Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

SIYERA LEWONE NA GINEYA

1945 kugeza 1990​—‘Bageza benshi ku gukiranuka’​—Dan12:3 (Igice cya 3).

1945 kugeza 1990​—‘Bageza benshi ku gukiranuka’​—Dan12:3 (Igice cya 3).

Bahangana n’abanyamuryango ba Poro

Igitero cya mbere cyagabwe mu mudugudu wo hafi ya Koindu, aho itsinda ry’abagabo bigiraga Bibiliya kandi hakabera amateraniro buri gihe. Kimwe n’abandi Bakisi b’igitsina gabo, na bo babaga mu muryango w’ibanga ukora iby’ubupfumu witwa Poro. Umumisiyonari wize mu ishuri rya Gileyadi wanakoreye umurimo muri Siyera Lewone witwa James Mensah agira ati “igihe Abigishwa ba Bibiliya bangaga gukora imihango y’abadayimoni, umuyobozi wa Poro yararakaye cyane. We n’abari bamushyigikiye bakubise abo bagabo, basahura ibintu byabo, batwika amazu yabo, barababoha barangije babata mu ishyamba kugira ngo bazicirweyo n’inzara. Umutware mukuru w’uwo mudugudu yareberaga ibyo abanyamuryango ba Poro bakoraga kandi yari abashyigikiye. Abo bigishwa ba Bibiliya bakomeje gushikama nubwo batotejwe batyo.”

Abavandimwe b’i Koindu bagejeje icyo kibazo kuri polisi, maze umuyobozi wa Poro, abari bamushyigikiye n’umutware mukuru w’umudugudu barafatwa. Baciriwe urubanza kandi barahanwa by’intangarugero, n’umutware mukuru w’umudugudu amara hafi umwaka yarahagaritswe ku mirimo ye. Urwo rubanza batsinze rwaramenyekanye cyane, bituma abashya benshi bagira ubutwari batangira kuza mu materaniro. Nyuma yaho, umutware mukuru w’umudugudu yarahindutse ashishikazwa n’ukuri. Igihe ikoraniro ry’akarere ryaberaga mu mudugudu we, yakiriye abashyitsi kandi atanga n’inka nini.

Abandi bayobozi ba Poro bagerageje ubundi buryo bwo kugaba ibitero, bakoresha amayeri bashaka ‘gushyiraho amategeko agamije guteza amakuba’ (Zab 94:20). Abanyapolitiki bo muri Poro bashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko ribuzanya umurimo w’Abahamya ba Yehova. Charles Chappell agira ati “icyakora wa mutware mukuru w’umudugudu yarahagurutse aratuvuganira, abwira abari muri iyo nteko ko yari amaze imyaka ibiri yigana natwe Bibiliya. Yavuze ko umuteguro wacu utivanga muri politiki kandi ko wigisha abantu bakarushaho kugira imibereho myiza. Hanyuma yabatangarije ko yiringiraga ko umunsi umwe na we azaba Umuhamya. Igihe undi muntu wari mu Nteko yamushyigikiraga, na we akaba yari yarize Bibiliya, uwo mushinga w’itegeko barawuretse.”

Baramutukaga, bakamubwira bati “genda Imana ikugaburire!”

Abavaga mu miryango y’ibanga barwanywaga cyane n’abagize imiryango yabo. Umwana w’ingimbi w’i Koindu witwa Jonathan Sellu yari afite ba sekuruza kugeza ku gisekuru cya kane, bari abatambyi bakora iby’ubumaji, kandi na we yatozwaga kuzakora uwo murimo. Igihe yatangiraga kwiga Bibiliya, yaretse imigenzo y’ubupfumu no gutamba ibitambo. Abagize umuryango we baramurwanyije cyane, bamukura mu ishuri kandi yajya mu materaniro ya gikristo bakamwima ibyokurya. Baramutukaga, bakamubwira bati “genda Imana ikugaburire!” Ariko Jonathan yakomeje gushikama. Ntiyigeze yicwa n’inzara kandi yize gusoma no kwandika. Nyuma yaho yaje kuba umupayiniya w’igihe cyose, kandi yashimishijwe n’uko nyina na we yemeye ukuri.

Umurimo utera imbere no mu tundi turere

Mu mwaka wa 1960, amatorero n’amatsinda yitaruye yari yarashinzwe i Bo, i Freetown, i Kissy, i Koindu, i Lunsar, i Magburaka, i Makeni, i Moyamba, i Port Loko, i Waterloo no mu majyaruguru i Kabala. Muri uwo mwaka ababwiriza bariyongereye bava ku 182 bagera kuri 282. Abapayiniya ba bwite benshi bavuye muri Gana no muri Nijeriya baza gutera inkunga amatorero yakomezaga kwiyongera.

Abenshi muri abo babwiriza bashya bakomokaga mu moko abiri, ari yo Abakiriyo, babaga mu mugi wa Freetown no mu nkengero zaho n’Abakisi, babaga mu ntara y’Iburasirazuba. Ariko uko ubutumwa bwiza bwakomeza gukwirakwira, abo mu yandi moko na bo batangiye kubwitabira. Ayo moko akubiyemo Abakuranko, Abalimba n’Abatemuni mu majyaruguru; Abamende mu majyepfo; n’andi moko.

Mu mwaka wa 1961, itorero rya Freetown East ryeguriye Yehova Inzu y’Ubwami. Hanyuma itorero rya Koindu ryeguriye Yehova Inzu y’Ubwami ya rukarakara y’imyanya 300 yashoboraga no kuba Inzu y’amakoraniro. Bidatinze nyuma yaho, abasaza 40 bize Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami rya mbere ryabaye muri Siyera Lewone. Mu gusoza uwo mwaka wabayemo ibintu bishishikaje, abavandimwe bagize gahunda yo guha abantu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya.

Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami muri Siyera Lewone mu wa 1961. William Nushy (ku murongo w’inyuma hagati), Charles Chappell (ku murongo wo hagati, uwa kabiri uturutse iburyo), na Reva Chappell (ku murongo w’imbere, uwa gatatu uturutse iburyo)

Yehova yahaga umugisha ubwoko bwe mu buryo bugaragara. Ku itariki ya 28 Nyakanga 1962, umuryango Abahamya ba Yehova bakoresha mu rwego rw’amategeko mu bihugu byinshi, wahawe ubuzima gatozi no muri Siyera Lewone.

Umurimo utangira muri Gineya

Ubu noneho tugiye kwerekeza ibitekerezo ku gihugu bituranye cya Gineya (cyahoze cyitwa Gineya y’u Bufaransa). Mbere y’umwaka wa 1958, hari abavandimwe bake bari baranyuze muri icyo gihugu bahabwiriza mu gihe gito, ariko abategetsi b’abakoloni b’Abafaransa barwanyije umurimo wacu. Icyakora mu mwaka wa 1958, Gineya yanze ubutegetsi bw’Abafaransa iba repubulika yigenga, bityo haba habonetse uburyo bwo kuhabwiriza.

Nyuma yaho muri uwo mwaka, umuvandimwe wavugaga igifaransa witwaga Manuel Diogo wo muri Bénin (icyo gihe yitwaga Dahomey) wari mu kigero cy’imyaka 30, yatangiye gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro ya aluminiyumu mu mugi wa Fria, wari ku birometero 80 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Conakry. Kubera ko Manuel yari ashishikajwe no kubwiriza muri iyo fasi yari itarigeze ibwirizwamo, yandikiye ibiro by’ishami byo mu Bufaransa asaba ko bamwoherereza ibitabo n’abapayiniya ba bwite bo kumufasha. Ibaruwa ye yasozaga igira iti “nasenze Yehova musaba kuduha umugisha mu murimo ukorerwa ino aha kubera ko hari abantu benshi bashimishijwe.”

Ibiro by’ishami byo mu Bufaransa byandikiye Manuel ibaruwa imutera inkunga kandi bimusaba kuguma muri Gineya igihe kirekire gishoboka. Nanone ibiro by’ishami byashyizeho gahunda yo kumwoherereza umupayiniya wa bwite kugira ngo amutoze umurimo wo kubwiriza. Manuel yakomejwe cyane n’inkunga yatewe maze abwirizanya ishyaka i Fria kugeza igihe yapfiriye mu mwaka wa 1968.

Igihe umugenzuzi usura ibiro by’amashami witwa Wilfred Gooch yajyaga i Conakry mu mwaka wa 1960, yahasanze abandi bavandimwe babiri b’Abanyafurika bahakoreraga umurimo wo kubwiriza. Umuvandimwe Gooch yasabye ko Gineya yagenzurwa n’ibiro by’ishami byo muri Siyera Lewone aho kugenzurwa n’ibiro by’ishami byo mu Bufaransa. Ibyo byatangiye gukurikizwa ku itariki ya 1 Werurwe 1961. Hashize ukwezi, itorero rya mbere ryo muri Gineya ryashinzwe i Conakry.

Urumuri rwo mu buryo bw’umwuka rugera mu ishyamba ry’inzitane

Nanone ubutumwa bwiza bwarimo bukwirakwira mu majyepfo ya Gineya. Falla Gbondo wo mu bwoko bw’Abakisi wabaga muri Liberiya, yasubiye mu mudugudu w’iwabo wa Fodédou, ku birometero bigera kuri 13 mu burengerazuba bwa Guékédou. Yari afite igitabo kivuga ibya paradizo (Du paradis perdu au paradis reconquis). Falla ntiyari azi gusoma, ariko yashoboraga gusobanurira bagenzi be bo mu bwoko bwe amafoto yari muri icyo gitabo. Yaravuze ati “icyo gitabo cyabyukije impaka nyinshi. Abantu bacyitaga ‘igitabo cya Adamu na Eva.’”

Falla yasubiye muri Liberiya. Yarabatijwe kandi amaherezo yaje kuba umupayiniya wa bwite. Yasubiraga i Fodédou incuro ebyiri mu kwezi, kugira ngo yigishe Bibiliya itsinda ry’abantu bagera kuri 30. Bidatinze, undi mupayiniya wa bwite w’Umukisi witwa Borbor Seysey yamusanzeyo aturutse muri Liberiya. Batangije irindi tsinda i Guékédou. Ayo matsinda yombi yaje kuba amatorero.

Uko Abakisi benshi bagendaga baba Abahamya, abategetsi babonye imyitwarire yabo myiza. Abahamya bakoranaga umwete, bakaba inyangamugayo kandi baharaniraga amahoro mu midugudu yabo. Ni yo mpamvu igihe abavandimwe basabaga uburenganzira bwo kubaka Inzu y’Ubwami i Fodédou, abategetsi bahise babaha ikibanza cya hegitari 3. Iyo Nzu y’Ubwami, ikaba ari na yo ya mbere yubatswe muri Gineya, yuzuye mu ntangiriro z’umwaka wa 1964.

Imvururu zaduka i Conakry

Hagati aho mu mugi wa Conakry hari umwuka mubi. Imvururu zishingiye kuri politiki zatumye abategetsi bagirira urwikekwe abanyamahanga. Bimye abamisiyonari bane bize mu ishuri rya Gileyadi impushya zo kuba mu gihugu kandi barabahambiriza. Abavandimwe babiri b’Abanyagana barafashwe bashinjwa ibinyoma kandi bafungwa hafi amezi abiri.

Bamaze gufungurwa, umuvandimwe umwe witwa Emmanuel Awusu-Ansah yahise yongera gufatwa afungirwa mu mimerere ibabaje. Igihe yari afungiwe muri kasho yari yuzuyemo umwanda, yaranditse ati “meze neza mu buryo bw’umwuka, ariko mpora mfite umuriro udashira. Gusa ndacyashobora kubwiriza. Mu kwezi gushize namaze amasaha 67 mu murimo wo kubwiriza, kandi abigishwa babiri ba Bibiliya batangiye kwifatanya nanjye mu murimo.” Umwe muri abo bigishwa yemeye ukuri. Hashize amezi atanu, umuvandimwe Awusu-Ansah yararekuwe maze arahambirizwa ajya muri Siyera Lewone. I Conakry hasigaye umubwiriza umwe gusa.

Mu mwaka wa 1969, igihe imvururu zishingiye kuri politiki zari zimaze kurangira, abapayiniya ba bwite bageze i Conakry. Abategetsi babahaye uruhushya rwo kugira Inzu y’Ubwami, iriho n’icyapa. Bidatinze, abantu bashimishijwe bagera kuri 30 bazaga mu materaniro buri gihe.

Mu mizo ya mbere abavandimwe babwirizaga babigiranye amakenga kubera ko batinyaga ko bafatwa. Ariko uko bagendaga bagira icyizere, bongereye imbaraga mu murimo wo kubwiriza. Mu mwaka wa 1973 ababwiriza bo muri iryo torero rito bari baratanze inkuru z’Ubwami 6.000. Nyuma yaho, ababwiriza batangiye kujya batanga amagazeti mu biro no mu mafasi akorerwamo imirimo y’ubucuruzi. Buhoro buhoro, abategetsi n’abaturage batangiye gusobanukirwa umurimo wacu kandi barawishimira. Abavandimwe bakomeje gushyiraho imihati bihanganye, maze ku itariki ya 15 Ukuboza 1993 “Umuryango w’Abakristo b’Abahamya ba Yehova bo muri Gineya” uhabwa ubuzima gatozi.