Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YA 9

Gukoresha imfashanyigisho

Gukoresha imfashanyigisho

Intangiriro 15:5

INSHAMAKE: Jya ukoresha imfashanyigisho, kugira ngo ibyo wigisha birusheho kumvikana.

UKO WABIGENZA:

  • Toranya imfashanyigisho ituma ibyo wigisha birushaho kumvikana. Jya ukoresha amafoto, imbonerahamwe, amakarita, imirongo igaragaza ibihe cyangwa ibindi bintu kugira ngo utsindagirize ingingo z’ingenzi. Jya ufasha abaguteze amatwi kwibuka inyigisho wigishije, aho kwibuka gusa ibyo werekanye.

  • Jya ukora uko ushoboye abo ubwira babone neza imfashanyigisho wakoresheje.