Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

SIYERA LEWONE NA GINEYA

2002 kugeza 2013​—Ibintu biheruka kuba (Igice cya1)

2002 kugeza 2013​—Ibintu biheruka kuba (Igice cya1)

“Yehova, urakoze!”

Ibintu bimaze gusubira mu buryo, abavandimwe na bashiki bacu basubiye mu ngo zabo kureba ibyasigaye. Amatorero yari yarasenyutse mu ntambara, cyane cyane mu gace k’uburasirazuba bwa Siyera Lewone kari karayogojwe n’intambara, yongeye gushingwa. Abapayiniya ba bwite bo mu karere kamwe baravuze bati “abantu 16 baje mu materaniro yacu ya mbere, ubukurikiyeho haza 36, nyuma yaho haza 56, hanyuma ku Rwibutso haterana abantu 77! Twarishimye cyane!” Hashinzwe amatorero mashya icyenda, bituma amatorero yose aba 24. Haje abamisiyonari bashya 10 bize ishuri rya Gileyadi, bongera imbaraga mu murimo wo kubwiriza. Mu mwaka wa 2004, abateranye ku Rwibutso bari 7.594, bakaba bari bakubye incuro zisaga eshanu ababwiriza bose! Muri Gineya na ho habaye ukwiyongera nk’uko.

Inteko Nyobozi yahise itanga amafaranga yo gufasha impunzi zasubiraga mu byazo gutangira ubuzima (Yakobo 2:​15, 16). Amakipi y’abitangiye ibikorwa by’ubutabazi yagendaga yimuka, yubatse cyangwa asana Amazu y’Ubwami 12 n’Inzu y’Amakoraniro i Koindu. Nanone yubatse amazu yoroheje 42 ya rukarakara yo gutuzamo imiryango yari yarasenyewe n’intambara. Mushiki wacu uri mu kigero cy’imyaka 70 yahagaze imbere y’inzu ye nshya isakajwe amabati, avuga amarira y’ibyishimo atemba mu maso ati “Yehova, urakoze! Yehova, urakoze! Murakoze namwe bavandi!”

Nanone ibiro by’ishami byatangiye kubaka Amazu y’Ubwami bikoresheje amafaranga yagenewe ibihugu bifite amikoro make. Saidu Juanah, akaba ari umusaza n’umupayiniya mu itorero rya Bo West, agira ati “hari mushiki wacu wambwiye ati ‘ninumva ko tugiye kubona Inzu y’Ubwami nshya, nzabyinisha amaboko n’amaguru!’ Igihe natangazaga ko tugiye kubona Inzu y’Ubwami nshya, uwo mushiki wacu yahise abyinira aho yicaye akoma mu mashyi, mbese ‘abyinisha’ amaboko n’amaguru!”

Mu mwaka 2010, itorero ry’i Waterloo ryeguriye Yehova Inzu y’Ubwami nshya ishobora kwagurwa ikavamo Inzu y’Amakoraniro y’imyanya 800. Ku munsi itorero ryaguriyeho icyo kibanza, hari umuntu washatse guha nyiracyo amafaranga menshi. Yaramubwiye ati “nahitamo guha ikibanza cyanjye abazubakamo inzu yo gusengeramo kuruta kugiha abazacyubakamo inzu y’ubucuruzi.”

Muri iyo gahunda yo gufasha ibihugu bifite amikoro make, muri Siyera Lewone hamaze kubakwa Amazu y’Ubwami 17, naho muri Gineya hubatswe 6. Ayo mazu aciriritse ariko yiyubashye yo gusengeramo Imana, yatumye abantu benshi baza mu materaniro.

Babona intama za Yehova zari zarazimiye

Igihe umurimo wo kubwiriza wari umaze kugira imbaraga, ibiro by’ishami byateguye gahunda y’amezi abiri yo kubwiriza mu turere tutabwirizwagamo kenshi. Ababwiriza batanze ibitabo hafi 15.000 kandi bageze ku bintu byinshi bishimishije. Hari abantu babajije niba Abahamya ba Yehova bari gushinga amatorero mu migi yo muri utwo turere. Ibyo byatumye hashingwa amatorero abiri mashya. Mu mudugudu umwe witaruye, abavandimwe babonye bashiki bacu babiri bari baratandukanye n’umuteguro bitewe n’intambara. Abavandimwe bahise bashyiraho gahunda ihoraho y’amateraniro kandi batangira kwigisha Bibiliya abantu bo muri uwo mudugudu.

Mu mwaka wa 2009, ibiro by’ishami byumvise ko hari umudugudu wari mu ishyamba rya Gineya rwagati wari utuwe n’abantu bavugaga ko ari Abahamya ba Yehova. Ibiro by’ishami byohereje abavandimwe ngo bajye kugenzura ayo makuru, bimenya ko hari umuvandimwe wari warasubiye mu mudugudu w’iwabo kavukire amaze guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru. Yigishije abantu benshi Bibiliya mbere y’uko apfa. Umwe mu bantu bo muri uwo mudugudu yizeye Yehova kandi atangira kugeza ku bandi ibyo yamenye kuri Bibiliya. Nanone yayoboraga amateraniro akoresheje ibitabo by’uwo muvandimwe wapfuye. Abagize iryo tsinda bari bamaze imyaka igera kuri 20 basenga Yehova nta mubwiriza urabageraho. Ibiro by’ishami byahise byohereza abavandimwe bo kubafasha mu buryo bw’umwuka. Mu mwaka wa 2012, abantu 172 bo muri uwo mudugudu bateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo.

Mu bihe bya vuba aha habonetse intama nyinshi zari ‘zarazimiye.’ Abo ni abantu bari baratembanywe cyangwa baraciwe mu itorero. Benshi muri abo bantu bagereranywa n’umwana w’ikirara bagarutse mu kuri. Abagize ubwoko bwa Yehova babakirije amaboko yombi.​​—⁠Luka 15:​11-​24.

Abisilamu b’imitima itaryarya bemeye ukuri

Igihe intumwa Pawulo yagezaga ubutumwa bwiza ku bandi, ‘yabaye byose ku bantu b’ingeri zose’ (1 Kor 9:​22, 23). Mu buryo nk’ubwo, abagaragu ba Yehova bo muri Siyera Lewone na Gineya bagize icyo bahindura ku buryo bwabo wo kubwiriza kugira ngo bagere ku mutima abantu banyuranye. Reka dufate urugero rw’ukuntu ababwiriza bamwe bungurana ibitekerezo n’Abisilamu boroherana, iryo akaba ari ryo dini rifite abayoboke benshi muri ibyo bihugu byombi.

Saidu Juanah wahoze ari Umwisilamu agira ati “Abisilamu bemera ko Adamu yaremwe mu mukungugu, ariko ko yabanje kuba muri paradizo yo mu ijuru. Kugira ngo mbafashe gusobanukirwa ibintu neza, ndababaza nti ‘none se umukungugu uva he?’

“Baransubiza bati ‘uva ku isi.’

“Ndongera nkamubaza nti ‘none se ubwo Adamu yaremewe he?’

“Baransubiza bati ‘ku isi.’

“Kugira ngo barusheho kubyumva, mbasomera mu Ntangiriro 1:​27, 28 nkabaza nti ‘ese ibiremwa byo mu ijuru bigira abana?’

“Barasubiza bati ‘oya. Mu bamarayika ntihabamo abagabo cyangwa abagore.’

“Mbafasha gutekereza mbabaza nti ‘igihe Imana yabwiraga Adamu na Eva kubyara abana, bari bari he?’

“Barasubiza bati ‘bari ku isi.’

“Ndababaza nti ‘none se Imana nigarura paradizo, iyo paradizo izaba iri he?’

“Barasubiza bati ‘izaba iri hano ku isi.’”

Saidu asoza agira ati “gufasha abantu gutekereza ku Byanditswe muri ubwo buryo, bituma Abisilamu benshi b’imitima itaryarya bifuza kumva byinshi kandi bakemera ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.”

Reka dufate urugero rwa Momoh, akaba yari Umwisilamu wari ufite iduka wifuzaga kuzaba Imam. Igihe Abamisiyonari b’Abahamya bafashaga Momoh gutekereza ku Byanditswe, yagize amatsiko. Yagiye mu cyiciro kimwe cy’ikoraniro ry’akarere kandi yakunze ibyo yumvise. Hashize iminsi ine nyuma yaho, we n’umugore we Ramatu n’abana babo batanu, bateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Nyuma yaho Momoh yatangiye kwiga Bibiliya ashyizeho umwete. Amaze kwiga incuro runaka, yaretse gucuruza itabi. Yabwiye abakiriya be ko itabi ryica abantu kandi ko Imana itaryemera. Nanone yatangiye kujya yigana n’umugore we n’abana be bakigira mu iduka rye. Iyo abakiriya bazaga mu gihe cy’icyigisho cy’umuryango, yabasabaga kwicara bagategereza, akabasobanurira ko icyo cyigisho cyari gifitiye umuryango we akamaro cyane. We na Ramatu bamaze gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko, abagize imiryango yabo batangiye kubarwanya cyane. Icyakora Momoh na Ramatu ntibacitse intege, ahubwo babwirije bene wabo bashize amanga, kandi nyuma y’igihe batangiye kujya babubahira imyifatire yabo myiza. Momoh yabatijwe mu mwaka wa 2008, naho Ramatu abatizwa mu wa 2011.

Bubaha ukwera kw’amaraso

Abagize ubwoko bwa Yehova bagira ubutwari bwo kubahiriza amahame mbwirizamuco y’Imana, hakubiyemo n’uko ibona amaraso (Ibyak 15:​29). Ibyo byagiye bituma abaganga benshi bo muri Siyera Lewone na Gineya babubaha.

Abavandimwe bahumuriza mushiki wacu ku bitaro

Mu mwaka wa 1978, abavandimwe batanze agatabo kasobanuraga uko Abahamya ba Yehova babona amaraso (Les Témoins de Jéhovah et la question du sang), bagaha abaganga, abaforomokazi, abayobozi b’ibitaro, ba avoka n’abacamanza bo muri Siyera Lewone hose. Nyuma yaho gato, mushiki wacu wari uri ku nda yatangiye kuvira mu nda, ariko abaganga banga kumuvura badakoresheje amaraso. Icyakora umuganga umwe yemeye kumufasha kubera ko yari yarasomye ako gatabo agasanga karimo ibitekerezo bihamye kandi bihuje n’ubwenge. Uwo mushiki wacu yabyaye umwana w’umuhungu umeze neza kandi na we yongeye kugira amagara mazima.

Ahagana mu mwaka wa 1991, Dr. Bashiru Koroma wabagaga abarwayi mu bitaro bya Kenema, yasomye agatabo kavuga iby’amaraso (Comment le sang peut-il vous sauver la vie ?). Ibyo yasomye muri ako gatabo byaramutangaje cyane maze atangira kwiga Bibiliya no kujya mu materaniro ya gikristo. Igihe umwana w’Umuhamya w’imyaka icyenda yagiraga impanuka agakomereka urwagashya, abaganga banze kumubaga batamuteye amaraso. Babwiye ababyeyi be bati “mujyane umwana wanyu ajye gupfira mu rugo!” Ababyeyi be begereye Dr. Koroma, aramubaga arakira.

Bidatinze, Dr. Koroma yabaye umuvandimwe, kandi yashyigikiye yivuye inyuma uburyo bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso. Ibyo byatumye abandi baganga bamuha akato, ariko abarwayi yavuraga bose bamererwaga neza. Nyuma yaho, bamwe muri bagenzi be b’abaganga batangiye kujya bamwiyambaza iyo babaga bagiye kubaga ahantu hakomeye.

Kuva mu mwaka wa 1994, Urwego Rushinzwe Gutanga Amakuru Ahereranye n’Ubuvuzi rwo ku biro by’ishami i Freetown rwashyizeho Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga muri Siyera Lewone na Gineya. Izo komite zafashije mu buryo bwuje urukundo Abahamya benshi bari barwaye, kandi zashoboye kwemeza abaganga batari bake kubaha uko tubona amaraso.