Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA KANE

Kwicira urubanza​—“Unyezeho icyaha cyanjye”

Kwicira urubanza​—“Unyezeho icyaha cyanjye”

Uwitwa Martha yaravuze ati “nabonye akazi katumye umuryango wanjye utera imbere mu by’ubukungu, ariko nanone katumye nkora ibikorwa byinshi bikemangwa. Natangiye kujya mu minsi mikuru ya politiki, ngera nubwo njya mu kiliziya. Namaze imyaka 40 yose ndi Umuhamya wa Yehova waguye. Uko igihe cyagendaga gihita, ni na ko narushagaho kwibwira ko Yehova adashobora kumbabarira. Nanjye ubwanjye numvaga ntakwiriye kubabarirwa kubera ko nari nzi ukuri nkakurengaho nkagendera mu nzira mbi.”

KWICIRA urubanza bishobora kumera nk’umutwaro ushengura. Umwami Dawidi yaranditse ati “amakosa yanjye yarenze ku mutwe wanjye; ameze nk’umutwaro uremereye ntabasha kwikorera” (Zaburi 38:4). Hari Abakristo bagize agahinda gakabije bituma bumva ko Yehova adashobora kuzigera abababarira (2 Abakorinto 2:7). None se niba warakoze ibyaha bikomeye cyane, byaba bishaka kuvuga ko Yehova atazigera akubabarira? Oya rwose!

“Nimuze tuganire mbereke uko mwanoza imishyikirano dufitanye”

Yehova ntatererana abanyabyaha bihannye, ahubwo afata iya mbere akabafasha. Mu mugani w’umwana w’ikirara, Yesu yagereranyije Yehova n’umubyeyi wuje urukundo wari ufite umwana wataye umuryango we akajya kwiyandarika. Nyuma y’igihe uwo mwana yagarutse imuhira. Nuko “akiri kure, se aramubona amugirira impuhwe, maze ariruka amugwa mu ijosi aramusoma cyane” (Luka 15:11-20). Ese nawe wifuza kwegera Yehova ariko ukaba wumva ‘ukiri kure’ ye cyane? Yehova azakugirira impuhwe nk’uko umubyeyi uvugwa mu mugani wa Yesu yabigenje. Yifuza cyane ko umugarukira.

Ariko se byagenda bite niba warakoze ibyaha bikomeye kandi byinshi cyane ku buryo wumva Yehova atakubabarira? Muri Yesaya 1:18 Yehova arakubwira ati ‘ngwino tuganire nkwereke uko wanoza imishyikirano dufitanye. Niyo ibyaha byawe byaba bitukura, bizererana nk’urubura.’ Koko rero, niyo ibyaha byaba bisa naho bitababarirwa, bimeze nk’ikizinga cy’umutuku mu mwenda w’umweru, Yehova yabikubabarira rwose.

Yehova ntiyifuza ko uhorana umutimanama ugucira urubanza. None se wakora iki kugira ngo ubone ihumure rituruka ku kubabarirwa no kugira umutimanama ukeye? Zirikana ibi bintu bibiri Umwami Dawidi yakoze. Icya mbere, yaravuze ati “nzaturira Yehova ibicumuro byanjye” (Zaburi 32:5). Ibuka ko Yehova yamaze kugusaba kumwegera binyuze mu isengesho no ‘kunoza imishyikirano mufitanye.’ Emera iryo tumira. Aturira Yehova ibyaha byawe kandi umubwire uko wumva umeze. Dawidi ahereye ku byamubayeho, yasenze afite icyizere ati “unyezeho icyaha cyanjye. . . . Umutima umenetse kandi ushenjaguwe, Mana ntuzawusuzugura.”​—Zaburi 51:2, 17.

Icya kabiri, Dawidi yafashijwe n’umuhanuzi Natani wari watumwe n’Imana (2 Samweli 12:13). Muri iki gihe Yehova yashyizeho abasaza b’itorero batojwe kugira ngo bafashe abanyabyaha bihannye kongera kugirana ubucuti na Yehova. Nusanga abasaza, bazakoresha Bibiliya kandi bavuge isengesho rivuye ku mutima kugira ngo bahumurize umutima wawe, bagufashe kudaheranwa n’ibyiyumvo bibi kandi bagufashe kwiyunga na Yehova.​—Yakobo 5:14-​16.

Yehova yifuza ko nawe wahumurizwa, ukagira umutimanama utagucira urubanza

‘Hahirwa uwababariwe icyaha cye’

Tuvugishije ukuri, hari igihe ushobora kumva kwaturira Yehova ibyaha byawe no gusanga abasaza bikugoye cyane. Uko bigaragara Dawidi na we ni uko yabibonaga. Yamaze igihe ‘acecetse’ yarahishe ibyaha bye (Zaburi 32:3). Icyakora igihe yaturaga ibyaha bye kandi akikosora, byamugiriye akamaro.

Dawidi yongeye kwishima. Yaranditse ati “hahirwa uwababariwe ukwigomeka kwe, icyaha cye kigatwikirwa” (Zaburi 32:1). Nanone yarasenze ati “Yehova, bumbura iminwa yanjye, kugira ngo akanwa kanjye kagusingize” (Zaburi 51:15). Dawidi yumvise agomba gusingiza Yehova kubera ko atari agifite umutimanama umucira urubanza.

Yehova yifuza ko nawe wahumurizwa, ukagira umutimanama utagucira urubanza. Nanone yifuza ko wabwira abandi imigambi ye udafite umutimanama ugucira urubanza, ahubwo ukabikorana umutima utaryarya kandi wishimye cyane (Zaburi 65:1-4). Wibuke ko agusaba kumugarukira ‘kugira ngo ibyaha byawe bihanagurwe, bityo ibihe byo guhemburwa bibone uko biza biturutse kuri Yehova.’​—Ibyakozwe 3:19.

Uko ni ko byagendekeye Martha. Agira ati “umuhungu wanjye yakomezaga kunyoherereza amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Buhoro buhoro, nongeye kugirana imishyikirano myiza na Yehova. Ikintu cyangoye kurusha ibindi kugira ngo ngaruke, ni ugusaba imbabazi z’ibyaha byose nari narakoze. Ariko amaherezo nasenze Imana nyisaba imbabazi. Biragoye kwiyumvisha ko namaze imyaka igera kuri 40 yose ntaragarukira Yehova. Ibyambayeho ni gihamya idashikanywaho ko n’umuntu umaze imyaka myinshi yaracitse intege ashobora kongera gukorera Imana, akongera gukundwa na yo.”