Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 15

Yesu ‘azazana ubutabera mu isi’

Yesu ‘azazana ubutabera mu isi’

1, 2. Ni ryari Yesu yarakaye, kandi se yarakajwe n’iki?

 YESU yari yarakaye cyane, kandi yari afite impamvu zo kurakara. Ushobora kutiyumvisha mu buryo bworoshye ukuntu yari yarakaye, kuko ubusanzwe yari umuntu w’umugwaneza (Matayo 21:5). Birumvikana ko yakomeje gutegeka uburakari bwe mu buryo butunganye, kubera ko uburakari yagize bwari bushingiye ku mpamvu ikwiriye. a Ariko se, ni iki cyari cyateye uwo muntu wakundaga amahoro kurakara bigeze aho? Hari habaye igikorwa cy’akarengane gakabije.

2 Yesu yakundaga cyane urusengero rw’i Yerusalemu. Ku isi hose, aho ni ho hantu honyine hari ahera basengeraga Se wo mu ijuru Yehova. Abayahudi baturukaga mu bihugu bitandukanye bagakora urugendo rurerure cyane bagiye aho hantu gusenga. Ndetse n’abatari Abayahudi bari bafite aho basengeraga Imana muri urwo rusengero. Ariko mu ntangiriro z’umurimo wa Yesu, yinjiye mu rusengero maze ahabona ibintu biteye agahinda. Tekereza nawe! Urwo rusengero rwari rwabaye nk’isoko. Hari huzuye abacuruzi n’abavunjaga amafaranga. Ariko se, ikibazo cyari kirimo aho ni ikihe? Urusengero rw’Imana abo bantu barushakiragamo inyungu kandi bakanahibira abantu. Mu buhe buryo?—Yohana 2:14.

3, 4. Ni ubuhe bucuruzi burangwa n’umururumba bwakorerwaga mu nzu ya Yehova, kandi se ni iki Yesu yakoze kugira ngo ibyo bikosorwe?

3 Abayobozi b’idini bari baratanze itegeko ry’uko umusoro w’urusengero wagombaga gutangwa hakoreshejwe ubwoko bumwe gusa bw’ibiceri. Abantu babaga baturutse mu tundi duce bagombaga kuvunjisha amafaranga yabo kugira ngo babone ibyo biceri. Bityo rero, abavunjaga amafaranga bari barateye ameza mu rusengero imbere, bakagira amafaranga runaka baca uwo bavunjiye wese. Nanone, baboneraga inyungu nyinshi mu gucuruza amatungo. Abashyitsi babaga baje bashaka gutamba ibitambo bashoboraga kugurira umucuruzi uwo ari we wese wo mu mujyi, ariko hari ubwo abakuru b’urusengero bangaga ayo matungo bavuga ko adakwiriye. Ariko iyo baguriraga amatungo yo gutambaho ibitambo aho mu rusengero, babaga bazi neza ko ari bwemerwe. Bityo rero, kubera ko nta yandi mahitamo abantu babaga bafite, rimwe na rimwe abo bacuruzi barabahendaga bikabije. b Ibyo ntibyari ubucuruzi gusa, ahubwo byari ubujura.

4 Yesu ntiyashoboraga kwihanganira akarengane nk’ako. Iyo yari inzu ya Papa we. Yaboshye ikiboko mu migozi maze asohora inka n’intama byari mu rusengero. Hanyuma, yagiye aho abavunjaga amafaranga bari bari maze yubika ameza yabo. Tekereza ukuntu yanyanyagije ibiceri byose hasi. Yategetse abo bantu bagurishaga inuma atajenjetse ati: “Mukure ibi bintu hano” (Yohana 2:15, 16). Uko bigaragara, nta muntu n’umwe wabonye imbaraga zo kurwanya uwo mugabo w’intwari.

“Mukure ibi bintu hano”

Yesu yari nka Papa we

5-7. (a) Ni mu buhe buryo imibereho Yesu yagize mbere y’uko aba umuntu yatumye asobanukirwa uko Yehova abona ubutabera, kandi se ni iki twamenya binyuriye mu gutekereza mu buryo bwimbitse ku rugero yatanze? (b) Yesu yakemuye ate ikibazo cy’akarengane katejwe na Satani kandi se azagikemura ate mu gihe kizaza?

5 Birumvikana ko abo bacuruzi bongeye kugaruka muri urwo rusengero. Hashize hafi imyaka itatu, Yesu yongeye kubona ibyo bintu by’akarengane. Icyo gihe yasubiyemo amagambo Yehova yavuze ubwo yamaganaga abari barahinduye inzu ye “aho abambuzi bihisha” (Yeremiya 7:11; Matayo 21:13). Ni koko, igihe Yesu yabonaga ukuntu abantu bashakiraga inyungu kuri rubanda n’ukuntu bahumanyaga urusengero rw’Imana, yagize ibyiyumvo nk’ibyo Papa we yagize. Kandi nta gitangaza kirimo. Yesu yari yaramaze imyaka ibarirwa muri za miriyoni nyinshi yigishwa na Se wo mu ijuru. Ibyo byatumye abona ubutabera nk’uko Yehova abubona. Yabaye urugero nyakuri rw’umugani ugira uti: “Inyana ni iya mweru.” Ku bw’ibyo rero, niba dushaka kumenya mu buryo busobanutse neza ibihereranye n’umuco wa Yehova w’ubutabera, uburyo bwiza cyane buruta ubundi bwose bwo kubigeraho ni ugutekereza cyane ku rugero rwa Yesu Kristo.—Yohana 14:9, 10.

6 Umwana w’ikinege wa Yehova yari ahari igihe Satani yavugaga ko Yehova Imana ari umubeshyi, akanashidikanya ku burenganzira afite bwo gutegeka abantu. Icyo cyari ikinyoma cyuzuye ubugome. Na nyuma yaho, uwo Mwana yumvise Satani avuga ko nta muntu ushobora gukorera Yehova abitewe n’urukundo amukunda. Nta gushidikanya ko ibyo birego by’ibinyoma byababaje cyane uwo Mwana. Yesu agomba kuba yarishimiye cyane kumenya ko yari kuzagira uruhare rw’ingenzi mu kugaragaza ko ibyo Satani yavuze ari ibinyoma (2 Abakorinto 1:20). Ni gute yari kubigaragaza?

7 Nk’uko twabibonye mu Gice cya 14, Yesu Kristo yasubije mu buryo bukwiriye ibirego Satani yareze abagaragu ba Yehova kandi icyo kibazo yagikemuye burundu. Bityo, Yesu yashyizeho urufatiro rwo kuvana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova mu buryo budasubirwaho no gutuma izina rya Yehova ryezwa. Kubera ko Yesu ari we Mutware Mukuru washyizweho na Yehova, azatuma mu isi no mu ijuru haba ubutabera (Ibyakozwe 5:31). Imibereho ye yo ku isi na yo yagaragazaga ubutabera bw’Imana. Yehova yamuvuzeho amagambo agira ati: “Nzamushyiraho umwuka wanjye, kandi azatuma abantu bo mu bihugu byinshi basobanukirwa icyo ubutabera ari cyo” (Matayo 12:18). Ni mu buhe buryo Yesu yasohoje ayo magambo?

Yesu yasobanuye “icyo ubutabera ari cyo”

8-10. (a) Ni mu buhe buryo imigenzo y’abayobozi b’idini b’Abayahudi yatumaga abantu batari Abayahudi hamwe n’abagore basuzugurwa? (b) Ni mu buhe buryo amategeko atanditse, yatumye itegeko ryatanzwe na Yehova ryo kuziririza Isabato rihinduka umutwaro uremereye?

8 Yesu yakundaga Amategeko ya Yehova kandi yarayakurikizaga buri gihe. Ariko abayobozi b’idini bo mu gihe cye bagoretse ayo Mategeko kandi bayakoresha nabi. Yesu yarababwiye ati: ‘Muzahura n’ibibazo bikomeye cyane banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe, kuko mwirengagiza ibintu by’ingenzi byo mu Mategeko, ari byo ubutabera, imbabazi n’ubudahemuka’ (Matayo 23:23). Rwose abo bigisha b’Amategeko y’Imana ntibasobanuraga neza “icyo ubutabera ari cyo.” Ahubwo, bapfukiranaga ubutabera bw’Imana. Mu buhe buryo? Reka dusuzume ingero nke.

9 Yehova yategetse ubwoko bwe kwitandukanya n’ibihugu by’abapagani byari bibakikije (1 Abami 11:1, 2). Ariko kandi, bamwe mu bayobozi b’idini bashishikarizaga abantu gusuzugura abantu bose batari Abayahudi. Ndetse mu gitabo kivuga amateka y’Abayahudi harimo itegeko rigira riti: “Inka yawe ntukayisigire umunyamahanga, kubera ko bakekwaho kuba baryamana n’inyamaswa.” Urwo rwikekwe Abayahudi bose bari bafitiye abantu batari Abayahudi ntirwari ruhuje n’ubutabera kandi rwari rutandukanye n’ibyo Amategeko ya Mose yari agamije (Abalewi 19:34). Andi mategeko yari yarashyizweho n’abantu yacishaga bugufi abagore. Amategeko atanditse yavugaga ko umugore atagombaga kugenda iruhande rw’umugabo we, ahubwo ko yagombaga kugenda inyuma ye. Byari bibujijwe ko umugabo yaganiriza umugore mu ruhame, kabone n’iyo yaba ari umugore we. Kimwe n’abagaragu, abagore ntibemererwaga gutanga ubuhamya mu rukiko. Ndetse hari n’isengesho abagabo bavugaga, bashimira Imana ko itabagize abagore.

10 Abayobozi b’idini birengagizaga Amategeko y’Imana bagashyira imbere amategeko n’amabwiriza menshi yari yarahimbwe n’abantu. Urugero, hari itegeko ryavugaga ko Abisirayeli nta murimo bagombaga gukora ku Isabato uretse gusenga Imana no gukora ibikorwa bituma barushaho kuba incuti zayo. Ariko, Abafarisayo batumye iryo tegeko rihinduka umutwaro uremereye. Bo ubwabo bemeje icyo gukora “umurimo” byasobanuraga. Hari ibintu bigera kuri 39 bise ko ari ugukora imirimo, urugero nko gusarura cyangwa guhiga. Ibyo bintu byatumye havuka ibibazo byinshi. Hari abibazaga bati: “Ese iyo umuntu yicaga ikirondwe ku Isabato, yabaga ahize? Ese iyo yacaga amahundo make yo guhekenya, yabaga asaruye? Ese iyo yakizaga umuntu urwaye, yabaga akoze umurimo?” Kugira ngo bakemure ibyo bibazo, bashyizeho amategeko atagoragozwa kandi menshi.

11, 12. Ni gute Yesu yagaragaje ko atari ashyigikiye imigenzo y’Abafarisayo itari ishingiye ku Byanditswe?

11 Ni gute icyo gihe Yesu yari gufasha abantu gusobanukirwa neza icyo ubutabera ari cyo? Mu nyigisho ze no mu bikorwa bye, yarwanyije abo bayobozi b’idini abigiranye ubutwari. Reka tubanze dusuzume zimwe mu nyigisho ze. Yamaganye mu buryo bweruye amategeko yahimbwe n’abantu, agira ati: “Ijambo ry’Imana muritesha agaciro bitewe n’imigenzo yanyu mugenda muhererekanya.”—Mariko 7:13.

12 Yesu yigishije ko Abafarisayo babonaga itegeko ryo kwizihiza Isabato mu buryo budakwiriye kandi ko batari basobanukiwe impamvu Yehova yatanze iryo tegeko. Yasobanuye ko Mesiya ari “Umwami w’isabato,” akaba yari afite uburenganzira bwose bwo gukiza abantu ku Isabato (Matayo 12:8). Kugira ngo agaragaze ko ibyo ari ukuri, yakijije abantu mu buryo bw’igitangaza ku munsi w’Isabato, kandi abikora ku mugaragaro (Luka 6:7-10). Ibyo bikorwa byo gukiza abantu byagaragazaga ukuntu azakiza abantu ku isi hose mu gihe cy’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi. Ubwo Butegetsi buzaba ari Isabato isumba izindi zose, kuko abantu bose bizerwa bazaruhuka nyuma y’imyaka myinshi bamaze bikoreye umutwaro w’icyaha n’urupfu.

13. Ni ayahe mategeko Kristo yatangije igihe yari ku isi, kandi se ni gute yari atandukanye n’aya Mose?

13 Nanone kandi, Yesu yasobanuye icyo ubutabera ari cyo binyuriye ku mategeko mashya, ni ukuvuga “amategeko ya Kristo.” Ayo mategeko yatangiye gukurikizwa arangije umurimo we wo ku isi (Abagalatiya 6:2). Mu buryo butandukanye n’uko byari bimeze ku mategeko yayabanjirije, ni ukuvuga Amategeko ya Mose, ayo mategeko mashya ahanini ntiyari ashingiye ku rutonde rw’amategeko yanditse, ahubwo yari ashingiye ku mahame. Ariko yari anakubiyemo amategeko asobanutse neza. Yesu yise rimwe muri yo “itegeko rishya.” Yesu yigishije abigishwa be bose ko bagombaga gukundana nk’uko na we yabakunze (Yohana 13:34, 35). Ni koko, urukundo rurangwa no kwigomwa ni rwo rwagombaga kuba ikimenyetso kiranga abantu bose bakurikiza “amategeko ya Kristo.”

Yesu yakoraga ibikorwa bikwiriye

14, 15. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje ko yari azi aho ububasha bwe bwagarukiraga, kandi se kuki ibyo bitanga icyizere?

14 Yesu yakoze ibirenze ibyo kwigisha ibihereranye n’urukundo. Yabayeho mu buryo buhuje n’“amategeko ya Kristo.” Ibyo byagaragariraga mu mibereho ye. Reka turebe uburyo butatu Yesu yagaragajemo icyo ubutabera ari cyo binyuriye ku bikorwa bye.

15 Icya mbere, Yesu yirindaga kugira uwo arenganya. Ushobora kuba warabonye ko habaho ibikorwa byinshi by’akarengane, iyo abantu badatunganye bagaragaje ubwibone kandi bagakoresha nabi ububasha bafite. Yesu ntiyigeze akora ibintu nk’ibyo. Igihe kimwe, umuntu yaramwegereye maze aramubwira ati: “Mwigisha, bwira umuvandimwe wanjye tugabane umurage.” Ni gute Yesu yamushubije? Yaramubwiye ati: “Wa muntu we, ni nde wanshinze kuba umucamanza wanyu cyangwa kubagabanya ibyanyu?” (Luka 12:13, 14). Ese ibyo ntibitangaje? Ubwenge bwa Yesu, ubushishozi bwe ndetse n’ubutware yari yarahawe n’Imana, byasumbaga kure cyane iby’undi muntu uwo ari we wese wo ku isi. Ariko yanze kwivanga muri icyo kibazo, bitewe n’uko atari yarabiherewe uburenganzira bwihariye. Yesu yahoraga yicisha bugufi atyo, ndetse no mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi yamaze mbere y’uko aza ku isi (Yuda 9). Kuba Yesu yicisha bugufi, akareka Yehova akaba ari we uhitamo icyiza, bigaragaza ko afite imico myiza cyane.

16, 17. (a) Ni gute Yesu yagaragaje ubutabera mu gihe yabwirizaga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana? (b) Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje ko yabonaga ibyerekeye ubutabera mu buryo burangwa n’imbabazi?

16 Icya kabiri, Yesu yagaragaje ubutabera mu buryo yabwirizagamo ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ntiyarobanuraga abantu ku butoni, ahubwo yihatiraga cyane kugera ku bantu b’ingeri zose, baba abakire cyangwa abakene. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Abafarisayo bo basuzuguraga abakene cyangwa rubanda rwa giseseka, babita ʽam-ha·ʼaʹrets, cyangwa “abaturage.” Yesu yarwanyije bene ako karengane abigiranye ubutwari. Igihe yabwiraga abantu ubutumwa bwiza, agasangira na bo, akabagaburira, akabakiza, ndetse akanabazura, yabaga yigana Imana y’ubutabera yo yifuza gukiza “abantu bose.” c1 Timoteyo 2:4.

17 Icya gatatu, nubwo Yesu yagaragazaga ubutabera yagiraga n’imbabazi nyinshi. Yashyiragaho imihati myinshi kugira ngo afashe abanyabyaha (Matayo 9:11-13). Yishimiraga gufasha abantu babaga badafite kirengera. Urugero, Yesu ntiyifatanyije n’abayobozi b’idini mu gushishikariza abantu kwanga abanyamahanga. Yarabafashije kandi abigisha abigiranye imbabazi, nubwo mbere na mbere ubutumwa bwe bwari bugenewe Abayahudi. Yemeye gukiza mu buryo bw’igitangaza umugaragu w’umusirikare mukuru w’Umuroma, agira ati: “Nta muntu n’umwe nigeze mbona muri Isirayeli, ufite ukwizera gukomeye bigeze aha.”—Matayo 8:5-13.

18, 19. (a) Ni mu buhe buryo Yesu yatumye abagore bahabwa agaciro? (b) Ni gute urugero rwa Yesu rudufasha kubona isano riri hagati y’ubutwari n’ubutabera?

18 Mu buryo nk’ubwo, Yesu ntiyigeze ashyigikira ibitekerezo byari byogeye ku bihereranye n’abagore. Ahubwo, yakoze ibihuje n’ubutabera abigiranye ubutwari. Abasamariyakazi, kimwe n’Abanyamahanga, babonwaga ko bahumanye. Nyamara, Yesu ntiyatinye kubwiriza Umusamariyakazi ku iriba ry’i Sukara. Mu by’ukuri, uwo mugore ni we wa mbere Yesu yimenyekanishijeho ko ari we Mesiya wari warasezeranyijwe (Yohana 4:6, 25, 26). Abafarisayo bavugaga ko abagore batagombaga kwigishwa Amategeko y’Imana, ariko Yesu we yakoreshe imbaraga ze n’igihe cye yigisha abagore (Luka 10:38-42). Kandi nubwo imigenzo yabo yavugaga ko abagore batashoboraga gutanga ubuhamya bwiringirwa, hari abagore Yesu yahaye inshingano yihariye yo kuba mu ba mbere bamubonye akimara kuzuka. Ndetse yanabasabye kugenda bakabwira abigishwa be b’abagabo ibihereranye n’icyo kintu cy’ingenzi cyane.—Matayo 28:1-10

19 Yesu yagaragarije amahanga icyo ubutabera ari cyo, ariko inshuro nyinshi ibyo byamutezaga ibibazo bikomeye. Urugero rwa Yesu rudufasha kumenya ko gushyigikira ubutabera nyakuri bisaba ubutwari. Byari bikwiriye rwose ko yitwa “Intare yo mu muryango wa Yuda” (Ibyahishuwe 5:5). Wibuke ko intare igereranya ubutabera burangwa n’ubutwari. Kandi vuba aha, Yesu azakora byinshi kugira ngo azane “ubutabera mu isi” mu buryo bwuzuye.—Yesaya 42:4.

Umwami Mesiya ‘azazana ubutabera mu isi’

20, 21. Muri iki gihe, ni gute Umwami w’Ubwami bw’Imana yatangiye kugira icyo akora, kugira ngo azane ubutabera mu isi yose no mu itorero rya Gikristo?

20 Igihe Yesu yabaga Umwami w’Ubwami bw’Imana mu mwaka wa 1914, yatangiye kugira icyo akora kugira ngo azane ubutabera ku isi. Mu buhe buryo? Yagize uruhare mu isohozwa ry’ubuhanuzi bwe buboneka muri Matayo 24:14. Abigishwa ba Yesu bagiye bigisha abantu bo mu bihugu byose ukuri guhereranye n’Ubwami bwa Yehova. Kimwe na Yesu, bagiye babwiriza abantu bose yaba abakuru n’abato, abakire n’abakene ndetse n’abagabo n’abagore bakabafasha kumenya Yehova Imana y’ubutabera.

21 Nanone Yesu atuma mu itorero rya Gikristo abereye Umutware haba ubutabera. Nk’uko byari byarahanuwe, yaduhaye “impano” zigizwe n’abantu, ari bo basaza b’Abakristo bizerwa batanga ubuyobozi mu itorero (Abefeso 4:8-12). Abo bagabo bigana urugero rwa Yesu Kristo bagakurikiza ubutabera mu gihe baragira umukumbi w’Imana w’agaciro kenshi. Bahora bazirikana ko Yesu ashaka ko abagaragu ba Yehova bitabwaho mu buryo bukwiriye, hatitawe ku nshingano bafite cyangwa kuba ari abakire cyangwa abakene.

22. Yehova abona ate akarengane kuzuye muri iyi si, kandi se ni iyihe nshingano yahaye Umwana we?

22 Ariko kandi, vuba aha Yesu azatuma mu isi yose haba ubutabera mu rugero rwagutse kurusha mbere hose. Akarengane kabaye kenshi muri iyi si yononekaye. Ni akarengane kadashobora kwihanganirwa, kubona hari abana bicwa n’inzara kandi ibihugu byinshi bitakaza amafaranga menshi mu gukora intwaro, ndetse n’abantu bagasesagura amafaranga binezeza. Buri mwaka hapfa abantu babarirwa muri za miriyoni bazize ibintu abantu bashoboraga gutuma bitabaho. Ibyo bikorwa by’akarengane hamwe n’ibindi, birakaza Yehova cyane. Yahaye Umwana we inshingano yo gukuraho iyi si mbi n’akarengane kose kariho.—Ibyahishuwe 16:14, 16; 19:11-15.

23. Nyuma ya Harimagedoni, ni gute Kristo azatuma habaho ubutabera iteka ryose?

23 Ariko kandi, ubutabera bwa Yehova bukubiyemo byinshi birenze ibyo kurimbura ababi gusa. Nanone, yashyizeho Umwana we kugira ngo abe “Umwami w’amahoro.” Nyuma y’intambara ya Harimagedoni, ubutegetsi bwa Yesu buzazana amahoro ku isi hose, kandi mu gihe cy’ubwo bwami hazabaho ‘ubutabera’ (Yesaya 9:6, 7). Hanyuma, Yesu azishimira gukuraho akarengane kose katumye habaho ibibazo byinshi n’imibabaro mu isi. Azashyigikira mu budahemuka ubutabera bwa Yehova butunganye iteka ryose. Bityo rero, ni iby’ingenzi cyane ko twigana ubutabera bwa Yehova uhereye ubu. Reka turebe ukuntu dushobora kubikora.

a Igihe Yesu yagaragazaga uburakari mu buryo bukwiriye, yagaragaje imyifatire nk’iya Yehova, we ugaragaza ‘uburakari’ bitewe n’ububi bwose buriho (Nahumu 1:2). Urugero, Yehova amaze kubwira ubwoko bwe bwari bwarayobye ko bwari bwarahinduye inzu ye “aho abambuzi bihisha,” yaravuze ati: “Ngiye gusuka uburakari bwanjye n’umujinya wanjye aha hantu.”—Yeremiya 7:11, 20.

b Igitabo kivuga iby’amateka y’Abayahudi, cyavuze ko nyuma y’imyaka runaka ibyo bibabaye, hari igihe abantu barakaye cyane bitewe n’uko inuma zagurishwaga mu rusengero zari zihenze cyane. Ibyo biciro byahise bigabanywaho 99 ku ijana. Ni bande babonaga inyungu nyinshi ziturutse muri ubwo bucuruzi? Hari abahanga mu by’amateka bavuga ko ubwo bucuruzi bwakorwaga cyane n’abo mu muryango w’Umutambyi Mukuru Ana, bukaba bwari bwarakijije cyane abagize uwo muryango.—Yohana 18:13.

c Abafarisayo bavugaga ko abantu boroheje, batari barize iby’Amategeko, ‘Imana itabemeraga’ (Yohana 7:49). Bavugaga ko nta wagombaga kwigisha bene abo bantu cyangwa ngo agire icyo akorana na bo, ndetse ko nta n’uwagombaga gusangira na bo cyangwa ngo asengere hamwe na bo. Kwemera ko umukobwa wawe ashyingiranwa n’umwe muri bo byarutwaga no kumujugunyira inyamaswa z’inkazi zikamurya. Babonaga ko ibyiringiro by’umuzuko bitahawe bene abo bantu boroheje.