Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umwanzuro

Umwanzuro

Ese ujya wibuka ibihe byiza wagiranye n’abagize ubwoko bwa Yehova, wenda ukibuka nk’igihe wajyaga mu materaniro y’itorero ateye inkunga, igihe wajyaga mu ikoraniro rishishikaje, ibintu bishimishije byakubayeho mu murimo wo kubwiriza cyangwa ikiganiro gishishikaje wagiranye na mugenzi wawe muhuje ukwizera? Ntiwibagiwe Yehova kandi na we ntiyakwibagiwe. Arakibuka umurimo wamukoreye mu budahemuka. Kandi yifuza cyane kugufasha kumugarukira.

Yehova aravuga ati “jye ubwanjye nzashakisha intama zanjye kandi nzazitaho. Nk’uko umwungeri yita ku mukumbi we iyo ari hagati y’intama ze zari zatatanye, ni ko nanjye nzita ku ntama zanjye. Nzazirokora nzivane aho zari zaratataniye hose.”​—Ezekiyeli 34:11, 12.