Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

SIYERA LEWONE NA GINEYA

Agakarita k’ikoraniro ni ko kari urupapuro rw’inzira

Agakarita k’ikoraniro ni ko kari urupapuro rw’inzira

“MU MWAKA wa 1987, abantu basaga 1.000 bagiye mu ikoraniro ry’intara ryabereye i Guékédou muri Gineya, ryari rifite umutwe uvuga ngo ‘Jya wiringira Yehova.’ Kubera ko iryo koraniro ryari ryabereye hafi y’umupaka wa Siyera Lewone na Liberiya, benshi mu barijemo baturutse muri ibyo bihugu bafashe umwanzuro wo kujya bataha buri munsi. Icyakora ntibari bafite impapuro z’inzira zikwiriye. Bityo abavandimwe babishinzwe baganiriye n’abayobozi bo ku mupaka bagirana amasezerano. Abajyaga mu ikoraniro bari bakeneye urupapuro rumwe gusa, ni ukuvuga agakarita kambarwa mu ikoraniro! Iyo abapolisi bo ku mupaka babonaga abagiye mu ikoraniro bambaye udukarita twa oranje, barabarekaga bagatambuka.”—Everett Berry, wahoze ari umumisiyonari.

Muri iri koraniro abavandimwe barariye