Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUTWE WA 3

“ifite ubwenge”

“ifite ubwenge”

Ubwenge nyakuri ni kimwe mu bintu by’agaciro kandi buturuka kuri Yehova. Muri uyu mutwe, tuziga byinshi ku birebana n’umuco wa Yehova w’ubwenge. Umugabo wizerwa Yobu yavuze ko Yehova ‘afite ubwenge.’—Yobu 9:4.

IBIRIMO

IGICE CYA 17

‘Ubwenge bw’Imana ni bwinshi cyane’

Kuki ubwenge bw’Imana buruta ubumenyi, ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu n’ubushishozi bwayo?

IGICE CYA 18

Ubwenge buboneka mu “Ijambo ry’Imana”

Kuki Imana yakoresheje abantu kugira ngo bandike Bibiliya, kandi se kuki hari ibyashyizwemo ibindi ntibishyirwemo?

IGICE CYA 19

“Ubwenge bw’Imana buri mu ibanga ryera”

Ni irihe banga ryera Imana yagiye ihishura gahoro gahoro?

IGICE CYA 20

“Ifite ubwenge” nyamara ikicisha bugufi

Ni gute Umutegetsi w’ikirenga yakwicisha bugufi?

IGICE CYA 21

Yesu yagaragaje ‘ubwenge bw’Imana’

Inyigisho za Yesu zabaga zishishikaje cyane ku buryo hari igihe abasirikare bari bagiye kumufata, basubirayo batamufashe bitewe n’izo nyigisho.

IGICE CYA 22

Ese ugaragaza “ubwenge buva mu ijuru” mu mibereho yawe?

Bibiliya igaragaza ibintu bine byagufasha kurushaho kugira ubwenge buva ku Mana.