Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YA 7

Inyigisho z’ukuri kandi zemeza

Inyigisho z’ukuri kandi zemeza

Luka 1:3

INSHAMAKE: Jya utanga ibisobanuro wakoreye ubushakashatsi bwizewe, kugira ngo ufashe abaguteze amatwi kugera ku mwanzuro ukwiriye.

UKO WABIGENZA:

  • Shakira ahantu hiringirwa. Jya ushingira ibisobanuro byawe kuri Bibiliya, nibishoboka uyisome. Niba ugiye gutanga ibisobanuro bishingiye kuri siyansi, ibyo wasomye mu binyamakuru, ibyabaye cyangwa ibindi bintu, jya ubanza urebe niba aho ugiye kuvana amakuru hizewe kandi ko ayo makuru ahuje n’igihe.

  • Jya ukoresha neza ibitabo by’ubushakashatsi. Sobanura imirongo y’Ibyanditswe uyihuze n’imirongo iyikikije, ubutumwa rusange bwo muri Bibiliya n’ibisobanuro by’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ (Mat 24:45). Mu gihe ukoreye ubushakashatsi mu bitabo bidashingiye kuri Bibiliya, jya wirinda gutandukira ubutumwa bw’umwanditsi n’intego ye.

  • Fasha abateze amatwi gusobanukirwa ibyo wigisha. Nyuma yo gusoma umurongo w’Ibyanditswe cyangwa kuvuga ibyo wabonye mu bushakashatsi wakoze, jya ubaza ibibazo ubigiranye amakenga cyangwa utange urugero rufasha abaguteze amatwi gusobanukirwa icyo ushaka kubigisha.