Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 11

‘Ibikorwa bye byose bihuje n’ubutabera’

‘Ibikorwa bye byose bihuje n’ubutabera’

1, 2. (a) Ni akahe karengane gakabije kageze kuri Yozefu? (b) Ni gute Yehova yakuyeho ako karengane?

 Hari umuntu wahuye n’akarengane gakabije. Umusore umwe wari ufite uburanga yagize atya abona arafunzwe kandi nta cyaha yakoze. Bamubeshyeye ko yashatse gufata umugore ku ngufu. Ariko kandi, ntibwari ubwa mbere yari ahuye n’akarengane. Imyaka myinshi mbere yaho, igihe uwo musore yari afite imyaka 17, yari yaragambaniwe n’abavandimwe be maze bashaka kumwica. Hanyuma, baramugurishije maze ajya kuba umucakara mu gihugu cy’amahanga. Igihe yari muri icyo gihugu umugore wa shebuja yakoze uko ashoboye ngo baryamane, ariko aranga. Uwo mugore yahimbye ikirego, nuko uwo musore arafungwa. Uwo musore ni Yozefu. Ikibabaje ni uko yasaga n’aho atari afite umuntu wo kumuvuganira.

2 Ariko kandi, Imana ‘ikunda gukiranuka n’ubutabera’ yarabirebaga (Zaburi 33:5). Yehova yagize icyo akora kugira ngo arenganure Yozefu, amaherezo ararekurwa. Icyakora yamukoreye ibirenze ibyo. Yozefu wari umaze igihe muri gereza, nyuma yaho yaje guhabwa inshingano ikomeye ahabwa n’icyubahiro kidasanzwe (Intangiriro 40:15; 41:41-43; Zaburi 105:17, 18). Yaje kugirwa umwere, maze akoresha umwanya ukomeye yari afite kugira ngo arokore ubwoko bw’Imana.—Intangiriro 45:5-8.

Yozefu yababarijwe “muri gereza” arengana

3. Kuki bidatangaje kuba twese twifuza gukorerwa ibintu bihuje n’ubutabera?

3 Inkuru nk’iyo idukora ku mutima. Ni nde muri twe utari wabona umuntu arengana cyangwa ngo we ubwe arengane? Mu by’ukuri, twese twifuza gukorerwa ibintu bihuje n’ubutabera kandi birangwa no kutarobanura ku butoni. Ibyo ntibitangaje, kubera ko Yehova yaturemanye ubushobozi bwo kugaragaza imico nk’iye, kandi ubutabera ni umwe mu mico y’ingenzi imuranga (Intangiriro 1:27). Kugira ngo tumenye Yehova neza, tugomba gusobanukirwa ukuntu abona ibihereranye n’ubutabera. Ibyo nitubikora tuzishimira cyane ibikorwa bye kandi bitume turushaho kuba incuti ze.

Ubutabera ni iki?

4. Dukurikije uko abantu babona ibintu, ubutabera ni iki?

4 Dukurikije uko abantu babona ibintu, akenshi usanga babona ko ubutabera ari ukubahiriza gusa amategeko nta kubogama. Hari igitabo kivuga ko “ubutabera bufitanye isano n’amategeko, ibyo umuntu asabwa gukora, uburenganzira bwe n’inshingano ze, kandi bukaba buca imanza butarobanuye ku butoni cyangwa butabogamye.” Ariko kandi, ubutabera bwa Yehova bukubiyemo ibirenze ibyo kubahiriza amategeko nk’imashini bitewe gusa no kumva ko ari inshingano yawe cyangwa ko ari itegeko.

5, 6. (a) Amagambo yo mu rurimi rw’umwimerere yahinduwemo “ubutabera” asobanura iki? (b) Kuba Imana itabera bisobanura iki?

5 Gusuzuma amagambo yo mu rurimi rw’umwimerere yakoreshejwe muri Bibiliya, bishobora gutuma umuntu asobanukirwa neza icyo ubutabera bwa Yehova ari cyo. Mu Byanditswe bya Giheburayo, hari amagambo atatu y’ingenzi yakoreshejwe. Ijambo rikunze guhindurwamo “ubutabera” rishobora nanone guhindurwamo “ibikwiriye” (Intangiriro 18:25). Andi magambo abiri asigaye, ubusanzwe ahindurwamo “gukiranuka.” Mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo, ijambo ryahinduwemo “gukiranuka” risobanurwa ko ari “umuco wo kutabera.” Muri rusange, gukiranuka n’ubutabera bifitanye isano rya bugufi cyane.—Amosi 5:24.

6 Bityo rero, iyo Bibiliya ivuze ko Imana itabera, iba itubwira ko ikora ibyo gukiranuka kandi ko itarobanura abantu ku butoni, ibyo ikaba ibikora buri gihe ntaho ibogamiye (Abaroma 2:11). Mu by’ukuri, nta wakwiyumvisha ko yakora ibinyuranye n’ibyo. Elihu wari uwizerwa yaravuze ati: “Imana y’ukuri ntishobora na rimwe kugira nabi, kandi Ishoborabyose ntishobora gukora ibibi” (Yobu 34:10). Ni koko, Yehova ntashobora “gukora ibibi.” Kubera iki? Kubera impamvu ebyiri z’ingenzi.

7, 8. (a) Kuki Yehova adashobora gukora ibikorwa bibi? (b) Ni iki gituma Yehova arangwa no gukiranuka cyangwa ubutabera mu byo akorera abandi?

7 Iya mbere, Yehova ni uwera. Nk’uko twabibonye mu Gice cya 3, Yehova ni uwera kandi arakiranuka mu buryo butagereranywa. Ku bw’ibyo, ntashobora gukora ibibi. Reka turebe icyo ibyo bishatse kuvuga. Kuba Papa wo mu ijuru ari uwera, biduha impamvu zumvikana zo kwizera ko atazigera afata nabi abana be. Yesu na we yari afite icyo cyizere. Mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe bwo ku isi, yarasenze ati: “Papa wera, ubarinde [ni ukuvuga abigishwa] ubigiriye izina ryawe” (Yohana 17:11). Mu Byanditswe, imvugo ngo “Papa Wera” yerekeza kuri Yehova wenyine. Ibyo birakwiriye, kubera ko nta mubyeyi w’umuntu ushobora kugereranywa na we mu bihereranye no kwera. Yesu yari yizeye mu buryo bwuzuye ko abigishwa be bari kurindwa na Se, utanduye muri byose kandi udashobora na rimwe gukora icyaha.—Matayo 23:9.

8 Iya kabiri, Yehova ni urukundo kandi ntagira ubwikunde. Bene urwo rukundo rutuma akorera abandi ibikorwa byiza. Ariko kandi, abantu bafata abandi nabi kandi bakabarenganya babiterwa n’umururumba n’ubwikunde. Ibyo bikaba bihabanye cyane n’urukundo. Ku bihereranye n’iyo Mana igira urukundo, Bibiliya igira iti: ‘Yehova arakiranuka, kandi agakunda ibikorwa byo gukiranuka’ (Zaburi 11:7). Yehova yivugaho ubwe ati: “Njyewe Yehova nkunda ubutabera” (Yesaya 61:8). Ese ntiduhumurizwa no kumenya ko Imana yacu yishimira gukora ibyo gukiranuka cyangwa ibihuje n’ubutabera?—Yeremiya 9:24.

Imbabazi za Yehova n’ubutabera bwe butunganye

9-11. (a) Ni gute ubutabera n’imbabazi bya Yehova byuzuzanya? (b) Yehova agaragariza ate abanyabyaha imbabazi ndetse n’ubutabera?

9 Kimwe n’indi mico ya Yehova yose, agaragaza ubutabera mu buryo bwuzuye. Mose yasingije Yehova ati: “Icyo Gitare, umurimo wacyo uratunganye, ibikorwa byacyo byose bihuje n’ubutabera. Ni Imana yiringirwa kandi itarenganya. Irakiranuka kandi ntigira uwo ibera” (Gutegeka 32:3, 4). Buri gihe Yehova akora ibihuje n’ubutabera mu buryo butunganye, ntiyihanganira ibibi kandi ntatwaza igitugu.

10 Hari isano rya bugufi cyane hagati y’ubutabera bwa Yehova n’imbabazi ze. Muri Zaburi ya 116:5, hagira hati: “Yehova agira impuhwe kandi arakiranuka [cyangwa “ntabera”], kandi Imana yacu ni Imana igira imbabazi.” Koko rero, Yehova ntabera kandi ni umunyambabazi. Iyo mico yombi ntivuguruzanya. Kuba agira imbabazi ntibisobanura ko adakurikiza ubutabera cyangwa ngo yorore ibibi. Ahubwo, inshuro nyinshi iyo mico yombi ayigaragariza icyarimwe. Reka dufate urugero.

11 Abantu bose barazwe icyaha, ni yo mpamvu bakwiriye igihano cy’urupfu (Abaroma 5:12). Nyamara, Yehova ntiyishimira ko abanyabyaha bapfa. Ni “Imana ikunda kubabarira, igira imbabazi n’impuhwe” (Nehemiya 9:17). Ariko kandi, kubera ko ari uwera, ntashobora kwihanganira ibikorwa bibi. Ubwo se, ni gute ashobora kubabarira abantu b’abanyabyaha? Igisubizo tugisanga mu nyigisho y’ingenzi iboneka muri Bibiliya ari yo y’incungu. Iyo ncungu Yehova yarayitanze kugira ngo arokore abantu. Mu Gice cya 14, tuzamenya byinshi kurushaho ku bihereranye n’icyo gikorwa kigaragaza urukundo. Icyo gikorwa kigaragaza ubutabera n’imbabazi mu buryo bwuzuye. Incungu ishobora gutuma Yehova ababarira abanyabyaha bihannye kandi agakomeza kubahiriza ubutabera mu buryo butunganye.—Abaroma 3:21-26.

Ubutabera bwa Yehova butuma tumukunda

12, 13. (a) Kuki ubutabera bwa Yehova butuma tuba incuti ze? (b) Ni uwuhe mwanzuro Dawidi yagezeho ku bihereranye n’ubutabera bwa Yehova, kandi se ni gute ibyo bishobora kuduhumuriza?

12 Uko Yehova agaragaza ubutabera ntibituma tumutinya ahubwo bituma twifuza kuba incuti ze. Bibiliya ivuga ko ubutabera bwa Yehova burangwa n’impuhwe ndetse no gukiranuka. Reka turebe zimwe mu ngero zishishikaje zigaragaza ko ibyo ari ukuri.

13 Kubera ko Yehova agaragaza ubutabera mu buryo butunganye bituma abera indahemuka incuti ze. Dawidi umwanditsi wa Zaburi, yishimiraga ubwo butabera bwa Yehova. Ni uwuhe mwanzuro Dawidi yagezeho ahereye ku bintu yiboneye ubwe no ku byo yize ku bihereranye n’ibyo Imana yakoze? Yaravuze ati: “Yehova akunda ubutabera. Ntazatererana abamubera indahemuka. Azabarinda iteka ryose” (Zaburi 37:28). Ayo magambo araduhumuriza. Imana yacu ntizigera itererana abantu bayibera indahemuka. Ku bw’ibyo rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko izatuba hafi kandi ikatwitaho mu buryo bwuje urukundo. Ubutabera bwayo burabitwemeza.—Imigani 2:7, 8

14. Ni gute kuba Yehova yita ku bantu batishoboye bigaragarira mu Mategeko yahaye Abisirayeli?

14 Kubera ko Yehova akunda ubutabera yita cyane ku bantu bababaye. Ibyo bigaragara neza mu mategeko yahaye Abisirayeli. Urugero, hari amategeko yateganyaga gahunda zihariye zo kwita ku mfubyi n’abapfakazi (Gutegeka 24:17-21). Kubera ko Yehova yari azi ukuntu ubuzima bwashoboraga gukomerera bene iyo miryango, we ubwe yababereye Umucamanza n’Umurinzi urangwa n’imico ya kibyeyi, akaba ari we ‘urenganura imfubyi n’umupfakazi’ (Gutegeka 10:18; Zaburi 68:5). Yehova yabwiye Abisirayeli ko iyo bagirira nabi abagore cyangwa abana batagira kirengera, yari kumva gutaka kwabo. Yaravuze ati: “Nzabarakarira cyane” (Kuva 22:22-24). Nubwo uburakari atari umwe mu mico y’ingenzi ya Yehova, iyo umuntu arenganyije abantu ku bushake cyane cyane aboroheje kandi batagira kirengera Yehova ararakara.—Zaburi 103:6.

15, 16. Ni ikihe gihamya gikomeye kigaragaza ko Yehova atarobanura abantu ku butoni?

15 Nanone kandi, Yehova atwizeza ko ‘atagira uwo arenganya cyangwa ngo yemere ruswa” (Gutegeka 10:17). Yehova atandukanye n’abantu bafite ububasha, kuko bo bafata neza abakire n’ibyamamare bakabarutisha abandi. Ntajya agira ivangura cyangwa ngo arobanure abantu ku butoni. Reka turebe igihamya gikomeye kigaragaza ko Yehova atajya arobanura abantu. Abantu yemerera kumusenga kandi akabaha ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka si abantu badasanzwe ahubwo ni abantu bose. Bibiliya igira iti: “Muri buri gihugu, umuntu wese uyitinya kandi agakora ibyiza, iramwemera” (Ibyakozwe 10:34, 35). Ibyo byiringiro bihebuje bihabwa abantu bose hadakurikijwe inzego barimo, ibara ry’uruhu rwabo cyangwa igihugu batuyemo. Ese ubwo si bwo butabera nyakuri buruta ubundi bwose?

16 Reka noneho turebe ubundi buryo Yehova agaragazamo ubutabera bwe butunganye, ni ukuvuga uko afata abantu badakurikiza amahame ye akiranuka.

Yehova ntazareka guhana abakora ibibi

17. Sobanura impamvu akarengane kari muri iyi si katagombye gutuma dushidikanya ku butabera bwa Yehova.

17 Hari abantu bashobora kwibaza bati: “Niba Yehova atihanganira ibikorwa bibi, wasobanura ute ukuntu muri iki gihe hariho akarengane n’imibabaro?” Ako karengane ntikagombye gutuma dushidikanya ku butabera bwa Yehova. Ibyinshi mu bikorwa by’akarengane bikorerwa muri iyi si mbi ni ingaruka z’icyaha abantu barazwe na Adamu. Muri iyi si aho abantu badatunganye bihitiramo gukora ibyaha, hari akarengane kenshi, ariko ibyo ntibizakomeza kubaho igihe kirekire.—Gutegeka 32:5.

18, 19. Ni iki kigaragaza ko Yehova atazakomeza kwihanganira abantu bica amategeko ye ku bushake?

18 Nubwo Yehova agirira imbabazi nyinshi abifuza kuba incuti ze, ntazakomeza kwihanganira abasuzugura izina rye (Zaburi 74:10, 22, 23). Imana ica imanza zitabera, ntizareka guhana abakora ibibi. Yehova ni ‘Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, kandi ifite urukundo rwinshi rudahemuka n’ukuri, ariko ntabura guhana uwakoze icyaha’ (Kuva 34:6, 7). Mu buryo buhuje n’ayo magambo, rimwe na rimwe Yehova yagiye abona ko ari ngombwa guhana abantu bica amategeko ye ku bushake.

19 Reka dufate urugero rw’ibyo Imana yakoreye Abisirayeli. Igihe Abisirayeli bari bamaze kugera mu Gihugu cy’Isezerano, bagiye bamusuzugura kenshi. Nubwo ibikorwa byabo ‘byababazaga’ Yehova, icyo gihe ntiyahise abanga (Zaburi 78:38-41). Ahubwo yabagiriye imbabazi abaha igihe cyo guhindura imyifatire yabo. Yarabinginze ati: “Sinishimira ko umuntu mubi apfa, ahubwo nishimira ko umuntu mubi areka imyifatire ye mibi maze agakomeza kubaho. Nimuhindukire mureke imyifatire yanyu mibi. Mwa Bisirayeli mwe, kuki mwahitamo gupfa” (Ezekiyeli 33:11)? Kubera ko Yehova abona ko ubuzima ari ubw’agaciro, yohereje abahanuzi be kenshi kugira ngo afashe Abisirayeli kureka ibikorwa bibi bakoraga. Ariko abo Bisirayeli banze kumva, banga no kwihana. Amaherezo, Yehova yarabaretse batsindwa n’abanzi babo mu ntambara, kubera ko yera kandi akurikiza ubutabera.—Nehemiya 9:26-30.

20. (a) Ibyo Yehova yajyaga akorera Abisirayeli bitwigisha iki ku bihereranye na we? (b) Kuki bikwiriye ko intare ishushanya ubutabera bw’Imana?

20 Ibyo Yehova yakoreraga Abisirayeli bituma turushaho kumumenya. Tumenya ko abona ibikorwa bibi byose abantu bakora, kandi ko bimubabaza (Imigani 15:3). Nanone kandi, kumenya ko aba ashaka kugaragaza imbabazi iyo hari impamvu zituma azigaragaza, bituma tumugirira icyizere. Ikindi kandi, tumenya ko yihangana kandi agaha abantu igihe cyo guhinduka. Abantu benshi bitwaza ko Yehova yihangana, bakibwira ko atazigera ahana abantu babi. Ariko ibyo si byo, kubera ko ibyo Imana yakoreye Abisirayeli bitwigisha ko ukwihangana kwayo gufite aho kugarukira. Buri gihe Yehova aba ashaka ko habaho ubutabera. Mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku bantu, Yehova buri gihe aharanira ko habaho ubutabera, mu gihe abantu bo akenshi badakurikiza ubutabera. Ni yo mpamvu muri Bibiliya, ubutabera bwa Yehova bugereranywa n’intare ifite ubutwari  a (Ezekiyeli 1:10; Ibyahishuwe 4:7). Bityo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko azasohoza amasezerano ye ahereranye no gukura akarengane kuri iyi si. Muri make dore uko twavuga ubutabera bwe: ntajenjeka iyo bibaye ngombwa, ariko nanone agira imbabazi igihe cyose bishoboka.—2 Petero 3:9.

Egera Imana ica imanza zitabera

21. Mu gihe dutekereza ku bihereranye n’ukuntu Yehova agaragaza ubutabera, ni gute twagombye kumubona, kandi kuki?

21 Mu gihe dutekereza ku bihereranye n’ukuntu Yehova agaragaza ubutabera, ntitwagombye kubona ko ari umucamanza utagira ibyiyumvo, ukagatiza cyangwa ushishikazwa no guhana abanyabyaha. Ahubwo twagombye kubona ko ari Umubyeyi ufite urukundo, ariko utajenjeka, ufata abana be neza igihe cyose bishoboka. Kubera ko Yehova ari umubyeyi urangwa n’ubutabera ntajenjeka mu gihe abona ko hagomba gukorwa ibikwiriye. Ariko nanone agirira impuhwe abana be bo ku isi bakeneye kubabarirwa.—Zaburi 103:10, 13.

22. Ubutabera bwa Yehova butuma tugira ibihe byiringiro, kandi se kuki yadukoreye ibintu nk’ibyo?

22 Twishimira ko ubutabera bw’Imana budakubiyemo guhana abanyabyaha gusa. Kubera ko Yehova ari Imana irangwa n’ubutabera, yatumye tugira ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka kandi butunganye turi hano ku isi izaba irangwa no “gukiranuka” (2 Petero 3:13). Imana yacu yaduhaye ibyo byiringiro bitewe n’uko irangwa n’ubutabera kandi ibyo bituma ishaka uko yakiza abantu aho kubahana. Mu by’ukuri, kumenya neza urugero Yehova agaragazamo ubutabera bituma tumwegera. Mu bice bikurikira, tuzasuzuma mu buryo bwimbitse uko Yehova agaragaza uwo muco uhebuje.

a Mu buryo bushishikaje, Yehova yigereranyije n’intare igihe yaciragaho iteka Isirayeli yahemutse.​—Yeremiya 25:38; Hoseya 5:14.