Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA KABIRI

Imihangayiko​—“Turabyigwa impande zose”

Imihangayiko​—“Turabyigwa impande zose”

Uwitwa June yaravuze ati “natanye n’umugabo wanjye twari tumaranye imyaka 25, abana banjye na bo bareka ukuri, kandi ngira ibibazo bikomeye by’uburwayi. Hanyuma nahungaba­nye mu byiyumvo. Ibyo byaranshegeshe cyane, numva bindangiriyeho. Natekereje ko ntazongera kwegura umutwe. Naretse kujya mu materaniro no kubwiriza.”

ABANTU bose, hakubiyemo n’abagaragu b’Imana, barahangayika. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati ‘ibitekerezo bimpagarika umutima byambayemo byinshi’ (Zaburi 94:19). Nanone Yesu yavuze ko mu minsi y’imperuka hari kubaho “imihangayiko y’ubuzima” yashoboraga gutuma gukorera Yehova birushaho kugorana (Luka 21:34). Wowe se byifashe bite? Ese wumva ibibazo by’ubukungu, ibibazo byo mu muryango cyangwa ibibazo by’uburwayi byarakurenze? Yehova yagufasha ate guhangana na byo?

“Imbaraga zirenze izisanzwe”

Ntidushobora guhangana n’imihangayiko tutabonye ubufasha. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘turabyigwa impande zose. Turashobewe; dukubitwa hasi.’ Icyakora nanone yaravuze ati “ntidutsikamiwe ku buryo tudashobora kwinyagambura,” “ntitwihebye rwose” kandi “ntiturimburwa.” Yehova Imana yacu ishobora byose aduha “imbaraga zirenze izisanzwe” zidufasha kwihangana.​—2 Abakorinto 4:7-9.

Tekereza ukuntu wahawe izo ‘mbaraga zirenze izisanzwe.’ Mbese uribuka igihe wumvaga disikuru ikora ku mutima, yatumye urushaho kwiyumvisha urukundo rudahemuka Yehova agukunda? Ese igihe wasobanuriraga abandi ibyiringiro bya paradizo, ntiwarushijeho kwiringira amasezerano ya Yehova? Iyo tugiye mu materaniro kandi tukabwira abandi ibyo twizera, tubona imbaraga zidufasha kwihanganira imihangayiko y’ubuzima kandi tukagira amahoro yo mu mutima atuma dukorera Yehova twishimye.

“Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza”

Tuvugishije ukuri, hari igihe ushobora kumva utazi icyo wafata n’icyo wareka. Urugero, Yehova adusaba gushaka mbere na mbere Ubwami no kugira gahunda ihoraho mu bikorwa bya gikristo (Matayo 6:33; Luka 13:24). Ariko se wabyifatamo ute niba ibibazo by’umuryango, kurwanywa cyangwa uburwayi bituma udashobora gukora ibyo wifuza byose? Wabigenza ute se niba akazi kagutwara igihe n’imbaraga wari gukoresha mu bikorwa by’itorero? Ushobora kuba wumva ibibazo byarakurenze kubera ko usabwa ibintu byinshi ariko ukaba udafite igihe n’imbaraga byo kubikora byose. Ushobora no kuba waratekereje ko Yehova agusaba ibirenze ubushobozi bwawe.

Yehova arakumva rwose. Ntajya adusaba ibirenze ibyo dushobora gutanga. Azirikana ko gutora agatege bifata igihe.​—Zaburi 103:13, 14.

Urugero, tekereza uko Yehova yitaye ku muhanuzi Eliya. Eliya yacitse intege kandi agira ubwoba maze ahungira mu butayu. Ese Yehova yaba yara­mucyashye akamutegeka gusubira gusohoza inshingano ye? Oya. Yehova yohereje umumarayi­ka incuro ebyiri akangura Eliya mu bugwaneza, amuha ibyokurya. Nubwo byagenze bityo ariko, nyuma y’iminsi 40, Eliya yari agihangayitse kandi afite ubwoba. Ni iki kindi Yehova yakoze kugira ngo amufashe? Icya mbere, Yehova yamweretse ko ashobora kumurinda. Icya kabiri, Yehova ya­muhumurije mu “ijwi ryo hasi rituje.” Hanyuma, yamubwiye ko hari abandi bantu babarirwa mu bihumbi bamusengaga mu budahemuka. Bidatinze, Eliya yongeye kuba umuhanuzi urangwa n’ishyaka (1 Abami 19:​1-​19). Ibyo bitwigisha iki? Igihe Eliya yari ahangayitse, Yehova yaramwihanganiye kandi amugirira impuhwe. Yehova ntiyahindutse. Natwe aratwihanganira kandi akatugirira impuhwe.

Jya ushyira mu gaciro mu gihe utekereza ku byo ushobora guha Yehova. Ntukagereranye ibyo ushobora gukora ubu n’ibyo wakoraga kera. Urugero: umuntu ukora siporo yo kwiruka aramutse amaze amezi menshi cyangwa imyaka adakora imyitozo, ntiyahita akora nk’ibyo yakoraga mbere. Ahubwo abanza gukora imyitozo yoroheje ikamufasha kongera kugira imbaraga. Abakristo bameze nk’abantu biruka mu isiganwa, kandi bitoza bafite intego bagamije (1 Abakorinto 9:24-27). Kuki utakwishyiriraho intego ushobora guhita ugeraho yagufasha kwegera Imana? Urugero, ushobora kwishyiriraho intego yo kujya mu materaniro. Saba Yehova agufashe kuyigeraho. Urukundo ukunda Imana nirwongera kwihembera ‘uzasogongera wibonere ukuntu Yehova ari mwiza’ (Zaburi 34:8). Wibuke ko Yehova aha agaciro ikintu cyose ukoze ugaragaza ko umukunda, niyo cyaba ari gito cyane.​—Luka 21:1-4.

Yehova ntajya adusaba ibirenze ibyo dushobora gutanga

“Imbarutso nari maze igihe ntegereje”

Yehova yafashije ate June kumugarukira? Yaravuze ati “nasengaga Yehova buri gihe musaba ko amfasha. Hanyuma umukazana wanjye yambwiye ko hari ikoraniro ryari kubera mu mugi nari ntuyemo. Niyemeje guterana umunsi umwe muri iryo koraniro. Mbega ukuntu numvise nshimishijwe no kugaruka mu bwoko bwa Yehova! Iryo koraniro ryabaye imbarutso nari maze igihe ntegereje. Ubu nshimishwa n’uko nongeye gukorera Yehova. Narushijeho kwishimira ubuzima. Ubu nzi ko ntagomba kwitarura abandi kandi ko mbakeneye kuruta mbere hose. Nshimishwa n’uko nagarutse amazi atararenga inkombe.”