Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA MBERE

“Iyazimiye nzayishaka”

“Iyazimiye nzayishaka”

Intama yakurikiye ubwatsi itandukana n’izindi, igera ahantu idashobora kubona izindi ntama n’umwungeri wayo. Butangiye kwira none ubwoba burayitashye kuko yazimiriye mu kibaya kirimo inyamaswa z’inkazi kandi ikaba idashoboye kwirwanaho. Ariko igiye kumva yumva ijwi ry’umwungeri wayo. Nuko aza yiruka arayiterura, ayishyira mu mwitero we ayijyana mu rugo.

INCURO nyinshi, Yehova yigereranya n’uwo mwungeri. Atwizeza binyuze ku Ijambo rye ati “nzashakisha intama zanjye kandi nzazitaho.”​—Ezekiyeli 34:11, 12.

“Intama zo mu rwuri rwanjye”

Ni ba nde Yehova abona ko ari intama ze? Ni abantu bamukunda kandi bakamusenga. Bibiliya igira iti “muze dusenge kandi twikubite hasi twubamye; nimucyo dupfukame imbere ya Yehova Umuremyi wacu. Kuko ari we Mana yacu, natwe turi ubwoko bwo mu rwuri rwe, kandi turi intama zo mu kuboko kwe” (Zaburi 95:6, 7). Abasenga Yehova bamukurikira bashishikaye nk’uko intama zikurikira umwungeri wazo. Ese baratunganye? Oya. Hari igihe abagaragu b’Imana bamera nk’ ‘intama zatatanye,’ bakamera nk’ “intama zazimiye” cyangwa “intama zayobye” (Ezekiyeli 34:12; Matayo 15:24; 1 Petero 2:25). Icyakora iyo umuntu atannye, Yehova ntamutererana ngo abone ko yarenze igaruriro.

Ese wumva Yehova akiri umwungeri wawe? Yehova agaragaza ate ko akiri umwungeri muri iki gihe? Abigaragaza mu buryo butatu:

Atugaburira mu buryo bw’umwuka. Yehova aravuga ati ‘nzaziragira mu rwuri rwiza. Zizabyagira ahantu heza, zirishe mu rwuri rutoshye’ (Ezekiyeli 34:14). Yehova yakomeje kuduha inyigisho zihuje n’igihe zidufasha kugirana na we ubucuti. Ese wigeze gusenga usaba ubufasha, maze hakaza ingingo, disikuru, cyangwa videwo isubiza isengesho ryawe? Ese ibyo ntibyakweretse ko Yehova akwitaho?

Araturinda kandi akadufasha. Yehova asezeranya ko intama ‘yatannye azayigarura, iyavunitse akayipfuka n’irembye akayikomeza’ (Ezekiyeli 34:16). Yehova aha imbaraga abacitse intege bitewe n’imihangayiko. Apfuka intama ze, akazifasha gukira ibikomere, ndetse n’ibyo zishobora kuba zaratewe na bagenzi bazo bahuje ukwizera. Nanone agarura izatannye zikava mu mukumbi zishobora kuba zihanganye n’ibyiyumvo bibi.

Yumva afite inshingano yo kutwitaho. Yehova aravuga ati ‘nzazirokora nzivane aho zari zaratataniye hose. Iyazimiye nzayishaka’ (Ezekiyeli 34:12, 16). Yehova ntabona ko intama yazimiye yarenze igaruriro. Iyo intama izimiye arabimenya akayishakisha kandi iyo ayibonye arishima (Matayo 18:12-14). Zirikana nanone ko abamusenga by’ukuri abita ‘intama ze zo mu rwuri rwe’ (Ezekiyeli 34:31). Uri imwe muri izo ntama.

Yehova ntabona ko intama yazimiye yarenze igaruriro. Iyo ayibonye arishima

“Duhe iminsi mishya nk’uko byari bimeze kera”

Kuki Yehova agushakisha kandi akagusaba kumugarukira? Ni ukubera ko yifuza ko wishima. Asezeranya intama ze ko azazigushiriza “imvura nyinshi y’umugisha” (Ezekiyeli 34:26). Icyo kandi si cya cyizere kiraza amasinde, kuko wamaze kwibonera ukuntu yagiye aguha umugisha.

Urugero, ibuka uko byagenze igihe wamenyaga Yehova. Wumvise umeze ute igihe wamenyaga ku ncuro ya mbere ukuri gukora ku mutima, ukamenya izina ry’Imana n’imigambi ifitiye abantu? Ese uribuka ukuntu wumvaga wishimye iyo wabaga usabana n’abandi Bakristo mu makoraniro? Naho se igihe wagezaga ubutumwa bwiza ku muntu ushimishijwe, ntiwasubiye imuhira wishimye kandi wumva unyuzwe?

Ushobora kongera kugira ibyo byishimo. Abagaragu b’Imana ba kera barasenze bati “Yehova, twigarurire, natwe twiteguye kukugarukira. Duhe iminsi mishya nk’uko byari bimeze kera” (Amaganya 5:21). Yehova yashubije iryo sengesho maze abagize ubwoko bwe bagaruka kumukorera banezerewe cyane (Nehemiya 8:17). Nawe Yehova azatuma ugira ibyishimo nk’ibyo.

Icyakora, kugarukira Yehova si nko kwiruka mu ntabire. Reka turebe zimwe mu ngorane ushobora guhura na zo n’uko wazitsinda.