IGICE CYA 27
“Mbega ukuntu afite ineza nyinshi!”
1, 2. Imana igira neza mu rugero rungana iki, kandi se Bibiliya ivuga iki kuri uwo muco?
TEKEREZA abantu bamaze igihe ari incuti barimo basangira bishimye kandi bicaye bota akazuba ka nimugoroba. Ahagana hirya yabo hari umuhinzi urimo kwitegereza imirima ye yishimye, anejejwe no kubona ibicu byijimye byirundanyije hamwe, kubera ko imyaka ye yari yarumagaye igiye kubona imvura. Ongera utekereze ku mugabo n’umugore we bashimishijwe no kubona umwana wabo wiga kugenda, arimo gutera udutambwe.
2 Abo bantu bose barishimye cyane bitewe n’uko Yehova ari Imana igira neza. Hari Abanyamadini bajya bakunda kuvuga ngo: “Imana ni nziza.” Bibiliya ivuga neza ayo magambo igira iti: “Mbega ukuntu afite ineza nyinshi” (Zekariya 9:17)! Icyakora, muri iki gihe abantu bake gusa ni bo basobanukiwe ayo magambo. None se kuba Yehova agira neza bisobanura iki kandi se, kuba afite uwo muco bidufitiye akahe kamaro?
Ikintu gihebuje kiranga urukundo rw’Imana
3, 4. Kugira neza ni iki, kandi se kuki bikwiriye kuvuga ko kugira neza kwa Yehova ari ikimenyetso kigaragaza urukundo rw’Imana?
3 Mu ndimi nyinshi zivugwa muri iki gihe, “kugira neza” ni imvugo isa n’aho ari rusange. Ariko kandi, nk’uko bigaragara muri Bibiliya, kugira neza si imvugo ikoreshwa muri rusange. Mbere na mbere, ni imvugo igaragaza ko umuntu afite imico ihebuje. Ku bw’ibyo, dushobora kuvuga mu buryo runaka ko Yehova arangwa no kugira neza muri kamere ye yose. Imico ye yose, hakubiyemo imbaraga, ubutabera n’ubwenge, ni myiza mu buryo bwuzuye. Nyamara, byaba bikwiriye kuvuga ko kugira neza ari ikimenyetso kigaragaza urukundo rwa Yehova. Kubera iki?
4 Kugira neza ni umuco urangwa n’ibikorwa, ni ukuvuga ko ugaragarira mu bikorwa umuntu akorera abandi. Intumwa Pawulo yagaragaje ko ku bantu, uwo muco ushishikaje cyane kurusha ndetse no gukiranuka (Abaroma 5:7). Umuntu w’umukiranutsi akora ibyo amategeko amusaba adaciye ku ruhande, ariko umuntu mwiza we akora ibirenze ibyo. Aribwiriza agashaka uko yagirira neza abandi. Nk’uko turi bubone Yehova na we ni uko ameze. Ibyo bigaragaza ko agira neza bitewe n’uko afite urukundo rwinshi.
5-7. Kuki Yesu yanze kwitwa ‘Umwigisha mwiza,’ kandi se, ni ukuhe kuri kw’ingenzi yashakaga kumenyekanisha?
5 Nanone, nta muntu ugira neza kurusha Yehova. Mbere gato y’uko Yesu apfa, umuntu yaramwegereye ashaka kumubaza ikibazo, maze atangira avuga ati: “Mwigisha mwiza.” Yesu yaramushubije ati: “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine” (Mariko 10:17, 18). Ushobora kumva utunguwe n’icyo gisubizo. Ukibaza wenda uti: “Kuki Yesu yakosoye uwo muntu?” None se, Yesu ntiyari ‘Umwigisha mwiza?’
6 Uko bigaragara, uwo muntu yakoresheje amagambo ngo: “Mwigisha mwiza” nk’izina ry’icyubahiro ariko arimo kumuryarya. Yesu yagaragaje ko yiyoroshya maze yerekeza icyo cyubahiro kuri Papa we wo mu ijuru, kuko ari we mwiza mu buryo buhebuje (Imigani 11:2). Icyakora hari ukundi kuri kw’ingenzi Yesu yashakaga kumenyekanisha. Yehova ni we wenyine udushyiriraho amahame atumenyesha icyiza. Ni we wenyine ufite uburenganzira bwo kutumenyesha icyiza n’ikibi. Adamu na Eva bashatse kwiha ubwo burenganzira igihe bigomekaga bakarya ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi. Yesu we yari atandukanye na bo. Yicishije bugufi maze agaragaza ko Papa we ari we ufite uburenganzira bwo gushyiraho amahame agaragaza icyiza n’ikibi.
7 Ikindi kandi, Yesu yari azi ko Yehova ari we soko y’ibintu byiza byose. Ni we Nyiri ugutanga “impano nziza yose n’impano yose itunganye” (Yakobo 1:17). Nimureke turebe ukuntu kuba Yehova agira neza bigaragaza ko agira ubuntu.
Ikimenyetso kigaragaza ko Yehova agira ineza nyinshi
8. Ni gute Yehova yagaragarije abantu bose ineza?
8 Nta muntu n’umwe wabayeho ku isi Yehova atagaragarije ineza. Muri Zaburi ya 145:9, hagira hati: “Yehova agirira bose neza.” Ni izihe ngero zigaragaza ko agirira abantu bose neza? Bibiliya igira iti: “[Imana] yakomeje gutanga ibimenyetso bigaragaza ko iriho, ikabagirira neza, ikabaha imvura, igatuma imyaka yera cyane mu gihe cyayo bakabona ibyokurya byinshi kandi igatuma banezerwa” (Ibyakozwe 14:17). Waba warigeze kurya ibyokurya biryoshye cyane maze ukumva urishimye? Iyo Yehova atatugirira neza ngo ashyireho umwikubo w’amazi n’“imyaka yera cyane,” nta byokurya byari kubaho. Yehova ntiyagaragarije iyo neza abamukunda gusa, ahubwo yanayigaragarije abantu bose. Yesu yaravuze ati: “Atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akagushiriza imvura abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Matayo 5:45.
9. Ni gute urubuto rwa pome rugaragaza ko Yehova agira neza?
9 Abantu benshi ntibaha agaciro ibintu byinshi byiza bafite. Urugero nk’izuba, imvura n’ibihe bitanga umusaruro. Dufate urugero rw’imbuto za pome. Abantu benshi bo mu duce tw’isi tudashyuha kandi ntidukonje cyane, bazi izo mbuto. Ni urubuto rwiza cyane, ruryoha, kandi ruba rwuzuye amazi n’intungamubiri. Ese wari uzi ko ku isi hose hari amoko atandukanye y’imbuto za pome agera ku 7.500? Zigira amabara atandukanye; hari izitukura, iz’umuhondo n’iz’icyatsi kibisi, kandi zirarutanwa kubera ko hari intoya zijya kungana n’inkeri hakaba n’inini. Iyo ufashe mu ntoki akabuto ka pome, ubona ari gato cyane. Ariko iyo gakuze, gahinduka igiti kinini kandi cyiza cyane (Indirimbo 2:3). Hagati y’ukwezi kwa cumi n’abiri n’ukwa mbere, ibiti bya pome biba biriho indabo nziza cyane. Hanyuma hagati y’ukwezi kwa cyenda n’ukwa cumi n’abiri bikera imbuto. Igiti gisanzwe cya pome kimara imyaka igera kuri 75, kandi buri mwaka cyera imbuto zakuzura amakarito 20, buri karito ikaba ipima ibiro 19.
Yehova ‘abaha imvura yo mu ijuru, akabaha ibihe by’imyaka birumbuka’
10, 11. Ni gute ibyumviro twaremanywe bigaragaza ko Imana igira neza?
10 Yehova agira neza mu buryo bwinshi. ‘Yaturemye mu buryo butangaje.’ Umubiri wacu ufite ubushobozi bwo kwiga no kwishimira ibyo Yehova yaremye (Zaburi 139:14). Ongera utekereze ku bintu byavuzwe iki gice kigitangira. None se iyo uri kwitegereza, ni ibihe bintu ureba ukumva urishimye? Udutama twiza tw’umwana uri guseka. Uko imvura imanuka ikagwa mu mirima. Amabara y’umutuku, ay’umuhondo n’ay’isine y’akazuba ka nimugoroba. Ijisho ry’umuntu rishobora kubona amabara atandukanye abarirwa mu bihumbi amagana ndetse no muri za miriyoni. Ikindi nanone amatwi yacu yumva amajwi atandukanye, urugero nk’ijwi ry’umuntu ukunda, umuyaga uhuha mu biti cyangwa igitwenge gishimishije cy’umwana muto. Ni iki gituma dushobora kureba ibintu nk’ibyo kandi tukumva n’ayo majwi? Bibiliya iravuga iti: “Ugutwi kumva n’ijisho rireba, Yehova ni we wabiremye byose” (Imigani 20:12). Icyakora, ibyo ni bibiri gusa mu byumviro dufite.
11 Guhumurirwa ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko Yehova agira neza. Izuru ry’umuntu rishobora kumva impumuro nyinshi zitandukanye. Ugereranyije rishobora kumva impumuro zibariwa mu bihumbi cyangwa muri miriyari. Tekereza nka zimwe muri zo: impumuro y’ibyokurya ukunda cyane, iy’indabyo, n’iy’akotsi k’umuriro bacanye. Hanyuma, ibyumviro byawe byo gukorakora bituma ushobora kumva akayaga kaguhuha mu maso, iyo umuntu ukunda aguhobeye akwishimiye, gufata urubuto mu ntoki ukamenya ko ruhiye. Iyo ururiyeho, ukoresha ibyumviro byawe byo kuryoherwa. Urishima cyane iyo wumvise uburyohe bw’urwo rubuto. Rwose dufite impamvu zo kamera nk’umwanditsi wa Zaburi wavuze ati: “Abagutinya, wababikiye imigisha myinshi” (Zaburi 31:19). Ariko se, ni gute Yehova ‘yabikiye’ ineza ye abantu bamwubaha?
Ineza ya Yehova izatugirira akamaro kugeza iteka ryose
12. Ni ibihe bintu by’ingenzi cyane kurusha ibindi Yehova yaduteganyirije, kandi kuki?
12 Yesu yaravuze ati: “Handitswe ngo: ‘umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva kuri Yehova’” (Matayo 4:4). Inyigisho za Yehova dusanga muri Bibiliya, zishobora kutugirira akamaro kurusha ibyokurya bisanzwe kubera ko bishobora gutuma tubona ubuzima bw’iteka. Mu gice cya 8 cy’iki gitabo, twabonye ko muri iyi minsi y’imperuka Yehova yakoresheje imbaraga ze agatuma abagaragu be bongera kumusenga mu buryo yemera kandi agashyiraho Paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Ikintu cy’ingenzi kiranga iyo paradizo, ni inyigisho nyinshi duhabwa.
13, 14. (a) Ni iki umuhanuzi Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa, kandi se ibyo bisobanura iki kuri twe muri iki gihe? (b) Ni ibihe bintu bituma tugira ubuzima mu buryo bw’umwuka Yehova yateganyirije abagaragu be b’indahemuka?
13 Muri bumwe mu buhanuzi bw’ingenzi bwo muri Bibiliya buvuga ukuntu Imana izahindura ibintu byose bishya, umuhanuzi Ezekiyeli yeretswe urusengero rwongeye kubakwa kandi rwahawe icyubahiro. Amazi yatembaga ava muri urwo rusengero, akaba yaragendaga aba menshi mu bugari no mu bujyakuzimu, kugeza ubwo yahindutse “umugezi.” Aho uwo mugezi watemberaga hose, wahagiriraga akamaro. Ku nkombe zawo hameze ibiti byatangaga ibyokurya kandi bigakiza. Ndetse uwo mugezi wanatumye Inyanja y’Umunyu itaragiraga ubuzima yongera kugira ubuzima n’ibyokurya (Ezekiyeli 47:1-12). None se ibyo bisobanura iki?
14 Iryo yerekwa ry’urusengero ryasobanuraga ko Yehova yari kongera gusubizaho ugusenga kutanduye maze abantu bakongera kumusenga mu buryo yemera. Kimwe n’uko amazi y’uwo mugezi wo mu iyerekwa yagendaga aba menshi, ibintu byiza Imana yateganyije bizatuma abantu babaho iteka, na byo bizagenda biba byinshi. Yehova yatangiye gukora ibyo kuva mu mwaka wa 1919, igihe Abakritso batangiraga kumusenga mu buryo yemera. Ni ibihe bintu byiza yabahaye? Yabahaye Bibiliya, ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, amateraniro n’amakoraniro. Ibyo byose byatumye abantu benshi cyane bamenya ukuri. Yehova yakoresheje izo nyigisho maze atuma abagaragu be bamenya ikindi kintu cy’ingenzi yabateganyirije, ni ukuvuga igitambo cy’incungu cya Kristo. Iyo ncungu ituma Imana ibona ko turi abantu batanduye kandi ituma tugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka. a Nubwo abantu bo muri iyi si bishwe n’inzara yo mu buryo bw’umwuka muri iyi minsi y’imperuka, abagize ubwoko bwa Yehova bo bafite ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byinshi.—Yesaya 65:13.
15. Ni mu buhe buryo ineza ya Yehova izagera ku bantu bizerwa mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi?
15 Ariko kandi, umugezi Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa uzakomeza gutemba no mu gihe iyi si mbi izaba imaze kurangira. Uzakomeza gutemba, ndetse urusheho kwiyongera no mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Binyuze ku Bwami bwa Mesiya, Yehova azakoresha igitambo cya Yesu mu buryo bwuzuye maze gahoro gahora agende atuma abantu bizerwa batungana. Icyo gihe tuzishimira cyane ineza ya Yehova.
Ibindi bintu biranga ineza ya Yehova
16. Ni gute Bibiliya igaragaza ko ineza ya Yehova ikubiyemo indi mico kandi se, imwe muri yo ni iyihe?
16 Ineza ya Yehova ikubiyemo byinshi birenze ibyo kugira ubuntu. Imana yabwiye Mose iti: “Njyewe ubwanjye nzakwereka ko ndi Imana igira neza, kandi nzakumenyesha izina ryanjye Yehova.” Iyo nkuru ikomeza igira iti: “Yehova anyura imbere ye aravuga ati: ‘Yehova, Yehova, ni Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, kandi ifite urukundo rwinshi rudahemuka n’ukuri’” (Kuva 33:19; 34:6). Bityo rero, ineza ya Yehova ikubiyemo indi mico myiza myinshi. Reka turebe ibiri muri iyo mico.
17. Kugira impuhwe bisobanura iki, kandi se ni gute Yehova yazigiriye abantu badatunganye?
17 “Imana y’impuhwe.” Uwo muco utubwira byinshi ku kuntu Yehova afata ibiremwa bye. Yehova ni umugwaneza. Atandukanye n’umuntu uhubuka, utagira ibyiyumvo kandi utwaza igitugu. Urugero, Yehova yabwiye Aburamu ati: “Itegereze uhereye aho uri, urebe mu majyaruguru, mu majyepfo, mu burasirazuba no mu burengerazuba” (Intangiriro 13:14). Abahanga mu bya Bibiliya bagaragaza ko mu rurimi rw’Igiheburayo rw’umwimerere, muri uwo murongo hakoreshejwe amagambo atumvikanamo itegeko, ahubwo yumvikanisha gusaba ikintu runaka ubigiranye ikinyabupfura. Hari izindi ngero zihuje n’urwo (Intangiriro 31:12; Ezekiyeli 8:5). Tekereza Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi arimo kuvugana n’umuntu mu kinyabupfura. Rwose, kumenya ko Yehova agira impuhwe muri iyi si irimo abantu b’abagome biradushimisha cyane.
18. Kuvuga ko Yehova ‘afite ukuri,’ bisobanura iki kandi se kuki ayo magambo atuma tugira icyizere?
18 “Ifite ukuri.” Muri iki gihe abantu benshi barahemuka. Icyakora Bibiliya iravuga iti: “Imana si umuntu ngo ibeshye” (Kubara 23:19). Nanone muri Tito 1:2 havuga ko ‘Imana idashobora kubeshya.’ Yehova agira neza cyane ku buryo atabeshya. Ubwo rero tugomba kwiringira tudashidikanya ko ibyo Yehova yavuze bizasohora nta kabuza. Yehova ni ‘Imana y’ukuri’ (Zaburi 31:5). Ntahisha ukuri cyangwa ngo agire ibindi bintu ahishashisha, ahubwo agira ubuntu agatuma abagaragu be bizerwa bagira ubumenyi. b Abigisha uko babaho bahuje n’ibyo Ijambo rye rivuga, kugira ngo bashobore ‘gukomeza kugendera mu kuri’ (3 Yohana 3). None se kuba Yehova agira neza bituma wifuza gukora iki?
Mube abantu bakeye bitewe n’ineza ya Yehova
19, 20. (a) Ni gute Satani yagerageje gutuma Eva atizera ko Yehova agira neza, kandi se ibyo byagize izihe ngaruka? (b) Kuba Yehova agira neza byagombye gutuma dukora iki, kandi kuki?
19 Igihe Satani yashukaga Eva mu busitani bwa Edeni, yakoresheje amayeri maze atuma Eva adakomeza kwizera ko Yehova agira neza. Yehova yari yarabwiye Adamu ati: “Uzajye urya imbuto zose ushaka zo ku biti byose biri muri ubu busitani.” Mu biti bibarirwa mu bihumbi bishobora kuba byari biteye muri ubwo busitani, kimwe gusa ni cyo Yehova yari yaramubujije kuryaho. Nyamara, Satani yabajije Eva ati: “Ni ukuri koko Imana yavuze ko mutagomba kurya ku mbuto z’ibiti byose byo muri ubu busitani?” (Intangiriro 2:9, 16; 3:1). Satani yahinduye amagambo Yehova yavuze kugira ngo yumvishe Eva ko hari ikintu cyiza Yehova yari yarabahishe. Ikibabaje ni uko Eva yabyemeye. Eva yatangiye gushidikanya ku neza y’Imana kandi ibyo yari afite byose ari yo yari yarabimuhaye. Uko ni na ko byagenze ku bandi bantu benshi babayeho nyuma ye.
20 Tuzi ukuntu abantu bahuye n’ibibazo hamwe n’imibabaro bitewe n’uko hari abashidikanyije niba Imana igira neza. Ubwo rero ntituzigere na rimwe dushidikanya ku mpamvu zituma Imana ikora ibintu runaka kuko ifite ineza nyinshi. Ahubwo tujye tuzirikana amagambo yo muri Yeremiya 31:12 agira ati: “Bazaba bakeye bitewe n’ibyiza Yehova yabakoreye.” Rwose ineza ya Yehova yagombye gutuma tugira ibyishimo byinshi. Dushobora kuyiringira kubera ko iha ibyiza abantu bayikunda.
21, 22. (a) Kumenya ko Yehova agira neza bituma wumva wakora iki? (b) Ni uwuhe muco tuzasuzuma mu gice gikurikira, kandi se utandukaniye he no kugira neza?
21 Ikindi kandi, iyo tubonye uburyo bwo kubwira abandi ineza y’Imana, biradushimisha cyane. Muri Zaburi ya 145:7 hagira hati: “Bazibuka ukuntu ineza yawe ari nyinshi.” Buri munsi, twibonera ukuntu Yehova agira neza. Tujye duhora dushimira Yehova buri munsi kubera ko agira neza kandi tumubwire impamvu tumushimira. Nidutekereza kuri uwo muco, tukabwira abandi uwo muco kandi buri munsi tugashimira Yehova, bizadufasha kwigana Imana yacu igira neza. Nidukora uko dushoboye tukagira neza nk’uko Yehova abigenza, tuzarushaho kugirana ubucuti na we. Intumwa Yohana igeze mu zabukuru yaranditse iti: “Muvandimwe nkunda, ntukigane ibibi, ahubwo ujye wigana ibyiza. Umuntu ukora ibyiza, aba ayoborwa n’Imana.”—3 Yohana 11.
22 Nanone, ineza ya Yehova igendana n’indi mico myiza. Urugero, Imana ifite “urukundo rwinshi rudahemuka” (Kuva 34:6). Uwo muco urihariye kurusha umuco wo kugira neza, kubera ko Yehova awugaragariza cyane cyane abagaragu be bizerwa. Igice gikurikira kizatubwira ukuntu awugaragaza.
a Ikintu gikomeye cyane kurusha ibindi byose kigaragaza ko Yehova agira neza, ni incungu yatanze. Mu biremwa by’umwuka byose bibarirwa muri za miriyoni Yehova yagombaga guhitamo, yahisemo Umwana we akunda cyane w’ikinege, kugira ngo abe ari we udupfira.
b Akenshi Bibiliya ishyira isano hagati y’ukuri n’umucyo. Umwanditsi wa Zaburi yararirimbye ati: “Ohereza urumuri rwawe n’ukuri kwawe” (Zaburi 43:3). Yehova atanga umucyo mwinshi wo mu buryo bw’umwuka, akawuha abantu bose bashaka kwigishwa cyangwa kubona urumuri rumuturukaho.—2 Abakorinto 4:6; 1 Yohana 1:5.