Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE

amerika

amerika
  • IBIHUGU 57

  • ABATURAGE 970.234.987

  • ABABWIRIZA 3.943.337

  • ABIGISHIJWE BIBILIYA 4.341.698

Babasabye kuba mu rugo rwabo

Umugabo n’umugore we batari Abahamya b’i Las Vegas muri Nevada bifuzaga gutura ahantu hari umutekano, maze bagurisha inzu yabo kugira ngo bimukire muri République Dominicaine. Icyakora bagombaga kuva muri iyo nzu yabo habura iminsi icumi mbere y’uko igihe cyo gufata indege kigera. Abaturanyi babo b’Abahamya ba Yehova barabafashije babasaba kuza ngo babe bari kumwe mu rugo rwabo. Mu gihe bahamaze, uwo mugabo n’umugore bagiye mu materaniro ku Nzu y’Ubwami maze batangazwa no kumva bavuga iby’umwaka wa 1914 kandi urabashishikaza cyane. Bari bazi ko uwo mwaka ari uw’ingenzi cyane mu mateka y’isi. Bamaze kugera muri République Dominicaine basabye Abahamya bahuye na bo bwa mbere ko babigisha Bibiliya. Nyuma y’umwaka n’amezi abiri, bombi biyeguriye Yehova barabatizwa.

Iki ni cyo nari nkeneye

Igihe mu murwa mukuru wa Panama habaga imurika mpuzamahanga ry’ibitabo mu mwaka wa 2012, abavandimwe na bo bari bafitemo ameza y’ibitabo. Abanyeshuri babiri b’abakobwa begereye ayo meza. Umwe muri abo bakobwa yabwiye mushiki wacu wakiraga abantu ko yari yihebye. Uwo mukobwa yasobanuye ko se yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge kandi ko atari azi uko yakwitwara muri iyo mimerere. Mushiki wacu yamweretse igice cya 23 cy’igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2, gifite umutwe uvuga ngo “Nakora iki niba umubyeyi wanjye yarabaswe n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge?” Uwo mukobwa yaratangaye aravuga ati “iki ni cyo nari nkeneye!” Abo bakobwa bahobeye mushiki wacu kandi nyuma y’isaha baragarutse bongera kumushimira. Mu minsi itanu iryo murika ryamaze, abavandimwe batanze ibitabo 1.046, amagazeti 1.116 n’udutabo 449. Abantu 56 batanze aderesi zabo kugira ngo Abahamya bazabasure.

Yamaze imyaka ine abwiriza wenyine

Fredy utuye mu mudugudu witaruye wo mu misozi yo muri Kosita Rika, ururimi rwe kavukire ni igikabeka. Ubu hashize imyaka igera kuri ine Fredy ahawe igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? n’agatabo Ni iki Imana idusaba? igihe yakoraga mu murwa mukuru wa San José. Umubwiriza wahaye Fredy ibyo bitabo yamubwiye ko asubira iwabo akabwiriza abantu b’iwabo. Yasubiyeyo, yiyigisha igitabo Icyo Bibiliya yigisha, kandi agira ihinduka mu mibereho ye, urugero nko gusezerana n’umugore we mu buryo bwemewe n’amategeko. Hanyuma yigishije ukuri abantu bavugaga igikabeka uko yari ashoboye kose.

Fredy yashyizeho amashuri y’abo yigishaga Bibiliya. Yashyiraga abanyeshuri mu byiciro bitandatu, akurikije amanota babaga bagize mu kizamini yabahaga asuzuma ubumenyi bafite kuri Bibiliya. Yashyizeho gahunda y’amateraniro kandi bagiraga urwibutso, akiyandikira impapuro z’itumira zagiraga ziti “Abahamya ba Yehova bagutumiriye kuza kwifatanya natwe mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo.” Ibyo byose yabikoze mu gihe cy’imyaka ine nta wundi Muhamya n’umwe bari bongera guhura! Hagati aho yasengaga Yehova amusaba kohereza Abahamya bo kumufasha.

Vuba aha isengesho rya Fredy ryarashubijwe. Hari Abahamya bakoze urugendo rugoye bagana muri uwo mudugudu yari atuyemo maze batangazwa no kubona ibintu byose yari yaragezeho. Baravuze bati “nubwo Fredy atari Umuhamya wabatijwe, abaho nk’Umuhamya wabatijwe!” Hashize amezi atatu gusa, yemerewe kuba umubwiriza utarabatizwa. Kugira ngo Fredy abatizwe, yamanutse umusozi agiye mu ikoraniro rya mbere yateranyemo ari kumwe n’abantu 19 yigishaga Bibiliya. Ubu yashinze andi matsinda atatu y’abantu bavuga igikabeka mu yindi midugudu yitaruye kurushaho.

Kosita Rika: Fredy ubu ni umupayiniya w’igihe cyose kandi akora ingendo ndende agiye kwigisha abantu Bibiliya

Yavuganiye ukwizera kwe ku ishuri

Umunsi umwe, Anna wiga mu mashuri yisumbuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagombaga kuvuganira ukwizera kwe asobanurira bagenzi be bari bamurakariye bitewe n’uko atemera Ubutatu. Anna agira ati “banteraniyeho bavugira icyarimwe, ariko nakomeje gutuza kubera ko ntifuzaga ko ababirebaga babona nabi Abahamya ba Yehova.” Muri iryo joro yasenze Yehova amusaba kugira ubutwari kandi akora ubushakashatsi ku nyigisho y’Ubutatu. Bukeye bwaho, Anna yagiye ku ishuri yitwaje Bibiliya ye. Abanyeshuri bigana baramukikije, abenshi muri bo bamunnyega. Icyakora yabasomeye imirongo myinshi y’Ibyanditswe abigiranye ubutwari kandi abafasha kuyitekerezaho. Amaherezo abamugishaga impaka bararuciye bararumira. Izo mpaka zarangiye uwamurwanyaga cyane ari na we wari uhagarariye ishuri, yemeye ko noneho agiye kuzajya yubaha Abahamya ba Yehova. Muri uwo mwaka wose w’amashuri, yabazaga Anna ibibazo bitandukanye bihereranye n’imyizerere ye.

Urukweto rwacitse mu gihe gikwiriye

Umugore ukiri muto wo muri Barubade yari mu nzira agiye gusenga ari ku cyumweru mu gitondo, maze agashumi k’urukweto rwe karacika. Yagiye mu rugo rwari hafi aho abasaba urushinge kugira ngo akadode. Urwo rugo rwari urwa mushiki wacu w’Umuhamya ubana n’umukobwa we. Mu gihe uwo mugore yarimo adoda urukweto rwe, uwo mushiki wacu yamusobanuriye uko ubuhanuzi bwa Bibiliya burimo busohozwa muri iki gihe. Hanyuma umukobwa wa mushiki wacu yatumiye uwo mugore ngo aze mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami yari kuba muri icyo gitondo. Uwo mugore amaze kubona ko n’ubundi yari yakererewe amateraniro y’iwabo, yemeye kujya ku Nzu y’Ubwami. Igihe yari mu materaniro yasomye imirongo yose muri Bibiliya ye ya King James. Ayo materaniro yaramushimishije cyane. Yavuze ko yari arambiwe kumva urusaku rw’ingoma n’induru byo mu idini rye, kandi ko kuva na kera yifuzaga kwigira Bibiliya ahantu hatuje. Yemeye igitabo Icyo Bibiliya yigisha anemera kwiga Bibiliya. Ubu ajya mu materaniro yose kandi akayifatanyamo ashishikaye.

Umuntu umwe gusa ni we ushobora kumubuza kubwiriza

Umuvandimwe ukiri muto wo muri Guyana agira ati “nkunda kubwiriza abanyeshuri twigana ku ishuri, ariko hari umuhungu uba udashaka ko mbwiriza. Umunsi umwe yansunikiye ku rukuta maze arambwira ati ‘reka kubwiriza!’ Namushubije ko Yehova ari we wenyine ushobora kumbuza kubwiriza. Igihe nakomezaga kubwiriza, uwo muhungu yanciriye igikapu. Hanyuma yankubise ingumi ku munwa arankomeretsa. Twese twahamagajwe mu biro bya mwarimu, ambaza icyo nari natwaye uwo muhungu cyatumye ankubita. Namushubije ko nari ndimo mbwiriza ubutumwa bwiza, uwo muhungu akaza kundwanya. Mwarimu yambajije impamvu ntamwishyuye ndetse ambwira ko nagombye kuba nabikoze. Navuze ko nari narasomye muri Bibiliya mu Baroma 12:17, havuga ko Abakristo batagomba ‘kwitura umuntu wese inabi yabagiriye.’ Mwarimu amaze kubyumva, yanyihohoyeho ambwira ko agiye guhana uwo muhungu wankubise.”

Catamarca muri Arijantine