Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA GATANU

Mugarukire “umwungeri akaba n’umugenzuzi w’ubugingo bwanyu”

Mugarukire “umwungeri akaba n’umugenzuzi w’ubugingo bwanyu”

Ese wigeze uhura n’ingorane zimeze nk’izo twasuzumye muri aka gatabo? Niba ari uko bimeze, si wowe wenyine. Hari abagaragu b’Imana benshi, baba abo mu bihe bya kera n’abo muri iki gihe, bakomeje kuba indahemuka nubwo bahanganye n’ibibazo nk’ibyo. Nawe Yehova ashobora kugufasha nk’uko na bo yabafashije.

Iringire rwose ko Yehova yiteguye kukwakira numugarukira

IRINGIRE rwose ko Yehova yiteguye kukwakira numugarukira. Azagufasha guhangana n’imihangayiko, agufashe kwihangana niba hari uwagukomerekeje kandi agufashe kugira amahoro yo mu mutima aterwa no kugira umutimanama uticira urubanza. Amaherezo ushobora kuzongera kugira icyifuzo cyo gukorera Yehova ufatanyije na bagenzi bawe muhuje ukwizera. Bizakugendekera nk’uko byagendekeye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere intumwa Petero yandikiye ati “mwari mumeze nk’intama zayobye; ariko ubu mwagarukiye umwungeri akaba n’umugenzuzi w’ubugingo bwanyu.”​—1 Petero 2:25.

Kugarukira Yehova ni cyo kintu cyiza cyane ushobora gukora, kubera ko bizatuma unezeza umutima we (Imigani 27:11). Nk’uko usanzwe ubizi, ibikorwa byacu bishobora gushimisha Yehova cyangwa bikamubabaza. Icyakora Yehova ntaduhatira kumukunda no kumukorera (Gutegeka kwa Kabiri 30:19, 20). Hari intiti mu bya Bibiliya yabisobanuye igira iti “nta muntu ushobora gukingura umutima w’undi. Umuntu ubwe ni we uwikingurira.” Iyo dusenga Yehova tubitewe n’uko mu mutima wacu tumukunda cyane, tuba dushobora guhitamo kumukingurira umutima wacu. Iyo tubigenje dutyo, tuba tumuhaye impano y’agaciro, ni ukuvuga ubudahemuka bwacu, kandi ibyo bishimisha cyane umutima we. Mu by’ukuri, ibyishimo duterwa no kuyoboka Yehova mu buryo yemera, ntibigereranywa rwose.​—Ibyakozwe 20:35; Ibyahishuwe 4:11.

Nanone iyo wongeye kugira uruhare mu bikorwa bya gikristo, ugirana n’Imana imishyikirano myiza (Matayo 5:3). Abantu benshi bibaza impamvu turiho. Yehova yaremanye abantu icyifuzo cyo kugira intego mu buzima. Yaturemye ku buryo tunyurwa ari uko gusa tumukoreye. Nta kindi kintu cyatuma tunyurwa cyaruta kumenya ko dusenga Yehova tubitewe n’uko tumukunda.​—Zaburi 63:1-5.

Yehova yifuza rwose ko umugarukira. Wabyemezwa n’iki? Tekereza kuri ibi bikurikira: twateguye aka gatabo tubyitondeye kandi turasenga cyane. Ushobora kuba waragahawe n’umusaza w’itorero cyangwa undi Mukristo mugenzi wawe. Hanyuma waragasomye, ubutumwa bwako bugukora ku mutima. Ibyo byose bigaragaza ko Yehova atakwibagiwe. Ahubwo, akwireherezaho mu bugwaneza kugira ngo umugarukire.​—Yohana 6:44.

Duhumurizwa no kumenya ko Yehova atigera na rimwe yibagirwa abagaragu be bazimiye. Ibyo ni byo mushiki wacu witwa Donna yasobanukiwe. Yaravuze ati “nagiye nteshuka buhoro buhoro mva mu kuri. Icyakora nakundaga gutekereza ku magambo ari muri Zaburi ya 139:23, 24, avuga ngo ‘Mana, ngenzura umenye umutima wanjye. Nsuzuma umenye ibitekerezo bimpagarika umutima, urebe niba muri jye hari icyatuma ngendera mu nzira mbi, maze unyobore mu nzira y’ibihe bitarondoreka.’ Nari nzi ko ntari uw’isi, kandi rwose sinigeze nyiyumvamo. Nanone nari nzi ko ngomba kwifatanya n’umuryango w’abagaragu ba Yehova. Natangiye kubona ko Yehova atigeze antererana. Icyo nagombaga gukora ni ugushaka inzira yo kumugarukira. Kandi nishimira ko namugarukiye!”

Natangiye kubona ko Yehova atigeze antererana. Icyo nagombaga gukora ni ugushaka inzira yo kumugarukira”

Dusenga tubikuye ku mutima dusaba ko nawe wazongera kugira “ibyishimo bituruka kuri Yehova” (Nehemiya 8:10). Ntuzigera wicuza ko wagarukiye Yehova.