Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 19

“Ubwenge bw’Imana buri mu ibanga ryera”

“Ubwenge bw’Imana buri mu ibanga ryera”

1, 2. Ni irihe ‘banga ryera’ ryagombye kudushishikaza, kandi kuki?

 KUBERA KO amabanga atera abantu amatsiko, akabashishikaza kandi akabatesha umutwe, akenshi bananirwa kuyabika bakayabwira abandi. Ariko Bibiliya igira iti: “Imana irubahwa kuko ikomeza kugira ibanga” (Imigani 25:2). Ni koko, Yehova Umutegetsi w’Ikirenga akaba n’Umuremyi, hari ibintu agira ibanga ntabibwire abantu, kugeza igihe azaba abonye ko igihe gikwiriye cyo kubihishura kigeze.

2 Ariko rero, hari ibanga rishishikaje kandi riteye amatsiko Yehova yahishuye mu Ijambo rye. Ryitwa ‘ibanga ryera rihuje n’ibyo Imana ishaka’ (Abefeso 1:9). Kwiga iby’iryo banga si ukwimara amatsiko gusa. Bishobora kuguhesha agakiza kandi bigatuma usobanukirwa ukuntu Yehova afite ubwenge bwinshi cyane.

Ibanga ryera ryagiye rihishurwa buhoro buhoro

3, 4. Ni mu buhe buryo ubuhanuzi bwo mu Ntangiriro 3:15 bwatumye tugira ibyiringiro, kandi se bwari bukubiyemo irihe ‘banga ryera’?

3 Igihe Adamu na Eva bakoraga icyaha, ni nk’aho umugambi wa Yehova wo guhindura isi paradizo ituwe n’abantu batunganye utari kuzigera ugerwaho. Ariko kandi, Imana yahise ivuga ko izakemura icyo kibazo. Yagize iti: “Nzatuma wowe n’umugore muba abanzi kandi urubyaro rwawe rwangane n’urubyaro rwe. Ruzakumena umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”—Intangiriro 3:15.

4 Ayo magambo yari akomeye cyane ku buryo utahita uyasobanukirwa. Uwo mugore yari nde? Inzoka yari nde? “Urubyaro” rwari gukomeretsa umutwe w’inzoka se rwo, rwari uruhe? Adamu na Eva ntibashoboraga kubona ibisubizo by’ibyo bibazo. Ariko kandi, ayo magambo Imana yavuze yahaye ibyiringiro buri muntu wizerwa wari kuzakomoka kuri uwo mugabo n’uwo mugore. Gukiranuka kwari kuzatsinda. Ibyo Yehova yateganyije byose yari kuzabikora. Ariko se, mu buhe buryo? Aho ni ho ibanga ryera rishingiye. Bibiliya ivuga ko ibyo ari “ubwenge bw’Imana buri mu ibanga ryera, ari bwo bwenge bumaze igihe bwarahishwe.”—1 Abakorinto 2:7.

5. Tanga urugero rugaragaza impamvu Yehova yagiye ahishura ibanga rye buhoro buhoro.

5 Kubera ko Yehova ari we ‘uhishura amabanga,’ amaherezo yari kuzatanga ibisobanuro by’ingenzi bihereranye n’ukuntu iryo banga ryari kumenyekana (Daniyeli 2:28). Ariko yari kugenda abitanga buhoro buhoro. Urugero, tekereza ukuntu umubyeyi ufite urukundo asubiza umwana we w’umuhungu iyo amubajije ati: “Ariko papa, naturutse hehe?” Umubyeyi w’umunyabwenge amuha ibisobanuro bihuje n’ibyo umwana muto ashobora kumva. Uko uwo mwana agenda akura, ni ko papa we agenda amuha ibisobanuro birenzeho. Mu buryo nk’ubwo, Yehova areba igihe ubwoko bwe buba bwiteguye guhishurirwa ibyo ashaka n’imigambi ye.—Imigani 4:18; Daniyeli 12:4.

6. (a) Abantu bagirana amasezerano bagamije iki? (b) Kuki kuba Yehova yaragiranye amasezerano n’abantu ari ibintu bitangaje?

6 Ni gute Yehova yahishuye ibyo bintu? Yakoresheje amasezerano yagendaga ahishura byinshi. Wenda ushobora kuba warigeze gushyira umukono ku masezerano runaka, ugiye nko kugura inzu, kuguza cyangwa kuguriza umuntu amafaranga. Amasezerano nk’ayo atanga icyizere gishingiye ku mategeko cy’uko ibyo mwumvikanyeho bizakurikizwa. Ariko se, kuki Yehova yagombaga kugirana n’abantu amasezerano? Nta gushidikanya ko ijambo rye ritanga icyizere gihagije cy’uko ibyo yadusezeranyije bizaba nta kabuza. Ibyo ni ukuri, ariko inshuro nyinshi, Imana yagiye ishimangira ijambo ryayo mu bugwaneza binyuriye ku masezerano ashingiye ku mategeko. Ayo masezerano atuma twebwe abantu badatunganye turushaho kwizera ibyo Yehova adusezeranya.—Abaheburayo 6:16-18.

Isezerano yagiranye na Aburahamu

7, 8. (a) Ni irihe sezerano Yehova yagiranye na Aburahamu, kandi se ibyo byahishuye iki ku birebana n’ibanga ryera? (b) Ni mu buhe buryo Yehova yagiye agaragaza buhoro buhoro igisekuruza cyari guturukamo urubyaro rwasezeranyijwe?

7 Nyuma y’imyaka irenga ibihumbi bibiri abantu ba mbere birukanwe muri Paradizo, Yehova yabwiye umugaragu we wizerwa Aburahamu ati: “Nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane bangane n’inyenyeri zo mu ijuru, . . . Nanone urubyaro rwawe ruzatuma abatuye isi babona umugisha kubera ko wanyumviye” (Intangiriro 22:17, 18). Ibyo byari birenze isezerano. Yehova yarishimangiye igihe yavuganaga na Aburahamu, akarihindura isezerano ryemewe n’amategeko kandi akongeraho indahiro (Intangiriro 17:1, 2; Abaheburayo 6:13-15). Birashimishije rwose kuba Umwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga yaragiranye n’abantu isezerano ryo kubaha imigisha.

“Nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane bangane n’inyenyeri zo mu ijuru”

8 Isezerano Yehova yagiranye na Aburahamu ryagaragaje ko urubyaro rwasezeranyijwe rwari kuba ari umuntu, kubera ko rwari gukomoka kuri Aburahamu. Ariko se uwo muntu yari kuba ari nde? Nyuma y’igihe runaka, Yehova yahishuye ko mu bana ba Aburahamu, Isaka ari we wari kuzaba sekuruza w’urwo rubyaro. Mu bahungu ba Isaka uko ari babiri, Yakobo ni we watoranyijwe (Intangiriro 21:12; 28:13, 14). Nyuma yaho, Yakobo yagize icyo avuga kuri umwe mu bahungu be 12. Yagize ati: “Inkoni y’ubwami izaguma kuri Yuda kandi inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, kugeza igihe Shilo azazira. Uwo ni we abantu bazumvira.” (Intangiriro 49:10, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Icyo gihe rero, byaramenyekanye ko hari urubyaro rwari kuzaba umwami, wari gukomoka kuri Yuda.

Isezerano yagiranye na Isirayeli

9, 10. (a) Ni irihe sezerano Yehova yagiranye n’ishyanga rya Isirayeli, kandi se ni mu buhe buryo iryo sezerano ryababereye uburinzi? (b) Ni mu buhe buryo Amategeko yagaragaje ko abantu bari bakeneye incungu?

9 Mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, Yehova yatangiye guhishura gahoro gahoro bimwe mu bigize iryo banga ryera. Yagiranye isezerano n’urubyaro rwa Aburahamu, ni ukuvuga Abisirayeli bari kuzamukomokaho. Nubwo iryo sezerano ry’Amategeko ya Mose ritagikurikizwa, Yehova yararikoresheje kugira ngo haboneke urubyaro rwasezeranyijwe. Mu buhe buryo? Reka dusuzume uburyo butatu. Mbere na mbere, Amategeko yari nk’urukuta rwo kurinda Abisirayeli (Abefeso 2:14). Gukurikiza ayo mategeko byatumaga Abayahudi batandukana n’Abanyamahanga kuko batakoreraga Yehova. Bityo rero, Amategeko yarinze igisekuru urubyaro rwasezeranyijwe rwari gukomokamo. Kuba iryo shyanga rya Isirayeli ryari rikiriho ubwo igihe cyagenwe n’Imana cyageraga kugira ngo Mesiya avukire mu muryango wa Yuda, ahanini byatewe n’uko abari barigize bakurikizaga ayo Mategeko.

10 Icya kabiri, Amategeko yagaragaje rwose ko abantu bari bakeneye incungu. Kubera ko ayo Mategeko yari atunganye, yagaragaje neza ko abantu b’abanyabyaha batari bashoboye kuyakurikiza mu buryo bwuzuye. Ubwo rero impamvu yatanzwe ni “ukugira ngo agaragaze ko abantu ari abanyabyaha kugeza igihe urubyaro rwasezeranyijwe rwagombaga kuzazira” (Abagalatiya 3:19). Nanone ibitambo by’amatungo Abisirayeli batangaga ntibyashoboraga gukuraho ibyaha burundu. Ariko nk’uko Pawulo yabyanditse, ibyo bitambo byashushanyaga igitambo cy’incungu cya Kristo, kubera ko “amaraso y’ibimasa n’ay’ihene adashobora gukuraho ibyaha” (Abaheburayo 10:1-4). Ku bw’ibyo rero, iryo sezerano ryabereye Abayahudi bizerwa ‘umuherekeza ubageza kuri Kristo.’—Abagalatiya 3:24.

11. Isezerano ry’Amategeko ryatumye Abisirayeli bagira ibihe byiringiro bihebuje? Kuki iryo shyanga ryose muri rusange ryatakaje ibyo byiringiro?

11 Icya gatatu, iryo sezerano ryatumye Abisirayeli bagira ibyiringiro bihebuje. Yehova yababwiye ko mu gihe bari gukomeza kubahiriza iryo sezerano, bari kuba ‘abami n’abatambyi bakaba n’abantu bera yitoranyirije’ (Kuva 19:5, 6). Amaherezo, Abisirayeli basanzwe ni bo baje kuvamo aba mbere mu bagize ubwami bwo mu ijuru bw’abatambyi. Ariko kandi, Isirayeli yose muri rusange yigometse ku isezerano ry’Amategeko, yanga kwemera urubyaro rwa Mesiya maze itakaza ibyo byiringiro. None se ni bande bari kuzuza umubare w’abagize ubwami bw’abatambyi? Ni mu buhe buryo iryo shyanga ryahawe umugisha ryari kuba rifitanye isano n’urubyaro rwasezeranyijwe? Ibyo bintu byose byari bigize ibanga ryera byari guhishurwa mu gihe cyagenwe n’Imana.

Isezerano ry’Ubwami bwa Dawidi

12. Ni irihe sezerano Yehova yagiranye na Dawidi, kandi se ni iki ryagaragaje ku bihereranye n’ibanga ryera ry’Imana?

12 Mu kinyejana cya 11 Mbere ya Yesu, Yehova yatanze ibindi bisobanuro ku bihereranye n’ibanga ryera igihe yatangaga irindi sezerano. Yasezeranyije Umwami wizerwa Dawidi ati: “Nzafata ugukomokaho . . . kandi nzatuma ubwami bwe bukomera. . . . nzatuma ubwami bwe bugumaho iteka ryose” (2 Samweli 7:12, 13; Zaburi 89:3). Icyo gihe noneho, byaragaragaye ko urubyaro rwasezeranyijwe rwari kuzakomoka mu muryango wa Dawidi. Ariko se hari umuntu usanzwe washoboraga gutegeka isi yose (Zaburi 89:20, 29, 34-36)? Kandi se, uwo mwami w’umuntu yari gukiza abantu icyaha n’urupfu?

13, 14. (a) Dukurikije Zaburi ya 110, ni iki Yehova yasezeranyije Umwami wasutsweho umwuka? (b) Ni ibihe bintu bindi bihereranye n’Urubyaro byahishuwe binyuriye ku bahanuzi ba Yehova?

13 Dawidi yaranditse ati: “Yehova yabwiye Umwami wanjye ati: ‘icara iburyo bwanjye, ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.’ Yehova yararahiye kandi ntazisubiraho. Yaravuze ati: ‘Uri umutambyi umeze nka Melikisedeki’” (Zaburi 110:1, 4). Ayo magambo ya Dawidi yerekezaga ku Rubyaro rwasezeranyijwe, cyangwa Mesiya (Ibyakozwe 2:35, 36). Uwo Mwami ntiyari kuzategekera i Yerusalemu, ahubwo yari kuzategekera mu ijuru, ari “iburyo” bwa Yehova. Ibyo ntibyari gutuma agira ububasha bwo gutegeka igihugu cya Isirayeli gusa, ahubwo byari gutuma agira n’ububasha bwo gutegeka isi yose (Zaburi 2:6-8). Aha ngaha, hari ikindi kintu cyahishuwe. Wibuke ko Yehova yarahiye ko Mesiya yari kuzaba “umutambyi umeze nka Melikisedeki.” Kimwe na Melikisedeki wari umwami n’umutambyi mu gihe cya Aburahamu, urubyaro rwasezeranyijwe rwari kuzashyirwaho n’Imana ngo rube Umwami n’Umutambyi—Intangiriro 14:17-20.

14 Mu gihe cy’imyaka myinshi, Yehova yakoresheje abahanuzi be kugira ngo bahishure ibindi bintu bihereranye n’ibanga rye ryera. Urugero, Yesaya yahishuye ko uwari kuzaba urubyaro rwasezeranyijwe yari kuzatanga ubuzima bwe bukaba igitambo cy’ibyaha (Yesaya 53:3-12). Mika yahanuye aho Mesiya yari kuzavukira (Mika 5:2). Daniyeli we yahanuye igihe nyacyo urubyaro rwari kuzabonekera n’igihe rwari kuzapfira.​—Daniyeli 9:24-27.

Ibanga ryera rihishurwa

15, 16. (a) Ni gute Umwana wa Yehova yaje ‘kubyarwa n’umugore’? (b) Ni iki Yesu yabonye bitewe n’ababyeyi be, kandi se ni ryari byagaragaye ko ari we rubyaro rwari rwarasezeranyijwe?

15 Uko ubwo buhanuzi bwari kuzasohozwa byakomeje kuba ibanga kugeza igihe urubyaro nyarwo rwabonekeye. Mu Bagalatiya 4:4 hagira hati: “Igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo abyarwa n’umugore.” Mu mwaka wa 2 Mbere ya Yesu, umumarayika yabwiye umukobwa w’Umuyahudikazi witwaga Mariya ati: “Ugiye kuzatwita kandi uzabyara umwana w’umuhungu, uzamwite Yesu. Uwo mwana azaba umuntu ukomeye. Azitwa Umwana w’Isumbabyose, kandi Yehova Imana azamuha ubwami bwa sekuruza Dawidi . . . Uzahabwa umwuka wera, kandi imbaraga z’Isumbabyose zizakuzaho. Iyo ni na yo mpamvu umwana uzavuka azitwa uwera, akitwa n’Umwana w’Imana.”—Luka 1:31, 32, 35.

16 Nyuma yaho, Yehova yimuye ubuzima bw’Umwana we, abukura mu ijuru abushyira mu nda ya Mariya, kugira ngo abyarwe n’umugore. Mariya yari umugore udatunganye. Nyamara ntiyanduje Yesu ukudatungana, kubera ko yari “Umwana w’Imana.” Nanone kubera ko ababyeyi ba Yesu bakomokaga kuri Dawidi, byatumye agira uburenganzira kavukire n’uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo kuba umuragwa wa Dawidi (Ibyakozwe 13:22, 23). Igihe Yesu yabatizwaga mu mwaka wa 29, Yehova yamusutseho umwuka wera maze aravuga ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda” (Matayo 3:16, 17). Icyo gihe noneho, Urubyaro rwari rubonetse (Abagalatiya 3:16). Igihe cyari kigeze kugira ngo hahishurwe byinshi kurushaho ku bihereranye n’ibanga ryera.—2 Timoteyo 1:10.

17. Ni gute amagambo yo mu Ntangiriro 3:15 yaje gusobanuka?

17 Mu gihe cy’umurimo wa Yesu, yagaragaje ko inzoka ivugwa mu Ntangiriro 3:15 ari Satani, naho urubyaro rw’inzoka rukaba abayoboke ba Satani (Matayo 23:33; Yohana 8:44). Nyuma yaho, haje guhishurwa uburyo abo bose bari kuzajanjagurwa burundu (Ibyahishuwe 20:1-3, 10, 15). Byaje kumenyekana ko umugore ari “Yerusalemu yo hejuru,” cyangwa umugeni w’Imana, ni ukuvuga abagize umuryango wa Yehova bo mu ijuru ari bo bamarayika. aAbagalatiya 4:26; Ibyahishuwe 12:1-6.

Isezerano rishya

18. Ni iyihe mpamvu yatumye “isezerano rishya” rishyirwaho?

18 Ibintu bishishikaje kurushaho byahishuwe mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, igihe yabwiraga abigishwa be bizerwa ibihereranye n’“isezerano rishya” (Luka 22:20). Iryo sezerano rishya, kimwe n’iryaribanjirije, ni ukuvuga isezerano ry’Amategeko ya Mose, ryari gutuma habaho “abami n’abatambyi” (Kuva 19:6; 1 Petero 2:9). Ariko iryo sezerano ntiryari gushyiraho ishyanga ry’Abisirayeli kavukire. Ahubwo ryari gushyiraho ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga ‘Abisirayeli b’Imana,’ bari bagizwe gusa n’abigishwa ba Kristo bizerwa basutsweho umwuka (Abagalatiya 6:16). Abo bantu basutsweho umwuka bazafatanya na Yesu, maze baheshe imigisha abantu bizerwa bazaba bari ku isi.

19. (a) Kuki isezerano ryatumye habaho “ubwami bw’abatambyi”? (b) Kuki Abakristo basutsweho umwuka bitwa “icyaremwe gishya?” Abantu bazategeka bari kumwe na Kristo mu ijuru ni bangahe?

19 Ariko se ni gute iryo sezerano rishya ryatumye habaho “abami n’abatambyi” bari guhesha abantu imigisha? Ni ukubera ko ryatumye abigishwa ba Kristo bababarirwa ibyaha binyuriye ku gitambo cye, aho kugira ngo ribacireho iteka ry’uko ari abanyabyaha (Yeremiya 31:31-34). Ibyo bituma Yehova atababaraho icyaha kandi akabona ko bakiranuka, maze akabasukaho umwuka we wera, bakaba binjiye mu muryango we wo mu ijuru (Abaroma 8:15-17; 2 Abakorinto 1:21). Bityo, ‘babyarwa bundi bushya kugira ngo bagire ibyiringiro bizima babikiwe mu ijuru’ (1 Petero 1:3, 4). Kubera ko umwanya wo mu rwego rwo hejuru nk’uwo ari ikintu gishya rwose ku bantu, Abakristo basutsweho umwuka bitwa “icyaremwe gishya” (2 Abakorinto 5:17). Bibiliya ihishura ko amaherezo abantu 144.000 bazifatanya mu gutegeka abantu, ariko bagategeka bari mu ijuru.—Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1-4.

20. (a) Ni ibihe bintu bifitanye isano n’ibanga ryera byahishuwe mu mwaka wa 36? (b) Ni bande bazabona imigisha Aburahamu yasezeranyijwe?

20 Abo bantu basutsweho umwuka hamwe na Yesu, bahinduka abana ba “Aburahamu” b (Abagalatiya 3:29). Aba mbere batoranyijwe bari Abayahudi bo mu buryo bw’umubiri. Ariko mu mwaka wa 36, hari ikindi kintu kigize ibanga ryera cyahishuwe. Abanyamahanga cyangwa abantu batari Abayahudi na bo bashoboraga kugira ibyiringiro byo kujya mu ijuru (Abaroma 9:6-8; 11:25, 26; Abefeso 3:5, 6). Ese Abakristo basutsweho umwuka ni bo bonyine bari kubona imigisha Aburahamu yasezeranyijwe? Oya rwose, kubera ko igitambo cya Yesu gifitiye akamaro abantu bo mu isi bose (1 Yohana 2:2). Hanyuma, Yehova yahishuye ko imbaga y’“abantu benshi” yari kuzarokoka imperuka y’iyi si ya Satani (Ibyahishuwe 7:9, 14). Abandi bantu benshi bari kuzuka bafite ibyiringiro byo kubaho iteka muri Paradizo.—Luka 23:43; Yohana 5:28, 29; Ibyahishuwe 20:11-15; 21:3, 4.

Ubwenge bw’Imana n’ibanga ryera

21, 22. Ni mu buhe buryo ibanga ryera rya Yehova rigaragaza ubwenge bwe?

21 Ibanga ryera ni ikintu gitangaje kigaragaza ‘ubwenge bw’Imana bugaragarira mu buryo bwinshi kandi bunyuranye’ (Abefeso 3:8-10). Yehova yagaragaje ubwenge buhambaye igihe yavugaga ibijyanye n’iryo banga, hanyuma akagenda arihishura buhoro buhoro. Yazirikanye aho ubushobozi bw’abantu bugarukira kandi arabareka ngo bagaragaze ibiri mu mitima yabo.—Zaburi 103:14.

22 Nanone kandi, Yehova yagaragaje ubwenge butagereranywa igihe yahitagamo Yesu ngo abe Umwami. Umwana wa Yehova ni we wizerwa kurusha ikindi kiremwa cyose, cyaba icyo mu isi cyangwa icyo mu ijuru. Igihe Yesu yari umuntu ufite umubiri n’amaraso, yahuye n’ingorane zitandukanye. Asobanukiwe neza ibibazo abantu bahura na byo (Abaheburayo 5:7-9). Bite se ku bihereranye n’abazategekana na Yesu? Mu gihe cy’imyaka myinshi, Yehova yatoranyije Abakristo basutsweho umwuka mu bantu, baba abagore cyangwa abagabo, mu bantu b’amoko yose, indimi zose n’imiryango yose. Nta ngorane n’imwe abo bantu batahuye na yo buri muntu ku giti cye, kandi bakayitsinda (Abefeso 4:22-24). Mbega ukuntu gutegekwa n’abo bami n’abatambyi barangwa n’imbabazi bizaba bishimishije!

23. Kuki ari iby’agaciro kenshi kumenya ibihereranye n’ibanga ryera rya Yehova, kandi se ni iki twagombye kwiyemeza gukora?

23 Intumwa Pawulo yaranditse iti: ‘Ibanga ryera ryahishwe kuva kera cyane, kandi n’ababayeho kera bararihishwe. Ariko ubu ryahishuriwe abo yatoranyije’ (Abakolosayi 1:26). Abakristo basutsweho umwuka bamenye byinshi ku bihereranye n’ibanga ryera, kandi babwirije abantu babarirwa muri za miriyoni bababwira ibyo bamenye. Natwe twagize imigisha myinshi kuko Imana “yatumenyesheje ibanga ryera rihuje n’ibyo ishaka” (Abefeso 1:9). Nimucyo rero tujye tubwira abandi iby’iryo banga rihebuje, tubafasha kugira ngo na bo bamenye byinshi ku bwenge bwa Yehova bwinshi cyane.

a “Ibanga ryera ryo kwiyegurira Imana” na ryo ryarahishuwe binyuriye kuri Yesu (1 Timoteyo 3:16). Kumenya niba hari umuntu uwo ari we wese wari gukomeza gushikama kuri Yehova mu buryo butunganye, byari bimaze igihe ari ibanga. Ariko Yesu yatanze igisubizo. Yakomeje gushikama mu bigeragezo byose Satani yamuteje.—Matayo 4:1-11; 27:26-50.

b Nanone kandi, Yesu yagiranye n’iryo tsinda “isezerano ry’ubwami” (Luka 22:29, 30). Mu by’ukuri, Yesu yagiranye isezerano n’abagize uwo “mukumbi muto,” kugira ngo bazategekane na we mu ijuru ari igice cya kabiri mu bigize urubyaro rwa Aburahamu.—Luka 12:32.