Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA GATATU

Mu gihe hari uwakubabaje​—“Igihe umuntu agize icyo apfa n’undi”

Mu gihe hari uwakubabaje​—“Igihe umuntu agize icyo apfa n’undi”

Uwitwa Linda yaravuze ati “hari mushiki wacu wambeshyeye ko namwibye amafaranga. Abagize itorero barabyumvise batangira kugira aho babogamira. Amaherezo uwo mushiki wacu yambwiye ko yari yabonye amakuru agaragaza ko ntamwibye. Nubwo yansabye imbabazi, mu mutima wanjye numvaga ntazigera mubabarira urubwa yanteje.”

ESE nawe hari Umukristo mugenzi wawe wakubabaje? Ikibabaje ni uko hari abababajwe cyane n’ibyo bagenzi babo bakoze bigatuma badohoka muri gahunda yabo yo kuyoboka Imana. Ese nawe ni uko byakugendekeye?

Ese hari ‘uwadutandukanya n’urukundo rw’Imana’?

Tuvugishije ukuri, kubabarira mugenzi wacu duhuje ukwizera watubabaje bishobora kutugora cyane. Ibyo kandi ni mu gihe, kuko Abakristo bitezweho gukundana (Yohana 13:34, 35). Ni yo mpamvu iyo mugenzi wacu aduhemukiye, twumva dutengushywe kandi ibyo bishobora kudushengura umutima.​—Zaburi 55:12.

Icyakora Bibiliya ivuga ko Abakristo bashobora ‘kugira ibyo bapfa’ (Abakolosayi 3:13). Ariko iyo bitubayeho, kubyihanganira bishobora kutugora cyane. Ese hari icyadufasha? Reka dusuzume amahame atatu yo muri Bibiliya:

Data wo mu ijuru azi byose. Yehova yitegereza ibintu byose, hakubiyemo n’akarengane ako ari ko kose duhura na ko n’imibabaro kaduteza (Abaheburayo 4:13). Byongeye kandi, Yehova yiyumvisha imibabaro duhura na yo (Yesaya 63:9). Ntazigera yemera ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose ‘kidutandukanya n’urukundo rw’Imana,’ kabone niyo yaba umugaragu we cyangwa “imibabaro cyangwa amakuba” (Abaroma 8:35, 38, 39). None se natwe ntitwagombye kwanga ko hagira ikintu cyangwa umuntu uwo ari we wese udutandukanya na Yehova?

Kubabarira si ukorora ibibi. Iyo tubabariye abadukoshereje, ntituba tworoye ibibi cyangwa ngo tworoshye uburemere bw’ikosa ryabo. Ibuka ko Yehova adashyigikira ibyaha, ahubwo arababarira iyo hari impamvu ifatika yo kubabarira (Zaburi 103:12, 13; Habakuki 1:13). Iyo Yehova adushishikariza kubabarira abandi, aba adusaba kumwigana. ‘Ntabika inzika kugeza iteka ryose.’​—Zaburi 103:9; Matayo 6:14.

Iyo turetse kubika inzika, ni twe bigirira akamaro. Mu buhe buryo? Reka tuvuge ko ufashe ibuye ripima ibiro runaka, maze ukarambura ukuboko. Ushobora kumara akanya gato ufashe iryo buye nta kibazo ufite. Ariko se byagenda bite uramutse ugerageje kumara umwanya munini urifite? Nta gushidikanya ko ukuboko kwawe kwananirwa cyane. Birumvikana ko uburemere bw’iryo buye budahinduka. Ariko uko umara umwanya munini urifashe, ni ko ugenda urushaho kumva uburemere bwaryo. Ibyo ni na ko bigenda iyo dukomeje kubika inzika. Iyo tubitse inzika igihe kirekire, niyo yaba ari iy’agakosa gato twakorewe, ni twe tuba twihemukira. Ntibitangaje rero kuba Yehova adushishikariza kutabika inzika. Koko rero, iyo turetse kubika inzika ni twe bigirira akamaro.​—Imigani 11:17.

Iyo turetse kubika inzika, ni twe bigirira akamaro

“Numvise ari nk’aho Yehova yamvugishaga”

Ni iki cyafashije Linda kutabika inzika? Kimwe mu byamufashije, ni uko yatekereje ku mpamvu zishingiye kuri Bibiliya zagombye gutuma ababarira (Zaburi 130:3, 4). Ariko cyane cyane Linda yafashijwe no kumenya ko iyo tubabariye, Yehova na we atubabarira (Abefeso 4:32–5:2). Yavuze ukuntu ibyo byamufashije agira ati “numvise ari nk’aho Yehova yamvugishaga.”

Nyuma y’igihe Linda yashoboye kwikuramo inzika. Yababariye uwo mushiki wacu, none ubu ni incuti magara. Linda yakomeje gukorera Yehova. Izere rwose ko nawe Yehova yifuza kugufasha.