INGINGO YA 15
Kuvugana ikizere
UKO WABIGENZA:
-
Tegura neza. Jya utegura neza ku buryo usobanukirwa ibitekerezo by’ingenzi n’uko imirongo y’Ibyanditswe ibishyigikira. Gerageza kuvuga ingingo z’ingenzi mu magambo make kandi yoroshye. Jya wibanda ku kamaro iyo nyigisho ifitiye abaguteze amatwi. Jya usenga usaba umwuka wera.
-
Koresha amagambo agaragaza ko wemera ibyo uvuga. Aho gusubiramo amagambo uko yanditswe, jya ukoresha amagambo yawe. Jya ukoresha imvugo igaragaza ko wemera ko ibyo uvuga ari ukuri.
-
Vuga ushize amanga kandi wifitiye ikizere. Jya ukoresha ubunini bw’ijwi bukwiriye. Niba mu muco wanyu byemewe, jya ureba abaguteze amatwi.