IKIBAZO CYA 5
Ese bihuje n’ubwenge kwemera ibyo Bibiliya yigisha?
Ese hari umuntu wigeze akubeshya bigatuma ufata undi uko atari? Wenda wumvise abandi bamuvuga nabi cyangwa basubiramo ibyo yavuze. Ibyo byatumye umwanga ariko umaze kumumenya neza usanga baramubeshyeraga. Mu buryo nk’ubwo, hari abantu benshi baba barabwiwe ibinyoma kuri Bibiliya.
Abantu benshi bize usanga basuzugura Bibiliya. Ese waba uzi impamvu bayisuzugura? Inshuro nyinshi, abantu basubiramo ibyo Bibiliya ivuga mu buryo butuma ifatwa nk’aho idahuje n’ubwenge, idahuje na siyansi kandi ko ivuga ibinyoma. Ese birashoboka ko ibyo byaba byaratumye abantu bayifata uko itari?
Ese mu gihe wasomaga aka gatabo waba watangajwe no kumenya ko ibyo Bibiliya ivuga bihuza na siyansi? Abantu benshi birabatangaza. Nanone batangazwa no kumenya ko hari ibintu amadini menshi yigisha avuga ko biri muri Bibiliya nyamara atari byo. Urugero, hari abavuga ko Bibiliya yigisha ko Imana yaremye isanzure n’ibindi binyabuzima biri ku isi mu gihe k’iminsi itandatu, buri munsi ugizwe n’amasaha 24. Mu by’ukuri nta kintu na kimwe kiri muri Bibiliya kigaragaza ko ivuguruza imibare abahanga mu bya siyansi bagerageza gutanga, ivuga igihe isanzure cyangwa isi bimaze bibayeho. *
Ikindi kandi uko Bibiliya isobanura uko ubuzima bwatangiye hano ku isi, bituma abahanga mu bya siyansi babona uko bakora ubushakashatsi maze bakagaragaza ibitekerezo byabo bishingiye kuri siyansi. Bibiliya ivuga ko Imana yaremye ibinyabuzima byose biri ku isi kandi ko yabiremye “nk’uko amoko yabyo ari “ (Intangiriro 1:11, 21, 24). Ibyo bishobora kudahuza na bimwe mu bitekerezo by’abahanga ariko ntibinyuranyije n’ukuri kwa siyansi. Amateka agaragaza ko ibitekerezo by’abahanga bigenda bihinduka ariko ukuri ko guhoraho.
Icyakora hari abantu benshi usanga badashaka gusuzuma icyo Bibiliya yigisha bitewe n’uko amadini yabashyize mu rujijo. Bitegereza ibibera mu madini, bakabonamo uburyarya, za ruswa n’ubushyamirane. Ariko se byaba bikwiriye kutemera Bibiliya bitewe n’uko hari abitwa ko bayigisha bitwara nabi? Hari abahanga bafite ubumuntu n’umutima utaryarya, bababazwa n’abantu b’abagome bagiye bitwaza inyigisho y’ubwihindurize kugira ngo bashyigikire ibitekerezo byabo by’ivangura ry’amoko. Ariko se byaba bikwiriye turamutse dushingiye kuri ibyo tukanenga inyigisho y’ubwihindurize? Ibyiza ni ugusuzuma ibyo iyo nyigisho ivuga maze tukabigereranya n’ibimenyetso bihari.
Turagutera inkunga yo kubigenza utyo no mu gihe usuzuma Bibiliya. Uzatangazwa no kumenya ko ibintu yigisha bihabanye cyane n’ibyo amadini menshi yigisha. Uzabona Yesaya 2:2-4; Matayo 5:43, 44; 26:52). Bibiliya ntiyemera ko abantu baba abafana ngo bemere ibintu buhumyi, ahubwo yigisha ko ukwizera nyakuri kugomba kuba gushingiye ku bimenyetso simusiga, kandi ko abantu bagomba gukoresha ubushobozi bwabo bwo gutekereza mu gihe bakorera Imana (Abaroma 12:1; Abaheburayo 11:1). Bibiliya ntibuza abantu kugira amatsiko, ahubwo idutera inkunga yo kugenzura bimwe mu bibazo bishishikaje kandi bikomeye abantu bibaza.
ko Bibiliya idashyigikira intambara n’urugomo rushingiye ku ivangura ry’amoko ahubwo ko yigisha ko abagaragu b’Imana bagomba kwanga intambara kandi bakikuramo urwango rutuma izo ntambara zibaho (Urugero, ese wigeze wibaza uti: “Niba Imana ibaho kuki yemera ko habaho ubugome?” Bibiliya isubiza icyo kibazo hamwe n’ibindi byinshi. * Turagutera inkunga yo gukomeza gushakisha ukuri. Uzabona ibisubizo bishimishije kandi bihuje n’ubwenge bishingiye ku bimenyetso bifatika kandi ibyo bisubizo ntibizaba ari impanuka.
^ par. 5 Niba wifuza ibisobanuro birenzeho, reba agatabo Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?, kanditswe n’Abahamya ba Yehova.
^ par. 9 Reba igice cya 11 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.