Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 15

“Agenda atera inkunga abagize amatorero”

“Agenda atera inkunga abagize amatorero”

Abagenzuzi basura amatorero bayafasha gushikama mu kwizera

Ibyakozwe 15:36–16:5

1-3. (a) Ni nde wari ugiye kujya ajyana na Pawulo kandi yari ameze ate? (b) Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?

 PAWULO yari kumwe n’umusore witwaga Timoteyo. Mu gihe bagendaga mu muhanda warimo ibinogo uhuza imigi ibiri, intumwa Pawulo yagendaga amwitegereza kandi akamwibazaho. Timoteyo yari umusore ukiri muto, imbaraga ari zose, akaba ashobora kuba yari ageze mu kigero cy’imyaka 20. Muri urwo rugendo rushya bari batangiye, uko yagendaga yicuma ni ko yagendaga yitarura iwabo. Uko umunsi wagendaga ukura, ni ko bagendaga bitarura akarere ka Lusitira na Ikoniyo. Ni iki cyari kibategereje? Pawulo we yari amenyereye, kuko urwo rwari urugendo rwe rwa kabiri rw’ubumisiyonari. Yari azi ko bari guhura n’ibibazo n’ingorane nyinshi. Ese uwo musore wari ukiri muto yari kuzabyitwaramo ate?

2 Pawulo yari afitiye Timoteyo icyizere, gishobora no kuba cyararutaga icyo uwo musore woroheje yari yifitiye. Ibintu byari biherutse kuba byari byaratumye Pawulo abona ko yari akeneye umuntu ukwiriye, bari kuzajya bajyana mu ngendo. Pawulo yari azi ko umurimo wari ubategereje wo gusura amatorero no kuyatera inkunga, wasabaga ko abagenzuzi ubwabo baba bashikamye batajegajega kandi rwose bunze ubumwe mu bitekerezo. Kuki Pawulo yabibonaga atyo? Impamvu imwe ishobora kuba yarabiteye, ni ubwumvikane buke bwari bwarabaye hagati ye na Barinaba bigatuma batandukana.

3 Muri iki gice turi busuzume byinshi ku birebana n’uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’ubwumvikane buke. Nanone turi burebe impamvu Pawulo yahisemo kujya ajyana na Timoteyo, kandi dusobanukirwe uruhare rw’ingenzi abagenzuzi b’uturere bagira muri iki gihe.

“Ngwino dusubire gusura abavandimwe” (Ibyak 15:36)

4. Ni iyihe ntego Pawulo yari afite igihe yajyaga mu rugendo rwa kabiri rw’ubumisiyonari?

4 Mu gice kibanziriza iki, twabonye ukuntu itsinda ry’abavandimwe bane, ari bo Pawulo, Barinaba, Yuda na Silasi, bateye inkunga itorero ryo muri Antiyokiya barigezaho umwanzuro inteko nyobozi yari yafatiye ikibazo cyo gukebwa. Ni iki Pawulo yakoze nyuma yaho? Yegereye Barinaba amugezaho gahunda y’urugendo rushya yashakaga ko bakora, aramubwira ati “ngwino dusubire gusura abavandimwe bo mu mijyi yose twabwirijemo ijambo rya Yehova, kugira ngo turebe uko bamerewe” (Ibyak 15:36). Pawulo ntiyashakaga kuvuga ibyo kujya gusura abo bantu bari baherutse guhinduka Abakristo ibi bisanzwe bya gicuti. Igitabo cy’Ibyakozwe kigaragaza intego nyakuri y’urugendo rwa kabiri rwa Pawulo rw’ubumisiyonari. Mbere na mbere, yashakaga gukomeza kubagezaho amabwiriza inteko nyobozi yari yaratanze (Ibyak 16:4). Icya kabiri, kubera ko Pawulo yari umugenzuzi usura amatorero, yari yiyemeje gutera amatorero inkunga yo mu buryo bw’umwuka, akayafasha gushikama mu kwizera (Rom 1:11, 12). Ni mu buhe buryo umuryango wa Yehova muri iki gihe ukurikiza icyitegererezo cy’intumwa?

5. Ni mu buhe buryo Inteko Nyobozi yo muri iki gihe iyobora amatorero kandi ikayatera inkunga?

5 Muri iki gihe, Kristo ayobora itorero rye akoresheje Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Abo bagabo bizerwa basutsweho umwuka bakoresha amabaruwa, inyandiko zicapye cyangwa iza elegitoronike, amateraniro n’ubundi buryo bukoreshwa mu guhana amakuru, bagaha amatorero yose yo ku isi amabwiriza kandi bakayatera inkunga. Nanone Inteko Nyobozi yihatira gukomeza gushyikirana na buri torero. Ni yo mpamvu bakoresha abagenzuzi b’uturere. Inteko Nyobozi yo ubwayo yashyizeho abasaza babarirwa mu bihumbi bujuje ibisabwa bo hirya no hino ku isi ngo babe abagenzuzi basura amatorero.

6, 7. Zimwe mu nshingano z’abagenzuzi basura amatorero ni izihe?

6 Abagenzuzi basura amatorero muri iki gihe bihatira kwita kuri buri wese mu bagize amatorero basura, kandi bakamutera inkunga yo mu buryo bw’umwuka. Babikora bate? Bakurikiza icyitegererezo basigiwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, urugero nka Pawulo. Yateye umugenzuzi mugenzi we inkunga agira ati “ubwirize ijambo, ubikore uzirikana ko ibintu byihutirwa, haba mu gihe cyiza no mu gihe kigoye, ucyahe, uhane, utange inama, ufite kwihangana kose n’ubuhanga bwose bwo kwigisha. . . . Ukore umurimo w’umubwirizabutumwa.”—2 Tim 4:2, 5.

7 Mu buryo buhuje n’ayo magambo, abagenzuzi b’uturere hamwe n’abagore babo, iyo bashatse, bifatanya n’ababwiriza bo mu itorero basuye mu buryo butandukanye umurimo wo kubwiriza ukorwamo. Abo bagenzuzi ni ababwiriza barangwa n’ishyaka mu murimo, kandi ni abigisha b’abahanga. Mu by’ukuri, iyo mico ni iy’ingenzi mu birebana no kwita ku mukumbi (Rom 12:11; 2 Tim 2:15). Abakora uwo murimo bamenyekanira cyane cyane ku rukundo rwabo rurangwa no kwigomwa. Bitanga batizigamye, bagakora ingendo mu gihe ikirere kiba kimeze nabi, ndetse hakaba nubwo bagiye no mu turere duteje akaga (Fili 2:3, 4). Nanone abagenzuzi b’uturere batera inkunga buri torero, bakaryigisha kandi bakarigira inama bakoresheje za disikuru zishingiye kuri Bibiliya. Abagize itorero bose bungukirwa no kwitegereza imyifatire y’abo bagenzuzi no kwigana ukwizera kwabo.—Heb 13:7.

‘Bararakaranya cyane’ (Ibyak 15:37-41)

8. Barinaba yakiriye ate igitekerezo cya Pawulo?

8 Barinaba yakiriye neza igitekerezo cya Pawulo cyo kujya “gusura abavandimwe” (Ibyak 15:36). Bombi bari barigeze kujyana mu rugendo nk’urwo kandi bari bazi neza uturere bagombaga gusura, n’abantu baho (Ibyak 13:2–14:28). Bityo rero, igitekerezo cyo kujyana gusura abo bavandimwe cyari gishyize mu gaciro kandi gikwiriye rwose. Ariko havutse ikibazo. Mu Byakozwe 15:37 hagira hati “Barinaba yari yiyemeje kujyana na Yohana witwaga Mariko.” Icyo si igitekerezo Barinaba yatangaga gusa. “Yari yiyemeje” kujyana na mubyara we Mariko muri urwo rugendo rw’ubumisiyonari.

9. Kuki Pawulo atumvikanye na Barinaba?

9 Icyakora Pawulo ntiyabyemeye. Kubera iki? Iyo nkuru igira iti “Pawulo we yabonaga bidakwiriye kujyana na we, kubera ko yari yarabasize i Pamfiliya, ntajyane na bo mu murimo” (Ibyak 15:38). Mariko yari yarajyanye na Pawulo na Barinaba mu rugendo rwabo rwa mbere rw’ubumisiyonari, ariko ntiyagumanye na bo kugeza rurangiye (Ibyak 12:25; 13:13). Bagitangira urugendo, igihe bari bakiri i Pamfiliya, Mariko yataye inshingano ye yisubirira iwabo i Yerusalemu. Bibiliya ntivuga impamvu yabasize, ariko uko bigaragara, intumwa Pawulo yabonaga ko ibyo Mariko yakoze bitari bikwiriye. Pawulo agomba kuba yaribazaga niba Mariko yari umuntu wakwiringirwa.

10. Ubwumvikane buke bwabaye hagati ya Pawulo na Barinaba bwatumye bigenda bite?

10 Nubwo byari bimeze bityo ariko, Barinaba yari atsimbaraye ku gitekerezo cyo kujyana na Mariko. Pawulo na we yari yiyemeje kutajyana na we. Mu Byakozwe 15:39 hagira hati “ibyo bituma barakaranya cyane ku buryo batandukanye.” Barinaba yafashe ubwato ajyana na Mariko ku kirwa cy’iwabo cya Shipure. Pawulo yakomeje urugendo rwe nk’uko yari yaruteguye. Iyo nkuru igira iti “Pawulo atoranya Silasi, maze abavandimwe bamaze kumusengera kugira ngo Yehova amufashe, aragenda” (Ibyak 15:40). Yaragiye “anyura muri Siriya n’i Kilikiya, agenda atera inkunga abagize amatorero.”—Ibyak 15:41.

11. Ni iyihe mico y’ingenzi yatuma tutagirana amakimbirane adashira n’umuntu wadukoshereje?

11 Iyo nkuru itwibutsa kamere yacu yo kudatungana. Pawulo na Barinaba bari barahawe inshingano yihariye yo guhagararira inteko nyobozi. Pawulo na we ashobora kuba yaraje kuba umwe mu bari bagize iyo nteko. Ariko icyo gihe, kamere muntu idatunganye yaganjije Pawulo na Barinaba. None se baba baremeye ko icyo kibazo gituma bagirana amakimbirane adashira? Nubwo Pawulo na Barinaba batari batunganye, bicishaga bugufi kandi bari bafite imitekerereze nk’iya Kristo. Nta gushidikanya ko nyuma y’igihe bagaragaje umwuka wa kivandimwe no kubabarirana biranga Abakristo (Efe 4:1-3). Nyuma yaho, Pawulo na Mariko bongeye gukorana mu zindi nshingano. aKolo 4:10.

12. Abagenzuzi bigana Pawulo na Barinaba muri iki gihe, bagombye kurangwa n’iyihe mico?

12 Nubwo Barinaba na Pawulo barakaranyije, ntibyari bisanzwe muri kamere yabo. Barinaba yari azwiho ko yari umuntu ukunda abantu cyane kandi ugira ubuntu, ku buryo intumwa zaretse kumwita izina rye bwite, ari ryo Yozefu, ahubwo zikamuhimba Barinaba, bisobanurwa ngo “Umwana wo Guhumuriza” (Ibyak 4:36). Pawulo na we yari azwiho ko yari umuntu wita ku bandi kandi witonda (1 Tes 2:7, 8). Muri iki gihe, abasaza b’Abakristo, hakubiyemo n’abagenzuzi b’uturere, bagombye buri gihe kwihatira kwigana Pawulo na Barinaba, bakagaragaza umuco wo kwicisha bugufi kandi bakagaragariza ubugwaneza abasaza bagenzi babo n’umukumbi wose muri rusange.—1 Pet 5:2, 3.

‘Yarashimwaga’ (Ibyak 16:1-3)

13, 14. (a) Timoteyo yari muntu ki, kandi se Pawulo yamenyanye na we ate? (b) Ni iki cyatumye Pawulo yita kuri Timoteyo mu buryo bwihariye? (c) Ni iyihe nshingano Timoteyo yahawe?

13 Mu rugendo rwa kabiri rwa Pawulo rw’ubumisiyonari, yagiye mu ntara ya Roma ya Galatiya, ahari harashinzwe amatorero make. Amaherezo yaje ‘kugera i Derube, agera n’i Lusitira.’ Iyo nkuru igira iti “aho hari umwigishwa witwaga Timoteyo, wari ufite mama w’Umuyahudikazi wizeraga, ariko papa we akaba Umugiriki.” bIbyak 16:1.

14 Uko bigaragara, Pawulo yari yaramenyanye n’umuryango wa Timoteyo igihe yajyaga muri ako karere bwa mbere ahagana mu mwaka wa 47. Ariko igihe Pawulo yabasuraga mu rugendo rwe rwa kabiri hashize imyaka ibiri cyangwa itatu nyuma yaho, yitaye ku musore Timoteyo mu buryo bwihariye. Kubera iki? Kubera ko Timoteyo “yashimwaga n’abavandimwe.” Ntibyaterwaga n’uko abavandimwe bo mu itorero ry’iwabo bamwikundiraga gusa, ahubwo yanavugwaga neza n’abavandimwe bo mu yandi matorero. Iyo nkuru isobanura ko abavandimwe b’i Lusitira no muri Ikoniyo, ku birometero 30, bamuvugaga neza (Ibyak 16:2). Abasaza bayobowe n’umwuka wera, bahaye Timoteyo inshingano iremereye yo kujya afasha Pawulo na Silasi, akaba umugenzuzi usura amatorero.—Ibyak 16:3.

15, 16. Ni iyihe mico yatumaga Timoteyo avugwa neza?

15 Ni iki cyatumaga Timoteyo avugwa neza kandi yari akiri muto? Ese byaba byaratewe n’uko yari azi ubwenge, agaragara neza cyangwa afite ubuhanga bwihariye? Abantu bakunze gushishikazwa cyane n’imico nk’iyo. Ndetse n’umuhanuzi Samweli yigeze gukabya kwita ku isura igaragara inyuma. Icyakora Yehova yaramwibukije ati “Imana ntireba nk’uko abantu bareba, kuko abantu bareba ibigaragarira amaso, ariko Yehova we akareba umutima” (1 Sam 16:7). Imico Timoteyo yari afite imbere mu mutima ni yo yatumaga bagenzi be b’Abakristo bamuvuga neza; ntibyaterwaga n’uko yagaragaraga inyuma.

16 Hashize imyaka myinshi nyuma yaho, intumwa Pawulo yavuze imwe mu mico ya Timoteyo yo mu buryo bw’umwuka. Pawulo yavuze ko Timoteyo yari afite umutima mwiza, urukundo rurangwa no kwigomwa, kandi ko yashishikariraga gusohoza neza inshingano ze (Fili 2:20-22). Nanone Timoteyo yari azwiho kugira “ukwizera kuzira uburyarya.”—2 Tim 1:5.

17. Abakiri bato muri iki gihe bakwigana bate Timoteyo?

17 Muri iki gihe hari abakiri bato benshi bigana Timoteyo, bakitoza kugaragaza imico ishimisha Imana. Muri ubwo buryo, bihesha izina ryiza imbere ya Yehova n’ubwoko bwe, ndetse niyo bakiri bato (Imig 22:1; 1 Tim 4:15). Bagira ukwizera kuzira uburyarya, bakanga kugira imibereho y’amaharakubiri (Zab 26:4). Ibyo bituma abakiri bato benshi bagira uruhare rukomeye mu itorero, kimwe na Timoteyo. Iyo bujuje ibisabwa bakaba ababwiriza b’ubutumwa bwiza, batera inkunga abakunda Yehova bose babana na bo, kandi nyuma y’igihe runaka biyegurira Yehova bakabatizwa.

‘Abigishwa bakomeje kugira ukwizera gukomeye’ (Ibyak 16:4, 5)

18. (a) Ni izihe nshingano zihariye Pawulo na Timoteyo bashohoje igihe basuraga amatorero? (b) Ni mu buhe buryo amatorero yabonye umugisha?

18 Pawulo na Timoteyo bamaze imyaka myinshi bakorana. Basuraga amatorero, bakajya ahantu hatandukanye inteko nyobozi yabaga yabohereje. Inkuru yo muri Bibiliya igira iti ‘imijyi banyuzemo yose, bakagenda baha abayibamo amategeko yemejwe n’intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu, ngo bayubahirize’ (Ibyak 16:4). Uko bigaragara, amatorero yakurikije amabwiriza yatanzwe n’intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu. Uko kuganduka kwatumye “abigishwa bakomeza kugira ukwizera gukomeye, kandi umubare w’amatorero ukomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.”—Ibyak 16:5.

19, 20. Kuki Abakristo bagomba kubaha “ababayobora”?

19 Mu buryo nk’ubwo, Abahamya ba Yehova muri iki gihe babona imigisha bitewe n’uko baganduka kandi bakumvira ubuyobozi bahabwa n’“ababayobora” (Heb 13:17). Kubera ko ibibera muri iyi si bihora bihinduka, ni iby’ingenzi ko Abakristo bigaburira buri gihe amafunguro yo mu buryo bw’umwuka atangwa n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ (Mat 24:45; 1 Kor 7:29-31). Ibyo bizaturinda amakuba yo mu buryo bw’umwuka kandi biturinde kwanduzwa n’isi.—Yak 1:27.

20 Ni iby’ukuri ko abagenzuzi b’Abakristo muri iki gihe, hakubiyemo n’abagize Inteko Nyobozi, badatunganye nk’uko byari bimeze kuri Pawulo, Barinaba, Mariko n’abandi basaza bari barasutsweho umwuka mu kinyejana cya mbere (Rom 5:12; Yak 3:2). Ariko abagize Inteko Nyobozi bagaragaje ko ari abo kwiringirwa, kubera ko bakurikiza mu buryo bwuzuye Ijambo ry’Imana kandi bakigana icyitegererezo basigiwe n’intumwa (2 Tim 1:13, 14). Ibyo bituma amatorero akomezwa kandi agashikama mu kwizera.

a Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Mariko yari afite inshingano nyinshi.”

b Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Timoteyo ‘yateje imbere ubutumwa bwiza.’