Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umutwe Wa 6 • Ibyakozwe 15:36–18:22

“Ngwino dusubire gusura abavandimwe”

“Ngwino dusubire gusura abavandimwe”

Ibyakozwe 15:36

Ni uruhe ruhare rw’ingenzi abagenzuzi b’uturere bafite mu itorero rya gikristo? Ni iyihe migisha tubona iyo twemeye inshingano n’umutima ukunze? Ni mu buhe buryo twakungurana n’abantu ibitekerezo twifashishije Ibyanditswe, kandi se twahuza dute n’ibyo abaduteze amatwi bakeneye? Tuzamenya ibisubizo by’ibyo bibazo, ndetse n’ibindi, mu gihe tuzaba dukurikira Pawulo mu rugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyonari.