Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YA 19

Kwihatira kugera abantu ku mutima

Kwihatira kugera abantu ku mutima

Imigani 3:1

INSHAMAKE: Fasha abaguteze amatwi gusobanukirwa akamaro k’ibyo ubigisha no kubikurikiza.

UKO WABIGENZA:

  • Fasha abaguteze amatwi kwisuzuma. Jya ubaza ibibazo bifasha abantu gutekereza, kugira ngo ubafashe gusuzuma uko babona ibintu.

  • Shishikariza abaguteze amatwi gukora ibintu babitewe n’impamvu nziza. Batere inkunga yo gusuzuma impamvu ituma bakora ibyiza. Bafashe kwitoza gukora ibintu babitewe n’urukundo bakunda Yehova, urwo bakunda bagenzi babo n’urwo bakunda inyigisho za Bibiliya. Fasha abaguteze amatwi gutekereza ku Byanditswe. Ntukabanenge. Aho kubakoza isoni, jya usoza disikuru yawe ubatera inkunga yo gukora ibyo bashoboye byose.

  • Fasha abaguteze amatwi gutekereza kuri Yehova. Jya utsindagiriza ukuntu inyigisho zo muri Bibiliya, amahame yayo n’amategeko yayo, bigaragaza imico y’Imana n’urukundo idukunda. Jya utuma abaguteze amatwi bagira ikifuzo cyo kumenya uko Yehova abona ibintu n’uko bamushimisha.