Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIBAZO CYA 9

Ese nagombye kwemera ubwihindurize?

Ese nagombye kwemera ubwihindurize?

IMPAMVU ARI NGOMBWA KUBYIBAZA

Inyigisho y’ubwihindurize ibaye ari ukuri, ubuzima nta ntego irambye bwaba bufite. Ariko niba hariho Umuremyi, dushobora kubona ibisubizo bitunyuze by’ibibazo abantu bibaza ku buzima hamwe n’igihe kizaza.

ARI WOWE WAKORA IKI?

Tekereza kuri iyi nkuru: Alex yashobewe. Asanzwe yemera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose. Ariko uyu munsi, mwarimu ubigisha isomo ry’ibinyabuzima yemeje ko inyigisho y’ubwihindurize ari ukuri, kandi ko ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu bya siyansi. Alex ntiyifuza ko abandi bamuseka. Aribajije ati “ariko se ko abahanga mu bya siyansi bemeza ko inyigisho y’ubwihindurize ari ukuri, jye ndi iki ku buryo nabagisha impaka?”

Ese iyo uza kuba Alex, wari kwemera ubwihindurize bitewe n’uko gusa ibitabo byemeza ko bwabayeho?

FATA AKANYA UTEKEREZE

Abemera ubwihindurize n’abatabwemera bose bihutira kuvuga ibyo bemera batiriwe bibaza n’impamvu babyemera.

  • Hari abantu bemera ko hariho Umuremyi, bitewe gusa n’uko ari ko babyigishijwe mu rusengero.

  • Hari n’abemera ubwihindurize bitewe gusa n’uko babyize mu ishuri.

IBIBAZO BITANDATU UKWIRIYE GUSUZUMA

Bibiliya igira iti “buri nzu yose igira uyubaka, ariko uwubatse ibintu byose ni Imana” (Abaheburayo 3:4). Ese kubyemera bishyize mu gaciro?

Kuvuga ko nta Muremyi ubaho ntaho bitaniye no kuvuga ko iyi nzu nta wayubatse

IBYO ABANTU BAVUGA: Ibintu byose byo mu isanzure ry’ikirere byabayeho mu buryo bw’impanuka.

1. Ni nde cyangwa ni iki cyateje iyo mpanuka?

2. Ese igitekerezo gishyize mu gaciro ni ikihe? Ese ni uko ibintu byapfuye kubaho gutya gusa cyangwa ni uko hari umuntu byakomotseho?

IBYO ABANTU BAVUGA: Abantu baturutse ku nyamaswa.

3. Niba abantu barakomotse ku nyamaswa, urugero nko ku nguge, kuki usanga bafite ubwenge buhambaye kuzirusha?

4. Kuki n’ibinyabuzima byoroheje usanga bifite imikorere ihambaye?

IBYO ABANTU BAVUGA: Hari ibimenyetso byerekana ko ubwihindurize bwabayeho.

5. Ese umuntu uvuga atyo aba yarigenzuriye ibyo bimenyetso agasanga bwarabayeho koko?

6. Ese utekereza ko ari abantu bangana iki bemera ubwihindurize bitewe gusa n’uko babwiwe ko umuntu wese w’umunyabwenge agomba kubwemera?

“Uramutse ugeze mu ishyamba ukabona inzu nziza cyane, ese wavuga uti ‘ibiti byagiye byiterateranya bivamo iyi nzu?’ Birumvikana ko utavuga utyo! Ntibyaba bishyize mu gaciro. None se kuki twakwemera ko ibintu byose byo mu isanzure ry’ikirere byapfuye kubaho gutya gusa?”—Julia.

“Tekereza umuntu akubwiye ko habaye impanuka mu icapiro maze wino igatarukira ku bisenge no ku nkuta, hakavamo inkoranyamagambo nini cyane. Ese wabyemera?”—Gwen.

KUKI WEMERA IMANA?

Bibiliya igushishikariza gukoresha ‘ubushobozi bwawe bwo gutekereza’ (Abaroma 12:1). Ibyo bisobanura ko utagombye kwemera Imana bishingiye gusa

  • KU BYIYUMVO (Jye numva hariho imbaraga zisumba byose)

  • KU BITEKEREZO BY’ABANDI (Mbana n’abantu bemera Imana)

  • KU GAHATO (Ababyeyi banjye bantoje kwemera Imana; nta kundi nari kubigenza)

Ugomba kugira impamvu zifatika zituma uyemera.

“Iyo ndi mu ishuri mwarimu agasobanura imikorere y’umubiri wacu, binyemeza rwose ko Imana ibaho. Buri gice cy’umubiri wacu gifite icyo gishinzwe ndetse na twa duce duto two mu mubiri. Igitangaje ni uko ibyo byose bikorwa tutazi ko birimo biba. Imikorere y’umubiri wacu irahambaye cyane!”—Teresa.

“Iyo nitegereje inzu ndende y’umuturirwa, ubwato cyangwa imodoka, ndibaza nti ‘byakozwe na nde?’ Umuntu ukora imodoka aba afite ubwenge, kuko bisaba ko akantu kose kayigize gakora neza kugira ngo ishobore kugenda. None se ubwo niba imodoka zigira abazikora, abantu bo ntibagomba kuba bafite uwabaremye?”—Richard.

“Uko nagendaga niga siyansi, ni ko narushagaho gutakariza icyizere inyigisho y’ubwihindurize. . . . Kuri jye ‘kwemera’ ubwihindurize ni byo bigoye kurusha kwemera ko hariho Umuremyi.”—Anthony.

BITEKEREZEHO

Nubwo abahanga mu bya siyansi bamaze imyaka myinshi bakora ubushakashatsi, ntibavuga rumwe ku nyigisho y’ubwihindurize. Niba abahanga mu bya siyansi barananiwe kumvikana ku nyigisho y’ubwihindurize, kandi ari bo bitwa ko ari abahanga, wabuzwa n’iki kuyishidikanyaho?