Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YA 11

Guhimbarwa

Guhimbarwa

Abaroma 12:11

INSHAMAKE: Vuga mu buryo bushishikaje kugira ngo abaguteze amatwi bagire icyo bakora.

UKO WABIGENZA:

  • Banza ushishikazwe n’ibyo uzigisha. Mu gihe utegura ikiganiro uzatanga, jya utekereza ku kamaro k’ibyo uzigisha. Jya ugerageza gusobanukirwa neza ibyo uzigisha ku buryo ushobora kubivuga ubivanye ku mutima.

  • Tekereza ku bazaba baguteze amatwi. Jya utekereza ukuntu ibyo uzasoma cyangwa uzigisha bizagirira abandi akamaro. Tekereza uko uzabivuga kugira ngo bikore ku mutima abazaba baguteze amatwi.

  • Igisha mu buryo bushishikaje. Jya uvugana ibyishimo. Jya ukoresha ibimenyetso by’umubiri by’umwimerere kandi ibyiyumvo byawe bigaragare mu maso.