Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 24

Nta kintu gishobora “kudutandukanya n’urukundo rw’imana”

Nta kintu gishobora “kudutandukanya n’urukundo rw’imana”

1. Ni ibihe byiyumvo bica intege abantu benshi bahangana na byo, hakubiyemo n’Abakristo b’ukuri bamwe na bamwe?

 ESE Yehova Imana yaba agukunda wowe ku giti cyawe? Abantu bamwe na bamwe bemera ko Imana yita ku bantu muri rusange, nk’uko bivugwa muri Yohana 3:16. Ariko mu by’ukuri, baribwira bati: “Imana ntishobora kunkunda jyewe ku giti cyanjye.” Hari n’Abakristo b’ukuri bashobora gushidikanya ko Imana ibakunda. Hari umugabo umwe wari waracitse intege, wavuze ati: “Numva bingoye cyane kwemera ko Imana inyitaho mu buryo bwose.” Ese nawe, waba ushidikanya ko Imana igukunda kandi ikwitaho?

2, 3. Ni nde uba ushaka kutwemeza ko tudafite agaciro cyangwa ko tudakwiriye gukundwa na Yehova? Icyo gitekerezo twakirwanya dute?

2 Satani ashishikazwa cyane no gutuma dutekereza ko Yehova Imana atadukunda cyangwa ngo abone ko dufite agaciro. Ni iby’ukuri ko akenshi Satani ashuka abantu ahereye ku bwirasi bwabo no ku bwibone bwabo (2 Abakorinto 11:3). Nanone ariko, ashimishwa no gutuma abantu b’intege nke bumva ko nta cyo bamaze (Yohana 7:47-49; 8:13, 44). Ibyo ni ko biri cyane cyane muri ibi bihe birushya, by’‘iminsi y’imperuka.’ Abantu benshi muri iki gihe bakurira mu miryango igizwe n’abantu “badakunda ababo.” Abandi usanga bahora bahanganye n’abantu b’abanyarugomo, bikunda n’ibyigenge (2 Timoteyo 3:1-5). Imyaka myinshi bene abo bantu baba bamaze bagirirwa nabi, ivangura ry’amoko n’inzangano bishobora kuba byaratumye bumva ko nta cyo bamaze, cyangwa ko nta muntu n’umwe ushobora kubakunda.

3 Niba wumva ufite ibyiyumvo nk’ibyo bica intege, ntiwihebe. Hari igihe abenshi muri twe tujya twiciraho iteka mu buryo budashyize mu gaciro. Ariko kandi, wibuke ko Ijambo ry’Imana ryagenewe ‘gukosora’ no ‘gusenya ibintu bimeze nk’inkuta zikomeye’ (2 Timoteyo 3:16; 2 Abakorinto 10:4). Bibiliya igira iti: “Twizera tudashidikanya ko Imana itwemera. Niyo imitima yacu yaba iducira urubanza ku birebana n’ikintu runaka, tujye twizera tudashidikanya ko Imana iruta cyane imitima yacu kandi izi byose” (1 Yohana 3:19, 20). Reka dusuzume uburyo bune Ibyanditswe bidufashamo ‘kwizera tudashidikanya’ ko Yehova adukunda.

Yehova abona ko ufite agaciro

4, 5. Ni gute urugero Yesu yatanze ku bihereranye n’ibishwi rugaragaza ko dufite agaciro imbere ya Yehova?

4 Icya mbere, Bibiliya itubwira ko Imana ibona ko buri wese mu bagaragu bayo afite agaciro. Urugero, Yesu yaravuze ati: “Ese ibishwi bibiri ntibigura igiceri kimwe cy’agaciro gake? Nyamara nta na kimwe muri byo kigwa hasi Papa wanyu wo mu ijuru atabimenye. Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu yose irabazwe. Ubwo rero, ntimutinye. Murusha agaciro ibishwi byinshi” (Matayo 10:29-31). Reka turebe icyo ayo magambo yasobanuraga ku bantu bo mu kinyejana cya mbere bari bateze Yesu amatwi.

“Murusha ibishwi byinshi agaciro”

5 Dushobora kwibaza impamvu buri muntu yashoboraga kwigurira igishwi. Mu gihe cya Yesu, igishwi ni yo nyoni yari ihendutse cyane kurusha izindi zose zaribwaga. Zirikana ko iyo umuguzi yatangaga igiceri kimwe cyari gifite agaciro gake cyane, yabonaga ibishwi bibiri. Ariko nyuma yaho, Yesu yavuze ko iyo umuntu yabaga atanze ibiceri bibiri, batamuhaga ibishwi bine, ahubwo ko bamuhaga bitanu. Bamwongezaga inyoni yose, ibyo bikaba bigaragaza ko nta gaciro na gake yabaga ifite. Wenda abantu bo babonaga ko ibyo biremwa nta gaciro byari bifite. Ariko se, ni gute Umuremyi we yabibonaga? Yesu yaravuze ati: “Nta na kimwe muri byo [ndetse na cya kindi cy’inyongezo] Imana yibagirwa” (Luka 12:6, 7). Ubu noneho, dushobora kuba dutangiye kumva icyo Yesu yashakaga kuvuga. Niba Yehova aha agaciro nk’ako igishwi kimwe, umuntu amuha agaciro kenshi kurushaho. Nk’uko Yesu yabivuze, Yehova atuziho byinshi, ndetse azi buri kantu kose. Ibaze nawe, n’imisatsi yo ku mitwe yacu irabaze!

6. Kuki twemera tudashidikanya ko Yesu atakabyaga igihe yavugaga ko imisatsi yo ku mitwe yacu ibaze?

6 Abantu benshi bashobora gutekereza ko igihe Yesu yavugaga ko imisatsi yacu ibaze, yari arimo gukabya. Ariko kandi, tekereza ku byiringiro by’umuzuko. Yehova agomba kuba atuzi neza cyane kugira ngo azongere atureme. Abona ko turi ab’agaciro cyane ku buryo yibuka buri kantu kose katugize, hakubiyemo n’amategeko agenga uko duteye, ibintu byose twibuka n’ubumenyi twagize mu myaka yose twamaze turiho. a Kubara imisatsi yacu byaba ari ibintu byoroshye cyane kuko ubusanzwe umutwe uba uriho imisatsi igera ku 100.000.

Ni ikihe kintu dufite Yehova abona ko ari icy’agaciro?

7, 8. (a) Ni iyihe mico imwe n’imwe Yehova yishimira kubona mu gihe agenzura imitima y’abantu? (b) Imwe mu mirimo dukora Yehova abona ko ari iy’agaciro ni iyihe?

7 Icya kabiri, Bibiliya itubwira ikintu abagaragu ba Yehova bafite abona ko ari icy’agaciro. Muri make, yishimira imico yacu myiza n’ukuntu dukora uko dushoboye kose ngo dukore ibyo ashaka. Umwami Dawidi yabwiye umuhungu we Salomo ati: “Yehova agenzura imitima yose akamenya ibyo umutima utekereza n’ibyo wifuza” (1 Ngoma 28:9). Mu gihe Imana igenzura imitima y’abantu babarirwa muri za miriyari muri iyi si yuzuyemo urugomo no kwangana, igomba kuba ishimishwa no kubona abantu bakunda amahoro, ukuri no gukiranuka. Bigenda bite se iyo Imana ibonye umuntu ufite urukundo, ushaka kuyimenya no kugeza ubwo bumenyi ku bandi? Yehova atubwira ko atajya yibagirwa abantu babwira abandi ibihereranye na we. Ndetse afite n’“igitabo cy’urwibutso” cyanditswemo abantu bose ‘bamutinya n’abatekereza ku izina rye’ (Malaki 3:16). Abona ko abo bantu ari ab’agaciro.

8 Imirimo myiza imwe n’imwe Yehova abona ko ari iy’agaciro ni iyihe? Nta gushidikanya, ni imihati dushyiraho kugira ngo twigane Umwana we Yesu Kristo (1 Petero 2:21). Umurimo w’ingenzi Imana iha agaciro, ni uwo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwayo. Mu Baroma 10:15, hagira hati: “Mbega ukuntu bishimisha kubona abantu baje kubwiriza ubutumwa bwiza!” Ibyo bigaragaza ko Imana yishimira abantu bakora uko bashoboye ngo babwirize ubutumwa bwiza. Uwo ni umurimo mwiza kandi ibona ko ari uw’agaciro.—Matayo 24:14; 28:19, 20.

9, 10. (a) Kuki dushobora kudashidikanya ko Yehova aha agaciro ukwihangana kwacu mu gihe duhanganye n’ingorane zitandukanye? (b) Ni ibihe bitekerezo bikocamye Yehova atajya agira ku bihereranye n’abagaragu be b’indahemuka?

9 Nanone Yehova aha agaciro ukwihangana kwacu (Matayo 24:13). Wibuke ko Satani ashaka kukubuza gukorera Yehova. Buri munsi wose uba umaze uri indahemuka kuri Yehova, uba ari umunsi wiyongereyeho uba ugize uruhare mu gusubiza ibirego bya Satani (Imigani 27:11). Rimwe na rimwe, kwihangana ntibiba byoroshye. Ibibazo by’uburwayi, ibibazo by’ubukene, kwiheba hamwe n’izindi mbogamizi, bishobora gutuma buri munsi utubera ikigeragezo. Kutabona mu gihe gikwiriye ibyo twari twiringiye kubona na byo bishobora kuduca intege (Imigani 13:12). Kwihangana mu gihe duhanganye n’ibibazo bikomeye nk’ibyo, ni iby’agaciro cyane kuri Yehova. Ni yo mpamvu Umwami Dawidi yasabye Yehova kubika amarira ye mu “gafuka . . . k’uruhu,” maze amubwira afite icyizere ati: “Imibabaro yanjye yose wayanditse mu gitabo cyawe” (Zaburi 56:8). Ni koko, Yehova aha agaciro kandi yibuka amarira yose turira n’imibabaro twihanganira mu gihe dukomeza kumubera indahemuka. Ibyo na byo abona ko ari iby’agaciro.

Yehova aha agaciro ukwihangana tugaragaza mu gihe duhanganye n’ibigeragezo

10 Ariko umutima wacu wicira urubanza ushobora kwanga kwemera icyo kimenyetso kigaragaza ko dufite agaciro imbere ye. Ushobora gukomeza kutubwira uti: “Ariko hari abandi bantu benshi b’intangarugero kundusha. Rwose Yehova arababara iyo angereranyije na bo.” Yehova ntagereranya abantu n’abandi; nta nubwo yanga kuva ku izima cyangwa ngo ategekeshe igitugu (Abagalatiya 6:4). Areba ibiri mu mitima yacu abigiranye ubushishozi, maze agaha agaciro ibyiza abonyemo ndetse n’iyo byaba ari bike.

Yehova yita ku byiza dukora

11. Ni iki dushobora kumenya ku bihereranye na Yehova duhereye ku byo yakoreye Abiya?

11 Icya gatatu, mu gihe Yehova atugenzura, arashishoza abigiranye ubwitonzi, agashaka icyiza dukora. Urugero, igihe Yehova yategekaga ko umuryango w’Umwami Yerobowamu warangwaga n’ubuhakanyi urimburwa wose, yategetse ko umwe mu bana b’uwo mwami witwaga Abiya, ari we wenyine uhambwa mu cyubahiro. Kubera iki? Kubera ko ‘Yehova Imana ya Isirayeli yamubonyemo ikintu cyiza’ (1 Abami 14:1, 10-13). Mu by’ukuri, Yehova yagenzuye umutima w’uwo musore maze abonamo “ikintu cyiza.” Nubwo icyo kintu cyiza cyari gito cyangwa kidafite agaciro, Yehova yabonye ko gikwiriye kwandikwa mu Ijambo rye. Yanagitangiye ingororano, agaragaza imbabazi mu rugero rukwiriye, azigaragariza uwo muntu umwe mu bari bagize umuryango w’abahakanyi.

12, 13. (a) Ni gute ibyabaye ku Mwami Yehoshafati bigaragaza ko Yehova ashakisha icyiza muri twe ndetse n’igihe twaba twarakoze ibyaha? (b) Ku bihereranye n’imirimo n’imico myiza yacu, ni gute Yehova akora nk’Umubyeyi wuje urukundo?

12 Urundi rugero rushishikaje kurushaho, ni urw’Umwami mwiza Yehoshafati. Igihe uwo mwami yakoraga igikorwa kitarangwaga n’ubwenge, umuhanuzi wa Yehova yaramubwiye ati: “Ibyo wakoze byatumye Yehova akurakarira.” Ibyo byatumye yibaza byinshi. Ariko ubutumwa bwa Yehova ntibwari burangiriye aho. Yakomeje amubwira ati: “Icyakora byagaragaye ko hari ibintu byiza wakoze” (2 Ngoma 19:1-3). Bityo rero, uburakari Yehova yari afite ntibwatumye yirengagiza ibyiza Yehoshafati yari yarakoze. Yehova atandukanye n’abantu badatunganye. Iyo abandi baturakaje, duhita twibagirwa ibyiza bakora. Kandi iyo dukoze icyaha, twumva tubabaye, tugize isoni kandi tukicira urubanza. Ibyo bishobora kuduhuma amaso ntitubone ko hari ibyiza dukora. Ariko kandi iyo twihannye ibyaha byacu kandi tugakora uko dushoboye kose kugira ngo tutazongera kubikora, Yehova aratubabarira.

13 Iyo Yehova akugenzura, yibagirwa ibyaha nk’ibyo, mbese nk’uko umuntu ushakisha zahabu afata umucanga akawuronga, kugira ngo avanemo zahabu, hanyuma umucanga udafite icyo umaze akawumena. Bite se ku bihereranye n’imico hamwe n’imirimo myiza yawe? Rwose, iyo ni yo “zahabu” asigarana. Ese waba warabonye ukuntu ababyeyi baha agaciro amashusho abana babo baba barashushanyije cyangwa ibindi bintu baba barakoreye ku ishuri, rimwe na rimwe bakabibika imyaka ibarirwa muri za mirongo mu gihe abana babo baba batakibyibuka? Yehova ni umubyeyi ufite urukundo rwinshi kurusha abandi babyeyi bose. Igihe cyose dukomeje kumubera indahemuka, ntiyigera yibagirwa imirimo n’imico myiza yacu. Mu by’ukuri, byaba ari ugukiranirwa abaye abyibagiwe; kandi ntiyigera na gato arangwa no gukiranirwa (Abaheburayo 6:10). Nanone, hari ubundi buryo Yehova atugenzura.

14, 15. (a) Kuki ukudatungana kwacu kudahuma Yehova amaso ngo ananirwe kubona ibyiza dukora? Tanga urugero. (b) Ni iki Yehova azakora ku bihereranye n’imico myiza atubonamo, kandi se ni gute abona abagize ubwoko bwe b’indahemuka?

14 Yehova areba ibirenze ukudatungana kwacu maze akabona ubushobozi runaka dushobora kuba dufite. Reka dufate urugero. Abantu bakunda ibihangano bashyiraho imihati ikomeye kugira ngo bongere kuvugurura igihangano cyangwa ikindi kintu cy’ubugeni cyaba cyarangiritse cyane. Urugero, igihe umuntu umwe yarasaga maze akangiza igihangano kiri mu nzu y’imurikagurisha yitwa National Gallery y’i Londres mu Bwongereza cyakozwe na Léonard de Vinci, kikaba cyari gifite agaciro kangana na miriyoni 30 z’amadolari yo muri Amerika, nta muntu n’umwe wigeze avuga ko icyo gihangano cyagombaga kujugunywa, ngo ni uko cyari cyangiritse. Ako kanya hahise hatangira imirimo yo gusana icyo gihangano cyari kimaze imyaka igera kuri 500. Kubera iki? Kubera ko cyari icy’agaciro ku bantu bakunda ibihangano by’ubugeni. Ese nturuta igishushanyo cyashushanyijwe n’ingwa cyangwa ikaramu yo gushushanya? Nta gushidikanya ko Imana ibona ko ufite agaciro, nubwo waba warangijwe n’ukudatungana twarazwe (Zaburi 72:12-14). Yehova Imana, Umuremyi w’umuhanga waremye abantu, azakora ibikenewe byose kugira ngo abantu bose bamukunda, bongere babe abantu batunganye.—Ibyakozwe 3:21; Abaroma 8:20-22.

15 Ni koko, Yehova atubonamo ibyiza nubwo twe twaba tubona ko nta cyiza dukora. Kandi mu gihe tumukorera, azatuma turushaho kuba abantu beza kugeza igihe amaherezo tuzaba abantu batunganye. Uko isi ya Satani yaba idufata kose, Yehova abona ko abagaragu be b’indahemuka ari ibyifuzwa, cyangwa bafite agaciro.—Hagayi 2:7.

Yehova yagaragaje urukundo rwe mu buryo bukomeye

16. Ni ikihe kimenyetso gikomeye kurusha ibindi byose kigaragaza urukundo Yehova adukunda, kandi se ni iki kigaragaza ko iyo mpano yahawe buri muntu ku giti cye?

16 Icya kane, Yehova akora ibintu byinshi kugira ngo agaragaze urukundo adukunda. Nta gushidikanya, igitambo cy’incungu cya Kristo ni cyo gitanga igisubizo gihebuje ku bihereranye n’ibinyoma bya Satani by’uko nta gaciro dufite cyangwa ko tudakwiriye gukundwa. Ntitwagombye na rimwe kwibagirwa ko urupfu rw’agashinyaguro Yesu yapfiriye ku giti cy’umubabaro, ndetse n’akababaro kenshi kurushaho Yehova yagize igihe yabonaga Umwana we ukundwa apfa, ari ikimenyetso kigaragaza urukundo badukunda. Ikibabaje ariko, ni uko abantu benshi bumva bibagoye kwemera ko iyo ncungu yaba yaratanzwe ku bwabo. Bumva ari abantu badakwiriye. Ariko kandi, wibuke ko intumwa Pawulo yari yarabanje gutoteza abigishwa ba Kristo. Nyamara yaranditse ati: ‘Umwana w’Imana yarankunze, yemera kumfira.’Abagalatiya 1:13; 2:20.

17. Ni mu buhe buryo Yehova aturehereza kuri we no ku Mwana we?

17 Yehova agaragaza urukundo adukunda binyuriye mu kudufasha, buri muntu ku giti cye, kugira ngo igitambo cya Kristo kitugirire akamaro. Yesu yaravuze ati: “Nta muntu ushobora kuza aho ndi, atazanywe na Papa wo mu ijuru, ari na we wantumye” (Yohana 6:44). Ni koko, Yehova areshya buri muntu akamurehereza ku mwana we kugira ngo agire ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Mu buhe buryo? Atureshya binyuriye ku murimo wo kubwiriza, maze ubutumwa bwiza bukagera kuri buri muntu ku giti cye. Nanone atureshya binyuriye ku mwuka we wera, uwo Yehova akoresha kugira ngo udufashe gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa ukuri ko muri Bibiliya, nubwo turi abanyantege nke kandi tukaba tudatunganye. Ku bw’ibyo, Yehova ashobora kutuvugaho nk’ibyo yavuze kuri Isirayeli agira ati: “Nagukunze urukundo ruhoraho. Ni yo mpamvu nakomeje kukugaragariza urukundo rudahemuka.”—Yeremiya 31:3.

18, 19. (a) Ni mu buhe buryo Yehova agaragaza urukundo adukunda, kandi se ni iki kigaragaza ko we ubwe ari we wita ku biduhangayikishije? (b) Ni mu buhe buryo Ijambo ry’Imana riduha icyizere cy’uko Yehova atwumva kandi akishyira mu mwanya wacu?

18 Nanone dushobora kubona urukundo rwa Yehova rwinshi kuko yatwemereye kuvugana na we mu isengesho. Bibiliya itumirira buri wese muri twe ‘gusenga [Imana] ubudacogora’ (1 Abatesalonike 5:17). Iratwumva. Ndetse yitwa ‘Uwumva amasengesho’ (Zaburi 65:2). Nta wundi muntu uwo ari we wese yahaye ubwo bubasha, habe n’Umwana we bwite. Tekereza gato: Umuremyi w’ijuru n’isi adutera inkunga yo kuvugana na we mu isengesho, tukamubwira ibyo dushaka byose twisanzuye! Hanyuma se, ni mu buhe buryo adutega amatwi? Ese ni mu buryo butarangwa n’ibyiyumvo bugaragaza ko nta cyo yitayeho? Ashwi da!

19 Yehova yishyira mu mwanya w’abandi. Kwishyira mu mwanya w’abandi bisobanura iki? Umukristo w’indahemuka ugeze mu za bukuru yaravuze ati: “Iyo nishyize mu mwanya wawe, numvira akababaro kawe mu mutima wanjye.” Ese koko, akababaro kacu kagira ingaruka kuri Yehova? Ku bihereranye n’imibabaro yageze ku bwoko bwe bwa Isirayeli, Bibiliya igira iti: “Igihe cyose babaga bafite imibabaro, na we byaramubabazaga” (Yesaya 63:9). Yehova ntiyabonaga gusa ingorane ubwoko bwe bwari bufite ahubwo yanishyiraga mu mwanya wabwo. Ibyiyumvo bikomeye Yehova agira bigaragazwa n’amagambo we ubwe yibwiriye abagaragu be avuga ati: “Ubakozeho ni nkaho aba ankoze mu jisho” b (Zekariya 2:8). Mbega ukuntu ibyo byababaza! Ni koko, Yehova yishyira mu mwanya wacu. Iyo tubabaye, na we yumva ababaye.

20. Ni iyihe mitekerereze idashyize mu gaciro tugomba kwirinda niba dushaka gukurikiza inama dusanga mu Baroma 12:3?

20 Nta Mukristo ushyira mu gaciro wafatira kuri urwo rukundo Imana itugaragariza n’uburyo itwitaho, maze ngo abigire urwitwazo rwo kwibona cyangwa kwiyemera. Intumwa Pawulo yaranditse iti: “Nshingiye ku neza ihebuje Imana yangiriye, ndasaba buri wese muri mwe, ko atagomba kwitekerezaho mu buryo burenze urugero. Ahubwo buri wese ajye agaragaza ko afite imitekerereze myiza ihuje n’ukwizera Imana yamuhaye” (Abaroma 12:3). Aha ngaha, Bibiliya yitwa Inkuru Nziza ku Muntu Wese igira iti: “Ndabwira buri wese muri mwe, nti ‘uramenye, we kwitekerezaho birenze urugero uriho, ahubwo ushyire mu gaciro wiyoroheje.’” Bityo rero, mu gihe twishimira ko Data wo mu ijuru adukunda, tujye twibuka ko kuba Imana idukunda atari uko hari icyo twakoze, cyangwa ngo tube twari tubikwiriye.—Luka 17:10.

21. Ni ibihe binyoma bituruka kuri Satani tugomba gukomeza kurwanya, kandi se ni ukuhe kuri kw’Imana tugomba gukomeza kwemeza imitima yacu?

21 Nanone buri wese muri twe yagombye gukora ibishoboka byose kugira ngo arwanye ibinyoma bya Satani byose, hakubiyemo n’ikinyoma kivuga ko tudafite agaciro mu maso y’Imana cyangwa ko itadukunda. Niba ibintu wahuye na byo mu buzima byaratumye ubona ko uri umuntu w’imbogamizi, ku buryo ndetse n’urukundo rw’Imana rudashobora kukwihanganira, cyangwa se ko imirimo yawe myiza nta cyo imaze na busa, ku buryo n’amaso yayo areba ibintu byose adashobora kuyibona, cyangwa se ko ibyaha byawe ari byinshi cyane ku buryo ndetse n’urupfu rw’Umwana wayo ukundwa rudashobora kubitwikira, ibyo wigishijwe ni ibinyoma. Rwanya ibyo binyoma n’umutima wawe wose kandi ukomeze kwemeza umutima wawe ukuri kwavuzwe mu magambo ya Pawulo yahumetswe, agira ati: “Nemera ntashidikanya ko naho rwaba urupfu cyangwa ubuzima cyangwa abamarayika cyangwa ubutegetsi cyangwa ibintu biriho ubu cyangwa ibizaza cyangwa ububasha cyangwa ubuhagarike cyangwa ubujyakuzimu cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazigera bibuza Imana kudukunda nk’uko yabigaragaje binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu.”—Abaroma 8:38, 39.

a Inshuro nyinshi, Bibiliya ishyira isano hagati y’ibyiringiro by’umuzuko n’ubushobozi bwa Yehova bwo kwibuka ibintu. Umugabo wizerwa Yobu yabwiye Yehova ati “icyampa . . . ukanshyiriraho igihe ntarengwa, maze icyo gihe cyagera ukanyibuka” (Yobu 14:13). Yesu yerekeje ku muzuko w’“abari mu mva bose.” Ayo magambo yari akwiriye kubera ko Yehova yibuka mu buryo bwuzuye abapfuye ateganya kuzura.—Yohana 5:28, 29.

b Aha ngaha, Bibiliya zimwe na zimwe zivuga ko umuntu ukora ku bwoko bw’Imana aba akoze mu jisho rye ubwe cyangwa mu jisho rya Isirayeli, atari mu jisho ry’Imana. Iryo kosa ryaturutse ku banditsi bamwe na bamwe babonaga ko uwo murongo warangwaga no kubahuka Imana, maze barawukosora. Imihati yabo idahuje n’ubwenge yapfukiranye ukuntu Yehova ubwe yishyira mu mwanya w’abandi mu buryo bukomeye.