Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE

Oseyaniya

Oseyaniya
  • IBIHUGU 29

  • ABATURAGE 39,508,267

  • ABABWIRIZA 96,088

  • ABIGISHIJWE BIBILIYA 63,333

‘Ubu noneho ndasobanukiwe’

Freda utumva, yarishimye ubwo yamenyaga ko we na mushiki wacu wamwigishaga Bibiliya bari bagiye kujya bateranira mu itorero rya mbere rikoresha ururimi rw’amarenga muri Papouasie-Nouvelle-Guinée. Iryo torero ryashinzwe ku itariki ya 1 Werurwe 2013. Freda yabonye ko igihe yashyiraga hasi ibitabo akajya akurikira amarenga n’izindi mfashanyigisho zakoreshwaga kuri platifomu, ari bwo yarushijeho gusobanukirwa ibyavugirwaga mu materaniro. Yatangajwe n’uko ibyo byamufashije gutsinda amasonisoni, agatangira kujya atanga ibisubizo incuro nyinshi mu materaniro. Muri Mata 2013, yabaye umubwiriza utarabatizwa kandi atera inkunga abandi bantu batumva bakazana na we mu materaniro. Igihe bamubazaga impamvu incuro nyinshi amarira aba amutemba ku matama, yarashubije ati “ni ukubera ko ubu noneho mba nsobanukiwe.”

Yinjiye mu modoka itari yo

Igihe Barbara wo muri Ositaraliya yari agiye mu itsinda rye ry’umurimo wo kubwiriza, yashyize imodoka ye ku ruhande kugira ngo abanze arebe ko yari yitwaje agakaye yandikamo abantu ari busure. Nuko agiye kubona abona umugore akinguye umuryango w’imodoka atangira kwinjira.

Barbara yaramubwiye ati “birashoboka ko mwibeshye imodoka.”

Uwo mugore yaramushubije ati “mumbabarire. Nari nagize ngo ni umugore usanzwe untwara. Uwo mugore abonye amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! yabwiye Barbara ati “hari abagore babiri banyigishaga Bibiliya bampaga aya magazeti, ubu hashize imyaka myinshi.” Barbara yishimiye guha uwo mugore ayo magazeti kandi nyuma yaho atangira kumwigisha Bibiliya.

“Amabaruwa aturuka ku Mana”

Nouvelle-Zélande: Violet ageza ukuri ku bantu benshi akoresheje amabaruwa

Mushiki wacu wamugaye witwa Violet ufite imyaka 82, atuye i Christchurch muri Nouvelle-Zélande. Buri gihe yohereza amabaruwa n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu bigo byo mu karere k’iwabo byita ku bageze mu za bukuru n’ibyita ku barwaye indwara zidakira. Abakozi bo muri ibyo bigo batanga ayo mabaruwa, bavuze ko abageze mu za bukuru baba bategerezanyije amatsiko ayo mabaruwa bavuga ko aba aturutse ku Mana. Hari abasoma ayo mabaruwa n’ibitabo, hanyuma bakabigurana n’abandi cyangwa bakabisoma mu ijwi riranguruye kugira ngo abatabona neza bumve. Nanone abakozi bo muri ibyo bigo bavuga ko abasoma ayo mabaruwa n’ibyo bitabo usanga batuje, bakarangwa n’icyizere kandi bakaba abanyamahoro kurusha abatabisoma. Violet agira icyo avuga ku mihati ashyiraho abwiriza agira ati “numva ko Yehova akinkoresha kugira ngo mfashe abandi. Kugeza ukuri ku bandi muri ubwo buryo bitera inkunga rwose.”

Yasomye ibyerekeye indabyo z’amaroza

“Iyo narayisomye.” Bernie wo ku kirwa cya Saipan yatangajwe n’icyo gisubizo gitunguranye yahawe ari kuwa gatandatu mu gitondo, ubwo yatangaga igazeti y’Umunara w’Umurinzi yari isohotse vuba. Yibajije ukuntu umunyeshuri witwa Bernadette waje kumukingurira yari yaramaze gusoma iyo gazeti. Bernie yakoze mu isakoshi ye akuramo indi gazeti itandukanye n’iyo. Bernadette yaramubwiye ati “iyo na yo narayisomye.” Bernie yarashobewe maze aramubaza ati “aya magazeti wayasomye uyakuye he? Ese uri Umuhamya wa Yehova waje gutemberera ino aha?” Bernadette yamusobanuriye ko atari Umuhamya, ahubwo ko yari yarayasomeye kuri interineti. Umunsi umwe, ubwo Bernadette yakoraga ubushakashatsi kuri interineti ku byerekeye indabyo z’amaroza, yatewe amatsiko n’ingingo yo muri Nimukanguke! yabonekaga ku rubuga rwa interineti rw’Abahamya ba Yehova. Bernadette yabwiye Bernie ko yakunze cyane iyo ngingo ku buryo yiyemeje gusoma n’ibindi biboneka kuri urwo rubuga. Mu mizo ya mbere, yakundaga gusoma ingingo zivuga ibyerekeye ibimera n’inyamaswa, ariko bidatinze yabonye ko hariho n’izindi ngingo zishishikaje zavugaga ibya Bibiliya. Bernie amaze kubona ko Bernadette ashimishijwe, yamusabye ko yamwigisha Bibiliya, maze agaruka kumusura afite igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Igihe Bernie yasuraga Bernadette ku ncuro ya gatatu, bize igice cya mbere cy’icyo gitabo. Hashize umwaka, mu kwezi k’Ugushyingo 2012, Bernadette yarabatijwe. Bernadette yagize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka yihuse cyane ku buryo incuti ze zikunda kuvuga ko “yaje mu kuri yiruka.” Urwo rubuga rwa interineti rwamuhaye intangiriro yihuse rwose.