Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE

U Burayi

U Burayi
  • IBIHUGU 47

  • ABATURAGE 741,892,871

  • ABABWIRIZA 1,601,915

  • ABIGISHIJWE BIBILIYA 862,555

“Ese wayobye?”

Umugore w’Umusomali uba muri Suwede bamutumiye mu materaniro ku Nzu y’Ubwami, yemera kujyayo. Ariko ntibyagenze neza. Nta muntu wamuhaye ikaze, ahubwo bose baramutumbiraga. Yumvise agize ipfunwe. Hari umuntu ushobora kuba yarabibonye, maze araza aramubaza ati “ese wayobye?”

Yaramushubije ati “yewe, ni ko mbibona!” Hanyuma aragenda. Igihe uwo mugore yongeraga guhura n’Abahamya bari baramutumiye, yararakaye ababwira ko atazigera agaruka mu materaniro. Bibajije uko byaba byaragenze kubera ko batari barigeze bamubona ku Nzu y’Ubwami. Bamaze kubivuganaho, bose bamenye ko yari yarayobye akajya mu rusengero!

Abo Bahamya bamushishikarije kuzagerageza akagaruka ku Nzu y’Ubwami. Yarabyemeye, ariko avuga ko naramuka abonye ikintu kimubangamiye atazahamara n’iminota icumi. Icyakora igihe yinjiraga mu Nzu y’Ubwami, abagize itorero bose bamwakiranye urugwiro! Yarishimye cyane ku buryo ari we wavuye ku Nzu y’Ubwami nyuma y’abandi. Kuva icyo gihe, yakomeje kujya mu materaniro buri gihe, kandi ubu ni umubwiriza wabatijwe.

Yabonye urupapuro rw’itumira mu muhanda

U Bugiriki: Ubu Stergios ageza ku bandi ubutunzi yabonye

Stergios ni umusore uba mu Bugiriki. Igihe kimwe ari mu gitondo ubwo yari atashye avuye ku kazi, yahisemo kunyura mu yindi nzira aho guca aho yari asanzwe anyura. Stergios yabonye ikintu mu muhanda kimutera amatsiko. Rwari urupapuro rutumirira abantu kuza mu Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo. Hariho ikibazo kigira kiti “Utekereza ko Yesu ari muntu ki? Ariko Stergios yatinye kurutoragura kubera ko mu muhanda hari abantu. Igihe yageraga mu rugo, yatangiye gutekereza kuri icyo kibazo kandi agira amatsiko yo kumenya byinshi.

Stergios yari afite gahunda yo kujya gusangira ikawa n’incuti ze kuri uwo munsi nyuma ya saa sita. Igihe yari mu nzira agiye kuzireba, yahisemo guca muri ya nzira yari yabonyemo rwa rupapuro rw’itumira, atekereza ko ari busange rugihari. Urwo rupapuro rwari rugihari, ariko hakiri abantu, nanone atinya kurutoragura. Igihe Stergios yari atashye avuye gusangira ikawa n’incuti ze, yongeye guca muri ya nzira, asanga rwa rupapuro rw’itumira rugihari. Icyo gihe bwo yararutoraguye ararusoma. Amaze kurusoma, yiyemeje kuzaterana ku Rwibutso.

Urwibutso rurangiye, Stergios yemeye kwiga Bibiliya. Yatangiye kujya mu materaniro kandi agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Yabatijwe mu ikoraniro ryihariye ryabaye muri Werurwe 2013.

Ikiganiro cyo kuri radiyo cyavanyeho urwikekwe

Muri Mutarama 2010 umuvandimwe w’i Copenhagen muri Danimarike witwa Finn yagiye gutembera yitwaje amagazeti. Igihe yagendaga mu gahanda gato, yahuye n’umusaza. Finn yamuhaye amagazeti yo mu Kuboza 2009, yari arimo ingingo zivuga ibya Noheli. Uwo musaza amuvugishije, Finn yahise amenya ijwi. Yari umugabo wize cyane watangaga ikiganiro kuri radiyo. Bukeye bwaho, Finn yumvise radiyo, atangazwa no kumva uwo musaza avuga iby’amagazeti yari yaraye ahawe. Hanyuma yasomeye kuri radiyo bimwe mu byari bikubiyemo. Mu byo yasomye, harimo inkuru y’“inyenyeri” y’amayobera yabonetse igihe Yesu yavukaga kandi yemeza ko igomba kuba yari yatumwe na Satani.

Finn yatewe inkunga n’ukuntu ayo magazeti yakiriwe, maze yiyemeza gusura uwatangaga icyo kiganiro. Mu kiganiro bagiranye, Finn yamubajije mu kinyabupfura niba bishoboka kugira ikiganiro kinyura kuri radiyo kivuga ingingo zo muri Bibiliya. Hashize ibyumweru bibiri, yabonye igisubizo cyiza. Ibiganiro birenga 30 by’amasaha abiri abiri byaciye kuri radiyo, byose bikaba byaravugaga ibyerekeye Abahamya ba Yehova na Bibiliya. Finn n’uwo musaza bagiraga ikiganiro kuri radiyo bakaganira ku ngingo zatoranyijwe kandi bagasubiza abantu babarirwa mu magana bahamagaraga.

Hari umuntu wahamagaye kuri radiyo asigira ushinzwe ubuhanga bw’ibyuma nomero ze za telefoni. Yifuzaga kuvugana n’abavandimwe. Abavandimwe bahise bavugana na we. Uwo mugabo yari amaze imyaka myinshi yumva incuti ze n’umuryango we basebya Abahamya ba Yehova, ariko ibiganiro yumvise kuri radiyo, byatumye urwikekwe yari afitiye Abahamya ruyoyoka. Uwo mugabo yatangiye kwiga Bibiliya kandi mu mwaka wa 2013 yateranye ku Rwibutso no kuri disikuru yihariye. Aza mu materaniro yose yo ku cyumweru kandi atanga ibisubizo bisobanutse mu cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Hari n’abandi bantu bo muri ako karere na bo bitabiriye ukuri bitewe n’ibyo bumvise muri ibyo biganiro byanyuraga kuri radiyo.

Yasize urupapuro rw’itumira ku muryango

Hari ku munsi wa nyuma w’ikoraniro ry’intara mu Butaliyani. Igihe Lucio yari kumwe n’incuti ze azisezeraho, hari umugabo n’umugore babegereye. Lucio yababajije itorero baturutsemo. Baramushubije bati “nta torero twaturutsemo.”

Lucio yarababajije ati “ese hari uwabatumiye?”

Baramushubije bati “oya ni twe twizanye.”

Lucio yagize amatsiko maze arababaza ati “ese mwanyemerera nkababaza icyatumye muza?”

Baramubwiye bati “twasanze urupapuro rw’itumira ku muryango wacu twiyemeza kuza.”

Bamaze kubwira Lucio aho batuye, umugore we witwa Ester yariyamiriye ati “ni jye wasizeyo urwo rupapuro rw’itumira! Hari ku munsi wa nyuma wo gutanga impapuro z’itumira kandi natekereje ko aho guta impapuro z’itumira nari nsigaranye, byari kurushaho kuba byiza kuzisiga ku miryango y’abantu ntari nasanze mu ngo.” Uwo mugabo n’umugore we bari babonye urwo rupapuro rw’itumira biyemeza kuzaza ku nzu y’Amakoraniro bagakurikirana porogaramu yo ku cyumweru. Nyuma y’ikiganiro kigufi, Lucio na Ester batumiye uwo mugabo n’umugore baza mu rugo iwabo barasangira kandi bakomeza kuganira. Uwo mugabo n’umugore bari bashimishijwe bemeye kwiga Bibiliya. Buri gihe biga bateguye kandi ubu baza mu materaniro bakanayifatanyamo.