Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 28

‘Ni wowe wenyine w’indahemuka’

‘Ni wowe wenyine w’indahemuka’

1, 2. Kuki dushobora kuvuga ko Umwami Dawidi atari ayobewe icyo guhemukirwa bisobanura?

 UMWAMI DAWIDI yari azi icyo guhemukirwa bisobanura. Igihe kimwe, ubwami bwe bwahuye n’ibibazo byatewe n’abantu bo mu bwoko bwe bamugambaniraga. Ikindi gihe, Dawidi yagambaniwe na bamwe mu bantu yibwiraga ko bari incuti ze za hafi. Ibuka Mikali wabaye umugore wa mbere wa Dawidi. Mbere ‘yakundaga Dawidi,’ kandi birumvikana ko yamufashaga gusohoza inshingano ze zo kuba umwami. Ariko nyuma yaho, yatangiye kujya “amugayira mu mutima,” ndetse agafata Dawidi “nk’umuntu utagira ubwenge.”—1 Samweli 18:20; 2 Samweli 6:16, 20.

2 Nanone Dawidi yari afite umujyanama witwaga Ahitofeli. Inama yamugiraga, yazifataga nk’aho zabaga ziturutse kuri Yehova (2 Samweli 16:23). Amaherezo ariko, iyo ncuti yiringiraga yaje kwifatanya n’abantu bashakaga guhirika ubutegetsi bwe. Ikibabaje ni uko uwari uyoboye abo bantu, ari umuhungu we witwaga Abusalomu. Abusalomu “yigaruriye imitima y’Abisirayeli,” ashaka kwigira umwami ngo asimbure se. Ibyo Abusalomu yakoze byateje ibibazo bikomeye, ku buryo byabaye ngombwa ko Umwami Dawidi ahunga kugira ngo akize ubuzima bwe.—2 Samweli 15:1-6, 12-17.

3. Ni ikihe cyizere Dawidi yari afite?

3 Ese hari umuntu wakomeje kubera Dawidi indahemuka? Mu ngorane zose Dawidi yahuye na zo, yari azi ko hari umuntu utari kuzigera amuhemukira. None se uwo muntu ni nde? Ni Yehova. Dawidi yerekeje kuri Yehova maze aravuga ati: “Umuntu w’indahemuka, umubera indahemuka” (2 Samweli 22:26). Ubudahemuka ni iki kandi se, ni gute Yehova yabaye intangarugero mu kugaragaza uwo muco?

Ubudahemuka ni iki?

4, 5. (a) “Ubudahemuka” ni iki? (b) Kuba indahemuka bitandukaniye he no kuba uwizerwa?

4 Ijambo “ubudahemuka,” nk’uko ryakoreshejwe mu Byanditswe by’Igiheburayo, ryumvikanisha umuntu ugaragariza ineza undi bitewe n’uko amukunda agakomeza kumufasha kugeza igihe impamvu yatumaga amugaragariza ineza igezweho. Kuba indehemuka birenze ibyo kuba umuntu wizerwa. Umuntu ashobora kwizerwa bitewe gusa n’uko akora neza umurimo ashinzwe. Icyakora umuntu w’indahemuka we, ibyo akora aba abitewe n’urukundo. a Nanone kandi, ijambo “uwizerwa” rishobora no kwerekezwa ku bintu bitagira ubuzima. Urugero, umwanditsi wa Zaburi yavuze ko ukwezi ari “umuhamya wizerwa” kubera ko guhora kugaragara nijoro (Zaburi 89:37). Ariko kandi, ntidushobora kuvuga ko ukwezi ari indahemuka. Kubera iki? Kubera ko ubudahemuka ari ikimenyetso kigaragaza urukundo, kandi uwo akaba ari umuco ibintu bitagira ubuzima bidashobora kugaragaza.

Ukwezi kwitwa umuhamya wizerwa. Ariko abamarayika n’abantu ni bo bashobora kwigana Yehova bakaba indahemuka

5 Muri Bibiliya umuntu w’indahemuka nanone arangwa n’urukundo. Iyo umuntu abereye undi indahemuka biba bigaragaza ko aba asanzwe afitanye ubucuti n’uwo muntu. Ubudahemuka nk’ubwo buba bukomeye. Ntibumeze nk’umuhengeri uzanwa n’umuyaga uba utewe n’imihindagurikire y’ibihe. Umuntu w’indahemuka cyangwa ufite urukundo rudahemuka, ntahindagurika kandi aba ashobora gutsinda ingorane zose yahura na zo nubwo zaba zikomeye cyane.

6. (a) Ni mu buhe buryo abantu batakibera abandi indahemuka kandi se, Bibiliya ibigaragaza ite? (b) Ni iki twakora ngo tumenye icyo kuba indahemuka bisobanura, kandi kuki?

6 Ikibabaje ariko ni uko kubera umuntu indamehuka muri ubwo buryo usanga bitagikunze kubaho. Ahubwo Bibiliya ivuga ko “habaho incuti ziba ziteguye kumarana.” Muri iki gihe umubare w’abashakanye batana uragenda urushaho kwiyongera (Imigani 18:24; Malaki 2:14-16). Abantu basigaye bahemukirana cyane ku buryo natwe dushobora kuvuga nka Mika tuti: “Indahemuka zashize mu isi” (Mika 7:2). Icyakora nubwo akenshi kuba indahemuka bigora abantu, Yehova we agaragaza uwo muco mwiza cyane uranga urukundo rwe. Gusuzuma uko Yehova awugaragaza, ni byo bizatuma dusobanukirwa neza icyo kuba indahemuka ari cyo.

Nta n’umwe urusha Yehova kuba indahemuka

7, 8. Kuki twavuga ko Yehova ari we wenyine w’indahemuka?

7 Bibiliya ivuga ko Yehova ari ‘we wenyine w’indahemuka’ (Ibyahishuwe 15:4). Ibyo bishoboka bite? Ese ntihari abamarayika n’abantu bagiye baba indahemuka mu buryo butangaje (Yobu 1:1; Ibyahishuwe 4:8)? Nanone Bibiliya igaragaza ko Yesu Kristo yabereye Yehova “indahemuka” mu buryo bukomeye (Zaburi 16:10). None se kuki Bibiliya ivuga ko Yehova ari we wenyine w’indahemuka?

8 Mbere na mbere, wibuke ko ubudahemuka ari kimwe mu bintu biranga urukundo. ‘Imana ni urukundo.’ Ibyo bisobanura ko ibyo ikora byose iba ibitewe n’urukundo. Ubwo rero, nta wundi wagaragaza ubudahemuka mu buryo bwuzuye kurusha Yehova (1 Yohana 4:8). Birumvikana ko abamarayika n’abantu bashobora kugaragaza imico y’Imana. Icyakora Yehova wenyine ni we ndahemuka kurusha abandi bose. Kubera ko ‘yabayeho kuva kera,” amaze igihe kirekire agaragaza ubudahemuka kurusha ikindi kiremwa icyo ari cyo cyose, cyaba icyo mu ijuru cyangwa icyo mu isi (Daniyeli 7:9). Ubwo rero, Yehova ni we watanze urugero rwiza cyane mu birebana no kugaragaza ubudahemuka. Reka turebe ingero zimwe zibigaragaza.

9. Ni mu buhe buryo Yehova ari “indahemuka mu byo akora byose”?

9 Yehova ni “indahemuka mu byo akora byose” (Zaburi 145:17). Mu buhe buryo? Urugero muri zaburi ya 136 havugwamo ibikorwa byinshi byo gukiza Yehova yakoze, hakubiyemo no gucungura Abisirayeli akabambutsa Inyanja Itukura. Buri murongo wo muri iyo zaburi usozwa n’amagambo agira ati: “ Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.” Iyo zaburi iri mu Bibazo byo Gutekerezaho biri ku ipaji ya 289. Mu gihe usoma iyo mirongo, uzashimishwa no kubona ko hari uburyo bwinshi Yehova yagiye agaragariza ubwoko bwe ko ari indahemuka. Rwose Yehova abera indahemuka abagaragu be bizerwa, akabatega amatwi mu gihe bamusenga bamusaba ko yabafasha kandi mu gihe gikwiriye agira icyo akora akabafasha (Zaburi 34:6). Na bo iyo bakomeje kumubera indahemuka, akomeza kubagaragariza urukundo rudahemuka.

10. Ni gute Yehova agaragaza ko ari indahemuka ku mahame ye?

10 Ikindi kandi, Yehova abera abagaragu be indahemuka agakora ibihuje n’amahame ye. Atandukanye n’abantu, kuko bo bahora bivuguruza, bagakora ibintu batatekerejeho cyangwa bakabikora uko babyumva. Yehova we ntiyivuguruza mu bihereranye n’uko abona icyiza n’ikibi. Urugero, hashize imyaka myinshi Yehova abuza abantu ubupfumu, gusenga ibigirwamana n’ubwicanyi. Kandi uko yabibonaga ntibyigeze bihinduka. Yakoresheje umuhanuzi we Yesaya maze arandika ati: “Ndetse n’igihe muzaba mushaje, nzaba ntarahinduka” (Yesaya 46:4). Ubwo rero, dushobora kwemera tudashidikanya ko nitwumvira inama zo muri Bibiliya bizatugirira akamaro.—Yesaya 48:17-19.

11. Tanga ingero zigaragaza ko Yehova agaragaza ko ari indahemuka agasohoza amasezerano ye.

11 Nanone Yehova agaragaza ko ari indahemuka asohoza amasezerano ye. Iyo ahanuye ikintu kiraba. Ni yo mpamvu Yehova yavuze ati: “Ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye . . . Ntirizangarukaho nta cyo rirakora, ahubwo rizakora ibyo nishimira kandi rikore ibyo naritumye” (Yesaya 55:11). Yehova abera abagize ubwoko bwe indahemuka, agakora ibyo yavuze mu Ijambo rye. Ntatuma bategerezanya amatsiko ikintu adateganya kuzakora. Yehova yagaragaje ko ari uwizerwa, ku buryo umugaragu we Yosuwa yavuze ati: “Ibyiza byose Yehova yasezeranyije Abisirayeli, nta na kimwe kitabaye” (Yosuwa 21:45). Ubwo rero, dushobora kwizera tudashidikanya ko ibyo Yehova yadusezeranyije, bizaba nta kabuza.—Yesaya 49:23; Abaroma 5:5.

12, 13. Ni mu buhe buryo urukundo rudahemuka rwa Yehova “ruhoraho iteka ryose”?

12 Nk’uko twabibonye, Bibiliya itubwira ko urukundo rwa Yehova “ruhoraho iteka ryose” (Zaburi 136:1). Mu buhe buryo? Mbere na mbere, Yehova ababarira abantu ibyaha. Nk’uko twabibonye mu gice cya 26, Yehova ntahora yibuka amakosa umuntu yigeze gukora kandi yarayamubabariye. Kubera ko ‘abantu bose bakoze ibyaha, maze bakananirwa guhesha Imana icyubahiro’ buri wese muri twe yagombye gushimira Yehova kubera ko atugaragariza urukundo rudahemuka.—Abaroma 3:23.

13 Ariko kandi, urukundo rudahemuka rwa Yehova ruhoraho iteka ryose mu bundi buryo. Ijambo rye rivuga ko umukiranutsi “azamera nk’igiti cyatewe hafi y’amazi, cyera imbuto zacyo mu gihe cyacyo. Amababi yacyo ntiyuma, kandi ibyo akora byose bizamugendekera neza” (Zaburi 1:3). Ibaze nawe! Igiti gitoshye gifite amababi atigera na rimwe yuma! Niba natwe dukunda gusoma Ijambo ry’Imana kandi tukaryiyigisha, tuzabaho igihe kirekire dufite amahoro kandi dukora ibikorwa byiza. Kubera ko Yehova ari indahemuka, imigisha aha abagaragu be bizerwa izahoraho iteka ryose. Mu by’ukuri, mu isi nshya ikiranuka Yehova azaduha, azagaragariza abantu bumvira urukundo rudahemuka iteka ryose.—Ibyahishuwe 21:3, 4.

Yehova ‘ntazareka indahemuka ze’

14. Yehova yiyumva ate iyo abagaragu be bakomeje kumubera indahemuka?

14 Inshuro nyinshi Yehova yagiye agaragaza ko ari indahemuka. Yehova ntajya ahinduka. Ubwo rero ibyo byereka abagaragu be ko atazigera areka gukomeza kubabera indahemuka. Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati: “Nabaye umusore none ndashaje, nyamara sinigeze mbona umukiranutsi atereranwa, cyangwa ngo abana be basabirize ibyokurya. Yehova akunda ubutabera. Ntazatererana abamubera indahemuka” (Zaburi 37:25, 28). Kubera ko Yehova ari Umuremyi w’ibintu byose, birakwiriye ko tumusenga (Ibyahishuwe 4:11). Nanone Yehova ni indahemuka, ubwo rero abona ko ibikorwa byacu by’ubudahemuka bifite agaciro kenshi.—Malaki 3:16, 17.

15. Sobanura ukuntu ubucuti Yehova yari afitanye n’Abisirayeli bugaragaza ko ari indahemuka.

15 Yehova agira urukundo rudahemuka, iyo abamusenga bahanganye n’ibibazo buri gihe arabafasha. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Arinda indahemuka ze. Arazikiza akazikura mu maboko y’ababi” (Zaburi 97:10). Reka turebe ukuntu yagiranye ubucuti n’Abisirayeli igihe bari bamaze gucungurwa mu buryo bw’igitangaza bakambuka Inyanja Itukura. Icyo gihe baririmbiye Yehova bagira bati: “Urukundo rwawe [cyangwa urukundo rudahemuka] ni rwo rwatumye uyobora abo wacunguye” (Kuva 15:13). Ubwo rero, igihe Yehova yacunguraga Abisirayeli akabambutsa Inyanja Itukura, yagaragaje ko afite urukundo rudahemuka. Mose yabwiye Abisirayeli ati: “Icyatumye Yehova abatoranya si uko mwari benshi kurusha abandi. Rwose mwari bake cyane kurusha abandi bose. Ahubwo byatewe n’uko Yehova yabakunze, akubahiriza ibyo yarahiriye ba sogokuruza banyu. Ni cyo cyatumye Yehova abakura muri Egiputa akoresheje imbaraga ze nyinshi, kugira ngo abacungure abakure kwa Farawo umwami wa Egiputa, aho mwakoraga imirimo ivunanye cyane.”—Gutegeka 7:7, 8.

16, 17. (a) Ni gute Abisirayeli batagaragaje ko bashimira kandi se, ni gute Yehova yabagiriye impuhwe? (b) Ni mu buhe buryo abenshi mu Bisirayeli barakaje Yehova cyane ku buryo “nta wari kubatabara,” kandi se twabikuramo irihe somo?

16 Icyakora Abisirayeli bose ntibagaragaje ko bashimira Yehova kubera urukundo rudahemuka yabakunze. Ibyo byagaragajwe n’uko bamaze gucungurwa ‘bakomeje gukora ibyaha, bakigomeka ku Isumbabyose’ (Zaburi 78:17). Mu gihe cy’imyaka myinshi, bagiye bigomeka kuri Yehova, bagasenga ibigirwamana kandi bagakora ibintu bibi kandi ibyo byatumye Imana ibanga. Ariko Yehova ntiyaretse isezerano yari yaragiranye n’Abisirayeli. Ahubwo, Yehova yakoresheje umuhanuzi Yeremiya, maze abwira abagize ubwoko bwe ati: “Yewe Isirayeli wigometse, ngarukira. Sinzakurebana uburakari kuko ndi indahemuka” (Yeremiya 3:12). Ariko kandi, nk’uko twabibonye mu gice cya 25, abenshi mu Bisirayeli ntibaretse ibikorwa byabo bibi. Mu by’ukuri, “bakomeje guseka abo Imana yabatumagaho, bagasuzugura amagambo yayo kandi bagakoza isoni abahanuzi bayo.” Ibyo byagize izihe ngaruka? “Yehova yarakariye cyane abantu be, ku buryo nta wari kubatabara.”—2 Ngoma 36:15, 16.

17 Ibyo bitwigisha iki? Bitwigisha ko nubwo Yehova ari indahemuka atirengagiza ibibi abantu bakora. Rwose, Yehova ‘afite urukundo rwinshi rudahemuka,’ kandi ashimishwa no kugira imbabazi iyo abona ko ari ngombwa. None se, bigenda bite iyo uwakoze icyaha akomeje kuba mubi kandi akanga kwikosora? Muri icyo gihe, Yehova akurikiza amahame ye akiranuka maze akamuhana. Yehova yabwiye Mose ati: ‘Simbura guhana uwakoze icyaha.’—Kuva 34:6, 7.

18, 19. (a) Kuba Yehova ahana ababi bigaragaza bite ko ari indahemuka? (b) Ni mu buhe buryo Yehova azagaragaza ko abera indahemuka abagaragu be batotejwe kugeza bapfuye?

18 Iyo Imana ihannye abantu babi, bigaragaza ko ari indahemuka. Tubibwirwa n’iki? Tubibwirwa n’uko mu gitabo cy’Ibyahishuwe, harimo amategeko Yehova yahaye abamarayika barindwi, agira ati: “Nimugende musuke mu isi uburakari bw’Imana buri mu masorori arindwi.” Igihe umumarayika wa gatatu yasukaga isorori ye “mu nzuzi no mu masoko y’amazi,” byahindutse amaraso. Hanyuma, uwo mumarayika yabwiye Yehova ati: “Mana idahemuka, iriho kandi yahozeho! Ni wowe ukiranuka kuko ari wowe waciye izo manza. Bamennye amaraso y’abera n’abahanuzi, none nawe ubahaye amaraso ngo bayanywe. Rwose ibyo ni byo bibakwiriye!”—Ibyahishuwe 16:1-6.

19 Igihe uwo mumarayika yatangaga ubwo butumwa bw’urubanza, yavuze ko Yehova ari ‘Indahemuka.’ Kubera iki? Kubera ko Yehova narimbura abantu babi, azaba agaragaje ko abera indahemuka abagaragu be. Abenshi muri abo bagaragu be baratotejwe kugeza bapfuye. Yehova agaragaza ko ari indahemuka agakomeza kubibuka. Rwose yifuza cyane kuzongera kubona abo bantu bizerwa bapfuye. Bibiliya yemeza ko Yehova azabaha igihembo cyo kubazura (Yobu 14:14, 15). Yehova ntiyibagirwa abagaragu be b’indahemuka ngo ni uko batakiriho. Ahubwo, ‘kuri yo bose ni bazima’ (Luka 20:37, 38). Gahunda Yehova afite yo kuzura abantu bose yibuka, igaragaza ko ari indahemuka rwose.

Yehova azagaragaza ko ari indahemuka, akomeza kwibuka abantu bamubereye indahemuka kugeza bapfuye kandi abazure

Bernard Luimes (ahagana haruguru) na Wolfgang Kusserow (hagati) bishwe n’abantu bo mu ishyaka rya Nazi

Moses Nyamussua yishwe n’abantu bari mu itsinda rya poliitike, bamuteye icumu

Urukundo rudahemuka rwa Yehova ruzatuma tubaho iteka ryose

20. ‘Abantu bari bakwiriye imbabazi’ ni ba nde, kandi se ni gute Yehova yababereye indahemuka?

20 Kuva kera Yehova yagiye abera indahemuka abantu bizerwa. Mu gihe cy’imyaka myinshi Imana “yihanganiye cyane abantu bayirakaje kandi bari bakwiriye kurimbuka.” Kuki yabikoze? “Yabikoze ishaka kugaragariza icyubahiro cyayo abari bakwiriye imbabazi. Yateganyije ko na bo izabahesha icyubahiro” (Abaroma 9:22, 23). Abo bantu ‘bari bakwiriye imbabazi,’ ni abantu bizerwa basutsweho umwuka kugira ngo bazategekane na Kristo mu Bwami bwe (Matayo 19:28). Igihe Yehova yemeraga ko abo bantu bakizwa, byagaragazaga ko akomeje kubera Aburahamu indahemuka. Yamuhaye isezerano rigira riti: “Urubyaro rwawe ruzatuma abatuye isi babona umugisha kubera ko wanyumviye.”—Intangiriro 22:18.

Kubera ko Yehova ari indahemuka, abagaragu be bose bizera badashidikanya ko mu gihe kizaza bazabaho bishimye

21. (a) Yehova agaragaza ate ko abera indahemuka “imbaga y’abantu benshi” bafite ibyiringiro byo kuzarokoka ‘umubabaro ukomeye?’ (b) Kuba Yehova ari indahemuka bituma twumva tugomba gukora iki?

21 Nanone Yehova abera indahemuka “imbaga y’abantu benshi” bafite ibyiringiro byo kuzarokoka ‘umubabaro ukomeye,’ maze bakabaho iteka ku isi izaba yahindutse paradizo (Ibyahishuwe 7:9, 10, 14). Nubwo abagaragu ba Yehova ari abantu badatunganye, ababera indahemuka agatuma bazabaho iteka ku isi izaba yahindutse paradizo. Ibyo abikora binyuze ku ncungu, ikaba ari ikimenyetso gikomeye kurusha ibindi kigaragaza ko Yehova ari indahemuka (Yohana 3:16; Abaroma 5:8). Abantu bose bifuza kuba abakiranutsi, bakunda Yehova kuko ari indahemuka (Yeremiya 31:3). None se wumvise umeze ute umaze kumenya ko Yehova akomeza kubera indahemuka abagaragu be? Ubwo rero nimureke twiyemeze kwegera Imana kandi tuyikunde, kuko na yo yadukunze, kandi turusheho gukomera ku mwanzuro twafashe wo gukomeza kuyikorera turi indahemuka.

a Ijambo ryahinduwemo ‘ubudahemuka’ muri 2 Samweli 22:26, ahandi ryahinduwemo ngo: “Urukundo rudahemuka.”