Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 26

Imana ‘yiteguye kubabarira’

Imana ‘yiteguye kubabarira’

1-3. (a) Ni uwuhe mutwaro uremereye Dawidi umwanditsi wa Zaburi yari yikoreye, kandi se ni gute yabonye ihumure mu mutima we wari uremerewe? (b) Ni uwuhe mutwaro dushobora kwikorera mu gihe twakoze icyaha, ariko se ni iki Yehova atwizeza?

 DAWIDI, umwanditsi wa Zaburi, yaranditse ati: “Amakosa yanjye yarandenze. Ameze nk’umutwaro uremereye ntabasha kwikorera. Umubiri wanjye wabaye ikinya kandi naranegekaye bikabije” (Zaburi 38:4, 8). Dawidi yari azi ukuntu umutimanama wicira urubanza washoboraga kuba umutwaro uremereye. Ariko kandi, yabonye ihumure. Yasobanukiwe ko nubwo Yehova yanga icyaha, atanga umunyabyaha mu gihe yihannye by’ukuri kandi akareka gukora ibyaha. Kubera ko Dawidi yari yizeye mu buryo bwuzuye ko Yehova aba yiteguye kubabarira abantu bihana, yaravuze ati: “Yehova, . . . witeguye kubabarira.”—Zaburi 86:5.

2 Mu gihe dukoze icyaha, natwe dushobora kwikorera umutwaro uremereye, uterwa n’umutimanama utubuza amahoro. Kwicuza muri ubwo buryo bifite akamaro cyane. Bishobora gutuma dufata ingamba zikwiriye zo gukosora amakosa yacu. Ariko kandi, hari igihe umutimanama uducira urubanza ugakabya. Umutimanama wacu ushobora guhora utwumvisha ko Yehova atazatubabarira, uko twakwihana kose. Mu gihe dufite “agahinda kenshi” bitewe n’umutimanamwa uducira urubanza, Satani ashobora kugerageza gutuma ducika intege, tukumva ko Yehova abona ko turi abantu badakwiriye, mbese ko tudakwiriye kumukorera.—2 Abakorinto 2:5-11.

3 Ariko se uko ni ko Yehova abona ibintu? Oya rwose! Kubera ko Yehova adukunda cyane aba yiteguye kutubabarira. Mu Ijambo rye, atwizeza ko atubabarira, iyo twicujije by’ukuri kandi tubivanye ku mutima (Imigani 28:13). Ubwo rero nta na rimwe Yehova adashobora kuzigera atubabarira. Reka turebe impamvu ababarira n’ukuntu abikora.

Impamvu Yehova ‘yiteguye kubabarira’

4. Ni iki Yehova yibuka ku birebana na kamere yacu, kandi se, ibyo bituma adufata ate?

4 Yehova azi aho ubushobozi bwacu bugarukira. Muri Zaburi ya 103:14 hagira hati: “Azi neza uko turemwe. Yibuka ko turi umukungugu.” Ntajya yibagirwa ko twaremwe mu mukungugu, kandi ko turi abanyantege nke bitewe no kudatungana. Imvugo ngo azi “uko turemwe” itwibutsa ko Bibiliya igereranya Yehova n’umubumbyi, naho twe ikatugereranya n’ivaze ikoze mu ibumba (Yeremiya 18:2-6). Umubumbyi Mukuru ashyira mu gaciro mu byo adukorera, akurikije intege nke tugira bitewe n’icyaha twarazwe, n’ukuntu dukurikiza ubuyobozi bwe cyangwa ntitubukurikize.

5. Ni gute igitabo cy’Abaroma kigaragaza ukuntu icyaha gitegeka abantu?

5 Yehova asobanukiwe ukuntu icyaha kigira imbaraga. Ijambo rye rivuga ko icyaha cyigaruriye abantu kandi ko kibateza urupfu. Ni mu buhe buryo bukomeye icyaha kidutegeka? Mu gitabo cy’Abaroma, intumwa Pawulo yaravuze iti: ‘Dutwarwa n’icyaha,’ nk’uko abasirikare bategekwa n’umuyobozi wabo (Abaroma 3:9); icyaha “cyategetse” abantu nk’umwami (Abaroma 5:21); icyaha ‘kiba’ muri twe (Abaroma 7:17, 20); koko rero, “itegeko” ryacyo rihora ridukoreramo, rikagerageza kudutegeka mu byo dukora (Abaroma 7:23, 25). Icyaha gifite ububasha bukomeye bwo gutegeka umubiri wacu udatunganye—Abaroma 7:21, 24.

6, 7. (a) Ni gute Yehova abona abantu bashaka imbabazi ze bafite umutima wihannye? (b) Kuki tutagombye gufatana uburemere buke imbabazi z’Imana?

6 Ku bw’ibyo, Yehova azi ko kumwumvira mu buryo butunganye bitadushobokera, uko twaba tubyifuza kose. Ni yo mpamvu atwizeza ko azatubabarira nitwihana tukamusaba imbabazi. Muri Zaburi ya 51:17, hagira hati: “Ibitambo Imana yemera ni iby’umuntu wihana. Umuntu wihana kandi wicisha bugufi, Mana ntuzamwirengagiza.” Yehova ntazigera na rimwe atererana, cyangwa yirengagiza umuntu ufite umutima “umenetse, ushenjaguwe” n’umutwaro wo kwicira urubanza.

7 Ariko se, ibyo byaba bishaka kuvuga ko twagombye gufatana uburemere buke imbabazi z’Imana, maze tugakora ibyaha uko twishakiye twitwaje ko twarazwe kudatungana? Oya rwose! Yehova ntapfa gukora ibintu abitewe n’ibyiyumvo gusa. Imbabazi ze zigira aho zigarukira. Nta na rimwe azababarira abantu bakora ibyaha ku bushake, maze ntibagaragaze ko bicujije (Abaheburayo 10:26). Ku rundi ruhande, iyo umuntu yihannye, Yehova aba yiteguye kumubabarira. Reka noneho dusuzume zimwe mu mvugo zishishikaje zakoreshejwe muri Bibiliya, zisobanura icyo kintu kiranga urukundo rwa Yehova.

Ni gute Yehova ababarira mu buryo bwuzuye?

8. Mu by’ukuri, ni iki Yehova akora iyo atubabariye ibyaha, kandi se, ibyo bituma tugira ikihe cyizere?

8 Dawidi wihannye yaravuze ati: “Amaherezo nakubwiye icyaha cyanjye, Sinahisha ikosa ryanjye. . . . Nawe uzabimbabarira” cyangwa uzabinkuraho (Zaburi 32:5). Imvugo ngo “unkuraho,” isobanura ijambo ry’Igiheburayo mu buryo bw’ibanze rivuga “guterura” cyangwa “gutwara.” Uko ryakoreshejwe aha, risobanura gukuraho umuntu “urubanza, icyaha, igicumuro.” Mu by’ukuri rero, Yehova yateruye ibyaha bya Dawidi, maze arabijyana. Nta gushidikanya, ibyo byorohereje Dawidi umutwaro yari afite wo kwicira urubanza (Zaburi 32:3). Natwe dushobora kwiringira ko Yehova azakuraho ibyaha byacu, nitumusaba imbabazi dushingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu.—Matayo 20:28.

9. Ni gute Yehova ashyira ibyaha byacu kure cyane?

9 Dawidi yakoresheje andi magambo meza kugira ngo asobanure ibihereranye n’imbabazi za Yehova, agira ati: “Nk’uko aho izuba rirasira ari kure y’aho rirengera, ni ko yashyize kure ibyaha byacu” (Zaburi 103:12). Izuba rirasira iburasirazuba rikarengera iburengerazuba. None se uburasirazuba buri kure y’uburengerazuba mu rugero rungana iki? Uburasirazuba buhora buri ku ntera ya kure cyane umuntu ashobora gutekereza, kure y’uburengerazuba kandi izo mpande zombi ntizishobora na rimwe guhura. Hari umuhanga wavuze ko ayo magambo asobanura “kure cyane uko bishoboka kose cyangwa ahantu kure cyane dushobora gutekereza.” Ayo magambo ya Dawidi yahumetswe atubwira ko iyo Yehova atubabariye, ashyira ibyaha byacu ahantu kure cyane dushobora gutekereza.

‘Ibyaha byanyu bizererana nk’urubura’

10. Kuki iyo Yehova atubabariye ibyaha byacu, tutagombye kumva tugifite ikizinga cy’ibyo byaha nyuma yo kutubabarira?

10 Ese waba warigeze kugerageza kuvana ikizinga ku mwenda ufite ibara rikeye? Wenda ikizinga cyakomeje kugaragara, nubwo wari wakoze uko ushoboye kose ngo ukivaneho. Zirikana ukuntu Yehova agaragaza ubushobozi bwe bwo kubabarira. Yaravuze ati: “Nubwo ibyaha byanyu bitukura, bizahinduka umweru nk’urubura; nubwo bitukura cyane nk’umwenda utukura [umuhemba], bizahinduka umweru nk’ubwoya bw’intama” (Yesaya 1:18). Amagambo ngo “bitukura” yerekeza ku ibara ry’umutuku ukeye. a “Umutuku” wari rimwe mu mabara yafataga cyane mu yo bateraga mu myenda (Nahumu 2:3). Twe ntidufite ubushobozi bwo kwikuriraho ikizinga cy’icyaha. Ariko, Yehova ashobora gufata ibyaha bitukura nk’umuhemba maze akabihindura umweru nk’urubura cyangwa nk’ubwoya bw’umweru butarimo irindi bara. Iyo Yehova atubabariye ibyaha byacu, nyuma yaho ntitugomba kumva tugifite ikizinga cy’ibyo byaha.

11. Ni mu buhe buryo Yehova ajugunya ibyaha byacu inyuma ye?

11 Hezekiya yahimbye indirimbo ishishikaje yo gushimira ubwo yari amaze gukizwa indwara yari igiye kumwica, maze abwira Yehova ati: “Ibyaha byanjye byose wabijugunye inyuma yawe (Yesaya 38:17). Aha ngaha, Yehova avugwaho kuba afata ibyaha by’umunyabyaha wihannye maze akabijugunya inyuma ye aho adashobora kongera kubibona cyangwa ngo yongere kubitekerezaho. Dukurikije ibyavuzwe mu gitabo gitanga ibisobanuro, igitekerezo kiri muri uwo murongo gishobora kuvugwa ngo: “[Ibyaha byanjye] wabigize nk’aho bitigeze bikorwa.” Ese ibyo ntibidushimisha?

12. Ni gute umuhanuzi Mika yagaragaje ko Yehova aduhanaguraho ibyaha burundu mu gihe atubabariye?

12 Igihe umuhanuzi Mika yavugaga ibihereranye n’isezerano ryo kongera gusubiza ibintu mu buryo, yagaragaje ko yemeraga adashidikanya ko Yehova yari kubabarira ubwoko bwe bwihannye, agira ati: “Ni iyihe Mana ihwanye nawe, Ibabarira ibyaha abasigaye bo mu bantu yagize umutungo wayo kandi ikirengagiza ibicumuro byabo? Ibyaha byacu byose izabijugunya mu ndiba y’inyanja” (Mika 7:18, 19). Tekereza icyo ayo magambo yasobanuraga ku bantu bariho mu bihe bya Bibiliya. Ese hari uwashoboraga kugarura ikintu cyajugunywe mu “ndiba y’inyanja”? Ku bw’ibyo rero, amagambo ya Mika yagaragazaga ko iyo Yehova atubabariye, aduhanaguraho ibyaha burundu.

13. Amagambo ya Yesu avuga ngo “utubabarire imyenda yacu,” asobanura iki?

13 Yesu yigeze kuvuga ku bintu biba hagati y’umuntu uguriza n’undi ugurizwa, kugira ngo atange urugero rugaragaza imbabazi za Yehova. Yesu yaduteye inkunga yo gusenga tugira tuti: “Utubabarire imyenda yacu” (Matayo 6:12). Icyo gihe Yesu yagereranyije ibyaha n’umwenda (Luka 11:4). Iyo dukoze icyaha, tujyamo Yehova ‘umwenda.’ Ku bihereranye n’ibisobanuro by’inshinga y’Ikigiriki yahinduwemo kubabarira cyangwa ‘guharira,’ igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kigira kiti: “Ni uguhara, kureka ideni umuntu akurimo nturimwishyuze.” Mu buryo runaka, iyo Yehova atubabariye, aturekera iryo deni ntituzarimwishyure. Ubwo rero, abanyabyaha bihannye bashobora guhumurizwa n’uko Yehova atazigera yishyuza umuntu ideni yari yaramurekeye—Zaburi 32:1, 2

14. Amagambo ngo “ibyaha byanyu bihanagurwe,” yumvikanisha ikihe gitekerezo?

14 Nanone imbabazi za Yehova zigaragazwa mu Byakozwe 3:19, hagira hati: “Mwihane maze mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe.” Iyo nteruro ya nyuma ihindurwa ivanywe mu nshinga y’Ikigiriki ishobora gusobanurwa ngo “kuvanaho burundu, . . . gusiba cyangwa kurimbura.” Dukurikije uko abahanga babivuga, muri uwo murongo harimo igitekerezo cyo gusiba inyandiko yandikishijwe intoki. None se ibyo byarashobokaga? Wino yari isanzwe ikoreshwa mu bihe bya kera, yari uruvange rwa karuboni, amariragege hamwe n’amazi. Iyo wabaga ukimara kwandikisha iyo wino, washoboraga gufata iponji itose maze ugahanagura ibyo wabaga wanditse. Urwo ni urugero rwiza cyane rugaragaza imbabazi za Yehova. Iyo atubabariye ibyaha byacu, ni nk’aho afata iponji maze akabihanagura.

15. Ni iki Yehova ashaka ko tumenya ku bihereranye na we?

15 Iyo dutekereje kuri izo ngero zitandukanye, duhita tubona ko Yehova aba yiteguye kutubabarira ibyaha byacu igihe cyose twihannye nta buryarya. Ntitwagombye gutinya ko yazaduhanira ibyo byaha nyuma yaho. Hari ikindi kintu Bibiliya ihishura ku birebana n’imbabazi za Yehova. Iyo atubabariye, aribagirwa.

Yehova ashaka ko tumenya ko ‘yiteguye kubabarira’

“Ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi”

16, 17. Iyo Bibiliya ivuze ko Yehova yibagirwa ibyaha byacu, biba bishaka kuvuga iki, kandi kuki?

16 Yehova yabwiye abantu bari kuba bari mu isezerano rishya ati: “Nzabababarira ikosa ryabo kandi sinongere kwibuka icyaha cyabo” (Yeremiya 31:34). Mbese, ibyo byaba bisobanura ko mu gihe Yehova ababariye, adashobora na rimwe kongera kwibuka ibyaha byakozwe? Ibyo si ko biri rwose. Bibiliya itubwira ibihereranye n’ibyaha by’abantu benshi Yehova yababariye, hakubiyemo na Dawidi (2 Samweli 11:1-17; 12:13). Uko bigaragara, na n’ubu Yehova azi amakosa bakoze. Inkuru ivuga ibijyanye n’ibyaha byabo, hamwe n’ivuga uko bihannye n’ukuntu Imana yabababariye, yaranditswe kugira ngo itugirire akamaro (Abaroma 15:4). None se, Bibiliya iba ishaka kuvuga iki, iyo ivuze ko iyo Yehova atubabariye ‘atibuka’ ibyaha byacu?

17 Inshinga y’Igiheburayo yahinduwemo ngo ‘“sinongere kwibuka,” yumvikanisha ibirenze kwibuka iby’igihe cyahise gusa. Hari igitabo gisobanura Bibiliya kivuga ko ibyo bikubiyemo “kongera gukora ikintu.” Muri ubwo buryo rero, ‘kwibuka’ icyaha bikubiyemo kongera guhana abanyabyaha (Hoseya 9:9). Ariko iyo Imana ivuze iti: “Nta cyaha na kimwe mu byo yakoze kizamubarwaho,” iba itwizeza ko mu gihe ibabariye abanyabyaha bihannye, iba itazabahanira ibyo byaha mu gihe runaka nyuma yaho (Ezekiyeli 18:21, 22). Ubwo rero Yehova aribagirwa mu buryo bw’uko adahora yibuka ibyaha byacu, kugira ngo ahore abidushinja cyangwa abiduhanira. Rwose biraduhumuriza kumenya ko Imana yacu ibabarira kandi ikibagirwa.

Bite se ku bihereranye n’ingaruka z’ibyaha byacu?

18. Kuki kubabarira bidasobanura ko umunyabyaha wihannye aba avaniweho ingaruka zose zishobora guturuka ku myifatire ye mibi?

18 Ese, kuba Yehova yiteguye kubabarira bisobanura ko umunyabyaha wihannye aba avaniweho ingaruka zose z’imyifatire ye mibi? Oya rwose. Ntidushobora gukora icyaha maze ngo birangirire aho nta nkurikizi. Pawulo yaranditse ati: ‘Ibyo umuntu atera, ni byo azasarura’ (Abagalatiya 6:7). Dushobora kugerwaho n’ingaruka z’ibyo twakoze. Ibyo ntibishaka kuvuga ko iyo Yehova atubabariye, atuma tugerwaho n’ibyago. Mu gihe havutse ingorane, Umukristo ntiyagombye gutekereza ati ‘wenda Yehova arimo arampana ampora ibyaha nigeze gukora’ (Yakobo 1:13). Ku rundi ruhande, Yehova ntaturinda ingaruka mbi zose z’ibikorwa byacu bibi. Gutana n’uwo twashakanye, gutwara inda, kurwara indwara zandurira mu myanya ndangabitsina, kutagirirwa icyizere cyangwa kutubahwa, ibyo byose bishobora kuba ingaruka zibabaje z’icyaha zishobora kutugeraho byanze bikunze. Wibuke ko nubwo Yehova yababariye Dawidi ibyaha yakoreye Batisheba na Uriya, atamurinze ingaruka ziteye agahinda zakurikiyeho.—2 Samweli 12:9-12.

19-21. (a) Ni gute itegeko ryanditswe mu Balewi 6:1-7 ryagiriraga akamaro uwakosherejwe cyangwa uwabaga yamukoshereje? (b) Ni ikihe gikorwa Yehova yishimira ko dukora mu gihe abandi bababajwe n’ibyaha twakoze?

19 Ibyaha byacu bishobora kugira izindi ngaruka, cyane cyane mu gihe abandi baba bagizweho ingaruka n’ibyo twakoze. Reka dufate urugero rw’inkuru ivugwa mu Balewi igice cya 6. Aha ngaha, Amategeko ya Mose avuga ibihereranye n’umuntu wabaga yakoze icyaha gikomeye cyo gutwara ibintu by’Umwisirayeli mugenzi we abyibye, abinyaze cyangwa abiriganyije. Hanyuma, uwakoze icyaha akanga kwemera icyaha cye, ndetse akarahira ibinyoma avuga ko nta byo yakoze. Icyo gihe akaba aburijemo ikirego cya nyir’ukwibwa. Nyuma yaho ariko, uwakosheje umutimanama ukamurya, maze akavuga ko yakoze icyaha. Kugira ngo ababarirwe n’Imana, yagombaga gukora ibindi bintu bitatu bikurikira: kugarura ibyo yari yatwaye, guha uwo yahemukiye indishyi ingana na 20 ku ijana y’ibyo yibye, no gutanga isekurume y’intama ikaba igitambo cyo gukuraho urubanza. Hanyuma, amategeko yaravugaga ati: “Umutambyi azamutangire igitambo cyo kubabarirwa ibyaha imbere ya Yehova, bityo ababarirwe.”—Abalewi 6:1-7.

20 Iryo tegeko ryari uburyo bwateganyijwe n’Imana bwo gutanga imbabazi. Bwagiriraga akamaro uwabaga yakosherejwe, agasubizwa ibintu bye, kandi nta gushidikanya ko yumvaga aruhutse cyane igihe amaherezo uwamukoshereje yabaga yemeye icyaha cye. Icyo gihe kandi, iryo tegeko ryagiriraga akamaro wa wundi wafataga umwanzuro wo kwemera icyaha kubera ko umutimanama we wamuriye, kandi agakosora amakosa yabaga yakoze. Mu gihe yari kuba yanze kubigenza atyo, ntiyari kubabarirwa n’Imana rwose.

21 Nubwo tutagengwa n’Amategeko ya Mose, atuma turushaho kumenya imitekerereze ya Yehova, hakubiyemo n’ukuntu abona ibijyanye no kubabarira (Abakolosayi 2:13, 14). Mu gihe dukoze ibyaha bikababaza abandi, Imana irishima iyo dukoze uko dushoboye kose kugira ngo dukosore ayo makosa (Matayo 5:23, 24). Ibyo bishobora kuba bikubiyemo kuvuga icyaha twakoze, tukemera ko twacumuye, ndetse tugasaba imbabazi uwo twakoshereje. Icyo gihe, dushobora gutakambira Yehova dushingiye ku gitambo cya Yesu, maze tukagira icyizere cy’uko Imana yatubabariye.—Abaheburayo 10:21, 22.

22. Ni iki gishobora kujyanirana n’imbabazi za Yehova?

22 Kimwe n’undi mubyeyi wese ukunda abana be, Yehova ashobora gutanga imbabazi ariko zijyaniranye n’igihano (Imigani 3:11, 12). Umukristo wihannye ashobora kuba agomba kuva ku nshingano ye yo kuba umusaza, umukozi w’itorero cyangwa umupayiniya w’igihe cyose. Ashobora kubabazwa cyane n’uko atakaje inshingano yabonaga ko ari iy’agaciro kenshi. Ariko kandi, guhabwa igihano nk’icyo ntibisobanura ko Yehova atamubabariye. Tugomba kwibuka ko igihano duhabwa na Yehova ari ikimenyetso kigaragaza ko adukunda. Kucyemera no kucyubahiriza bizatugirira akamaro cyane.—Abaheburayo 12:5-11.

23. Kuki tutagombye na rimwe gufata umwanzuro w’uko turi kure y’imbabazi za Yehova, kandi se kuki twagombye kwigana imbabazi ze?

23 Kumenya ko Imana yacu ‘yiteguye kubabarira’ biradushimisha cyane. Uko amakosa twaba twarakoze yaba angana kose, ntitwagombye gufata umwanzuro w’uko Yehova adashobora kutubabarira. Iyo twihannye by’ukuri, tugatera intambwe zo gukosora amakosa twakoze kandi tugasenga Yehova tubigiranye umwete tumusaba imbabazi dushingiye ku gitambo cya Yesu, dushobora kwiringira mu buryo bwuzuye ko Yehova azatubabarira (1 Yohana 1:9). Ubwo rero, tujye twigana Yehova natwe tubabarire abandi. Ubundi se, niba Yehova, we udakora icyaha, ashobora kutubabarira mu buryo nk’ubwo, ubwo twebwe abantu b’abanyabyaha ntitwagombye gukora uko dushoboye kose kugira ngo tubabarirane?

a Hari intiti imwe yavuze ko umutuku w’umuhemba “wari ibara ritigeraga ricuya, cyangwa ryafataga cyane. Nta cyashoboraga kuvana iryo bara mu mwenda, cyaba ikime cyangwa imvura. Nanone iyo wawumesaga cyangwa ugasaza iryo bara ntiryavagamo.