Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YA 2

Imvugo yo mu biganiro bisanzwe

Imvugo yo mu biganiro bisanzwe

2 Abakorinto 2:17

INSHAMAKE: Koresha imvugo isanzwe, igaragaza uko ubona iyo nyigisho kandi igaragaza ko uzirikana abaguteze amatwi.

UKO WABIGENZA:

  • Tegura neza kandi usenge. Jya usenga Yehova umusaba kwerekeza ibitekerezo ku butumwa wifuza gutanga, aho kwitekerezaho. Menya neza ibitekerezo by’ingenzi ugomba kuvuga. Jya uvuga ibyo bitekerezo mu magambo yawe bwite, aho kubisubiramo uko byanditse ku rupapuro.

  • Vuga ibikuvuye ku mutima. Tekereza impamvu abaguteze amatwi bakeneye kumva ubwo butumwa. Jya ubazirikana. Uko uhagaze, ibimenyetso by’umubiri n’ibyo mu maso hawe, bige bigaragaza neza ko ibyo uvuga bikuvuye ku mutima kandi ko ubitayeho.

  • Reba abaguteze amatwi. Jya ureba abo ubwira, niba mu muco wanyu byemewe. Mu gihe utanga disikuru, jya ugira umuntu umwe ureba, wongere urebe undi, aho kurebera rimwe abaguteze amatwi cyangwa ngo ubatumbire.