Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

SIYERA LEWONE NA GINEYA

1915 kugeza 1947​—Imyaka ya mbere (Igice cya 3)

1915 kugeza 1947​—Imyaka ya mbere (Igice cya 3)

Ubutumwa bugera no mu zindi ntara

Abagize itorero ry’i Freetown bari bafitiye ukuri ishyaka ryinshi, bituma ‘babwiriza ijambo babishishikariye cyane kurushaho’ (Ibyak 18:5). Alfred Joseph agira ati “nahambiraga ikarito y’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya ku ipikipiki yanjye nini. Hanyuma nahekaga umuvandimwe Thomas cyangwa Sylvester Grant tukajya kubwiriza mu karere k’icyaro no mu midugudu ikikije Freetown.”

Kugeza mu mwaka wa 1927, ababwiriza babwirije cyane cyane mu mugi wa Freetown no mu nkengero zaho, mu gace kitwaga Colony. Ariko guhera mu mwaka wa 1928, buri mwaka mbere y’uko igihe cy’imvura kigera, itorero ryakodeshaga bisi rikajya kubwiriza mu ntara. Abatarashoboraga kujyayo batangaga amafaranga yakoreshwaga muri izo ngendo zabaga ziyobowe na Melbourne Garber. Ababaga bari muri izo bisi babwirizaga mu migi no mu byaro byo mu burasirazuba bwa Kailahun no mu majyepfo bakagera hafi y’umupaka wa Liberiya. Ku cyumweru cya mbere cya buri kwezi basubiraga gusura abashimishijwe.

Hagati aho, umuvandimwe Brown yagiye muri Karayibe y’Iburengerazuba agaruka azanye imodoka, ikaba iri mu za mbere zageze muri Siyera Lewone. Iyo modoka yari ifite indangururamajwi zifite imbaraga zagenewe kubwiriza mu ruhame. Umuvandimwe Brown yahagarikaga iyo modoka ahantu hahurira abantu benshi agashyiramo umuzika unogeye amatwi kugira ngo abantu baze. Hanyuma yatangaga disikuru ngufi cyangwa akumvisha abantu izafashwe amajwi, ubundi akabaha ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Iyo modoka ivuga, nk’uko abaturage bayitaga, yashishikazaga abantu cyane, kandi abantu bazaga kuyumva ari benshi cyane.

Babwirizaga bashize amanga

Nyuma yaho, umuvandimwe Brown yagiye kubwiriza mu turere twari tutarageramo ubutumwa bwiza, ni ukuvuga ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba byavugwagamo icyongereza. Mu mpera z’imyaka ya 1920, yatangiye ingendo zo kubwiriza muri Gambiya, Gana, Liberiya no muri Nijeriya. Umuvandimwe Brown yabonye abantu bashimishijwe muri buri gihugu, ariko ifasi yo muri Nijeriya yo yararumbukaga bidasanzwe. Mu mwaka wa 1930 we n’umuryango we bavuye i Freetown bimukira i Lagos. Yakomeje kugenzura umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami muri Afurika y’Iburengerazuba aba muri uwo mugi.

Ubu Abahamya basaga 500.000 bakorera Yehova muri Afurika y’Iburengerazuba

Mu mwaka wa 1950, igihe uburwayi bwatumaga umuvandimwe Brown asubira muri Jamayika, yasize umurage uhebuje. Mu gihe cy’imyaka isaga 27, we n’umugore we babonye ukuntu Abahamya bo muri Afurika y’Iburengerazuba biyongereye bakava kuri 2 bagasaga 11.000. Biboneye isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesaya bugira buti “uworoheje azagwira avemo igihumbi, n’umuto ahinduke ishyanga rikomeye” (Yes 60:22). Muri iki gihe, nyuma y’imyaka isaga 60, hari “ishyanga rikomeye” ry’Abahamya basaga 500.000 bakorera Yehova muri Afurika y’Iburengerazuba.

Bakomeje gushikama mu gihe umurimo wari warabuzanyijwe

Igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yageraga muri Afurika, abagize ubwoko bwa Yehova muri Siyera Lewone bakomeye ku kutabogama kwa gikristo (Mika 4:3; Yoh 18:36). Abategetsi b’Abongereza babashinje ibinyoma bavuga ko bagandisha abaturage, maze batangira kugenzurira hafi ibikorwa byabo kandi babuzanya ibitabo byabo. Abakozi ba gasutamo i Freetown bafashe ibitabo byari byoherejwe barabitwika. Hari abavandimwe bafashwe bazira ko batunze ibitabo byabuzanyijwe, ariko bafunguwe bidatinze. *

Abahamya bakomeje kubwiriza nubwo umurimo wabo wari warabuzanyijwe. Pauline Cole asobanura uko byari byifashe agira ati “hari umuvandimwe wakoraga mu bwato bwazaga buri gihe wakomeje kutugezaho kopi z’Umunara w’Umurinzi. Izo kopi twarazandukuraga tukabona izo dukoresha mu materaniro. Nanone twacapaga udutabo turimo ingingo zishingiye kuri Bibiliya tukaduha abantu. Abavandimwe bakomeje gutanga za disikuru kandi bakajya bumvisha abantu disikuru z’umuvandimwe Rutherford zafashwe amajwi, cyane cyane mu byaro.”

Nubwo iyo mihati bashyiragaho yari yoroheje, biragaragara ko Yehova yabahaye umugisha. James Jarrett umaze imyaka myinshi ari umusaza akaba n’umupayiniya wa bwite agira ati “mu gihe cy’intambara, igihe nakoraga akazi ko guconga amabuye, hari mushiki wacu wari ugeze mu za bukuru wampaye agatabo kavugaga iby’impunzi (Réfugiés). Kubera ko icyo gihe impunzi zageraga i Freetown ari nyinshi, umutwe w’ako gatabo wanteye amatsiko. Iryo joro nasomye ako gatabo mpita mbona ko ari ukuri. Bukeye, nagiye kureba uwo mushiki wacu ampa kopi z’ako gatabo zo guha abavandimwe banjye batatu. Twese uko turi bane twemeye ukuri.”

Igihe intambara yarangiraga mu mwaka wa 1945, itorero ry’i Freetown ryari rifite ababwiriza 32. Abo babwiriza bari barakomeje gushikama kandi bakomeza kurangwa n’ishyaka mu buryo bw’umwuka. Bari biteguye gukomeza kujya mbere kandi babishishikariye.

Gahunda yo gutumira abantu mu iteraniro ry’abantu bose

Ku itariki ya 29 Kanama 1945, mu Iteraniro ry’Umurimo rya buri cyumweru, itorero ry’i Freetown ryasuzumye gahunda nshya yari yaratangajwe mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ukuboza 1944 (icyo gihe witwaga Informateur). Buri torero ryagombaga gutegura amateraniro y’abantu bose ane muri “buri mugi, umudugudu n’urusisiro byo mu ifasi yaryo kandi bagatumirira abantu kuzayazamo. Buri teraniro ryagombaga kuba rigizwe na disikuru y’isaha imwe yatangwaga n’umuvandimwe (ufite imyaka 18 cyangwa uyirengeje) wagize amajyambere mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Nyuma y’ayo materaniro ane, abavandimwe bagombaga gushyiraho gahunda yo kwiga Bibiliya mu matsinda kugira ngo bafashe abantu bashimishijwe bo muri buri karere.

Ababwiriza bitabiriye bate ubwo buyobozi bushya? Mu Iteraniro ry’Umurimo ry’itorero ry’i Freetown havugiwemo ibi bitekerezo bikurikira:

Uhagarariye: “Murumva iyi gahunda nshya twayishyira mu bikorwa dute?”

Umuvandimwe wa mbere: “Ntitwagombye kwitega ko tuzagera ku byo abo muri Amerika bagezeho. Abantu b’ino aha batandukanye n’abaho.”

Umuvandimwe wa kabiri: “Ndemeranya nawe.”

Umuvandimwe wa gatatu: “Ariko se kuki tutabigerageza?”

Umuvandimwe wa kane: “Ariko tuzahura n’ingorane.”

Umuvandimwe wa gatanu: “Ariko tugomba gukurikiza ubuyobozi duhabwa n’umuteguro wa Yehova.”

Umuvandimwe wa gatandatu: “Ariko ndabona muri iki gihugu bitazashoboka.”

Mushiki wacu wa mbere: “Nyamara ubuyobozi bwatanzwe burasobanutse neza. Nimureke tubigerageze!”

Bagerageje kubikora. Guhera i Freetown ku nkengero z’inyanja kugera i Bo mu majyepfo y’iburasirazuba no kugera i Kabala mu bitwa byo mu majyaruguru, abavandimwe bakoreye amateraniro mu mashuri, mu masoko no mu ngo z’abantu. Uwo murimo watumye abagize itorero barushaho kugira ishyaka, maze “ijambo rya Yehova rikomeza kwamamara no gusakara hose.”—Ibyak 12:24.

Icyakora ababwiriza bari bagikeneye imyitozo ya gitewokarasi, kandi Yehova yarayibahaye.

^ par. 10 Itegeko ribuzanya umurimo ryakuweho mu mwaka wa 1948.