Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 20

“Ifite ubwenge” nyamara ikicisha bugufi

“Ifite ubwenge” nyamara ikicisha bugufi

1-3. Kuki dushobora kwemera tudashidikanya ko Yehova yicisha bugufi?

 UMUBYEYI arashaka kwigisha umwana we ukiri muto isomo ry’ingenzi. Arifuza kumugera ku mutima. Yatangira ate? Ese yamuhagarara iruhande akamukanga kandi akamubwira amagambo mabi? Cyangwa yaca bugufi kugira ngo areshye n’umwana maze akavugana na we mu rukundo n’ubugwaneza? Nta gushidikanya ko umubyeyi w’umunyabwenge kandi wicisha bugufi, yahitamo kwegera umwana mu bugwaneza.

2 Yehova ni Umubyeyi uteye ate? Ese ni umwibone cyangwa yicisha bugufi? Arakagatiza se cyangwa ariyoroshya? Yehova azi ibintu byose kandi afite ubwenge bwinshi cyane. Birashoboka ko abantu bazi ibintu byinshi kandi b’abahanga badakunze kwicisha bugufi. Bibiliya ivuga ko ‘ubumenyi butera kwiyemera’ (1 Abakorinto 3:19; 8:1). Ariko Yehova we ufite “ubwenge” buhambaye, yicisha bugufi (Yobu 9:4). Ibyo ntibishaka kuvuga ko ari mu mwanya wo hasi cyangwa ko adafite ububasha bukomeye. Ahubwo bishaka kuvuga ko atarangwa n’ubwibone. Kuki ari uko bimeze?

3 Yehova ni uwera. Bityo rero, ntarangwa n’umuco mubi w’ubwibone (Mariko 7:20-22). Zirikana nanone ibyo umuhanuzi Yeremiya yavuze ku bihereranye na Yehova. Yaravuze ati: “Nzi neza ko uzibuka maze ukunama ukandeba” a (Amaganya 3:20). Tekereza nawe. Yehova Umutegetsi w’Ikirenga akaba n’Umwami w’ijuru n’isi, yari yiteguye ‘kunama,’ akareshya na Yeremiya, kugira ngo yite mu buryo bukwiriye kuri Yeremiya wari umuntu udatunganye (Zaburi 113:7). Ni ukuri, Yehova yicisha bugufi. Ariko se, umuco wa Yehova wo kwicisha bugufi ukubiyemo iki? Ni irihe sano ufitanye no kugira ubwenge? Kuki uwo muco ari uw’ingenzi cyane kuri twe?

Uko Yehova yagaragaje ko yicisha bugufi

4, 5. (a) Kwicisha bugufi bisobanura iki? Bigaragazwa n’iyihe mico kandi se kuki bitagombye kwitiranywa no kugira intege nke cyangwa kugira amasoni? (b) Ni gute Yehova yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi mu byo yagiriye Dawidi, kandi se kuba Yehova yicisha bugufi bidufitiye akahe kamaro?

4 Kwicisha bugufi ni ukwirinda kwitekerezaho ibirenze ibyo dukwiriye kwitekerezaho, kutirata cyangwa kutibona. Kwicisha bugufi ni umuco w’imbere mu mutima kandi ugaragarira mu mico itandukanye, urugero nk’ubugwaneza, kwihangana no gushyira mu gaciro (Abagalatiya 5:22, 23). Ariko kandi, iyo mico ishimisha Imana ntiyagombye na rimwe kwitiranywa no kugira intege nke cyangwa kugira amasoni. Ntibuza Yehova kugira uburakari bukwiriye cyangwa gukoresha imbaraga ze zo kurimbura. Ahubwo binyuriye ku mico ye, urugero nko kwicisha bugufi n’ubugwaneza, Yehova akoresha imbaraga ze neza kandi akagaragaza umuco wo kumenya kwifata (Yesaya 42:14). Kwicisha bugufi bifitanye iyihe sano no kugira ubwenge? Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kuri Bibiliya kigira kiti: “Kwicisha bugufi bisobanura . . . kutarangwa n’ubwikunde kandi ni ryo shingiro ry’ubwenge bwose.” Bityo rero, ubwenge nyakuri ntibushobora kubaho hatabayeho kwicisha bugufi. None se kuba Yehova yicisha bugufi bitugirira akahe kamaro?

Umubyeyi w’umunyabwenge ashyikirana n’abana be mu bugwaneza kandi yicishije bugufi

5 Umwami Dawidi yaririmbiye Yehova ati: “Unkiza ukoresheje ingabo yawe, kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kuranshyigikira. Kuba wicisha bugufi ni byo bituma mba umuntu ukomeye” (Zaburi 18:35). Mu by’ukuri, Yehova yaciye bugufi kugira ngo arengere uwo muntu udatunganye, amurinde kandi amukomeze uko bwije n’uko bukeye. Dawidi yaje kubona ko kugira ngo abone agakiza, ndetse amaherezo abe umwami ukomeye, byatewe gusa n’uko Yehova ubwe yemeye kwicisha bugufi muri ubwo buryo. Mu by’ukuri se, ni nde muri twe wari kwiringira kuzabona agakiza iyo Yehova aza kuba aticisha bugufi, atiteguye guca bugufi ngo atwiteho nk’umubyeyi urangwa n’ubugwaneza n’urukundo?

6, 7. (a) Bibiliya ivuga ko Yehova yiyoroshya mu buhe buryo? (b) Ni irihe sano riri hagati y’ubugwaneza n’ubwenge, kandi se ni nde watanze urugero ruhebuje mu bihereranye n’ibyo?

6 Kwiyoroshya ni umuco mwiza cyane abantu bizerwa bagombye kwitoza. Uwo muco ufitanye isano no kugira ubwenge. Urugero, mu Migani 11:2 hagira hati: “Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya.” Ariko kandi, Bibiliya ntiyigera ivuga ko Yehova yiyoroshya nk’uko abantu biyoroshya. Ariko ibyo ntibishatse kuvuga ko yishyira hejuru. Kuki adakeneye kwiyoroshya? Ijambo kwiyoroshya, iyo rikoreshejwe mu Byanditswe ryerekeza ku bantu, riba risobanura kumenya aho ubushobozi bw’umuntu bugarukira. Ubushobozi bw’Ishoborabyose ntibugira imipaka, usibye imipaka yo ubwayo yishyiriraho bitewe n’amahame yayo akiranuka (Mariko 10:27; Tito 1:2). Ikindi kandi, kubera ko ari Isumbabyose, nta muntu n’umwe igandukira. Ku bw’ibyo rero, kwiyoroshya muri ubwo buryo ntibikwiriye kwerekezwa kuri Yehova.

7 Ariko kandi, Yehova ariyoroshya kandi ni umugwaneza. Yigisha abagaragu be ko ubugwaneza ari ngombwa kugira ngo umuntu agire ubwenge nyakuri. Ijambo rye rivuga ibihereranye n’“ubugwaneza buzanwa n’ubwenge” b (Yakobo 3:13). Yehova atanga urugero ruhebuje mu bihereranye n’ibyo. Reka dusuzume uko abigenza.

Yehova atega amatwi kandi agatanga inshingano yicishije bugufi

8-10. (a) Kuki bitangaje kubona ko Yehova aba yiteguye guha abandi inshingano no kubatega amatwi? (b) Ni gute Ishoborabyose yashyikiranye n’abamarayika bayo yicishije bugufi?

8 Ikimenyetso gishishikaje kigaragaza ko Yehova yicisha bugufi, ni uko ahora yiteguye guha abandi inshingano no kubatega amatwi. Mu by’ukuri, kuba atega abandi amatwi biratangaje cyane kubera ko adakenera gufashwa cyangwa kugirwa inama (Yesaya 40:13, 14; Abaroma 11:34, 35). Ariko kandi, inshuro nyinshi Bibiliya itwereka ko Yehova aca bugufi muri ubwo buryo.

9 Reka dufate urugero rw’ikintu gitangaje cyabaye mu buzima bwa Aburahamu. Aburahamu yigeze kugira abashyitsi batatu, akaba yarerekeje kuri umwe muri bo amwita “Yehova.” Mu by’ukuri, abo bashyitsi bari abamarayika, ariko umwe muri bo yari yaje mu izina rya Yehova kandi yakoraga ibintu mu izina rye. Iyo uwo mumarayika yavugaga cyangwa agakora ibintu runaka, mu by’ukuri ni Yehova wabaga ubivuze cyangwa ubikoze. Binyuriye kuri we, Yehova yabwiye Aburahamu ko yari yumvise “abataka bitotombera ibibera i Sodomu n’i Gomora.” Yehova yaravuze ati: “Ngiye kureba niba koko bakora ibihwanye n’ibyo ababarega bavuga, kandi niba atari byo, nabwo ndabimenya” (Intangiriro 18:3, 20, 21). Birumvikana ko Yehova atashakaga kuvuga ko we, Ushoborabyose, yari ‘kwimanukira.’ Ahubwo, yarongeye yohereza abamarayika bo kumuhagararira (Intangiriro 19:1). Kubera iki? Ese Yehova ubona byose ntiyashoboraga ‘kumenya’ ibibera muri ako karere? Yego rwose. Ariko yicishije bugufi, aha abo bamarayika inshingano yo kujya kureba uko ibintu byari byifashe no gusura Loti n’umuryango we i Sodomu.

10 Ikindi kandi, Yehova atega abandi amatwi. Igihe kimwe yasabye abamarayika be gutanga ibitekerezo bitandukanye by’uko Umwami mubi Ahabu yari kuzarimburwa. Yehova ntiyari akeneye ko babimufashamo. Ariko yemeye igitekerezo umumarayika yatanze, maze amutegeka kubigenza uko yari abivuze (1 Abami 22:19-22). Ese ibyo ntibigaragaza kwicisha bugufi?

11, 12. Ni gute Aburahamu yaje kumenya neza ko Yehova yicisha bugufi?

11 Yehova aba aniteguye gutega amatwi abantu badatunganye bifuza kumubwira ibibahangayikishije. Urugero, igihe Yehova yabwiraga Aburahamu ku nshuro ya mbere ko yari afite umugambi wo kurimbura Sodomu na Gomora, uwo mugabo wizerwa byaramubabaje. Aburahamu yaramubwiye ati: “Ntiwakora ibintu nk’ibyo,” maze yongeraho ati: “Ese Umucamanza w’isi yose azareka gukora ibikwiriye?” Yabajije Yehova niba yari kureka kurimbura iyo mijyi iyo haza kubonekamo abakiranutsi 50. Yehova yamwijeje ko yari kuyireka ntayirimbure. Ariko Aburahamu yarongeye aramubaza, agabanya umubare kugera kuri 45, hanyuma 40, arakomeza. Nubwo Yehova yari yakomeje kumwizeza ko atari kuyirimbura, ntibyabujije Aburahamu gukomeza kumwinginga kugeza ku bantu icumi. Wenda Aburahamu yari atarasobanukirwa mu buryo bwuzuye ukuntu Yehova ari umunyambabazi. Ibyo ari byo byose ariko, Yehova yarihanganye kandi yicisha bugufi, yemerera Aburahamu wari incuti ye akaba n’umugaragu we, ngo amubwire ibyari bimuhangayikishije.—Intangiriro 18:23-33.

12 Ni abantu bangahe baminuje bashobora gutega amatwi bihanganye umuntu uri hasi yabo cyane? c Imana yacu yateze abantu amatwi yihanganye, kandi ibyo byagaragaje ko yicisha bugufi cyane. Muri icyo kiganiro bagiranye, nanone Aburahamu yaje kumenya ko Yehova ‘atinda kurakara’ (Kuva 34:6). Birashoboka ko igihe Aburahamu yabonaga ko atari afite uburenganzira bwo gushidikanya ku mikorere y’Isumbabyose, yasabye Yehova inshuro ebyiri zose ati: “Ndakwinginze nturakare” (Intangiriro 18:30, 32). Birumvikana ko Yehova atarakaye. Mu by’ukuri, afite “ubugwaneza buzanwa n’ubwenge.”

Yehova ashyira mu gaciro

13. Amagambo ngo: “gushyira mu gaciro,” iyo akoreshejwe muri Bibiliya aba asobanura iki, kandi se kuki ayo magambo agaragaza mu buryo bukwiriye uko Yehova ateye?

13 Kuba Yehova yicisha bugufi bigaragarira mu wundi muco uhebuje, ari wo wo gushyira mu gaciro. Ikibabaje ni uko uwo muco ugenda ushira mu bantu. Yehova ntaba yiteguye gusa gutega amatwi ibiremwa bye bifite ubwenge, ahubwo aba aniteguye kuva ku izima mu gihe byaba bitanyuranyije n’amahame ye akiranuka. Amagambo ngo: “Gushyira mu gaciro,” ukurikije uko akoreshwa muri Bibiiliya ashobora gusobanura ngo: “Kuva ku izima.” Uwo muco na wo ni ikimenyetso kiranga ubwenge bw’Imana. Muri Yakobo 3:17 hagira hati: “Ubwenge buva mu ijuru . . . burangwa no gushyira mu gaciro.” Ni mu buhe buryo Yehova, we ufite ubwenge bwinshi cyane, ashyira mu gaciro? Icya mbere, azi kwihuza n’uko ibintu bimeze. Wibuke ko izina rye ubwaryo ritwigisha ko Yehova aba ikintu icyo ari cyo cyose gikenewe kugira ngo asohoze amasezerano ye (Kuva 3:14). Ese ibyo ntibigaragaza ko azi kwihuza n’uko ibintu bimeze kandi ko ashyira mu gaciro?

14, 15. Ni iki ibyo Ezekiyeli yeretswe ku bihereranye n’igare rya Yehova ryo mu ijuru bitwigisha ku birebana n’abagize umuryango wa Yehova wo mu ijuru, kandi se batandukaniye he n’imiryango yashyizweho n’abantu?

14 Hari umurongo wo muri Bibiliya ushishikaje udufasha kwiyumvisha neza ukuntu Yehova ahuza n’imimerere. Umuhanuzi Ezekiyeli yeretswe abagize umuryango wa Yehova bo mu ijuru bagizwe n’ibiremwa by’umwuka. Yabonye igare rinini cyane biteye ubwoba, ni ukuvuga “igare” rya Yehova ubwe rihora riyobowe na we. Igishishikaje kurushaho ni ukuntu ryagendaga. Inziga zaryo nini cyane zari zifite impande enye kandi zuzuyeho amaso. Ibyo byatumaga zireba impande zose kandi zigahindura icyerekezo ako kanya, nta guhagarara cyangwa gukata. Nanone kandi, iryo gare rinini ntiryagendaga gahoro nk’ikimodoka kiremereye cyakozwe n’abantu. Ryashoboraga kugendera ku muvuduko nk’uw’umurabyo, ndetse rikaba ryahindura icyerekezo rigakora inguni igororotse (Ezekiyeli 1:1, 14-28). Ni koko, umuryango wa Yehova, kimwe n’Umutegetsi w’Ikirenga ushoborabyose uwuyobora, uhuza n’imimerere mu buryo bwihariye, ugahita ugira icyo ukora ku bintu bikenewe uba ugomba gukora, bihora bihinduka.

15 Abantu bashobora kugerageza guhuza n’imimerere, ariko inshuro nyinshi usanga bo n’imiryango bashyiraho badahita bagira icyo bakora mu gihe hari ibintu bihindutse. Dufate urugero: ubwato bunini cyane butwara lisansi cyangwa gari ya moshi yikorera imizigo bishobora kuba bifite ubunini n’imbaraga bitangaje. Ariko se, hari na kimwe muri byo gishobora guhangana n’ingorane zitunguranye? Gari ya moshi itwara imizigo iramutse ihuye n’imbogamizi mu muhanda inyuramo, ntiyashobora gukata kandi ntibyoroshye ko yahita ihagarara. Ndetse n’iyo gari ya moshi imaze gufata amaferi, ishobora kugenda ibirometero hafi bibiri itarahagarara. Mu buryo nk’ubwo, ubwato bunini cyane butwara lisansi bushobora gukomeza kugenda bukagera mu birometero umunani kandi bamaze kuzimya moteri. Nubwo moteri zabwo zabukurura zibusubiza inyuma, bushobora gukomeza kujya imbere bukagera mu birometero bitatu butarasubira inyuma. Ibyo ni na ko bimeze ku miryango ishyirwaho n’abantu. Usanga badashaka kuva ku izima cyangwa ngo bashyire mu gaciro. Akenshi abantu banga kugira icyo bahindura kugira ngo bahuze n’ibikenewe hamwe n’imimerere igenda ihinduka, babitewe n’ubwibone. Uko kutava ku izima byatumye imiryango myinshi y’ubucuruzi igira igihombo, ndetse bituma na za Leta nyinshi zisenyuka (Imigani 16:18). Twagombye rwose kwishimira ko Yehova n’umuryango we batameze batyo.

Uko Yehova agaragaza umuco wo gushyira mu gaciro

16. Ni gute Yehova yagaragaje ko ashyira mu gaciro binyuriye ku byo yakoreye Loti mbere y’uko arimbura Sodomu na Gomora?

16 Reka twongere dusuzume ibihereranye n’irimbuka rya Sodomu na Gomora. Umumarayika wa Yehova yahaye Loti n’umuryango we amabwiriza asobanutse neza agira ati: ‘Muhungire mu karere k’imisozi miremire.’ Ariko ibyo ntibyanejeje Loti. Yaratakambye ati: “Yehova ndakwinginze, ntunyohereze hariya!” Kubera ko Loti yibwiraga ko yari gupfa iyo aza guhungira muri iyo misozi, yasabye ko we n’umuryango we bakwemererwa guhungira mu mujyi wari aho hafi witwaga Sowari. Wibuke ko Yehova yari afite umugambi wo kurimbura uwo mujyi. Ikindi kandi, nta mpamvu yumvikana Loti yari afite yo kugira ubwoba. Nta gushidikanya ko Yehova yari kurindira Loti muri iyo misozi. Ariko Yehova yemeye kuva ku izima aha Loti ibyo yamusabye, maze areka kurimbura Sowari. Umumarayika yabwiye Loti ati: “Ibyo usabye ndabikwemereye” (Intangiriro 19:17-22). Ese ibyo ntibigaragaza ko Yehova ashyira mu gaciro?

17, 18. Ni gute Yehova yagaragaje ko ashyira mu gaciro binyuriye ku byo yagiriye abantu b’i Nineve?

17 Nanone kandi, Yehova agira icyo akora iyo abantu bihannye nta buryarya. Buri gihe akora ibintu birangwa n’imbabazi no gukiranuka. Reka turebe uko byagenze igihe umuhanuzi Yona yoherezwaga mu mujyi wa Nineve warangwaga n’ibikorwa by’ubugome. Igihe Yona yagendagendaga mu gihugu cya Nineve, ubutumwa bwahumetswe yatangazaga bwari busobanutse neza. Uwo mujyi ukomeye wagombaga kurimburwa mu minsi 40. Icyakora, ibintu byarahindutse mu buryo bukomeye. Abantu b’i Nineve barihannye.—Yona, igice cya 3.

18 Kugereranya ukuntu Yehova yabyifashemo igihe yabonaga iryo hinduka n’ukuntu Yona yabyifashemo, bitwigisha byinshi. Icyo gihe, Yehova yahuje n’imimerere, yihindura ubabarira ibyaha aho kuba “intwari mu ntambara” d (Kuva 15:3). Ku rundi ruhande, Yona we yanze kuva ku izima kandi ntiyashoboye kugaragaza imbabazi. Aho kugaragaza ko ashyira mu gaciro nka Yehova, yarushijeho kwitwara nka gari ya moshi cyangwa bwa bwato bunini cyane twavuze haruguru. Yari yatangaje irimbuka, ubwo rero kuri we, hagombaga kubaho irimbuka. Ariko kandi, Yehova yahaye umuhanuzi we utarashoboye kwihangana isomo ritazibagirana ku bihereranye no gushyira mu gaciro hamwe no kugira imbabazi, abigiranye ukwihangana.—Yona, igice cya 4.

Yehova ashyira mu gaciro kandi azi aho ubushobozi bwacu bugarukira

19. (a) Ni iki kigaragaza ko Yehova ashyira mu gaciro mu byo aba atwitezeho? (b) Ni gute mu Migani 19:17 hagaragaza ko Yehova ari Umutware ‘mwiza ushyira mu gaciro,’ kandi akaba yicisha bugufi mu buryo buhebuje?

19 Nanone Yehova agaragaza umuco wo gushyira mu gaciro mu byo aba atwitezeho. Umwami Dawidi yaravuze ati: “Azi neza uko turemwe, yibuka ko turi umukungugu” (Zaburi 103:14). Yehova azi ko ubushobozi bwacu bugira aho bugarukira kandi ko turi abantu badatunganye kurusha uko twe tubizi. Ntatwitegaho gukora ibirenze ibyo dushoboye. Bibiliya igaragaza ukuntu hari abatware b’abantu ‘beza bashyira mu gaciro’ hamwe n’‘abatanyurwa’ (1 Petero 2:18). Yehova ni Umutware uteye ate? Zirikana ibivugwa mu Migani 19:17, hagira hati: “Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova.” Uko bigaragara, umutware mwiza ushyira mu gaciro ni we wenyine ushobora kuzirikana igikorwa cyose cy’ineza gikorewe abantu boroheje. Ikirenze ibyo, uwo murongo w’Ibyanditswe ugaragaza ko mu by’ukuri Umuremyi w’ijuru n’isi yumva ko afitiye umwenda abantu bakora ibikorwa nk’ibyo by’ubugwaneza. Ibyo bigaragaza kwicisha bugufi mu buryo buhebuje.

20. Ni iki kitwemeza ko Yehova yumva amasengesho yacu kandi akayasubiza?

20 Yehova agaragaza ubugwaneza no gushyira mu gaciro mu byo akorera abagaragu be bo muri iki gihe. Iyo dusenze dufite ukwizera, aratwumva. Kandi nubwo atatwoherereza intumwa z’abamarayika ngo zituvugishe, ntitwagombye gufata umwanzuro w’uko amasengesho yacu atayasubiza. Wibuke ko igihe intumwa Pawulo yasabaga bagenzi be bari bahuje ukwizera ngo ‘bamusabire’ kugira ngo afungurwe, yongeyeho ati: “Kugira ngo nzagaruke aho muri vuba” (Abaheburayo 13:18, 19). Ku bw’ibyo rero, amasengesho yacu ashobora gutuma Yehova akora ibintu ubusanzwe atari gukora iyo tutaza kubimusaba.—Yakobo 5:16.

21. Ni uwuhe mwanzuro tutagombye kuzigera dufata ku bihereranye n’ukwicisha bugufi kwa Yehova, kandi se ni iki twagombye kwishimira ku bihereranye na we?

21 Nubwo Yehova agaragaza indi mico ijyanye no kwicisha bugufi, urugero nk’ubugwaneza, gutega amatwi, kwihangana no gushyira mu gaciro, ntajya yemerera abantu kwica amategeko ye. Abayobozi b’amadini bapfobya amategeko y’Imana kugira ngo babwire abayoboke babo ibyo amatwi yabo yifuza kumva (2 Timoteyo 4:3). Ariko kandi, ingeso y’abantu yo kudakurikiza amahame kugira ngo bikorere ibibanogeye, nta ho ihuriye rwose n’umuco w’Imana wo gushyira mu gaciro. Yehova ni uwera, ntazigera na rimwe areka amahame ye akiranuka (Abalewi 11:44). Ubwo rero twagombye gukunda umuco wa Yehova wo gushyira mu gaciro, kuko ari ikimenyetso kigaragaza ko yicisha bugufi. Ese ntiwishima cyane iyo utekereje ko Yehova Imana, we munyabwenge uruta ibiremwa byose byo mu ijuru no mu isi, yicisha bugufi mu buryo buhebuje? Kugirana ubucuti bukomeye n’iyo Mana iteye ubwoba ariko ifite ubugwaneza, kwihangana no gushyira mu gaciro, ni ibintu bishimishije rwose.

a Abanditsi bo mu bihe bya kera cyangwa Abasoferimu, bahinduye uwo murongo bavuga ko atari Yehova wunamye, ko ahubwo ari Yeremiya. Uko bigaragara, batekerezaga ko byaba bidakwiriye kuvuga ko Imana yicisha bugufi bigeze aho. Ingaruka zabaye iz’uko ubuhinduzi bwinshi butumvikanisha neza igitekerezo gikubiye muri uwo murongo mwiza cyane. Ariko kandi, hari indi Bibiliya ivuga ko Yeremiya yabwiye Imana ati: “Ibuka rwose, ibuka maze uce bugufi imbere yanjye.”—The New English Bible.

b Hari Bibiliya ihindura uwo murongo iti: ‘Kwicisha bugufi bituruka ku bwenge.’ Indi Bibiliya igira iti: ‘Ubugwaneza buturuka ku bwenge.’

c Bibiliya igaragaza ko kwihangana n’ubwibone bitandukanye cyane (Umubwiriza 7:8). Kwihangana kwa Yehova ni ikindi gihamya kigaragaza ko yicisha bugufi.—2 Petero 3:9.

d Muri Zaburi ya 86:5, Yehova avugwaho ko ari ‘mwiza, kandi yiteguye kubabarira.’ Igihe iyo Zaburi yahindurwaga mu Kigiriki, amagambo ngo “witeguye kubabarira,” yahinduwemo e·pi·ei·kesʹ cyangwa “gushyira mu gaciro.”