarira kandi sinzakugirira impuhwe, kuko nzaguhana bitewe n’imyifatire yawe’ (Ezekiyeli 7:3, 4). Bityo, iyo abantu binangiye bakanga kureka ibikorwa byabo bibi, Yehova abacira urubanza akurikije imyifatire yabo. Ariko kandi, abacira urubanza afite ibihamya bifatika ashingiyeho. Ku bw’ibyo, ubwo Yehova yumvaga ijwi rirenga ry’abataka bitotombera i Sodomu n’i Gomora, yaravuze ati: “Ngiye kureba niba koko bakora ibihwanye n’ibyo ababarega bavuga, kandi niba atari byo, nabwo ndabimenya” (Intangiriro 18:20, 21). Twishimira kuba Yehova atameze nk’abantu benshi bihutira guca imanza batabanje kumva ibihamya byose. Mu by’ukuri, Yehova ni “Imana yiringirwa kandi itarenganya.” —Gutegeka 32:4.

Iringire udashidikanya ubutabera bwa Yehova

19. Ni iki dushobora gukora mu gihe twaba tugize ikibazo cyo gusobanukirwa ibihereranye n’uko Yehova agaragaza ubutabera?

19 Bibiliya ntivuga buri kintu cyose gihereranye n’ibyo Yehova yagiye akora mu bihe bya kera. Nta nubwo isobanura buri kantu kose gahereranye n’ukuntu mu gihe kizaza Yehova azacira urubanza abantu, yaba buri wese ku giti cye cyangwa amatsinda y’abantu. Mu gihe tugize ikibazo cyo gusobanukirwa inkuru cyangwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya butasobanuwe mu buryo burambuye, dushobora kugaragaza ubudahemuka nk’ubwagaragajwe n’umuhanuzi Mika, we wanditse ati: “Nzategereza Imana kuko ari yo inkiza.”—Mika 7:7.

20, 21. Kuki dushobora kwiringira ko Yehova azakomeza gukora ibyo gukiranuka?

20 Dushobora kwiringira tudashidikanya ko igihe cyose, Yehova azakora ibyo gukiranuka. Nubwo abantu basa n’aho birengagiza akarengane kariho, Yehova yatanze isezerano rigira riti: “Ni jye uhana abantu kandi nkabishyura ibibi bakoze” (Abaroma 12:19). Nidutegereza Yehova twihanganye, bizagaragaza ko dufite ukwizera nk’ukwa Pawulo wavuze ati: “None se ubwo dushatse kuvuga ko Imana irenganya?”—Abaroma 9:14.

21 Turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’ (2 Timoteyo 3:1). Akarengane n’‘ibikorwa byo gukandamiza’ bituma abantu bahura n’ibibazo byinshi (Umubwiriza 4:1). Ariko kandi, Yehova ntiyigeze ahinduka. Yanga akarengane cyane, kandi agirira impuhwe abantu barengana. Nidukomeza kubera Yehova indahemuka kandi tugashyigikira ubutegetsi bwe bw’ikirenga, azaduha imbaraga zo kwihangana kugeza igihe azakuriraho akarengane kose, akoresheje Ubwami bwe.—1 Petero 5:6, 7

a Ku bihereranye na Yobu, Yehova yaravuze ati: “Nta muntu uhwanye na we mu isi” (Yobu 1:8). Uko bigaragara rero, Yobu yabayeho nyuma y’urupfu rwa Yozefu na mbere y’uko Mose aba umuyobozi w’Abisirayeli. Icyo gihe byari bikwiriye kuvugwa ko nta muntu wari uhwanye na Yobu mu bihereranye no kuba indahemuka.