Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 18

Ubwenge buboneka mu “Ijambo ry’Imana”

Ubwenge buboneka mu “Ijambo ry’Imana”

1, 2. Ni iyihe ‘baruwa’ Yehova yatwandikiye, kandi se kuki yayanditse?

 ESE waba wibuka igihe uherukira kubona akabaruwa k’umuntu ukunda utuye kure cyane? Iyo tubonye ibaruwa nk’iyo biradushimisha cyane. Dushimishwa no kumenya ko ameze neza, ibintu byamubayeho n’ibyo ateganya gukora. Gushyikirana n’abantu ukunda gutyo bituma murushaho kuba incuti, nubwo baba bari kure yawe.

2 None se ni iki cyadushimisha kurusha kubona ubutumwa buturutse ku Mana dukunda? Yehova yatwandikiye “ibaruwa,” ni ukuvuga Ijambo rye, ari ryo Bibiliya. Atubwira uwo ari we, ibyo yakoze, ibyo ateganya gukora n’ibindi byinshi. Yehova yaduhaye Ijambo rye kubera ko ashaka ko tuba incuti. Imana yacu ifite ubwenge butarondoreka yahisemo uburyo bwiza kuruta ubundi bwo gushyikirana natwe. Uko Bibiliya yanditse hamwe n’ibyanditswemo, bigaragaza ubwenge butagereranywa.

Kuki yakoresheje inyandiko?

3. Ni mu buhe buryo Yehova yahaye Mose Amategeko?

3 Abantu bamwe bashobora kwibaza bati: “Kuki Yehova atakoresheje uburyo butangaje kurushaho, wenda nk’ijwi rivugiye mu ijuru, kugira ngo ashyikirane n’abantu?” Hari igihe Yehova yavugiye mu ijuru binyuriye ku bamarayika bari bamuhagarariye. Urugero, ibyo yabikoze igihe yahaga Abisirayeli Amategeko (Abagalatiya 3:19). Ijwi ryavugiye mu ijuru ryari riteye ubwoba cyane, ku buryo Abisirayeli bagize ubwoba bwinshi maze bagasaba ko Yehova atabavugisha muri ubwo buryo, ahubwo akabavugisha binyuriye kuri Mose (Kuva 20:18-20). Nguko uko Yehova yavuganye na Mose, akamuha amategeko agera kuri 600.

4. Byari kugenda bite iyo Mose atandika Amategeko y’Imana?

4 Ariko se byari kugenda bite iyo ayo Mategeko aba ataranditswe? Ese Mose yari gushobora kwibuka amagambo nyayo yari akubiye muri ayo Mategeko asobanutse neza kandi akayabwira abandi bari bagize iryo shyanga mu buryo butunganye? Byari kuzagendekera bite abari kubaho nyuma yaho? Ese bari kuzibuka ayo mategeko yose kandi bakazayabwira abari kuzabakomokaho? Ubwo buryo ntibwari kuba bwizewe. Tekereza uko byagenda uramutse ufite inkuru ushaka kubwira abantu bari ku murongo muremure, ukayibwira umuntu wa mbere hanyuma buri wese akagenda ayigeza ku wundi nk’uko bakurikirana ku murongo. Uko umuntu uri ku mpera y’umurongo azumva iyo nkuru, bishobora kuba bitandukanye cyane n’inkuru wavuze. Ariko ibyo ntibyigeze bibaho ku Mategeko y’Imana.

5, 6. Yehova amaze kuvugana na Mose yamusabye gukora iki, kandi se kuki Bibiliya ari impano nziza cyane twahawe?

5 Yehova yahisemo gushyira amagambo ye mu nyandiko abigiranye ubwenge. Yabwiye Mose ati: “Wandike aya magambo, kuko ari yo isezerano ngiranye nawe n’Abisirayeli rishingiyeho” (Kuva 34:27). Nguko uko hatangiye kwandikwa Bibiliya mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu. Mu gihe cy’imyaka irenga 1.610 yakurikiyeho, Yehova ‘yavuganye kenshi’ n’abanditsi ba Bibiliya bagera kuri 40 kandi yagiye abavugisha ‘mu buryo bwinshi’ (Abaheburayo 1:1). Ndetse abandukuye Bibiliya barabyitondeye kugira ngo ubutumwa burimo budahinduka.—Ezira 7:6; Zaburi 45:1.

6 Bibiliya ni impano ihebuje Yehova yaduhaye. Ese hari umuntu wigeze kukwandikira ibaruwa aguhumuriza, bikagushimisha cyane ku buryo wayibitse maze ukajya uyisubiramo inshuro nyinshi? Bibiliya ni nk’iyo baruwa Yehova yatwandikiye. Kubera ko Yehova yashyize amagambo ye mu nyandiko, dushobora kuyasoma buri gihe kandi tugatekereza ku cyo asobanura (Zaburi 1:2). Dushobora kubona ‘ihumure’ rituruka mu Byanditswe igihe cyose twaba turikeneye.—Abaroma 15:4.

Kuki yakoresheje abanditsi b’abantu?

7. Kuki kuba Yehova yarakoresheje abantu ngo bandike Bibiliya bigaragaza ubwenge?

7 Yehova yagaragaje ubwenge igihe yakoreshaga abantu kugira ngo bandike Ijambo rye. Tekereza kuri ibi bikurikira. Ese iyo Yehova aza kuba yarakoresheje abamarayika kugira ngo bandike Bibiliya, yari kuba ishishikaje nk’uko imeze ubu? Abamarayika bashoboraga kuvuga uko Yehova ameze bakurikije uko bamubona. Bashoboraga kuvuga impamvu bamukunda n’impamvu bamukorera, ndetse n’inkuru z’abagaragu b’Imana b’indahemuka. Ariko abamarayika batandukanye cyane n’abantu. Baratunganye, bafite ubumenyi bwinshi kandi bafite imbaraga nyinshi cyane. Ese twari gusobanukirwa mu buryo bworoshye ibyo bari kwandika?—Abaheburayo 2:6, 7.

8. Yehova yemeye ko abanditsi ba Bibiliya bakora iki? (Reba nanone ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

8 Imana yakoresheje abantu iduha igitabo twari dukeneye gikubiyemo ibitekerezo n’ibyiyumvo nk’ibyacu (2 Timoteyo 3:16). Ibyo yabigezeho ite? Uko bigaragara, inshuro nyinshi yagiye ireka abanditsi bagakoresha ubwenge bwabo mu guhitamo “amagambo meza” n’“amagambo ahuje n’ukuri” (Umubwiriza 12:10, 11). Ibyo bituma dusobanukirwa impamvu Bibiliya ikubiyemo amagambo yanditswe mu buryo butandukanye. Ibitabo byo muri Bibiliya bishobora kukwereka uwabyanditse uko yari ateye n’ibintu yahuye na byo mu buzima. a Ariko kandi, abo bantu “bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera” (2 Petero 1:21). Ku bw’ibyo, ibyo banditse ni “ijambo ry’Imana” rwose.—1 Abatesalonike 2:13.

“Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana”

9, 10. Kuki kuba harakoreshejwe abantu mu kwandika Bibiliya bituma iba igitabo gishishikaje kandi gikora ku mutima?

9 Kubera ko Yehova yakoresheje abantu mu kwandika Bibiliya, bituma ibyanditsemo bidushishikaza kandi bikadukora ku mutima. Abanditsi bayo bari abantu bari bafite ibyiyumvo nk’ibyacu. Bari abantu badatunganye kandi bahanganye n’ibigeragezo n’imihangayiko nk’ibyo duhura na byo. Mu bihe bimwe na bimwe, umwuka wa Yehova warabayoboraga ugatuma bandika ibihereranye n’ibyiyumvo byabo n’ingorane bahanganye na zo (2 Abakorinto 12:7-10). Ku bw’ibyo, bavugaga ibyabayeho mu magambo yabo, amagambo atarashoboraga kuvugwa n’umumarayika uwo ari we wese.

10 Reka dufate urugero rwa Dawidi, Umwami wa Isirayeli. Igihe yari amaze gukora ibyaha bikomeye, hari zaburi yahimbye, avuga ibyari bimuri ku mutima, asaba Imana imbabazi. Yaranditse ati: “Unyuhagire, unkureho ikosa ryanjye, kandi unyezeho icyaha cyanjye. Nzi neza ibicumuro byanjye, kandi mpora nibuka icyaha. Dore mama yambyaye ndi umunyabyaha, kandi na we yansamye ari umunyabyaha. Ntunte kure y’amaso yawe, kandi ntumvaneho umwuka wawe wera. Ibitambo Imana yemera ni iby’umuntu wihana. Umuntu wihana kandi wicisha bugufi, Mana ntuzamwirengagiza” (Zaburi 51:2, 3, 5, 11,17). Ese ntiwiyumvisha agahinda uwo mwanditsi yari afite? Nta wundi muntu washoboraga kuvuga amagambo nk’ayo uretse umuntu udatunganye.

Kuki Bibiliya ivuga ibihereranye n’abantu?

11. Kuki Yehova yashyize muri Bibiliya ingero z’abantu?

11 Hari ikindi kintu gituma Bibiliya iba igitabo gishishikaje. Ahanini ivuga ibihereranye n’abantu, ni ukuvuga abantu bakoreye Imana n’abatarayikoreye. Ivuga ibyababayeho, ingorane bahuye na zo n’ibyishimo bagize. Nanone ivuga ingaruka zabagezeho bitewe n’imyanzuro bagiye bafata. Inkuru nk’izo zandikiwe “kutwigisha” (Abaroma 15:4). Yehova yakoresheje izo ngero z’ibyabaye ku bantu kugira ngo atugere ku mutima. Reka dusuzume zimwe muri zo.

12. Ni gute inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibihereranye n’abantu bari abahemu zidufasha?

12 Bibiliya itubwira ibihereranye n’abantu bari abahemu n’abagome, n’ibyababayeho. Izo nkuru zidufasha gusobanukirwa neza impamvu imico imwe n’imwe bagiye bagaragaza idakwiriye. Urugero, Bibiliya yashoboraga kuvuga gusa ko ubuhemu ari bubi. Ariko iyo dusomye inkuru ivuga uko Yuda yagambaniye Yesu, turushaho kwibonera ukuntu ubuhemu ari bubi (Matayo 26:14-16, 46-50; 27:3-10). Inkuru nk’izo zirushaho kutugera ku mutima, zikadufasha kumenya ingeso mbi no kuzanga.

13. Bibiliya idufasha ite kumenya imico Imana yifuza ko tugaragaza?

13 Nanone Bibiliya ivuga ibihereranye n’abagaragu b’Imana bizerwa. Ivuga ukuntu bagaragaje ubudahemuka. Ibyo bituma tubona ingero z’abantu bagaragaje imico tugomba kwitoza kugira ngo tube incuti z’Imana. Reka dufate urugero rw’umuco w’ukwizera. Bibiliya itubwira icyo ukwizera ari cyo n’ukuntu ari iby’ingenzi ko tugira ukwizera niba dushaka gushimisha Imana (Abaheburayo 11:1, 6). Ariko kandi, muri Bibiliya harimo ingero zishishikaje z’abantu bagaragaje ukwizera. Tekereza gato ku bihereranye n’ukwizera kwagaragajwe na Aburahamu igihe yari agiye gutamba Isaka (Intangiriro, igice cya 22; Abaheburayo 11:17-19). Inkuru nk’izo zituma dusobanukirwa icyo ‘ukwizera’ ari cyo kandi zigatuma tumenya agaciro k’ukwizera. Twishimira ko Yehova atadusaba kugaragaza iyo mico myiza gusa, ahubwo anaduha ingero zifatika z’abantu bayigaragaje.

14, 15. Ni iki Bibiliya itubwira ku bihereranye n’umugore wari waje mu rusengero, kandi se ni iki iyo nkuru itwigisha ku bihereranye na Yehova?

14 Akenshi, inkuru z’ibintu byabayeho dusanga muri Bibiliya zigira icyo zitwigisha ku bihereranye n’uwo Yehova ari we. Reka turebe icyo ivuga ku mugore Yesu yabonye mu rusengero. Igihe Yesu yari yicaye hafi y’amasanduku y’amaturo, yitegereje abantu bashyiragamo amaturo yabo. Abakire benshi baraje, batanga “amafaranga basaguye.” Ariko Yesu yitegereje umupfakazi wari umukene. Yatuye “uduceri tubiri tw’agaciro gake cyane.” b Utwo ni two dufaranga yari asigaranye imbere n’inyuma. Yesu wabonaga ibintu neza neza nk’uko Yehova abibona, yaravuze ati: “Uyu mupfakazi w’umukene ashyizemo menshi kuruta ayo abandi bose bashyize mu masanduku y’amaturo.” Dukurikije ayo magambo, uwo mupfakazi yatuye amaturo menshi kuruta ay’abandi bose uyateranyije.—Mariko 12:41-44; Luka 21:1-4; Yohana 8:28.

15 Ese ntibitangaje kuba uwo mupfakazi ari we watoranyijwe mu bantu bose bari baje mu rusengero kuri uwo munsi, akaba ari we uvugwa muri Bibiliya? Urwo rugero rutwereka ko Yehova ari Imana ishimira. Yishimira kwakira impano dutanga tubivanye ku mutima, uko yaba ingana kose uyigereranyije n’ibyo abandi bashobora gutanga. Kuba Yehova yarakoresheje urwo rugero rw’umupfakazi, bituma dusobanukirwa neza uko kuri kw’ingenzi.

Ibintu bitashyizwe muri Bibiliya

16, 17. Kuba Yehova yarahisemo kugira ibintu runaka areka kuvuga mu Ijambo rye bigaragaza bite ubwenge bwe?

16 Iyo wandikiye umuntu ukunda, hari ibintu wirinda kumubwira. Ugira amakenga ugahitamo ibyo wandika. Mu buryo nk’ubwo, hari abantu Yehova yahisemo gushyira mu Ijambo rye ndetse ahitamo n’ibintu ashyiramo. Ariko muri izo nkuru zigaragaza ibintu byabayeho, si ko buri gihe Bibiliya igenda ivuga buri kantu kose (Yohana 21:25). Urugero, iyo Bibiliya ivuga ibyerekeranye n’uko Yehova aca imanza, ibisobanuro itanga bishobora kudasubiza buri kibazo cyose twibaza ku bihereranye na zo. Kuba Yehova yarahisemo kugira ibintu areka kuvuga, na byo ubwabyo bigaragaza ubwenge bwe. Mu buhe buryo?

17 Uburyo Bibiliya yanditswemo bugira uruhare mu kudufasha gusuzuma ibiri mu mitima yacu. Mu Baheburayo 4:12 hagira hati: “Ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga kandi riratyaye cyane, kurusha inkota ifite ubugi impande zombi. Rirahinguranya kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka . . . kandi rishobora kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo.” Ubutumwa bukubiye muri Bibiliya bwinjira mu mitima yacu, bukagaragaza imitekerereze yacu nyakuri n’impamvu zidutera gukora ibintu. Abantu basoma ubwo butumwa bafite intego yo gushakamo amakosa, akenshi bacibwa intege n’inkuru zitarimo ibisobanuro byose baba bifuza. Abantu nk’abo bashobora no kwibaza niba koko Yehova arangwa n’urukundo, ubwenge n’ubutabera.

18, 19. (a) Kuki tutagombye guhangayika mu gihe inkuru yo muri Bibiliya itumye twibaza ibibazo tudashobora guhita tubonera ibisubizo? (b) Ni iki cyatuma dusobanukirwa Ijambo ry’Imana, kandi se ni gute ibyo bigaragaza ubwenge bwinshi bwa Yehova?

18 Iyo twiga Bibiliya dufite intego nziza, ntitubabazwa n’uko tudahita tubona ibisubizo by’ibibazo byose twibaza ku nkuru yo muri Bibiliya. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo twiga Bibiliya, tugenda buhoro buhoro tumenya uko Yehova ateye, tukanamenya n’impamvu zimutera gukora ibintu. Ubwo rero iyo dusomye ibintu ntiduhite tubisobanukirwa cyangwa tukumva ko Yehova atabikora, ibyo twamumenyeho bidufasha kwibuka ko buri gihe arangwa n’urukundo kandi ko ibyo akora biba bikwiriye.

19 Ku bw’ibyo rero, kugira ngo dusobanukirwe Ijambo ry’Imana, tugomba kurisoma no kuryiga tubikuye ku mutima kandi dufite intego yo gusobanukirwa ukuri. Ese icyo si ikimenyetso kigaragaza ubwenge bwinshi bwa Yehova? Abantu bajijutse bashobora kwandika ibitabo, ariko “abanyabwenge n’abahanga” akaba ari bo bonyine basobanukirwa ibikubiyemo. Ariko Imana ni yo yonyine ishobora kwandika igitabo abantu bafite intego nziza gusa bashobora gusobanukirwa.—Matayo 11:25.

Igitabo gikubiyemo “ubwenge”

20. Kuki Yehova ari we wenyine ushobora kutubwira icyo twakora ngo tugire imibereho myiza, kandi se ni iki dusanga muri Bibiliya gishobora kudufasha?

20 Yehova akoresha Ijambo rye akatubwira icyo twakora ngo tugire imibereho myiza. Kubera ko yaturemye, azi ibyo dukenera kurusha uko twe tubizi. Kandi ibintu by’ibanze umuntu akenera, hakubiyemo icyifuzo cyo gukundwa, kugira ibyishimo no kugirana ubucuti n’abandi, ntibyigeze bihinduka. Bibiliya irimo “ubwenge” bushobora gutuma tugira ubuzima bufite intego (Imigani 3:21). Buri mutwe w’iki gitabo ufite igice kigaragaza ukuntu dushobora gushyira mu bikorwa inama zirangwa n’ubwenge ziboneka muri Bibiliya. Reka dusuzume urugero rumwe rubigaragaza.

21-23. Ni iyihe nama irangwa n’ubwenge ishobora kudufasha kwirinda kubika inzika?

21 Ese waba warabonye ko abantu babika inzika, amaherezo ari bo ubwabo bibabaza? Kugira inzika, ni ukwikorera umutwaro uremereye. Byangiza ibitekerezo byacu, bikatubuza amahoro n’ibyishimo. Abahanga bagaragaje ko kubika inzika bishobora gutuma turwara indwara y’umutima n’izindi ndwara nyinshi zidakira. Kera cyane mbere y’uko abo bahanga babivumbura, Bibiliya yari yaravuze iti: “Reka umujinya kandi wirinde uburakari” (Zaburi 37:8). Ariko se, ni gute ibyo twabigeraho?

22 Ijambo ry’Imana ritanga iyi nama irangwa n’ubwenge igira iti: “Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara, kandi kwirengagiza amakosa bituma yubahwa” (Imigani 19:11). Ubushishozi ni ubushobozi bwo kureba ikintu cyihishe, ukareba ibirenze ibigaragarira amaso. Ubushishozi butuma twiyumvisha ibintu, kuko bushobora gutuma dutahura impamvu umuntu yavuze cyangwa yakoze ikintu mu buryo ubu n’ubu. Iyo tugerageje kwiyumvisha impamvu zatumye akora ibintu, ibyiyumvo yari afite n’imimerere yari arimo, bituma tutamurakarira.

23 Bibiliya itugira indi nama igira iti: “Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose” (Abakolosayi 3:13). Amagambo ngo: “Mukomeze kwihanganirana,” yumvikanisha igitekerezo cyo kwihanganira abandi, tukirinda guhita turakara mu gihe bakoze ikintu kitubangamiye. Ibyo biturinda kwanga abandi bitewe n’udukosa duto duto baba badukoreye. Ijambo ngo: “Kubabarirana,” ryumvikanisha igitekerezo cyo kutabika inzika. Imana yacu ifite umuco w’ubwenge, izi ko tugomba kubabarira abandi mu gihe hari impamvu zumvikana zo kubigenza dutyo. Ibyo ntitubikora ku bw’inyungu zabo gusa, ahubwo turabikora kugira ngo natwe ubwacu tugire amahoro yo mu mutima (Luka 17:3, 4). Ubwenge buboneka mu Ijambo ry’Imana, budufitiye akamaro cyane.

24. Iyo twemeye kuyoborwa n’ubwenge bw’Imana mu mibereho yacu, bitugirira akahe kamaro?

24 Yehova yashatse gushyikirana natwe bitewe n’urukundo rwinshi adukunda. Yahisemo gukoresha uburyo bwiza kurusha ubundi bwose, ni ukuvuga Bibiliya twagereranya n’“ibaruwa” yanditswe n’abantu bari bayobowe n’umwuka wera. Ubwo rero muri iyo Bibiliya dusangamo ubwenge bwa Yehova. Ubwo bwenge ni ‘ubwo kwiringirwa cyane’ (Zaburi 93:5). Uko tugenda tuyoborwa n’ubwo bwenge mu mibereho yacu kandi tukabwigisha abandi, ni na ko turushaho kuba incuti ze, we ufite ubwenge bwinshi cyane. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma urundi rugero rutangaje rugaragaza ubwenge bwa Yehova butuma areba kure, ni ukuvuga ubushobozi afite bwo guhanura iby’igihe kizaza no gusohoza umugambi we.

a Urugero, Dawidi wari umwungeri yakoresheje ingero z’ibyo yabonaga mu buzima bwe (Zaburi ya 23). Matayo wari umusoresha yavuze kenshi ku bihereranye n’imibare n’agaciro k’amafaranga (Matayo 17:27; 26:15; 27:3). Luka wari umuganga, yakoresheje amagambo agaragaza ko yari azi iby’ubuvuzi.—Luka 4:38; 14:2; 16:20.

b Agaceri kamwe kanganaga na leputoni imwe. Cyari igiceri gito cyane cyari hasi y’ibindi byose, cyakoreshwaga n’Abayahudi muri icyo gihe. Leputoni ebyiri zari zihwanye na 1/64 cy’umushahara w’umubyizi w’umunsi umwe. Ibyo biceri bibiri ntibyashoboraga no kugura igishwi kimwe, nubwo ari yo nyoni yari ihendutse cyane kurusha izindi zose zaribwaga n’abakene.