IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE
Bishimira cyane ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Ku itariki ya 28 Kamena 2013, ku rubuga rwa jw.org hashyizweho itangazo ryavugaga ko ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower (WOL) rimaze gushyirwa mu ndimi zigera ku 100. Iryo somero ryorohereza abantu gukora ubushakashatsi nk’uko Watchtower Library iboneka kuri CD-ROM ikora. Ushobora kugera kuri iryo somero ukoresheje ibikoresho hafi ya byose bifite interineti, urugero nka orudinateri, tabuleti cyangwa telefoni. Ibyinshi mu biboneka kuri iryo somero ni ibyasohotse kuva mu mwaka wa 2000. Nanone indimi nyinshi zifiteho Ubuhinduzi bw’isi nshya n’igitabo gisobanura Bibiliya (Étude perspicace des Écritures). Ushobora gukora ubushakashatsi kuri iryo somero ushaka ijambo rimwe cyangwa interuro cyangwa itsinda ry’amagambo, nk’uko bikorwa kuri Watchtower Library. Mu gihe urimo ukoresha iryo somero ryo kuri interineti, ushobora gushaka imirongo y’Ibyanditswe cyangwa ibindi bintu mu rurimi runaka, hanyuma ibyo ubonye ukabireba no mu rundi rurimi. Dore bimwe mu byo abantu bavuze bashimira ku bw’icyo gikoresho cy’ubushakashatsi cy’ingirakamaro:
“Ndabashimira cyane ku bw’isomero ryo kuri interineti. Igihe nabonaga icyo gikoresho gishya kidufasha mu kwiyigisha, narishimye cyane birandenga. Nta bumenyi mfite mu bihereranye na porogaramu za orudinateri cyangwa gukora imbuga zo kuri interineti, ariko rwose mbona ko iki gikoresho cy’ubushakashatsi giteguwe neza cyane. Kigaragaza rwose urukundo mukunda abandi bantu, urukundo mukunda abavandimwe banyu n’urukundo mukunda Yehova. Ukuntu mwateguye iri somero bigaragaza ko mutwitaho. Mbona ko ari impano nziza cyane igaragaza urukundo rwa Data wo mu ijuru Yehova n’ubuntu bwe, kandi rwose naranyuzwe. Mwarakoze cyane.”—A., Arijantine.
“Simbyumva! Kuri iki gicamunsi nagiye ku isomero ryo kuri interineti, kandi nabonye mu ndimi nshya ziriho harimo n’igikerewole cyo muri Hayiti. Sinigeze ntekereza ko ibi byabaho. Binyuze kuri iyi baruwa, mushobora kwibonera ko nabuze amagambo nakoresha mbashimira. Yehova akomeze abahe imigisha mu mihati yose mushyiraho, kandi umwuka we wera ukomeze kubayobora.”—D.C., Amerika.