Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YA 16

Inyigisho yubaka kandi itanga icyizere

Inyigisho yubaka kandi itanga icyizere

Yobu 16:5

INSHAMAKE: Jya wibanda ku bintu byubaka abaguteze amatwi kandi ubabwire ibintu bibagarurira icyizere.

UKO WABIGENZA:

  • Girira icyizere abo ubwira. Jya wiringira ko abo muhuje ukwizera bifuza gushimisha Yehova. Niyo byaba ngombwa ko ubagira inama, jya ubanza ubashimire ubivanye ku mutima igihe cyose bishoboka.

  • Irinde ibitekerezo bica abandi intege. Jya uvuga ibintu bitagenda neza ari uko gusa hari impamvu ifatika. Muri disikuru yawe yose, wagombye gukoresha ijwi ritanga icyizere.

  • Koresha neza Ijambo ry’Imana. Jya wibanda ku byo Yehova yakoreye abantu, ibyo abakorera ubu n’ibyo azabakorera. Jya utuma abo ubwira bagira ibyiringiro n’ubutwari.