Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

SIYERA LEWONE NA GINEYA

1945 kugeza 1990​—‘Bageza benshi ku gukiranuka’​—Dan12:3. (Igice cya 2)

1945 kugeza 1990​—‘Bageza benshi ku gukiranuka’​—Dan12:3. (Igice cya 2)

Bubaha impano y’Imana y’ishyingiranwa

Igihe William Nushy yari ageze aho yari agiye gukorera umurimo, yasanze ababwiriza bamwe batubahiriza amahame ya Yehova arebana n’ishyingiranwa. Hari abibaniraga gusa batarasezeranye imbere y’ubutegetsi. Abandi bo bakurikizaga imigenzo yo muri ako karere yo kuba baretse gushyingiranwa bagategereza ko umugore abanza gutwita, kugira ngo bizere ko nibashyingiranwa bazabyara.

Ni yo mpamvu muri Gicurasi 1953, ibiro by’ishami byandikiye amatorero yose, bigasobanura neza amahame ya Bibiliya yerekeranye n’ishyingiranwa (Intang 2:24; Rom 13:1; Heb 13:4). Ababanaga bahawe igihe cyo gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko, bitaba ibyo bakavanwa mu itorero.—1 Kor 5:11, 13.

Ababwiriza hafi ya bose bishimiye ibyo bintu byari binonosowe. Icyakora hari abandi bumvaga ko ibyo ari ugukagatiza. Mu matorero abiri, ababwiriza basaga kimwe cya kabiri baretse kwifatanya n’umuteguro wa Yehova. Icyakora abakomeje kuba indahemuka bongereye igihe bamaraga mu murimo, iyo ikaba ari gihamya yagaragazaga ko Yehova yabahaye umugisha.

Abavandimwe bashyizeho imihati myinshi, amaherezo abategetsi bemera ko abagiye gushyingiranwa bazajya basezeranira mu Nzu y’Ubwami y’i Freetown. Ku itariki ya 3 Nzeri 1954, abavandimwe bakoze umuhango wa mbere w’ishyingiranwa wemewe n’amategeko. Nyuma yaho, leta yahaye ibitabo by’ishyingiranwa abavandimwe babishoboye mu turere turindwi two hirya no hino mu gihugu. Ibyo byatumye abandi bantu benshi bashimishijwe bashobora gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo babe ababwiriza b’ubutumwa bwiza.

Ubukwe ku Nzu y’Ubwami

Abantu benshi bashimishijwe bari bafite abagore benshi na bo bateye intambwe kugira ngo bubahirize amahame y’Imana. Samuel Cooper, ubu uba i Bonthe, agira ati “mu mwaka wa 1957, natangiye kujyana n’abagore banjye babiri mu materaniro, kandi bidatinze niyandikishije mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Umunsi umwe, nagombaga gutanga disikuru yavugaga ibyerekeye ishyingiranwa rya gikristo. Igihe nakoraga ubushakashatsi ntegura iyo disikuru, nabonye ko nagombaga gusezerera umugore wanjye muto. Igihe nabibwiraga bene wacu, bose barandwanyije. Umugore wanjye muto yari yarambyariye akana, mu gihe umugore mukuru yari ingumba. Ariko nari nafashe umwanzuro wo kubahiriza amahame yo mu Byanditswe. Icyantangaje cyane ni uko igihe umugore wanjye muto yasubiraga iwabo, umugore wanjye mukuru yatangiye kubyara. Ubu mfite abana batanu nabyaranye n’umugore wanjye wahoze ari ingumba.”

Undi muntu wari ushimishijwe n’ukuri ni Honoré Kamano wari utuye hakurya y’umupaka muri Gineya. Igihe yirukanaga abagore be babiri bato, umugore mukuru yishimiye uwo mwanzuro atangira gufatana ukuri uburemere. Umwe mu bagore be bato, nubwo yababajwe n’uko yirukanwe, na we yamushimiye ko afatana uburemere amahame ya Bibiliya. Yasabye ko hagira umuntu umwigisha Bibiliya, kandi nyuma yaho yiyeguriye Yehova.

Abahamya ba Yehova bazwi hose ko bubaha ishyingiranwa

Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bazwi hose muri Siyera Lewone no muri Gineya ko bubaha ishyingiranwa. Ubudahemuka bagaragaza mu ishyingiranwa ryabo burimbisha inyigisho z’Imana kandi bukayihesha ikuzo kuko ari yo yatangije ishyingiranwa.—Mat 19:4-6; Tito 2:10.

Amacakubiri i Freetown

Mu mwaka wa 1956, abandi bamisiyonari babiri bize mu ishuri rya Gileyadi, ari bo Charles na Reva Chappell, bageze i Freetown. Mu gihe bari mu nzira berekeza ku nzu y’abamisiyonari, batangajwe no kubona icyapa kinini cyamamazaga disikuru ishingiye kuri Bibiliya yari gutangirwa mu nzu mberabyombi ya Wilberforce Memorial Hall. Charles agira ati “icyo cyapa cyagaragazaga ko yari gutangwa na C.N.D. Jones, uhagarariye ‘Kiliziya y’Abahamya ba Yehova.’”

Jones wavugaga ko yari yarasutsweho umwuka, yayoboraga itsinda ryari ryaritandukanyije n’itorero ry’i Freetown. Abagize iryo tsinda bavugaga ko ari bo Bahamya ba Yehova “nyakuri,” kandi bitaga abamisiyonari n’abashyigikiraga mu budahemuka abahagarariye umuteguro “abatekamutwe” n’“abariganya b’i Gileyadi.”

Ibintu byarushijeho kuzamba igihe Jones na bamwe mu bari bamushyigikiye bacibwaga mu itorero. Chappell agira ati “iryo tangazo ryababaje abavandimwe bamwe bumvaga ko abazanaga amacakubiri bagombaga kwihanganirwa. Hari bake bavugiraga mu ruhame ko bitabashimishije. Bo n’abandi bakomeje kwifatanya n’abigometse kandi bakajya bagerageza kurogoya amateraniro na gahunda z’umurimo wo kubwiriza. Abo barakare bicaraga ukwabo mu materaniro mu gihande bitaga icy’abitandukanyije. Amaherezo benshi muri bo bavuye mu kuri. Ariko hari abongeye gutora agatege mu buryo bw’umwuka, bongera kuba ababwiriza barangwa n’ishyaka.”

Abenshi bakomeje kuba indahemuka, batumye umwuka w’Imana ukomeza gukorera mu itorero. Igihe Harry Arnott yazaga i Freetown mu mwaka wakurikiyeho ari umugenzuzi wa zone, yaravuze ati “uku ni ko kwiyongera kwa mbere gukomeye twagize muri Siyera Lewone mu myaka ishize. Ibi biraduha impamvu zo kwizera ko mu gihe kiri imbere hazabaho ukwiyongera.”

Bigisha Abakisi

Nyuma y’igihe gito umuvandimwe Arnott asuye Siyera Lewone, Charles Chappell yabonye urwandiko yohererejwe n’umuvandimwe wo mu gihugu baturanye cya Liberiya. Uwo muvandimwe yifuzaga gutangiza umurimo wo kubwiriza muri bene wabo bo muri Siyera Lewone. Yari uwo mu bwoko bw’Abakisi bari batuye mu mashyamba yo mu misozi n’ibibaya byo mu karere gakora kuri Siyera Lewone, Liberiya na Gineya. Byasaga naho abantu benshi bavugaga igikisi bifuzaga gusobanukirwa Bibiliya.

Kubera ko abenshi mu Bakisi batari bazi gusoma no kwandika, i Koindu hashyizweho amashuri yigisha gusoma no kwandika kugira ngo babigishe ukuri kw’ibanze kwa Bibiliya. Abanyeshuri babarirwa mu magana bazaga muri ayo mashuri. Charles agira ati “bidatinze, iryo tsinda ryari rifite ababwiriza bashya 5, nyuma yaho baba 10, ubundi baba 15, baza no kuba 20. Abantu bazaga mu kuri bisukiranya ku buryo natangiye gushidikanya niba bari ababwiriza nyakuri. Ariko naribeshyaga. Hafi ya bose bari indahemuka kandi barangwa n’ishyaka!”

Bidatinze, abo babwiriza bashya barangwaga n’ishyaka bagejeje ubutumwa bwiza i Koindu, amaherezo bagera no mu gihugu bituranye cya Gineya. Bagendaga amasaha menshi n’amaguru baterera imisozi bakayimanuka, babwiriza mu mirima no mu midugudu. Eleazar Onwudiwe wari umugenzuzi w’akarere muri icyo gihe, agira ati “twamaraga ibyumweru byinshi, rimwe na rimwe tukamara amezi menshi, tutarumva imodoka cyangwa ipikipiki.”

Abavandimwe na bashiki bacu b’Abakisi babibye imbuto z’Ubwami barazuhira, maze Imana irazikuza (1 Kor 3:7). Igihe umusore utabona yumvaga ukuri, yafashe mu mutwe agatabo k’amapaji 32 kitwa “Ubu butumwa bwiza bw’Ubwami.” Nyuma yaho iyo yajyaga kubwiriza cyangwa iyo yabaga yigisha abantu Bibiliya, yasubiragamo mu mutwe ibikubiye muri za paragarafu, kandi ibyo byatangazaga cyane ababirebaga. Hari umugore utumva wemeye ukuri, agira ihinduka rikomeye cyane ku buryo muramukazi we yatangiye kujya mu materaniro, akagenda ibirometero 10 n’amaguru kugira ngo agere aho yaberaga.

Umurimo wo kubwiriza Abakisi wateye imbere mu buryo bwihuse cyane. Hashinzwe irindi torero, nyuma yaho hashingwa irindi. Ababwiriza bagera kuri 30 batangiye gukora umurimo w’ubupayiniya. Umutware w’umugi wa Koindu yashimishijwe n’ukuri maze atanga ikibanza cyo kubakamo Inzu y’Ubwami. Igihe abantu basaga 500 bazaga mu ikoraniro ry’akarere ryabereye i Kailahun, na ho hashinzwe itorero. Bidatinze, kimwe cya kabiri cy’Abahamya bo muri Siyera Lewone bari Abakisi, nubwo ubwo bwoko bugizwe n’abaturage batageze kuri 2 ku ijana by’abaturage bose.

Ayo majyambere ntiyashimishije abantu bose, cyane cyane abayobozi b’idini b’Abakisi. Bagize ishyari maze biyemeza kurandurana n’imizi abo bantu bari babangamiye ubutware bwabo. Ikibazo cyari gisigaye cyari ukumenya uburyo bari gukoresha, n’igihe bari kubikorera.