INGINGO YA 16
Inyigisho yubaka kandi itanga ikizere
Yobu 16:5
INSHAMAKE: Jya wibanda ku bintu byubaka abaguteze amatwi kandi ubabwire ibintu bibagarurira ikizere.
UKO WABIGENZA:
-
Girira ikizere abo ubwira. Jya wiringira ko abo muhuje ukwizera bifuza gushimisha Yehova. Niyo byaba ngombwa ko ubagira inama, jya ubanza ubashimire ubivanye ku mutima igihe cyose bishoboka.
-
Irinde ibitekerezo bica abandi intege. Jya uvuga ibintu bitagenda neza ari uko gusa hari impamvu ifatika. Muri disikuru yawe yose, wagombye gukoresha ijwi ritanga ikizere.
-
Koresha neza Ijambo ry’Imana. Jya wibanda ku byo Yehova yakoreye abantu, ibyo abakorera ubu n’ibyo azabakorera. Jya utuma abo ubwira bagira ibyiringiro n’ubutwari.