Ibaruwa y’Inteko Nyobozi
Mugenzi wacu dukunda,
Nk’uko ubizi, muri Bibiliya havugwamo abagabo n’abagore benshi b’indahemuka bahanganye n’ingorane zimeze nk’izacu. Na bo bari ‘abantu bameze nkatwe’ (Yakobo 5:17). Bamwe bari batsikamiwe n’imibabaro n’imihangayiko. Abandi bo bababajwe cyane n’abagize imiryango yabo cyangwa se bagenzi babo bari bahuje ukwizera. Hari n’ababuzwaga amahwemo no kwicira urubanza bitewe n’amakosa bakoze.
Ese abo bantu bataye Yehova burundu? Oya. Abenshi bari bameze nk’umwanditsi wa zaburi wasenze agira ati “nazerereye hose nk’intama yazimiye. Shaka umugaragu wawe, kuko ntigeze nibagirwa amategeko yawe” (Zaburi 119:176). Ese ibintu nk’ibyo nawe byakubayeho?
Yehova ntiyigera yibagirwa abagaragu be bavuye mu mukumbi. Ahubwo, arabashakisha, akenshi akabikora binyuze kuri bagenzi babo bahuje ukwizera. Urugero, Yobu yahuye n’ingorane nyinshi. Yatakaje ubutunzi bwe bwose, apfusha abe yakundaga kandi arwara indwara ikomeye. Nanone abagombaga kumuhumuriza bamubwiye amagambo ababaje. Icyakora nubwo hari igihe Yobu yagize imitekerereze idakwiriye, ntiyigeze atera Yehova umugongo (Yobu 1:22; 2:10). None se Yehova yamufashije ate kongera kubona ibintu neza?
Yehova yafashije Yobu akoresheje mugenzi we witwaga Elihu. None se Elihu yafashije ate Yobu? Yararetse Yobu avuga ibyari bimuhangayikishije, amutega amatwi, hanyuma abona kugira icyo avuga. Ese yaba yaranenze Yobu cyangwa akagerageza kumwumvisha ko ari umunyabyaha cyangwa agatuma agira ipfunwe? Ese Elihu yumvaga ko aruta Yobu? Ashwi da! Ahubwo Elihu yayobowe n’umwuka w’Imana maze aravuga ati “ndi kimwe nawe imbere y’Imana y’ukuri; nanjye nabumbwe mu ibumba.” Hanyuma yaramuhumurije ati “ntugire icyo utinya muri jye, kandi amagambo yanjye ntari bukuremerere” (Yobu 33:6, 7). Elihu ntiyigeze aremerera Yobu, ahubwo yamugiriye inama yuje urukundo kandi amutera inkunga yari akeneye.
Ibyo ni byo natwe twazirikanye igihe twateguraga aka gatabo. Twabanje gutega amatwi abantu bacitse intege, dusuzumana ubwitonzi ibyo bavuze n’ibibazo byabo (Imigani 18:13). Hanyuma twarasenze, dusuzuma inkuru zo muri Bibiliya zivuga uko Yehova yafashije abagaragu be bo mu gihe cyahise bahanganye n’ibibazo nk’ibyo. Twahuje izo nkuru zo muri Bibiliya n’ingero z’ibyabaye muri iki gihe, nuko dutegura aka gatabo. Turakwinginga ngo uzasome aka gatabo witonze, kandi rwose wiringire ko tugukunda.
Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova