Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 30

“Mukomeze kugendera mu rukundo”

“Mukomeze kugendera mu rukundo”

1-3. Iyo twiganye Yehova tukagaragariza abandi urukundo bigira akahe kamaro?

 “GUTANGA bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Ayo magambo ya Yesu agaragaza uku kuri kw’ingenzi: Iyo umuntu akunda abandi by’ukuri abona imigisha. Iyo abantu badukunda biradushimisha cyane. Icyakora iyo natwe dukunda abandi birushaho kudushimisha.

2 Ibyo nta wundi muntu ubizi neza kurusha Yehova. Nk’uko twabibonye mu bice bibanza byo muri uyu mutwe, Yehova yatanze urugero ruhebuje mu birebana no kugaragaza urukundo. Nta muntu n’umwe wagaragaje urukundo rukomeye nk’urwe kandi akamara igihe kirekire arugaragaza nk’uko yabigenje. Ubwo rero ntibitangaje kuba Yehova yitwa “Imana igira ibyishimo.”​—1 Timoteyo 1:11.

3 Imana yacu ifite urukundo rwinshi kandi ishaka ko tuyigana, tugakunda abandi. Mu Befeso 5:1, 2 hatugira inama igira iti: “Mujye mwigana Imana kuko muri abana bayo ikunda, nanone mukomeze kugaragaza urukundo.” Iyo twiganye Yehova tugakunda abandi, tugira ibyishimo byinshi cyane duterwa no gutanga. Nanone tuba twumva tunyuzwe kubera ko iyo dukunze abandi bishimisha Yehova. Ikindi kandi Ijambo rye ritugira inama yo ‘gukundana’ (Abaroma 13:8). Ariko kandi, hari izindi mpamvu zagombye gutuma ‘dkomeza kugaragaza urukundo.’

Impamvu urukundo ari ingenzi

Urukundo rutuma tugirira icyizere abavandimwe bacu

4, 5. Kuki ari iby’ingenzi ko dukunda Abakristo bagenzi bacu urukundo rurangwa no kwigomwa?

4 Kuki ari iby’ingenzi ko dukunda bagenzi bacu duhuje ukwizera? Mu ijambo rimwe, urukundo ni ikintu cy’ingenzi cyane kiranga Abakristo b’ukuri. Niba tudafite urukundo, ntidushobora kugirana ubucuti n’Abakristo bagenzi bacu, kandi ikirenze ibyo, Yehova ntiyatwemera. Reka turebe ukuntu Ijambo ry’Imana ridufasha kumenya impamvu dukwiriye gukunda abandi.

5 Mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu bwo ku isi, yabwiye abigishwa be ati: “Mbahaye itegeko rishya ngo mukundane. Nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:34, 35). Igihe Yesu yavugaga ati: “Nk’uko nabakunze,” yari arimo atugira inama yo gukundana nk’uko yadukunze. Mu Gice cya 29, twabonye ukuntu Yesu yatanze urugero ruhebuje rw’uko twakunda abandi, kuko yigomwaga akita ku byo abandi babaga bakeneye mbere yo kwita ku bye. Natwe rero, tugomba kugira urukundo nk’urwo. Tugomba gukundana cyane ku buryo n’abantu badasenga Yehova bibonera ko dukundana. Iyo dukundana nk’uko Yesu yadukunze tuba tugaragaje ko turi Abakristo b’ukuri.

6, 7. (a) Tuzi dute ko Ijambo rya Yehova riha agaciro kenshi ibyo kugaragariza abandi urukundo? (b) Ni ikihe kintu Pawulo yavuzeho cyane kiboneka mu 1 Abakorinto 13:4-8?

6 None se byagenda bite mu gihe tudafite urukundo? Intumwa Pawulo yaravuze iti: ‘Ntagize urukundo, naba mpindutse nk’inzogera isakuza cyane cyangwa icyuma kirangira’ (1 Abakorinto 13:1). Icyuma kirangira n’inzogera isakuza cyane bigira urusaku rubi cyane. Ibyo bintu kubigereranya birakwiriye rwose. Umuntu udafite urukundo aba ameze nk’igikoresho cy’umuziki gifite urusaku rubi cyane rutuma abantu bazinukwa aho kubashimisha. None se umuntu umeze atyo yagirana ubucuti n’abandi? Nanone Pawulo yaravuze ati: “Niyo nagira . . . ukwizera kwatuma nimura imisozi nkayitereka ahandi, ariko singire urukundo, nta cyo naba ndi cyo” (1 Abakorinto 13:2). Ngaho nawe tekereza! Umuntu utagira urukundo ‘nta cyo aba ari cyo’ nubwo yakora ibingana iki! Bibiliya igaragaza mu buryo busobanutse akamaro ko kugira urukundo.

7 Ariko se, ni iki twakora ngo tugaragaze uwo muco w’urukundo mu byo dukorera abandi? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka dusuzume amagambo ya Pawulo dusanga mu 1 Abakorinto 13:4-8. Ikintu cyagarutsweho muri iyo mirongo, si urukundo Imana idukunda, nta n’ubwo ari urwo twe tuyikunda. Ahubwo, Pawulo yibanze ku kuntu twagombye kugaragarizanya urukundo. Nanone yavuze ibintu biranga umuntu ufite urukundo n’ibigaragaza umuntu utarufite.

Ibintu bigaragaza umuntu ufite urukundo

8. Ni gute umuco wo kwihangana ushobora kudufasha kubana neza n’abandi?

8 “Umuntu ufite urukundo arihangana.” Ubwo rero, kugira urukundo bisobanura kwihanganira abandi tutitotomba (Abakolosayi 3:13). Ese ntidukwiriye kugira uwo muco wo kwihangana? Kubera ko turi abantu badatunganye kandi tukaba dukorera Yehova turi kumwe n’Abakristo bagenzi bacu, rimwe na rimwe bashobora kutubabaza, cyangwa natwe tukabababaza. Ariko kandi, kwihangana bishobora kudufasha kwirengagiza utuntu duto duto urugero nko gukoserezanya no kurakaranya. Ibyo bituma mu itorero harangwa amahoro.

9. Ni iki twakora ngo tugirire abandi neza?

9 ‘Umuntu ufite urukundo agira neza.’ Ineza igaragarira mu bikorwa byo gufasha abandi no kubabwira amagambo agaragaza ko tubitayeho. Urukundo rutuma dushaka uko twagirira abandi neza, cyane cyane abafite ibibazo kurusha abandi. Urugero, Umukristo mugenzi wacu ugeze mu za bukuru ashobora kuba ari wenyine maze agakenera ko abantu bamusura kugira ngo yumve ko atari wenyine. Umubyeyi w’umugore urera abana wenyine cyangwa mushiki wacu ubana n’abantu badahuje idini, baba bakeneye ko tubitaho. Umuntu urwaye cyangwa ufite ikibazo gikomeye aba akeneye kumva amagambo meza abwiwe n’incuti ye (Imigani 12:25; 17:17). Iyo dukoze uko dushoboye tukagirira abandi neza, bigaragaza ko tubakunda urukundo nyakuri.—2 Abakorinto 8:8.

10. Ni mu buhe buryo urukundo rudufasha gushyigikira no kuvuga ukuri, ndetse no mu gihe kubikora bitoroshye?

10 ‘Umuntu ufite urukundo yishimira ukuri.’ Hari indi Bibiliya ivuga ngo: “Urukundo . . . rushyigikira ukuri rubigiranye ibyishimo.” Urukundo rutuma dushyigikira ukuri kandi ‘tukabwizanya ukuri’ na bagenzi bacu (Zekariya 8:16). Urugero, mu gihe umuntu dukunda yaba yakoze icyaha gikomeye, urukundo dukunda Yehova n’urwo dukunda uwakoze ikosa, bizadufasha kwizirika ku mahame y’Imana aho kugerageza guhishira, guhimba impamvu runaka z’urwitwazo cyangwa kuvuga ibinyoma ku bihereranye n’iryo kosa. Mu by’ukuri, kwemera ibintu uko biri bishobora kugorana. Ariko, niba duharanira icyatuma uwo dukunda amererwa neza, twagombye kwifuza ko Imana imuha igihano kirangwa n’urukundo kandi akacyemera (Imigani 3:11, 12). Kubera ko turi Abakristo barangwa n’urukundo, nanone twifuza “kuba inyangamugayo muri byose.”—Abaheburayo 13:18.

11. Kubera ko urukundo “rubabarira byose,” ni iki twagombye gukora mu gihe Abakristo bagenzi bacu bakoze amakosa?

11 “Umuntu ufite urukundo ntacibwa intege n’ikintu icyo ari cyo cyose.” Mu rurimi ayo magambo yanditswemo asobanura ngo: “Ibintu byose rurabitwikira.” Mu rwandiko rwa mbere rwa Petero 4:8 hagira hati: “Urukundo rutwikira ibyaha byinshi.” Ni koko, Umukristo ufite urukundo ntashyira ahagaragara ukudatungana kw’abavandimwe be b’Abakristo n’intege nke zabo. Akenshi, amakosa y’Abakristo bagenzi bacu aba ari utuntu duto dushobora gutwikirwa n’urukundo.—Imigani 10:12; 17:9.

12. Ni gute intumwa Pawulo yagaragaje icyizere yari ifite cy’uko Filemoni yari gukora ibintu byiza, kandi se ni irihe somo twavana ku rugero rwatanzwe na Pawulo?

12 “Umuntu ufite urukundo . . . yizera byose.” Hari Bibiliya ihindura uwo murongo igira iti: “Urukundo ruba rwiteguye kubona ibyiza abandi bakora.” Ntitugomba guhora dukeka amababa abavandimwe na bashiki bacu cyangwa dushidikanya niba ibyo bakora baba babikuye ku mutima. Urukundo rudufasha “kubona ibyiza” mu bavandimwe bacu no kubizera. a Ibuka urugero dusanga mu rwandiko Pawulo yandikiye Filemoni. Pawulo yandikiye Filemoni amusaba kwakira neza umugaragu we Onesimo wari waramutorotse, akaba yari yarahindutse Umukristo. Pawulo ntiyabimubwiye amutegeka ahubwo yaramwinginze amubwira mu buryo burangwa n’urukundo. Yagaragaje ko yari afitiye Filemoni icyizere cy’uko yari gukora ibikwiriye. Yaramubwiye ati: “Nkwandikiye niringiye ko uzakora ibyo ngusabye, kandi nzi ko uzakora n’ibirenze ibyo mvuze” (umurongo wa 21). Iyo dukunda abavandimwe bacu dutyo, tuba tubafitiye icyizere kandi bituma barushaho kugaragaza imico yabo myiza.

13. Ni gute dushobora kugaragaza ko twiringira ko abavandimwe bacu bazakora ibintu byiza?

13 “Umuntu ufite urukundo . . . yiringira byose.” Iyo dukunda abavandimwe bacu turabizera. Nanone urukundo rutuma tubifuriza ibyiza. Urugero, niba umuvandimwe wacu ‘atandukiriye,’ twiringira ko azemera gufashwa kugira ngo agaruke mu nzira nziza (Abagalatiya 6:1). Nanone kandi, twiringira ko abantu bafite intege nke mu birebana no kwizera bazongera kugira imbaraga. Abantu bameze gutyo turabihanganira, tugakora uko dushoboye kose kugira ngo tubafashe maze bongere kugira ukwizera gukomeye (Abaroma 15:1; 1 Abatesalonike 5:14). Ndetse no mu gihe umuntu dukunda atandukiriye, dukomeza kwiringira ko umunsi umwe azongera gutekereza neza maze akagarukira Yehova, kimwe na wa mwana w’ikirara wo mu mugani wa Yesu.—Luka 15:17, 18.

14. Ni ibihe bintu bishobora kuba mu itorero bikadusaba kwihangana kandi se kugira urukundo byadufasha bite?

14 “Umuntu ufite urukundo . . . yihanganira byose.” Kwihangana bituma dushikama nubwo twaba twacitse intege cyangwa duhanganye n’ingorane. Akenshi ibyo bibazo biduca intege biba bitewe n’abantu badasenga Yehova. Ariko rimwe na rimwe, hari ubwo tubiterwa n’ibyo abavandimwe na bashiki bacu baba badukoreye cyangwa batuvuzeho. Kubera ko abavandimwe bacu badatunganye, rimwe na rimwe bashobora kudukorera ibintu bitubabaza. Hari igihe bashobora kuvuga ikintu batatekerejeho kikatubabaza (Imigani 12:18). Cyangwa wenda mu itorero hakavuka ikibazo, ntigikemurwe uko twabitekerezaga. Umuvandimwe twubahaga ashobora kugira imyifatire itari myiza igatuma tumushidikanyaho, tukibaza tuti: “Umukristo yakora ibintu nka biriya?” Ese ibintu nk’ibyo nibitubaho, tuzareka kwifatanya n’abagize itorero, tureke no gukorera Yehova? Ntituzabikora, niba dufite urukundo! Niba dufite urukundo, ntituzarakarira umuvandimwe wakoze ikosa ku buryo tubona ko nta kintu na kimwe cyiza yakora, cyangwa ngo tubone ko abagize itorero bose ari uko bameze. Urukundo rutuma dukomeza kubera Imana indahemuka kandi tugakomeza kubana neza n’abagize itorero, tutitaye ku byo umuvandimwe udatunganye yavuze cyangwa yakoze.—Zaburi 119:165.

Icyo urukundo atari cyo

15. Ishyari ni iki, kandi se urukundo rwadufasha rute kuryirinda?

15 “Umuntu ufite urukundo ntagira ishyari.” Ishyari rishobora gutuma twifuza ibintu abandi bafite. Urugero, ibyo batunze, imigisha bafite cyangwa ubuhanga bafite. Iyo tutirinze iyo ngeso mbi irangwa n’ubwikunde, bituma mu itorero habura amahoro. Ni iki kizadufasha kurwanya ingeso yo wo kwifuza ibyo abandi bafite (Yakobo 4:5)? Icyadufasha ni ukugira urukundo. Iyo dufite urukundo, tuzabana neza n’abantu bashobora kuba batunze ibintu byiza kuturusha (Abaroma 12:15). Urukundo rutuma tutarakazwa n’uko hari uwo bashimiye bitewe n’ubuhanga bwihariye afite cyangwa ibintu byiza yagezeho.

16. Niba dukunda abavandimwe bacu nta buryarya, kuki twagombye kwirinda kwiyemera bitewe n’ibyo dukora mu murimo wa Yehova?

16 “Umuntu ufite urukundo . . . ntiyirarira, kandi ntiyiyemera.” Urukundo rutuma tutarata ubuhanga dufite cyangwa ibyo twagezeho. Niba dukunda abavandimwe bacu by’ukuri, tuzirinda guhora turata ibyo twagezeho mu murimo cyangwa inshingano dufite mu itorero? Kwiyemera bica abandi intege, bigatuma bumva ko bo nta cyo bagezeho. Urukundo rutuma tutirata bitewe n’inshingano Imana yaduhaye mu murimo tuyikorera (1 Abakorinto 3:5-9). Ikindi kandi, urukundo “ntirwiyemera.” Hari indi Bibiliya yavuze iti: “Urukundo ntirutuma umuntu yumva ko afite agaciro karenze ako afite by’ukuri.” Urukundo rutuma tutumva ko turuta abandi.—Abaroma 12:3.

17. Ni gute urukundo rutuma twita ku bandi kandi se, ibyo bizatuma twirinda iyihe myifatire?

17 “Umuntu ufite urukundo ntakora ibikorwa biteye isoni.” Umuntu ukora ibiteye isoni akora ibintu mu buryo budakwiriye cyangwa mu buryo bugayitse. Bene iyo myifatire ntirangwa n’urukundo, kubera ko igaragaza ko tutita ku byiyumvo by’abandi no ku cyatuma bagira ibyishimo. Nanone urukundo rurangwa n’ineza, rutuma twita ku bandi. Rutuma tugira imico myiza n’imyifatire igaragaza ko twubaha Imana, kandi tukubaha bagenzi bacu duhuje ukwizera. Ku bw’ibyo rero, urukundo ruzatuma tutagira imyifatire ‘iteye isoni,’ ni ukuvuga imyifatire iyo ari yo yose yababaza Abakristo bagenzi bacu.—Abefeso 5:3, 4.

18. Kuki umuntu ufite urukundo adasaba ko buri kintu cyose cyakorwa uko abishaka?

18 “Umuntu ufite urukundo . . . ntarangwa n’ubwikunde.” Hari indi Bibiliya yasobanuye ko urukundo rutarangwa n’ubwikunde, ari ‘urukundo rutuma umuntu yemera ibitekerezo by’abandi.’ Umuntu ufite urukundo ntiyumva ko buri kintu cyose cyakorwa uko abishaka, nk’aho ibitekerezo bye bihora ari byo byiza kurusha iby’abandi. Ntahatira abandi guhindura uko babona ibintu kugira ngo babibone nka we. Kubera ko uwo muntu aba atsimbarara ku bitekerezo bye biba bigaragaza ko ari umwibone kandi Bibiliya ivuga ko “kwibona bibanziriza kurimbuka” (Imigani 16:18). Niba mu by’ukuri dukunda abavandimwe bacu, tuzubaha ibitekerezo byabo kandi mu gihe bishoboka, tube twiteguye guhindura uko twabonaga ibintu. Iyo twirinze gutsimbarara ku bitekerezo byacu, tuba dukurikije inama Pawulo yatugiriye. Iyo nama igira iti: “Buri wese akomeze gushaka ibifitiye abandi akamaro, aho kwishakira inyungu ze bwite.”—1 Abakorinto 10:24.

19. Urukundo rutuma twitwara dute iyo abandi batubabaje?

19 “Umuntu ufite urukundo . . . ntabika inzika cyangwa ngo yivumbure.” Umuntu nk’uwo ntahita arakazwa n’ibyo abandi bavuze cyangwa bakoze. Mu by’ukuri, kurakara mu gihe abandi batubabaje ni ibintu bisanzwe. Ariko kandi, nubwo twaba dufite impamvu zumvikana zo kurakara, urukundo rutuma tudakomeza kurakara (Abefeso 4:26, 27). Ntibikwiriye ko twandika amagambo cyangwa ibikorwa abandi badukoreye bikatubabaza, kugira ngo tutazabyibagirwa. Ahubwo urukundo rutuma twigana Imana yacu kuko na yo irangwa n’urukundo. Nk’uko twabibonye mu Gice cya 26, Yehova arababarira iyo hari impamvu zumvikana zituma abikora. Iyo atubabariye aribagirwa kandi ntaba azongera kuduhanira ibyo byaha mu gihe kizaza. Kuba Yehova atabika inzika biradushimisha cyane rwose.

20. Twagombye kubyifatamo dute mu gihe mugenzi wacu duhuje ukwizera akoze icyaha maze akagerwaho n’ingaruka zibabaje?

20 “Umuntu ufite urukundo yanga ibibi.” Hari indi Bibiliya yahinduye uwo murongo igira iti: “Urukundo . . . ntirwishimira ibibi abandi bakora.” Ubuhinduzi bwa Moffat bwo bugira buti: “Urukundo ntirwigera na rimwe rwishima iyo abandi bakoze amakosa.” Ubwo rero, kubera ko urukundo rutishimira abakora ibibi ntituzihanganira ibikorwa ibyo ari byo byose by’ubwiyandarike. None se iyo mugenzi wacu duhuje ukwizera akoze icyaha maze akagerwaho n’ingaruka zibabaje tubyifatamo dute? Icyo gihe urukundo ruzatuma tutabyishimira, mbese twirinde kuvuga tuti ‘niyumve! Ni byo yari akwiriye’ (Imigani 17:5). Ahubwo iyo umuvandimwe wari warakoze icyaha yihannye akongera kuba incuti ya Yehova, biradushimisha.

“Inzira iruta izindi zose”

21-23. (a) Igihe Pawulo yavugaga ko ‘urukundo rutazashira’ yashakaga kuvuga iki? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice cya nyuma?

21 “Urukundo ntiruzashira.” Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga? Nk’uko bigaragara mu magambo akikije uwo murongo, yarimo avuga ibihereranye n’impano z’umwuka Abakristo ba mbere bari bafite. Izo mpano zari ikimenyetso cyagaragazaga ko Imana yemeraga iryo torero rishya ryari rimaze igihe gito rivutse. Ariko kandi, Abakristo bose si ko bashoboraga gukiza indwara, guhanura cyangwa kuvuga izindi ndimi. Icyakora ibyo nta kibazo cyari kirimo. Kubera iki? Ni ukubera ko impano zo gukora ibitangaza zari kugera aho zigashira. Nyamara hari ikintu cyari kugumaho kandi buri Mukristo yashoboraga kucyitoza. Icyo kintu ni cyiza cyane kandi cyari kugumaho igihe cyose kurusha impano izo ari zo zose zo gukora ibitangaza. Mu by’ukuri, Pawulo yacyise ‘ikintu cyiza kuruta ibindi’ (1 Abakorinto 12:31). None se icyo kintu ni ikihe? Ni urukundo.

22 Urukundo ruranga Abakristo ni rwo Pawulo yerekezagaho kandi ntiruzigera rushira. Ni yo mpamvu urwo rukundo rurangwa no kwigomwa ari rwo abavandimwe bakigaragarizanya kandi ni cyo kimenyetso kiranga Abakristo b’ukuri. Ese urwo rukundo si rwo tubona mu matorero y’abasenga Yehova ku isi hose? Kubera ko Yehova yasezeranyije abagaragu be b’indahemuka kuzabaho iteka, ubwo urwo rukundo na rwo ruzagumaho iteka (Zaburi 37:9-29). Ubwo rero twagombye gukora uko dushoboye kose tugakomeza “kugendera mu rukundo.” Nitubigenza dutyo, tuzishima cyane kubera ko tuzaba dukorera abandi ibikorwa byiza. Ikiza kurushaho, ni uko tuzabaho iteka kandi tugakomeza gukundana, nk’uko Yehova Imana yacu irwangwa n’urukundo abigenza.

Abagize ubwoko bwa Yehova ubamenyera ku rukundo bakundana

23 Muri iki gice gisoza umutwe uvuga ku muco w’urukundo, twabonyemo ukuntu twakundana. Ariko kandi, iyo tubonye ukuntu urukundo, imbaraga, ubutabera n’ubwenge bya Yehova bitugirira akamaro bituma buri wese yibaza ati: “Nakora iki ngo nereke Yehova ko mukunda by’ukuri.” Mu gice gisoza tuzabona igisubizo cy’icyo kibazo.

a Birumvikana ko urukundo rwa Gikristo rudapfa kwemera ibivuzwe byose. Bibiliya idutera inkunga igira iti: “Mujye mumenya abateza amacakubiri n’abaca abandi intege . . . kandi mubirinde.”​—Abaroma 16:17.