Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YA 8

Ingero zigisha

Ingero zigisha

Matayo 13:34, 35

INSHAMAKE: Jya wumvikanisha ibyo wigisha ukoresha ingero zoroshye, zishishikaje kandi zigisha ibintu by’ingenzi.

UKO WABIGENZA:

  • Toranya ingero zoroshye. Jya wigana Yesu, ukoreshe ibintu bito usobanura ibinini, cyangwa ukoreshe ibintu byoroshye usobanura ibintu bigoye kumva. Mu gihe utanga urugero, ntukavuge ibintu byinshi, kuko byatuma rutumvikana. Jya ukoresha ingero zihuje n’inyigisho wigisha kugira ngo utajijisha abaguteze amatwi.

  • Zirikana ibyafasha abaguteze amatwi. Jya utoranya ingero zibashishikaza kandi zivuga ibintu basanzwe bakora. Jya wirinda gutanga ingero zabatera ipfunwe cyangwa zikabarakaza.

  • Igisha ibintu by’ingenzi. Jya utanga ingero zishyigikira ibintu by’ingenzi, aho kwibanda ku tuntu dutoduto. Ihatire gutuma abo ubwira bazirikana ibyo wabigishije, aho kuzirikana gusa urugero watanze.